UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, TARIKI 01 UKUBOZA 2023

Nimugire amahoro bana banjye, nimugire kugubwa neza bana banjye, nimwakire umugisha wanjye bana banjye, ndabahobereye kandi mbahaye umugisha wanjye, nukomeze ubuzure kandi ubasesekareho, urukundo rw’ Uhoraho nirukomeze rubasagambeho, kandi mukomeze kugwirizwa umugisha uko bwije n’ uko bucyeye, uko biri n’ uko bikwiye, kuko naje kubasendereza, kandi nkaba naje kubazamura hejuru mu ntera, kugira ngo mukomeze musenderezwe ibyiza by’ agatangaza.

Nimube amahoro, nimugubwe neza kandi mukomeze gushyigikirirwa mu rukundo rw’ Umusumbabyose, nanjye ndi kumwe namwe cyane kandi nkomezanyije namwe urugendo ndi Mutagatifu Mariya Madalena,  ubasabira ikiri icyiza nkabifuriza ishya n’ ihirwe; nimukomeze mube amahoro, nimukomeze mugubwe neza, nimutere imbere, nimusakaze urumuri mu Isi, nimugere hose mwogeza inkuru nziza ya Nyagasani Yezu Kristu, nimukomeze mugabe ibyiza, nuko mu biganza byanyu dukomeze kubumbatizamo ibikorwa byinshi by’ agatangaza kandi tukaba dukomeje kuzuzamo umugisha ugomba kugirira Isi ndetse n’ abayituye akamaro kanini, akamaro gakomeye cyane.

Ntore z’ Imana, bana banjye nkunda, bana banjye nshyigikiye, bibondo banjye twana twanjye, nahawe na DATA, ndabateruye, ndabahetse, nkomeje umujishi kuri buri wese; ntabwo nzigera mbijishura kuko nabahawe na DATA Umushoborabyose, Umusumbabyose, nkaba rero nkomeje kubitaho no kubarengera, kubatazanurira amayira kugira ngo mukomeze gutambukana ishema n’ isheja, nta shiti, nta gihunga, ntacyo mwikanga kuko mukomeje kurindwa, gucungirwa umutekano wa buri kimwe cyose.

Amahoro y’ Imana nakomeze abuzure, urukundo rw’ Imana nirubasagambemo, kandi mukomeze kugwirizwa umugisha w’ Uhoraho, nanjye ndi kumwe namwe mu buryo bw’agatangaza; erega mbahora hafi, kandi nkomezanyije namwe urugendo, sinzigera mbarekura, sinzigera mbasiga, nzakomeza kubagaragariza ububasha bw’ Uhoraho, kandi nkomeze kubasendereza urumuri n’ umugisha, ibyishimo bihore bibasabye imitima. Amahirwe yose kandi ibyishimo nyabyo ni ugukomeza kwiringira Uhoraho; Mwene Muntu uri mu mubiri, Mwene Muntu uri mu buzima iyo abayeho mu mahoro yumva atekanye kandi aguwe neza, agahorana amahoro y’ umutima kandi akumva ko Imana bari kumwe, aba yumva ibintu ari amahire kandi aba yumva byose bimugendekera neza; namwe rero, nimujye murushaho kugendekerwa neza uko bwije n’ uko bukeye, mutarame, mutarake, mwishime mwizihirwe, muberwe, munogerwe, kandi mukomeze kwishimana n’ Ijuru ryose kuko muri abatoni mu maso y’ Uhoraho, muri abatoranyijwe kandi mukaba mukomeje gukingurirwa kugira ngo mwinjire nta gihunga, kugira ngo mwinjire nta shiti, kuko dukomeje kubareberera, kubamenyera buri kimwe cyose; hari Abatagatifu benshi cyane tuzana kuza kwifatikanya namwe, hari abatagatifu babakunda cyane kandi babakunze, ku buryo iteka ryose iyo nje tuzana kandi tukaza kwishimana namwe, tukishimana muri mwebwe.

Abo twazanye bari guhobera buri wese muri mwebwe, nimwakire indamukanyo yabo kandi nimwakire ibyishimo bazanye, kuko buri wese bari kumwuzuza ibyishimo, kandi mwakire urumuri twabazaniye mu buryo bw’ agatangaza, kugira ngo rukomeze rubamurikire kandi dukomeze tubarinde gutsikira no gusitara, kandi mukomezanye urugendo mu ihimure, mu ituze, mu byishimo, kuko dukomeje kubakingurira kugira ngo mwinjire. Nimugire rero amahoro, kandi mugire kugubwa neza kuko twifatikanyije mu buryo bw’ agatangaza.

