UBUTUMWA BWA MT MARIYA MADALENA, TARIKI 13 GICURASI 2023.

Mbasakajemo amahoro y’Imana ntore z’Imana dukunda kandi dutaramanye umugoroba nkuyunguyu, mbifurije kubaho m’urukundo rw’Imana kandi mbifurije gukomera kugirango murushyeho gushyigikirwa n’ububasha bw’ijuru ryose kandi murusheho gushyigikirwa n’Ububasha bw’Uhoraho bityo intambwe zanyu zikatarize ikiza kandi intambwe zanyu zikatarize mu gusakaza amahoro mu Isi hose.

Ndi kumwe namwe m’uburyo bukomeye kandi m’uburyo bw’urugamba kuko ibihe byahindutse bitakiri byabindi hari ibindi twagiyemo bikomeye cyane cyane mu kugaragaza ububasha bwa DATA no kugaragaza ikuzo rye mu biremwa, nimuze tugende tujye kurwana inkundura kuko urugamba rurimbanyije tukaba twamanutse mu mbaraga zidasanzwe mu bubasha budasanzwe kuko tuje gukubura kandi tuje guhigika ikibi cyose kiri mu Isi kugirango Mwene Muntu ature m’urumuri rw’Imana isumba byose kandi Mwene Muntu ature mu mahoro y’Uhoraho. 

Ntakizadukoma imbere kandi ntakizadutangira kuko Uhoraho yabyemeye kugirango ububasha bwe bwigaragaze mu Isi hose. 

Nimwambare imbaraga tugende mukataze m’urugendo ntimuri mwenyine turi kumwe, turabarinze kandi turabashyigikiye kugirango duhungabanye ibitero byose by’umwanzi kandi duhungabanye imbaraga ze zose cyane cyane mubo akomeje kwigabiza no kwigarurira, abo bose akomeje kugira ibikoresho.

Ntimwikange kandi ntimutinye kuko muri abasirikare k’urugamba kandi tukaba turushijeho kubashyigikira n’ububasha bwacu kugirango imbaraga zacu zigaragaze m’ubuzima bwanyu.

Hari icyo tugiye kugaragaza muri mwe kandi hari ibyo tugiye kugaragariza Isi yose kuko ari nayo mpamvu muhagaze kuri uyu munsi kuko muriho mu mugambi w’Imana kuko hari icyo mwazigamiwe kandi hari icyo mwasigarijwe inyuma kugirango mugaragaze ikuzo rya DATA mu Isi hose. Nimwambare muberwe kuko tubambitse imyambaro y’urugamba m’uburyo bw’agatangaza kandi m’uburyo bukomeye kugirango umwijima utsindwe kandi utsiratsizwe urumuri ruganze mu Isi hose.

Ndi kumwe namwe ndimo ndwana inkundura kandi ndimo ndwana bidasanzwe kuko twambariye urugamba kandi twabukereye kugirango dutsembe ikibi cyose kiri mu Isi kuko Uhoraho Imana yahaze agasuzuguro kwa Mwene Muntu ukomeje kwidegembya, Mwene Muntu ukomeje kunangira umutima Mwene Muntu ukomeje kwica amatwi igihe cye kikaba kirangiye cyo kwidegembya. Nimwambare imbaraga tugende kugirango duhananure Sekibi kandi duhananure abambari be bose, abizeye ububasha bwabo kandi abizeye ububasha bwa Sekibi kuko abo bose baje kuvanwa mu nzira bakarimburwa n’ikibi cyabo bityo ububasha bwa DATA bukigaragaza.

Ntabwo tuzemera intore zacu zikomeza kuvogagirwa kandi zikomeza kujujubwa kuko tuje kuzirwanira k’uburyo bw’umugaragaro kandi tukaba tuje kuzishyigikira m’uburyo bw’agatangaza kugirango ibyo twavugishije abahanuzi kandi ibyo twatangaje byose tubishyire kumugaragaro kuko tutavuga amagambo kandi tutibeshya ijambo tuje kurishyira mu bikorwa kuko igihe cyo kuvuga cyarangiye tugiye gukoresha ibikorwa m’uburyo budasanzwe bityo Mwene Muntu ukomeje kunangira umutima kandi Mwene Muntu udashaka kumva acishwe bugufi yabikunda atabikunda. 

Hari benshi bagiye kugwirirwa n’amakuba akomeye kandi hari benshi bagiye gutungurwa n’ibihe twaraburiye twarigishije kugirango Mwene Muntu akanguke ave mu bitotsi ahindukirire Uhoraho aho kugirango akanguke agakomeza kwiyorosa umwanzi akamwisasira.

Nimuze tubohore kandi tubohoze abo umwanzi yagize imbata kuko hari benshi biyoberanya kandi bakibwira ko ububasha bw’Uhoraho hari aho bashobora kubwikinga bityo bakagenda bububa biyorosa uruhu rw’intama kandi ari ibirura imbere. Abo bose igihe cyabo kirageze kugirango bajye kumugaragaro kuko hari abo mwizeye nk’abavandimwe kandi nk’incuti kandi ari abambari ba Sekibi barimo kubaca runono kugirango barebe uko muriho kandi barebe uko mubayeho.

