UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, TARIKI YA 07 KANAMA 2024
Mbifurije kugubwa neza bana banjye, mbifurije kuba amahoro kandi mbifurije gukataza kuri buri wese, mbasenderejemo umugisha ukomoka ku Mana kandi mbahaye kugwirizwa ineza n’amahoro n’urukundo bikomoka muri Uhoraho Imana, mbagendereye mbishimiye bana banjye, nimugire amahoro ya DATA kandi mugire umutekano n’ubuzima muri Nyagasani Yezu Kristu, we rukundo ruzima wabakunze kandi akaba akomeje kubakunda no kubakungahaza, kubasenderezamo urukundo kandi akabasenderezamo imbaraga ze zibakomeza, zibashyigikira imyango yombi, kugira ngo mukomere kandi mukomeze urugendo mwiziritse kuri Yezu Kristu, we rutare ruzima we ubakomeza iteka n’iteka, mugakomera akabarinda guhungabana no kudandabirana, bityo agakomeza gufata ikiganza buri wese, nanjye nk’uko mbabereye umubyeyi nkakomeza kubashyigikira bana banjye mbarundarunda mbaha gutahiriza umugozi umwe umunsi ku wundi, mbashyigikira kandi mbahumuriza, ntabwo njya mbajya kure bana banjye, mbahora hafi nk’umubyeyi wita ku bana be kuko iteka n’iteka ndabagoboka kandi nkabagobotora, nkabarengera kandi nkabatazanurira amayira muri byose kugira ngo mukomeze kugendana imbaraga, umwete ndetse n’ishyaka ubudahwema ubudasubira inyuma, kugira ngo urukundo rw’Imana rurusheho kwisesura muri mwe, kuko hari icyo Uwiteka Imana yashatse kugaragariza muri mwebwe rwagati kugira ngo amahoro y’Imana akomeze gusagamba muri mwe kandi asendere mu Isi yose binyuze muri mwebwe Nkoramutima za Jambo, bana banjye mwatoranyijwe na DATA kugira ngo mukomeze kuzirikana urukundo rw’Imana kandi mukomeze kugendera mu nzira yayo itunganye.
Ndabakomeje rero kandi ndabashyigikiye, nimugire amahoro y’Imana, ndabishimira kandi ndabishimiye mnimukomere kandi mukomeze kugubwa neza, igihe nk’iki ngiki ni igihe cyo gukomeza urugendo kandi ni igihe cyo gufatana urunana kuri buri wese, ntabwo ari igihe cyo kurekurana ahubwo ni igihe cyo gufatana urunana mukagendera hamwe nk’abana b’Imana, bityo mugakomeza kugenda nk’Intore DATA Uhoraho Imana yishimiye kandi yitoreye yishimira yitoranyirije, kugira ngo mukomeze kugaragarizwamo urukundo rukomeye kandi imbaraga za DATA zihebuje zikomeze gusesura muri mwe, nanjye nkomeje kubakomeza kandi nkomeje kubashyigikira; nimugire rero ibihe byiza kandi mukomeze kugubwa neza turi kumwe ndabashyigikiye, ndababumbatiye bana banjye, nimugubwe neza mube amahoro nkatazanyije namwe mu rugendo, imbaraga za DATA nizikomeze zibabemo, kandi urukundo rw’Imana rukomeze kubasendera kuri buri wese nanjye turi kumwe mu rugendo kugira ngo nkomeze kubambika imbaraga kandi nkomeze kubambutsa byinshi, bityo igihe cyose mukomeze kugendera mu rukundo rw’Imana kandi mukomeze kuruzirikanaho igihe cyose ubutaretsa kandi ubudahwema kugira ngo ibyiza DATA yabateguriye kandi akomeje kugenda abateganyiriza bikomeze kuza muri mwe ari uruhuri.
Nimwakire rero ibyiza nabazaniye kandi mwakire urukundo rw’Imana rukomeye rubakomeze, mwakire imbaraga, ubuhanga, ubumenyi, ubushishozi, ubutwari, gutwarana, gukomezanya no gushyigikirana, urukundo rukomeye rutajegajega, nimwakire bana banjye ibyiza by’agatangaza bikomotse mu Ijuru kandi mwakire ingabirano abatagatifu twabazaniye, mwakire gukomera gukomoka kuri Uhoraho Imana Umuremyi kandi mwakire gutera intambwe ubudatezuka, ubudahagarara kugira ngo imbaraga za DATA zikomeze kubakomeza no kubashyigikira kuri buri wese; mbahaye ubuzima n’umugisha muri Yezu Kristu, ntimugacogore mu rugendo, ntimugacogore mu butumwa turi kumwe, nkomeje kubabera maso kandi nkomeje kubabera ku rugamba, kuko igihe nk’iki ngiki ni igihe cyo gukomeza kuzirikana urukundo rw’Imana kandi ni igihe cyo gukomeza gutazanurirwa amayira, nimukomeze rero intambwe mutere intambwe mujya imbere nanjye turi kumwe, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye kuko igihe nk’iki ngiki mbakomeza kandi nkabashyigikira nkababera maso nkababera ku rugamba, nkacecekesha amajwi yose y’umwanzi aba ashaka kwivumbagatanya kandi aba ashaka kubadurumbanya, kuko iteka n’iteka tubabera abarinzi, bityo imitego yose ya Sekibi tukayigizayo kugira ngo mukomeze gutambukana ishema n’isheja, mufite ijambo kuko mwarihawe na DATA, mukaba muri Intore zatowe zatoranyijwe kugira ngo mugaragarirwemo ibyiza bya DATA Uhoraho Imana Umusumbabyose, wabatoye akabatoranya kugira ngo abatoranye bityo abagire Intore ze zimwizihiye, bityo mukomeze gutoranya benshi hirya no hino mu Isi, bityo buri wese akomeze kubona urukundo rw’Imana ruhebuje kandi rusesuye.
Nimugire gukomera rero kandi mukomeze kugubwa neza, nanjye turi kumwe iteka n’ibihe byose kugira ngo mukomeze kumva kandi mukomeze gutega amatwi mumenye musobanukirwe urukundo rw’Imana rukomeye, rubabemo rubakomeze kandi rubashyigikire iminsi yose; iminsi y’ubuzima bwanyu bwose rero mbahaye umugisha bana banjye kandi mbahaye kugubwa neza, gukomeza gukatariza icyiza, kudacika intege, kudacogora, gukomeza kuba intwari no kuba maso, kudacika intege kandi gukomeza kwigizayo imigambi mibisha y’umwanzi yashaka kubahangara no kubavogera kugira ngo ibibi byose byashaka kubahangara bice ukubiri namwe, nanjye bana banjye murabizi ndabakunda kandi ndabakunda, ndabakunda bana banjye, narabakunze kandi nshimira DATA cyane wabampaye kugira ngo mbabere umubyeyi bityo rero namwe mumbere abana, ndabishimiye kandi ndabishimira, bana banjye muranyizihira ndabasanga tugataramana tukagendana muri byinshi, mu bikorwa byinshi by’urukundo biba bigiye bitandukanye mu kurohora Isi ndetse n’abayituye, mu gukomeza gusabira Mwene Muntu kandi mu gukomeza kurohora benshi bageze aharenga, kuko hari benshi bakeneye ubutabazi binyuze muri mwebwe nk’uko mwatoranyijwe kugira ngo mube indorerwamo z’abandi kandi mube icyitegererezo, bityo natwe nk’abatagatifu tukaba twarururutse kububaka nk’iminara ikomeye kugira ngo mube indashyikirwa, kandi mukomeze kugaragaza koko imbuto nziza mu bantu, mukomeza kuba koko abavomerezi muvomerera abandi, kugira ngo abumiranye bakomeze kugenda bahemburwa n’amazi meza mugenda mubavomerera, bityo abashonje mubahembure, kandi mukomeze kugendera mu rukundo rw’Uhoraho Imana akomeje kugenda abiba rwagati muri mwebwe, ntimuzigere mucogora mu butumwa mu rugendo, ndabaherekeje bana banjye turi kumwe iteka n’iteka turi kumwe, mu rugendo ntimuri mwenyine, ndababumbatiye ndabashyigikiye kandi nzakomeza kubabungabunga muri byinshi no muri byose kugira ngo amahoro akomoka kuri Uhoraho Imana akomeze kugaragara ubutaretsa kandi ubudahwema kugira ngo imbaraga z’Umusumbabyose zikomeze gufata buri wese.
Nimugire ubuzima rero n’ubugingo muri Yezu Kristu kandi amahoro y’Imana akomeze kubasagambamo kandi akomeze kubasesekaramo, igihe nk’iki ngiki ni igihe cyo gukomera kandi ni igihe cyo gukomeza urugendo, umugisha w’Imana nukomeze ubabumbatire kandi amahoro y’Imana akomeze abashyigikire kuri buri wese, bityo urukundo rw’Imana rukomeze buri wese kandi amahoro ya DATA akomeze kumvikanira muri mwe; bana banjye nkunda kandi bana banjye nakunze, bana banjye nahawe na DATA, nimukomeze mukundane nk’abana banjye kandi mukomeze mutahirize umugozi umwe, mukore icyo mugomba gukora kandi mukomeze murangwe n’urukundo rukomeye rukomeje kugenda ruturuka mu Ijuru rububaka kandi rukomeje kugenda rubahuriza hamwe nk’abana b’Imana, bityo mukomeze gukataza kandi mukomeze kureba imbere ntimurebe hirya cyangwa ngo murebe hino, dore mu nzira harimo ibirangaza byinshi, ntimuzagire na kimwe mwatega amatwi kandi ntimuzigere mugira na kimwe mwaha umwanya, kuko mugomba gukomera kandi mugomba gukomeza urugendo, mukamenya uko mugomba kubaka kandi mukamenya ko twaje kububaka; nimukomeze rero muhange amaso DATA Uhoraho Imana kandi mwemere kubakika, nanjye niyemeje kububaka kandi niyemeje kubakomeza, kandi niyemeje gukomeza kubarundarunda kuko muri abana banjye, ngomba kubitaho kandi ngomba kugendana namwe muri byose, kugira ngo umugisha wa DATA ukomeze kubasigasira kandi ukomeze kubagenda imbere n’inyuma kandi urukundo rwa DATA rukomeze kubagotagota impande zombi, bityo imivumo ya Sekibi ikomeze kugenda ica ukubiri namwe, bityo umugisha wa DATA ukomeze kugendana namwe muri byose, mu bigaragara no mu bitagaragara byose mubibonemo umugisha kandi mubibonemo urukundo rw’Imana ruhambaye.
Mbahaye rero umugisha kandi mbahaye kugubwa neza bana banjye, mbifurije ibihe byiza kandi mbifurije kugubwa neza, narabakunze kandi ndabakunda, nkomeje kubasenderezamo urukundo rw’Imana kandi mbagabiye ibyiza by’agatangaza bikomoka kuri Uhoraho, nimukomeze kwakira ndabakunda, nimugire amahoro bana banjye kandi mugire kugubwa neza, mwakire imbaraga zibakomeze kandi mwakire umugisha wa DATA ukomeze kubasendera; mbifurije umugoroba muhire, kugubwa neza kuri buri wese, nimukomeze mube amahoro ndabakunda, ndabakunda, ndabakunda, mbasenderejemo ibyiza by’agatangaza ndi Mutagatifu Mariya Madalena kandi bana banjye abatagatifu twazanye twabazaniye ingabirano nyinshi kandi mwakire indamukanyo n’intashyo nyinshi cyane, ibyishimo n’urukundo abatagatifu twazanye babahundagajeho, kandi mwakire koko ibyiza by’agatangaza twabazaniye kugira ngo mukomerezwe intambwe mu rugendo rwanyu, kandi mukomeze kubaho gitwari, gitagatifu nk’uko tubibashakira kandi tubibifuriza umunsi ku wundi.
Nimugire rero gukomera kandi mugire kugubwa neza bana banjye, ndabakunda bibondo byanjye, twana twanjye nteruye kandi nkaba mbahetse, naje kugira ngo mbiyonkereze, naje kugira ngo mbahumurize, naje kugira ngo mbaterure mbaheke, mashyigashyire kandi mbabungabunge, mbabwira nti “Nimuhumure mukomere ndi kumwe namwe, simbasiga kandi sinzigera mbasiga kuko mbabereye ku rugamba kandi nkaba nkomeje kubabera maso nk’umubyeyi ukomeje umujishi ku bana be, kandi nkaba ntabakuraho ijisho, igihe cyose mbahozaho ijisho, bana banjye muba ku mutima wanjye iminsi yose, narambuye igishura cyanjye kugira ngo nkibafubike, bana banjye narambuye amaboko yanjye kugira ngo mbahobere, natze umugongo kugira ngo mbaheke, narambuye amaso kugira ngo mbarebe, nateze amatwi kugira ngo mbumve, turi kumwe rero nimuhumure mukomere, ndakatazanyije namwe mu rugendo, sinigeze nicara kandi sinahagaze, sinzigera nicara kuko nkomezanyije namwe, kugira ngo mbageze aho ngomba kubageza kandi nkomeze bana banjye murikire intambwe z’ibirenge byanyu uko bwije n’uko bukeye”.
Nimugire amahoro, nimugire amahoro, nimugire amahoro ndabakunda, umugoroba muhire bana banjye, ndi Mutagatifu Mariya Madalena ubakunda cyane, nkabifuriza ishya n’ihirwe muri uru rugendo kugira ngo buri kimwe cyose mukibone kandi mugisenderezwe, ndabakunda kandi mbahaye umugisha ubakomeza, ubasendera kandi ubasesekaraho kuko mbakunda kandi nkabakungahazaho ibyiza by’agatangaza; amahoro amahoro, mbaye mbasezeyeho muri ubu buryo, ngiye gukomezanya namwe mu bundi buryo, kugira ngo dukomeze bana banjye turohore Isi ndetse n’abayituye, kuko hari benshi bakeneye inkunga z’amasengesho yanyu kugira ngo bagire ubuzima muri Yezu Kristu kandi barohorwe.
AMAHORO AMAHORO TURI KUMWE NDABAKUNDA, MBABEREYE MASO KANDI MBABEREYE KU RUGAMBA, NDABAKUNDA BANA BANJYE, AMAHORO AMAHORO, UMUGOROBA MUHIRE NDABAKUNDA, AMAHORO AMAHORO TWANA TWANJYE NKUNDA CYANE, AMAHORO AMAHORO.