Nimutore icyiza, mutore intwaro murwanye umwanzi, kandi mukomeze kuzishyikira koko, kuko nifatikanyije namwe mu gukomeza kubahereza intwaro kirimbuzi zirimbura umwanzi, zivana mu nzira ubukozi bw’ ibibi bwose bw’ umwanzi, intwari zitsemba kandi zigatsiratsiza ikibi cyose; ububasha bw’ Imana nibusagambe muri mwe, urukundo rw’ Imana rubuzure, ruhore muri mwebwe iminsi yose; nanjye nzakomeza mbakingire, nanjye nzakomeza mbarengere kuko nshaka y’uko mugaragarwaho iteka ryose ko muri Inkoramutima z’ Uhoraho, kandi mukaba muri abanyabubasha, kuko umuntu wese uri kumwe n’ Uhoraho agomba kuba umunyabubasha; ibikorwa byanyu birahanitse, birahambaye, kandi dukomeje kubisendereza Isi, kuko igihe cyose, akanya kose mufashe mukakabyaza umusaruro, ibikorwa byanyu akaba ari ingirakamaro mu Isi, tukaba dukomeje rero kubavomerera kugira ngo namwe mukomeze kuvomerera Isi ndetse n’ amahanga yose, tukaba dukomeje kubashyiramo urukundo n’ urumuri rw’ Ijuru, kugira ngo dukomeze kubateza intambwe, kugira ngo dukomeze kubatoza icyiza twivuye inyuma; amahoro y’ Imana nabuzure, amahoro y’ Imana nabasagambemo, urukundo rw’ Imana rubasenderemo iminsi yose; mbega ihirwe, mbega ishya n’ ihirwe, mbega ibyiza, mbega ibyishimo mwagiriwe, kandi mbega ibyishimo muhabwa n’ Ijuru; mbega amahirwe mwahawe n’ Ijuru kandi mwatejwe n’ Ijuru! Nimukomeze muhirwe, kuko Uhoraho Imana niwe wabishatse ngo bibe bitya, iri geno Uhoraho Imana niwe wariteguye ngo ribe ritya, aya mahirwe ni Uhoraho Imana wayabagabiye, nakomeze abe gutya, nta muntu uzayabavutsa, nta muntu uzabasubiza inyma muri uru rugendo, kuko mushyigikiwe n’ Uhoraho.

Mbega ibyiza by’ agatangaza mwateguriwe, mbega kuba mu Ijuru mukiri mu Isi, mbega kugendana n’ Ijuru birenze kandi bihebuje, ubwo bibera benshi inshoberamahanga bikabacanga, bityo rero kubera kwikuririza kwabo, kwishyira hejuru badacira bugufi Ijuru, ngo bumve icyo Ijuru ribashakaho n’ icyo ribategeka gukora ngo bacyumvire, bagakomeza kubona mu maso yabo no mu bwenge bwabo ibikorwa byacu dukomeje gukorera muri mwebwe ari urusobe muri bo; nimukomeze rero mwebwe muzirikane amagambo tubabwira, mukomeze gutora ibikorwa byiza tubatoza, nanjye ndi kumwe namwe kugira ngo nkomeze mbambike urukundo rw’ Uhoraho, mbashyire mu mutuzo kandi mbatekanishe iminsi yose, kuko nkomeje kubavuburira, kubagoborera ibyiza by’ agatangaza, kugira ngo mukomeze kwishima, mwizihirwe kandi muberwe, kuko nkomeje kugendana namwe kugira ngo nkomeze kubambika imbaraga n’ ububasha, n’ ubutwari kugira ngo mbahe gukomera no gukomerera muri Uhoraho; nimukomeze urugendo ndi kumwe namwe iminsi yose bana banjye.

Nakinguye umutima wanjye kugira ngo mbatuzemo, mpora iteka ryose mbafukurira iriba ry’ amazi afutse kugira ngo munywe mushire inyota, muvome, kandi koko igihe cyose ibivomesho byanyu bihore byuzuye amazi meza y’ urubogobogo; nimukomeze mugendane n’ Ijuru ryose, kandi mukomeze mwizihirwe muberwe, nanjye ndi kumwe namwe iminsi yose kugira ngo nkomeze mbamenyere buri kimwe cyose, mbamenyeshe amakuru n’ amatangazo y’ Ijuru byimazeyo; kuri uyu munsi rero naje kubuzuza urumuri n’ ububasha by’ Uhoraho, kandi naje kuabasendereza urukundo rw’ Uhoraho kugira ngo ruhore muri mwebwe, kandi mukomeze kumurikirwa mu ntambwe z’ ibirenge byanyu, kuko naje kubagenderera, nkaba naje kubakingurira kugira ngo mwinjire, mwisange kandi mwisanzure; erega ntore z’ Imana muri abadasanzwe, n’ ibikorwa banyu ntibisanzwe, ntimukajye mwumva ko muri abantu basanzwe, ntimusanzwe kandi n’ ibikorwa byanyu ntibisanzwe, kuko Uhoraho Imana yabatoranyije mu bandi kugira ngo abagenere umugisha kandi abahe urukundo byimazeyo, kandi akaba akomeje kubagabira no kubavuburira ibyiza by’ agatangaza kugira ngo mukomeze kuberwa no kwizihirwa, mukomeze gusabana n’ Ijuru ryose, kugendana naryo umunsi ku wundi, kugira ngo  urukundo rw’ Uhoraho rukomeze kubiyambika iminsi yose.

Ese mwaba mubaye iki kandi nta n’ icyo muzaba, ntacyo mubaye, mu rukundo rw’ Imana muriho, nimubeho, nimuganze, nimutere imbere, nimusendere ibyiza by’ agatangaza; twana twanjye, bibondo byanjye, mbega ngo umutima wanjye urizihirwa kandi uranezerwa! Mbega ngo ibyishimo biransaba, maze kubona ko Uwiteka Imana akomeje kubitaho, kubarengera, kubagoborera ibyiza by’ agatangaza, bikanezeza umutima wanjye, bikantera kwizihirwa no kunezerwa no kwishima, nanjye nkakomeza kuza mbasangamira, kugira ngo nkomeze kubuzuza ibyiza by’ agatangaza, kandi nkomeze kubamurikira mu ntambwe z’ ibirenge byanyu, mbarinde gutsikira no gusitara kandi mbarinde gusubira inyuma, kugira ngo urukundo rw’ Imana rukomeze kubiyambika muri byose. Mbega ngo muraberwa no gukorera Uhoraho, mbega ngo amahirwe arabasekera ari yose, mbega ngo ubuntu bw’ Imana burururukira muri mwebwe, mbega ibyiza by’ agatangaza mwagiriwe: kubana n’ Ijuru ntako bisa, kugendana n’ Ijuru ntako bisa, kwigishwa n’ Ijuru ntako bisa, kuyoborwa n’ Ijuru ntako bisa, namwe mwarahiriwe; icyiza mwatoye ntimukagitakaze, ibyiza mwashyikiriye ntimukabirekure, ahubwo nimukomeze mubumbatire, icyo cyiza mwumvishije nimukomeze kujya mucyusa umunsi ku wundi, murusheho gukomeza kwakira ibyiza by’ agatangaza, urukundo rw’ Imana rukomeze rube muri mwebwe kandi rwibanire namwe iminsi yose. Ngaho rero nimukomere kandi mukomeze kwakira urukundo n’ umugisha by’ Uhoraho, mukomeze kuberwa no kwizihirwa, mukomeze kugendana n’ Ijuru  ryose, iminsi yose, kuko turi kumwe kugira ngo nkomeze mbateze imbere, kugira ngo nkomeze mbateze intambwe, amahoro y’ Imana akomeze abuzure, abasagambemo, iminsi yose kandi ibihe byose turi kumwe cyane, kugira ngo nkomeze mbamenyeshe byose bana banjye.

Urukundo rw’ Imana ni urukundo ruhebuje, rusendera Isi ndetse n’ abayituye bakagira ubuzima kandi bakagira amahoro. Urwo rukundo mwarunganya iki ko arirwo mubumbatiriwemo, akaba ari rwo mutuyemo, Uhoraho Imana akaba yarabubakiye ihema ry’ urukundo rwe abatuzamo ibihe byose kandi umunsi ku wundi, mukaba mukomeje guhurira ku cyiza, mukaba mukomeje gutozwa icyiza, kandi mukaba mukomeje gutezwa intambwe mu buryo bw’ agatangaza; nimugire amahoro, mwakire ihumure n’ iruhuko mu mitima yanyu bihambaye kandi bisesuye, nimuzigere mugira ubwo mwiganyira, mujye mwumva ko igihozo n’ ikiramiro cyanyu n’ ububasha bwanyu n’ ibyiringiro byanyu byose biri muri Uwiteka Imana we ubashoboza muri byose kandi akabashoborera byose, Nimukomere rero kandi mukomeze kugubwa neza, turi  kumwe ndabakunda cyane bana banjye. Muri aka kanya twifatikanyije muri iri sengesho, dukoreyemo ibikorwa bikomeye cyane kuko twambuye umwanzi ijambo, niko kazi ka mbere tugomba gukora mu Isi, kugenda twambura umwanzi ijambo, kugenda tumutsemba tumutsiratsiza, tugasakaza amahoro n’ urumuri mu Isi.

Muri aka kanya rero tugoboreye benshi imbabazi z’ Uhoraho, kuko hari benshi cyane bari barihebye bumva ko batazongera kwakirwa mu maso y’ Uhoraho, hari benshi cyane bumvaga y’ uko babaye ibicibwa, ariko kubera ko Uhoraho ahorana impuhwe n’ urukundo, muri aka kanya hari benshi babohowe, bakaba bongeye kwakira imbabazi n’ impuhwe by’ Uhoraho, bakaba barohowe mu buryo bw’ agatangaza; hari benshi rero dusendereje umugisha, Sekibi yahoraga yirukankaho hasi no hejuru akababuza amahwemo bityo agahora abaturatuza bakabura icyerecyezo, bakabura epfo na ruguru bagahora biganyira mu mitima yabo, bagahorana intimba, ishavu n’ agahinda bitaretsa, bo ubwabo bakumva bava mu mubiri kubera amagorwa bahura nayo n’ ingorane nyinshi, muri aka kanya urukundo rw’ Imana rurabagendereye kandi ububasha bw’ Uhoraho bubagezeho, bubakuyeho ibyo bibi Sekibi yari yarabateje, kuko isengesho ryanyu ribagezeho, kuko isengesho ryanyu ribagiriye akamaro, kuko isengesho ryanyu ribabohoye, kuko isengesho ryanyu ribagiriye neza, muri aka kanya bakaba batabawe mu buryo bw’ agatangaza.

Erega muri abatabazi kandi muri abarokozi, kuko mukomeje kugenda murokora imitima myinshi, mukomeje kugenda murokora benshi, haba ku buryo bwa roho ndetse no ku buryo bw’ umubiri, kuko muri aka kanya turokoye imitima myinshi kandi tukaba turokoye benshi mu buryo bw’ umubiri kuko hari benshi bari kuvanwa mu buzima kubera umwanzi Sekibi yari yabasabirije, ariko muri aka kanya dushyizeho garde fou, ububasha bw’ Imana burururutse, buratabaye kandi burarengeye; hari benshi bahoraga bigunze, biganyira, batakambira Uhoraho Imana, kugira ngo abavane mu bwigunge, ibibazo, ingorane n’ ibizazane bidashira bahoranaga, nabyo tukaba natwe muri aka kanya dutabaye benshi, nubwo bose bidakemutse mu Isi yose muri rusange ariko dutabayemo benshi bari bababaye kurenza abandi, kuko twari tumaze kubona aho amarira yabo yari ageze; Uhoraho Imana yumvise gutakamba kwabo bityo agirira amasengesho yanyu mukoze muri aka kanya, akoreramo ibikorwa byinshi bihebuje kandi bitangaje mu gukomeza gusendereza Isi umugisha n’ urukundo by’ Uhoraho, amahoro agwiriye kandi asagambye.

Nimukomeze umurego w’ icyiza, mukomeze umwete n’ ishyaka ndi kumwe namwe iminsi yose, nkomeje kubakomeza kandi nkomeje kubahumuriza, kugira ngo mbagabire urukundo rw’ Imana isumba byose; nimugire amahoro, ibihe byiza, ijoro ryiza kuri buri wese, ndabakunda bana banjye; mbaye rero mbasezeyeho, nimube amahoro kandi mugubwe neza, muri ubu buryo mbaye ntandukanye namwe, ngiye gukomezanya namwe mu bundi buryo; amahoro, amahoro twana twanjye, byari byiza ko tugumana, ariko bibaye ngombwa ko mbasezeraho kugira ngo n’ ibindi byose nabyo bikomeze bityo ubuzima bwanyu nabwo bukomeze kugenda neza kuko byose byuzuzanya.

AMAHORO, AMAHORO IBIHE BYIZA, IJORO RYIZA KURI BURI WESE, TURI KUMWE NDABAKUNDA, NDI MUTAGATIFU MARIYA MADALENA UBAHORA HAFI MU BURYO BW’ AGATANGAZA, NIMUKOMERE TURI KUMWE NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE, NIMUKOMEZE MUGARAGAZE UMWETE N’ ISHYAKA N’ UMURAVA KU MURIMO, MWE KUBA IBIGWARI AHUBWO MUHORE ITEKA RYOSE MURI INTWARI KANDI MURI ABAKOZI BEZA MU MUZABIBU W’ UHORAHO, NANJYE TURI KUMWE IMINSI YOSE; AMAHORO, IBIHE BYIZA NDABAKUNDA BANA BANJYE; AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *