UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, TARIKI YA 24 MATA 2024
Ndabahobereye bana banjye, ndabahobereye bana b’Imana, nimugire kugubwa neza, nimugire ibyishimo muri Yezu Kristu, nimwakire urukundo n’ibyishimo byanjye, nimwakire gukomera no kugubwa neza turi kumwe, ndabakomeje kandi mbasenderejemo umugisha w’Imana, mbahaye igikundiro kandi mbasize urukundo rw’Imana nirubahumureho kandi rubasendere kuri buri wese, nimuvome mwuzuze ibyishimo, nimuvome urukundo murunywe rubuzure kandi rubasendere kuri buri wese, nimusabagizwe n’ibyishimo kandi mudabagirire mu rukundo rwa Yezu Kristu, mukine ku mbuga nziza Yezu Kristu yabateguriye kandi muhore iteka ryose mwishimira mu rukundo rwe rutagatifu, kuko mufite umurage mwiza n’umugabane mwiza, mwagabanye kubera impamvu Uhoraho Imana yabagiriye kandi kubera impamvu Uhoraho Imana yabatoye akabatonesha kandi akabakungahazaho ibyiza by’agatangaza; nimwizihirwe muberwe rero, mwakire byose mu rukundo rw’Imana turi kumwe, ndabakomeje, ndabashyigikiye, ndabaherekeza mu butumwa bwanyu mu rugendo rwanyu rwa buri munsi bana banjye, ndabakunda kandi narabakungahaje, ndabakunda bana banjye nahawe na DATA Uhoraho Imana, ndabakunda nkabakungahaza nkabasenderezamo ibyishimo, ndabasanga umunsi ku wundi nkabatera ibyishimo no kunezerwa, ndabasanga umunsi ku wundi bikantera kunezerwa kandi nkanezezwa n’uko muri abana banjye nabahawe na DATA, bityo nanjye nkakomeza kubarinda no kubacungira umutekano kugira ngo urukundo rw’Imana rwigaragaze muri mwe, kandi imbaraga n’ubutwari n’ububasha bya DATA bikomeze kuba muri mwe.
Iyo ndi kumwe namwe ndizihirwa kandi bana banjye namwe iyo mbagezemo namwe murizihirwa kuko mbatera ibyishimo n’umunezero bidasanzwe, kandi nkabasabanisha kandi nkabaha kwizihirwa no kuberwa no kunogerwa, Uhoraho Imana yabahaye urukundo, Uhoraho Imana yabahaye ibyiza by’agatangaza, yarabateguriye kandi yarabakinguriye ngo mwinjire, ibyiza yabagabiye ni iby’agatangaza kandi umwambaro mwambitswe bana banjye ni umwambaro mwiza ubengerana ubwiza bw’Ijuru, ntimukawanduze nimuhore iteka ryose mwigengesereye, kuko Uhoraho Imana yabambitse yarabakwijije kuri buri wese arambaye, kandi mwarasizwe nimukomeze mubengerane kandi mukomeze muhumure neza, impumuro nziza y’ibyiza by’Ijuru, impumuro nziza y’urukundo rw’Imana, impumuro nziza yo gusabana n’Ijuru, impumeko nziza yo gutaramana n’Ijuru iminsi yose, kugendana na ryo no kwizihirwa no kunogerwa kuko Uhoraho Imana yabahaye ibyiza by’agatangaza, yabarokoye kandi akababohora, iteka ryose muri aho mbitegeye, mbahorera ku izamu kandi mbabera ku rugamba.
Muri aho mbitegeye kugira ngo mbarebe buri wese wese kugira ngo menye icyo buri wese agomba, kugira ngo menye icyo buri wese akeneye, hari icyo buri wese mbona akeneye bityo nkakibazanira kandi bana banjye mbitaho mwese, muri abana banjye mpeka ku mugongo wanjye, nkakomeza umujishi kuri buri wese nkategura amayira mugatambuka, erega bana banjye imitego Sekibi abatega umunsi ku wundi ndayizi kandi ndayibona cyane, hari byinshi bana banjye mbasimbutsa, hari imitego ntegura bityo mugatambuka, bityo ibyo Sekibi yari yibwiye ko ari bubafatiremo bityo nkabibasimbutsa, kuko nabakunze kandi nabakungahaje kandi umunsi ku wundi ndishima iyo munezerewe, kandi iyo mbona mukatazanyije ishyaka ndetse n’umwete mu gusanganira Uhoraho Imana, kwakira urukundo rw’Imana bintera kunezerwa kandi bikantera kwizihirwa muri mwe; nimujye muhora iteka ryose mwizihiwe nanjye ndizihirwa iyo ndi muri mwe, kandi iminsi yose turi kumwe bana banjye ntimukagire ubwoba ntimugakangarane turi kumwe; mbabereye maso kandi mbabereye ku rugamba, mbitaho kandi mbacungira umutekano, mpora aho mbitegeye kugira ngo mbumve icyo mumbwira ndacyakira, icyo muhereza DATA Uhoraho Imana ndacyakira, bityo umunsi ku wundi nkabasabira n’icyo mutasabye, bityo icyo mba mbona ari icy’ingenzi ari ngombwa ndabasabira kikabagirira umumaro kandi na DATA Uhoraho Imana kikamuhesha ikuzo n’icyubahiro, icyo bana banjye sindeka kukibasabira umunsi ku wundi ndakibasabira kuko mba mbona ko ari icy’ingenzi.
Nimuhumure turi kumwe bana banjye, nimukomere bana banjye nahawe na DATA, nimwuzure ibyishimo kandi mwuzure umunezero, ntimukijime kandi ntimuzigere na rimwe mwigunga kandi ntimuzigere na rimwe mwiheba turi kumwe ndi umubyeyi wanyu, ikibashobeye kandi ikibananiye mukimpereze, icyo mubona ko mudashoboye gutwara mukimpereze nkibatwaze, icyo mubona kibananiye mukimpereze nkibatwaze, mfite ububasha kandi mfite ubushobozi, mfite ububasha n’ubushobozi nahawe na DATA, kuko buri kimwe cyose tugikorera mu mbaraga za DATA, kuko buri kimwe cyose tukibafashamo mu mbaraga za DATA, mu rukundo rw’Imana rwatwuzuye kandi rwadusendereye, kuko turiho mu bubasha bw’Imana kandi ibihe byose tuza kuba muri mwe mu bubasha bw’Imana kandi tuza mu ijwi no mu izina ry’Imana kugira ngo tubakomeze kandi tubashyigikirire mu bubasha bw’Imana duhoramo, kuko namwe tuza kububasenderezamo kandi tukabubakomezamo umunsi ku wundi.
Ntimugakangarane rero kandi ntimukagushwe nimiyaga, ibihinda n’ibibombogotana mujye mubireka bihinde kandi bibombogotane namwe mukore icyo mugomba gukora, mukataze kandi mukomeze intambwe kuri buri wese mukomezanye mushyigikirane, ntimugahagarare ngo murangarire kiriya na kiriya, kuko mu kwitegereza mu kurangarira kiriya na kiriya byavaho mudakomeza urugendo kuko byabatera gusubira inyuma no gucika intege, gukomeza kurangarira icya hariya na hariya ntabwo byatuma mukomeza urugendo nk’uko biri n’uko bikwiye, niyo mpamvu bana banjye mbabwira nti “Mu nzira harimo ibirangaza byinshi, mu nzira harimo ibisitaza byinshi, nimugende mu rugendo mushyizeho umutima kandi mumenye icyerekezo muri kujyamo icyo ari cyo, oya umwanzi Sekibi ntakabashukashuke kandi ntakabahende ubwenge, namwe murabizi neza ko ari umushukanyi, ni indyarya kandi ni umuhendanyi, ahora iteka afite inzangano, amatiku n’imvururu, kuko umunsi ku wundi ibyo ari byo atanga kandi ibyo ngibyo atanga ni byo afite kuko ari byo atunze, nibyo ahereza abo bose baba bamwohotseho.”
Turashaka rero kurokora kandi turashaka kurohora abo bose bamwohotseho, kuko nta mwana w’Ingoma y’Ijuru DATA Uhoraho Imana yiremeye, DATA Uhoraho Imana yarekurira mu biganza by’umwanzi, ari yo mpamvu yatwohereje nk’abatagatifu, akatwuzuzamo urukundo rwe rukomeye bityo natwe tukaza kurubuzuzamo, kugira ngo umunsi ku wundi dukomeze kugendana mu mu njyana yo kurokora no kurohora ibiremwa byinshi bituye mu Isi, mu gusendereza benshi umugisha w’Imana Uhoraho.
Turi kumwe rero ndabikomereje bana banjye nimuze tugende kuko ntashaka kubasiga mu rugendo muri mwenyine, kuko ndabizi neza mu nzira habamo ibirura, ibisahuzi n’abambuzi, ndamutse mbasize bana banjye umwanzi Sekibi yabahenda ubwenge kandi mwahura n’abambuzi bakabacucura, mwahura n’abambuzi bakabacuza, mwahura n’ibirura bityo rero bikabangiza kandi bigatuma mudakomeza urugendo rwanyu, ntimukagire ubwoba nimuze tugende ninjye ubahamagara bana banjye kandi mbafashe ikiganza ukuboko kuri buri wese nimuze tugende, ntimuzanyinyugushure kuko nabakunze kandi nabakungahaje, kuko umunsi ku wundi mpora mbabereye maso kandi nkababera intwari ku rugamba; mbarwanira ishyaka ubutitsa kandi nkakomeza guhashya umwanzi nkoma umwanzi mu nkokora kugira ngo mbagaragarizemo ikuzo ry’Imana; nta cyiza nko kubana n’Ijuru bana banjye, nta cyiza nko kugendana na ryo, nta cyiza nko gusabana n’Ijuru, nimumenye byose mu rukundo rw’Imana, mwakire byose mu rukundo rw’Imana, umunsi ku wundi ndabagenderera nkabakomeza kandi nkabashoboza, Uhoraho Imana ubihera umugisha we nimukomeze mumurangamire kandi mumwakire mu mitima yanyu, ntimuzahagarare kandi ntimugahagarikwe n’imigambi mibisha ya Shitani, nimujye mwakira byose mu rukundo rw’Imana kandi mumenye ko urukundo rw’Imana rwabazanywemo kandi mwaruhawe kuri buri wese, nimurwakire rero murusigasire murubungabunge kandi muhore iteka ryose murubambatiye mu biganza byanyu, ntimukarekure dore nicyo umwanzi Sekibi iteka ahora akanuriye amaso kugira ngo arebe yuko yabacuza, kugira ngo arebe ko yabambura; nimukomeze mufate neza isaro ry’agaciro mwaherejwe kandi mwashyizwe mu biganza byanyu, ni ibyiza by’agatangaza bitagereranywa bitagirwa na benshi mu Isi, ariko mwebwe mwabihawe nimubibungabunge.
Naje mbasanga bana banjye kandi naje mbasanganira koko, naje nje kubahembuza Ijambo ry’Uhoraho Imana rihembura kandi ry’agatangaza, kugira ngo mukingirirwe kandi mugendane natwe mukomeze gukomera kandi mukomeze gushyigikirirwa mu rukundo rw’Imana, umunsi ku wundi ndabakomeza kandi nkabashyigikira nkabahembuza ukuri kw’Ijambo ry’Uhoraho Imana kudatsindwa kandi ukuri kw’ijambo ry’Uhoraho Imana kudahangarwa; ndabakomeje rero nk’uko nigeze kubakomeza, ndabakomeje nk’uko mbakomeza, ndabarinze kandi ndabashyigikiye turi kumwe muri abana banjye, muri ibibondo byanjye kandi muri utwana twanjye nahawe na DATA, bana banjye nimugubwe neza, nimuze mwonke kandi muze mwakire buri kimwe cyose, muze munywe ku mata meza y’ikivuguto mbategurira, muyanywe kandi koko muyanywe mwongere muyanywe mwirinde kuyabogora, kuko amata mbazanira mba mbizi neza ko bana banjye ari bubatunge, akabahembura akabagirira umumaro bityo mukabaho mu rukundo rw’Imana mugatemba itoto kandi mugashisha mwumva mu by’Uhoraho, ibyo ni byo binezeza kandi ibyo ni byo binshimisha, kuko ntashaka yuko mwarwara bwaki mu by’Uhoraho ahubwo ndashaka yuko mushisha kandi muba abashishe koko, bityo n’ubabonye wese akamenya ko mutohagiriye mu rukundo rw’Uhoraho, ibyo muri byo byose kandi icyo muri cyo cyose mukigabirwa n’Uhoraho uko muri, mubaho kubera izina ry’Uhoraho Imana ryatsinze mwiringiye kandi mwakurikiye.
Uhoraho Imana Umuremyi mwayobotse arabakomeza kandi arabashyigikira, mu ntambwe z’ibirenge byanyu ntimuba mwenyine mugendana natwe, ndabakomeje rero kandi ndabashyigikiye turi kumwe, nimukomere kandi mukomeze kuba amahoro ndabakunda bana banjye; muri iri sengesho twari kumwe ntabwo mwari mwenyine, dukoranyemo namwe ibikorwa byinshi, duhagaritse amajwi y’umwanzi kandi dukoze umwanzi mu nkokora, hari ibikorwa byinshi dukoranye mu kugamburuza umwanzi no gucecekesha amajwi yose y’umwanzi, dukoze umwanzi mu nkokora kandi hari byinshi duhagaritse, hari byinshi dushyizeho garde-fou bityo tutabara benshi turokora benshi, hari benshi dukomeje kugenda dukura mu nzarwe kandi mu isayo y’umwanzi, tubakura ibuzimu tubashyira ibuntu twifatikanyije, muri ibiremwa byakunzwe n’Imana kandi muri abana b’Imana Umuremyi wa byose mwatoranyijwe kugira ngo mubere itara abandi, kugira ngo mubere urumuri abandi; ndabikomereje twana twanjye, ndabikomereje bibondo byanjye, ngaho nimuze mbaheke kandi muze mbaterure ku bibero byanjye, muze mbasige kandi muze mbakarabye mbambike, uko bwije n’uko bukeye mbategurira imyambaro myiza ibengerana, nimukomeze muze nyibambike turi kumwe ndabakunda kandi ndabashyigikiye; nimukomere turi kumwe bana banjye, bibondo byanjye, twana twanjye.
MBAYE RERO MBASEZEYEHO MURI UBU BURYO NGIYE GUKOMEZANYA NAMWE MU BUNDI BURYO, BIBAYE NGOMBWA KO TUDAKOMEZANYA NAMWE MURI UBU BURYO, KUGIRA NGO NAMWE MUKOMEZE N’IBINDI KUGIRA NGO BYOSE BYUZUZANYE, KUKO BURI KIMWE CYOSE MU BY’INGOMA Y’IJURU BIRUZUZANYA; NDABAKUNDA BANA BANJYE NDI MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, AMAHORO!