Ni igihe rero kugirango abo bose tubagaragaze kumugaragaro bityo Mwene Muntu amenye uwo ahagararanye nawe kandi amenye uwo ari kugendana nawe.

Ni igihe abana b’umwijima bose bagiye kuvanwa mu nzira bityo abana b’urumuri bagatambuka ntakibakanga.

Nimuhumure Nyirijambo ariyiziye kuko aje mu bukaka kandi akaba aje mu mbaraga zidasanzwe agiye guhigika no gukubura ikibi cyose kugirango giherere uruhande aho kigomba guherera bityo abana by’Uhoraho bose batambuke ntakibakanga.

Murarinzwe kandi murashyigikiwe kuko mushyigikiwe n’ububasha bwo mu ijuru ingabo zose zo mu ijuru zamanutse m’uburyo bukomeye kuko zagose isi yose kundi tukaba dushinze inkingi zikomeye umwanzi adashobora kujegajeza.

Nimuhumure ibizababaho ntimuzikange kandi ntimuzakangarane kuko hari ibyo tuzemera ko bibagiraho ububasha kugirango turebe uko muhagarara koko kandi turebe ko koko mwatoye icyo twabatoje.

Nimukomere rero mushikame kuko ntakiba tubatunguye tubateguza mbere y’igihe kugirango igihe nikigera muzahagarare mwemye kandi muzahagarare gitwari.

Ntihazagire uteshuka kandi ntihazagire uva mu mwanya arimo mujye mwishingikiriza imbaraga z’Uhoraho. Urukundo ukwemera n’ukwizera nibyubake umutima wanyu m’uburyo bukomeye kugirango mujegajeze imbaraga za Sekibi aho ziri hose haba mu bantu ndetse no mu bintu kuko ntaho Sekibi agomba kwikinga kandi ntaho agomba kwihisha.

Ndabakunda ntore z’Imana ndabashyigikiye kandi ndabaherekeje muri uru rugendo ntimuzananirwa kandi ntimuzatsikire kuko tuzi neza ko mwambaye umubiri mukiri ku Isi ariko nkaba ngira nti nimwitware nk’abantu kandi ntimwitware nkabi Isi nimwumve ko mwambuwe ubumuntu mwambitswe umutagatifu kandi mwambitswe ubutungane bubafasha gutunganya byinshi kandi bubafasha guhindura byinshi m’uburyo bw’agatangaza.

Mbifurije umugoroba mwiza kandi mbifurije ibihe byiza nimukomere ndabarinze kandi ndabashyigikiye kuko nkomeje kurwanirira intambwe zanyu za buri munsi kandi nkaba nkomeje kurwanirira ubuzima bwa buri wese, nimukomeze kwibumbira hamwe kandi mukomeze gutahiriza umugozi umwe kuko mushyigikiwe natwe kandi tukaba turi imbere n’inyuma zanyu kugirango turusheho kubateza inkunga muri byose kuko tubateye ingabo mu bitugu kugirango muhangane ni imbaraga z’umwanzi kandi muhangane ni ibitero bye byose ntakibakanga.

Mbahaye umugisha nkomora kuri Uhoraho kandi mbasendereje mo amahoro kugirango imitima yanyu yuzure ibinezaneza kandi yuzure ibyishimo kuko musabwa urukundo rusendereye kandi rusesuye kugirango abaza babagana bose baronke ibyiza by’Uhoraho kandi mubavomerere urukundo kuko Uhoraho yarubabuganijemo kandi mukaba murwambaye nimukomeze rero kurwambika bose cyane cyane abo bose biyujujemo ingeso mbi izo zose zikomoka ku mwanzi ubwikunde n’ubwikuze amatiku amashyari inzangano, ibyo byose bikaba bikomoka kuri nyakibi aribyo akomeje kubohesha Mwene Muntu, Mwene Muntu agakomeza gufata agakomeza aho kugirango arekure iby’umwanzi asingire iby’Uhoraho. 

Igihe nikingiki kugirango buri wese wihambiriye ku kibi tumuhambirane nacyo kuko Nyirijambo narangurura amajwi yose azaceceka y’umwanzi kandi ibyitwa ibinyabubasha byi Isi bizava mu nzira ububasha bw’Uhoraho bukaba aribwo bwimikwa mu Isi hose.

Amahoro amahoro ndabakunda ibihe byiza ndi Mutagatifu Mariya Madalena ndabakunda ntore z’Imana kandi ndabashyigikiye ntimugakuke umutima kandi ntimugakangarane kuko muri ahangaha kubera umugambi w’Imana kandi kubera Isezerano ry’Uhoraho.

Nimwumve rero ko tutazabatenguha kandi tutazabahemukira uko Isi ibitekereza kandi Mwene Muntu uko abitekereza siko bizagenda kuko imigambi n’ibitekerezo bya Mwene Muntu bitandukanye niby’Uhoraho.

AMAHORO AMAHORO NDABAKUNDA IBIHE BYIZA KURI MWESE AMAHORO AMAHORO NDI MUTAGATIFU MARIYA MADALENA AMAHORO AMAHORO NDABAKUNDA!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *