UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, TARIKI YA 19 GICURASI 2023.

Ntore z’Imana dukunda kandi dutaramanye, mbifurije kugubwa neza kandi mbifurije gukomera mu rukundo rw’Imana ngira nti nimubeho muri Nyagasani Yezu Kristu wabakunze bityo akabiyegereza bityo akemera kubana namwe akemera kugendana namwe mu ngendo zanyu za buri munsi kandi mu buzima bwanyu bwa buri munsi.

Nimwambare imbaraga mwambare ubutwari tugende ku rugamba kuko ndi kumwe namwe kugira ngo turwanire roho nyamwinshi kandi tubohore benshi umwanzi yigabije kandi yigaruriye. Iki ni igihe cyo kurwana intambara ikomeye kandi ni igihe cyo kurwana urugamba rudasanzwe kuko umwanzi ari guhenda ubwenge benshi kandi akaba ari kwigarurira benshi mu buryo budasanzwe akaba ari yo mpamvu natwe twamanutse mu buryo bukomeye kugira ngo dukomeze kubohora kandi dukomeze gutazanura amayira kugira ngo intore zose zitambuke mu bubasha bw’Imana isumba byose.

Mbahaye urukundo rwanjye kandi mbahaye imbaraga zanjye ngira nti nimukomere kandi mukomeze urugendo turi kumwe ndabarinze kandi ndabashyigikiye kugira ngo nkomeze kubatsindira umubisha kandi nkomeze kumwigizayo bityo mutambuke nta kibakanga nta n’ikibakangaranya.

Ntore z’Imana ntimugahungabane kandi ntimukikange, nimuhagarare gitwari muhagarare mwemye kuko mufite ububasha n’imbaraga zo gutsemba umwanzi kandi mukaba mufite imbaraga zidasanzwe mugomba kurokoza benshi kandi mugomba kurohoza benshi kugira ngo roho zose zizanwe mu rukundo rw’Imana kandi roho zose zererezwe mu butungane bw’Uhoraho.

Turi kumwe rero kuko dukomeje kwambika kandi dukomeje gusukura roho nyamwinshi kugira ngo ikibi cyasaritse Mwene Muntu kandi ikibi cyazikamishije Mwene Muntu mu nyenga y’ikibi kugira ngo akizahurwemo kandi agikurwemo kuko ari igihe cyo kurwana inkundura kandi cyo kohereza imbaraga zidasanzwe kugira ngo tuzamure benshi ahirengereye kandi tuzahure benshi kuko iki gihe ibikorwa byacu biri kwihuta mu buryo budasanzwe kuko Isi hari aho twayigejeje kandi Isi hakaba hari ibikorwa dukomeje kuyikoreramo byinshi bidasanzwe kuko hari byinshi  twamaze gutengeneza akaba ari byinshi tumaze gushyira ku murongo mu buryo bw’agatangaza.

Ndi kumwe namwe rero ngira nti nimukomere muri Nyagasani kandi mukomeze urugendo ntimuhuge kandi ntimurangare kuko umwanzi adasinziriye kandi atarangaye ari maso kugira ngo abone abo yakwigabiza kandi abone yakwigarurira.

Nkaba ngira nti nimukomere mu bubasha bw’Ijuru ryose kuko murinzwe n’ingabo zose zo mu Ijuru tukaba tubashyigikiye kugira ngo dukomeze kubambika amapeti kandi dukomeze kubazamura ahirengereye kuko twamaze kubegukana kandi Uhoraho yamaze kubigarurira wese kugira ngo mubeho mu rukundo rwe kuko hari byinshi twakoze muri mwe kandi hari byinshi twahinduye muri mwe mu buryo bukomeye budasanzwe.

Mbifurije umugoroba mwiza kuri mwese kandi mbifurije ibihe byiza ngira nti nimukomere ndabarinze kandi ndabashyigiye mu rugendo rwanyu rwa buri munsi kuko uyu munsi ari twebwe twakoze bidasanzwe kandi akaba ari byinshi twahinduye mu kiremwa muntu cyane cyane abari bugarijwe n’imbaraga z’umwanzi abo bose batarwanira roho zabo abo bose bahora mu kibi badatekereza kurwanira roho zabo kugira ngo zizamurwe ahubwo iteka bagahora bazijyana mu nyenga y’ikibi kandi iteka bagahora bahihibikanishwa n’ikibi cyane cyane mu kugambirira ikibi no gutega abandi imitego.

Nimwihurize hamwe mu rukundo rw’Imana kandi mutahirize umugozi umwe mushyigikirane mu buzima bwanyu bwa buri munsi kugira ngo Uhoraho icyo yifuje muri mwe kandi yateguye muri mwe kigerweho mwirinde kuba imbogamizi y’ibyiza Uhoraho yababitsemo kandi yabazigamyemo ntihagire unangira umutima ku bushake bwe kandi ntihagire unangira umutima nkana kuko Uhoraho ari gukorana namwe imirimo myinshi kandi akaba ari guhindura byinshi mu buryo bukomeye.

Mbifurije ihirwe mu buzima bwanyu bwa buri munsi kugira ngo muhirwe muve muri byose kandi mwakire byose kuko ari mwe byagenewe kugira ngo mubisakaze muri benshi kandi mubizahuze benshi. Ibi bihe hari benshi muri kuzamura mu buryo bukomeye budasanzwe kuko roho zose zigomba kwererezwa mu rukundo rw’Imana kugira ngo buri wese asukuke kandi buri wese ature mu rumuri kuko ari igihe cyo gutsemba umwijima ku mugaragaro, tukaba twaje gukorera mu bikorwa bifatika bigaragarira bose kugira ngo Mwene Muntu atazagira ko Uhoraho yibeshye kuko isezerano ari isezerano twaje gukora ibidasanzwe mu Isi namwe nimwumve ko mudasanzwe muri ingabo zikomeye zishyigikiwe n’Ijuru ryose.

AMAHORO, AMAHORO! IBIHE BYIZA, NDABAKUNDA, NDI MUTAGATIFU MARIYA MADALENA. AMAHORO, AMAHORO, NTORE Z’IMANA!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *