UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, TARIKI 11 KANAMA 2023

Nongeye kuza kwizihirwa muri mwebwe bana banjye nimugire amahoro kandi nimugire umugisha bana banjye nkunda bana banjye mpoza ku mutima bityo iteka ryose nkaza kwihuza namwe nkaza kubururutsa kuri byose kandi nkaza kubacururutsa aho mwababaye hose nkaza kubomora ibikomere kandi nkaza kubasigasira mu rukundo rw’Imana isumba byose; nimugire ubuzima muri Yezu Kristu kandi nimuhorane amahoro ndetse n’umutekano, nimugire kwishima kandi mugire kunezerwa kandi mugire kugubwa neza, igishyika cyanyu cya buri munsi ndakibona kandi intambwe yanyu ya buri munsi ndayibona, ndabona ubwitange bwanyu kandi ndabona umuhihibikano wanyu wa buri munsi wa buri segonda mutaguza musanganira Uhoraho Imana kugira ngo abarengere kandi ababe hafi mu rugendo rwanyu mu buzima bwanyu bwa buri munsi nje rero kwishimana namwe kandi nje kubahereza umugisha ukomoka kuri Uhoraho Imana kandi nje kubambika ubutwari kandi ubudacogora nk’uko Uhoraho Imana yabingabiye kugira ngo mbibagenere kandi mbibasesekazeho bana banjye.

Naje rero kubahumuriza kuri buri kimwe cyose naje kubateza intambwe kandi naje kubambika urumuri rw’Imana isumba byose, bana banjye nongeye kuza kubaha ukwizihirwa mu by’Ijuru byose kandi mukagira ukwisanzura mu Ijuru kandi mukagira ubwisanzure nyabwo kandi mukishimana n’Ijuru bihagije. Ndabakunda cyane rero bana banjye ndi Mutagatifu Mariya Madalena uza kwifatikanya namwe mu rugendo rwanyu mu bikorwa byanyu bya buri munsi nkaza kugendana namwe kugira ngo mbatazanurire amayira kandi mbambike urumuri kandi mbatazanurire buri kimwe cyose cyashaka kuba imbogamizi imbere yanyu nkakigizayo kugira ngo mubashe gutambuka bana banjye. Mbona rero urugendo mukatazamo umunsi ku wundi kandi nkabona urugendo mugenda umunsi ku wundi nkabona ari urugendo rutoroshye bityo rero nkabona ntabareka bana banjye ngo mbirekere iyo ngiyo gutyo gusa bityo nkaza kwiyunga namwe kandi nkaza kwifatikanya namwe ngo mbambike imbaraga kandi mbambike umugisha ngakomeza kubahumuriza kubomora kuri buri kimwe cyose gukomeza kubakatarisha mu ntambwe z’urugendo rwanyu.

Nimugire kugubwa neza bana banjye turi kumwe bana banjye mpoza ku mutima kandi mugire gucururuka kuri buri kimwe cyose kandi bana banjye mugire gutuza bityo muturize mu mutima wa Yezu Kristu kuko yabahaye guhirwa kandi yabahaye guturiza mu mutima we wuje impuhwe ndetse n’urukundo umunsi ku wundi akaba abagabira amahoro ndetse n’ibyishimo akaba abaha kunezerwa kandi akabambika urumuri rumukomokaho kandi akabambika ububasha bwe kugira ngo muhore iteka ryose murwanya umwanzi bityo mumutsinde, umwanzi rero ntakabagireho ijambo kandi umwanzi ntazigere aza kubakoma mu nkokora ahubwo igihe cyose nimurangwe no kumukoma mu nkokora ari we bityo igihe cyose mupfobye kandi mutsiratsize imigambi ye mibisha mu Isi yose muri rusange nanjye rero turi kumwe kugira ngo nkomeze mbahumurize kandi  nkomeze mbahoze ku mutima wanjye kandi mbomore kuri buri kimwe cyose mbiyegereze bana banjye mbasukure kandi mbambike imbaraga zikomoka mu Ijuru.

Naje rero kugendana namwe muri uru rugendo bana banjye nkunda Uhoraho Imana yamaze kubinyemerera umunsi ku wundi nk’uko mbibabwira bana banjye mpora nsingiza DATA kandi nkamushimira ukurinda kwe gukomeye muri mwebwe kandi nkamushimira imirimo ye y’amaboko muri mwebwe y’ukuntu akomeje kubarinda kandi ukuntu akomeje kubarengera nanjye ndanezerwa bana banjye iyo mbona muri gukomeza gutaguza intambwe yanyu mugana Ijuru mudasubira inyuma kandi mudatsitara nkabona uburinzi bw’Uhoraho Imana bukomeje kugendana namwe kandi Uhoraho Imana akomeje kubarinda ku buryo bwose bushoboka kandi akomeje kubacungira umutekano kuri buri kimwe cyose ibyo byose biranezeza bityo bigatuma njya kumusingiza no kumushimira mbimubwira mu magambo mubwira nti wakoze Dawe kundindira abana bakaba babonye kwirirwa kandi bakaba babonye kuramuka mu bice byose rero ndagenda nkamushimira iyo mwaramutse ndashimira kandi iyo mwiriwe nabwo ndashimira ngira nti rero namwe nimujya mubona bukeye mujye mushimira kandi nimubona bunije mushimire Uhoraho Imana bityo muri uko kumushimira nanjye mba nifatikanyijemo namwe kuko akomeje kubacungira umutekano w’ubuzima bwanyu kuko ndabizi neza ko Mwene Muntu ucyambaye umubiri yishimira kubaho kandi yishimira ko aba yiriwe ndetse aba yanaramutse ari yo mpamvu rero muri iyo njyana nkomeza gushimira Uhoraho Imana kuko akomeje kubatiza ubuzima kandi akaba akomeje gukomeza buri umwe umwe muri mwebwe kugira ngo akomeze amwambike ubutwari ndetse n’imbaraga.

Mu buzima murimo rero Uhoraho Imana akomeje kubarinda no kubacungira umutekano kuri buri kimwe cyose akaburizamo imigambi mibisha y’umwanzi yashaka kubasubiza inyuma kandi yashaka kubatentebura mu ntambwe z’urugendo rwanyu ngira nti rero bana banjye nimuhumure kandi mukomeze muhumurizwe kuri buri kimwe cyose nanjye ndi kumwe kugira ngo nkomeze mbambike imbaraga kandi nkomeze mbahumurize kuri buri kimwe cyose mbambike imbaraga kandi mbambike urumuri mbahumurize kandi nkomeze kugendana namwe buri kimwe cyose cyaza kubabera imbogamizi nkegezeyo kuko buri kimwe cyose ngishoboye umwanzi nzi kumurwanya kandi imigambi mibisha y’umwanzi nzi kwitambika kugira ngo itabageraho. Nimukomere rero Ijuru ryose twaratsinze kandi dukomeje kubaba hafi mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, akanya nk’aka ngaka mba mfashe nje kubaganiriza kandi nje kwizihirwa muri mwebwe ndanezerwa cyane kandi igihe cyose ndangije kuganira namwe bana banjye ngenda nihuta ngashimira DATA nkamushimira yuko yari yampaye akanya ko kuza kwisanzurana n’abana banjye kubaganiriza no kubahumuriza kubakomeza mu ntambwe z’urugendo rwanyu kuko ndabizi neza ko mu Isi biba bitoroshye. Urugendo mukatazamo umunsi ku wundi kandi urugendo mugenda umunsi ku wundi ndabizi ni urugendo ruba rutoroshye kandi ndabizi ko ari urugendo rutorohera ikiremwa muntu icyo ari cyo cyose ngira nti rero nimukomeze kwihangana bana banjye nanjye nkomezanyije namwe urugendo rwo kuza kubahumuriza kandi no kubahora hafi mbereka buri kimwe cyose cyaburiza intera kandi mbereka buri kimwe cyose cyarushaho kubataguza mu ntambwe z’urugendo rwanyu kugira ngo murusheho kugenda mukatarije icyiza uko bwije n’uko bukeye.

Erega bana banjye Isi ndayizi kuko nayibayemo cyane ndayizi ibibi bihabera ndabizi kandi n’ubugome buhabera ndabuzi kuko ubugome bwa Sekibi mbuzi kandi n’abantu agenda ateza imitima mibi yo kunangira benshi bakarushaho kwizirika mu cyaha benshi bagatoteza abandi ntacyo babatwaye kandi benshi bakannyega abandi kandi ntacyo babatwaye benshi rero bakihutira kuba bashaka gukura abandi bari mu rugendo mu nzira ariko nimuhumure kuko murinzwe bana banjye kuko Ijuru ryose ryururukiye kubatabara. Nanjye rero by’umwihariko cyane ndakomeza nkabatakambira nkasaba Uhoraho Imana mubwira nti komeza ubarinde kandi ubakomeze kugira ngo bazasohoze uru rugendo batangiye kuko mwereka cyane igishyika ndetse n’urukundo mumufitiye umunsi ku wundi mugahora mumushakashaka nkamubwira nti komeza ubiteho kandi ukomeze kubarengera mu ntege zabo z’umubiri bakunda kugira ikiremwa muntu ukomeze kubatazanurira amayira kugira ngo bazatsinde kandi bazashyike ku cyo bifuza. Umunsi ku wundi rero nkomeza kugendana namwe muri iyo njyana nkomeza gusaba Uhoraho Imana kugira ngo akomeze kubarengera ubuntu yangiriye nkamubwira nti Dawe wangiriye ubuntu maze unkiza amagorwa kandi umpa guca mu nyanja y’Isi ndayambuka bityo ndayiheza ngera hakurya bityo ndayomoka nkakomeza kumubwira nti rero ubwo wabimfashijemo komeza no gufasha abana banjye kugira ngo nabo bazayambuke. Bana banjye rero namwe ndabona muri mu nyanja kandi harimo umuhengeri mwinshi ndi gukomeza gusaba DATA rero Uhoraho Imana ushoboye byose umushobozi w’ibyananiranye kugira ngo abafate kandi abafashe mu rugendo rwanyu kugira ngo mwambuke inyanja kandi mugere hakurya ku nkombe bityo mwomoke musingize kandi muzashimire Uhoraho Imana. Icyo nifuza ni uko mwazomoka inyanja nta muvumba utembanye n’umwe muri mwebwe kuko iteka ryose mpora iteka mfashe ingashya kugira ngo nkomeze kugashya, nkomeje rero gusaba Uhoraho Imana kugira ngo akomeze kubibafashamo namwe uko mugenda mugasha bana banjye nanjye nkomeze kubafasha kugashya hatazagira n’umwe wananirwa bityo umuvumba ukaba wamutembana. Nkomeje rero guhagarika kandi nkomeje guhigika kuri buri kimwe cyose kugira ngo buri wese muri mwebwe akomeze ataguze mu rugendo kandi buri wese akomeze yambarire imbaraga muri Kristu Nyagasani watsinze. Kristu yaratsinze kandi ni urumuri rw’amahanga yose mu rugero rwiza muri bose, nimukomeze mumwigireho kandi mukomeze mumurebereho kuko ari urugero rw’ibikorwa byiza kandi akaba ari we uhumuriza bose; nimukomeze murangwe n’ingeso nziza imico myiza ibarange bana banjye.

Kuri uyu munsi rero nongeye kuza kubambika urukundo buri wese narwambare nahereye mu mutwe nambika kuko ingofero nabambitse ingofero y’urukundo, mu maso nahasize isura y’urukundo, umwambaro nabambitse ni uw’urukundo, mu biganza byanyu nashyizemo urukundo, mu ijosi ryanyu nahatamirijemo urukundo, bana banjye nabakindikije urukundo hose hose, nabatamirijeho igishura cyanjye cy’urukundo, namwe rero niho h’urukundo, ngaho nimube amahoro igihe cyose bana banjye mwambare ubwiza bw’Ijuru, ntimukaneshwe n’umwanzi ahubwo igihe cyose nimuneshe murangwe no gukora ibikorwa byiza muhore mwiziritse ku kiri icyiza mwirinde gutera intambwe mujya inyuma kandi mwirinde gusubira inyuma bana banjye kuko icyo nifuza kandi mbifuriza ari ukujya mbere igihe cyose, mugaca intege icyabasubiza inyuma icyo ari cyo cyose mugakomeza kwizirika ku cyiza kandi mugakomeza gukatariza icyiza.

Bana banjye rero nk’uko mbibabwira umunsi ku wundi murabizi sinjya mbasiga kandi sinjya mbajya kure kuko mbagiye kure umwanzi Sekibi yabivugana, nkomeza kubacungira umutekano akanya ku kandi nkabareberera bityo rero nkabamenyera icy’ingenzi bityo akaba ari cyo mbasabira kuri Uhoraho Imana kandi nawe anyumva bwangu iyo musabye arampereza kandi icyo mubwiye cyose aracyumva akaza akabatabara kandi agakomeza kubashyiraho ijisho rye. Ndagira ngo mbabwire nti ikiganza cye kirabakingiye kandi kirabasakariye nta mvura y’amahindu izabamanukira kandi nta bikuba ndetse n’ibikubarara bizabagwira kuko mukingiwe n’Uhoraho Imana kandi ububasha bwe bukaba bukomeje kubarengera kuri buri kimwe cyose nimukomeze mwurizwe intera kandi mukomeze muhazwe kuri buri kimwe cyose; oya ntimukicwe n’inzara bana banjye nimukomeze mugaburirwe ibyiza by’Ijuru bibanezeze kandi mushishe buri wese abirye nta mururumba kandi iby’umwanzi Sekibi mubyirinde kuri buri kimwe cyose guhera ku cya mbere kugera ku cya nyuma. Ndagira nti ahubwo rero bana banjye nimumenye ubwo buryarya bwa Sekibi kandi amayeri ye muyatahure kandi mumenye ibyo abashukishamo ubwenge ibyo ari byo byose bityo mubashe kumenya uko mubyirinda kandi mubashe kumenya uko mwitwara nanjye rero turi kumwe kugira ngo nkomeze kubakomeza kandi nkomeze kubahumuriza kuri buri kimwe cyose mbataguze mu ntambwe z’urugendo rwanyu bityo murusheho gukatariza icyiza.

Nimugire umugisha kandi muhorane Imana mu buzima bwanyu bwa buri munsi nimuhorane ubugingo bana banjye turi kumwe ndabakunda kandi ndabashyigikiye mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi. Ngaho rero bana banjye buri wese nabaduke nimuze tugende buri wese niyongere gufata intwaro ye bityo buri wese akindikize bityo muze tugende kuko ngiye gukomeza kugendana namwe ku rugamba kuko mu Isi yose turi kurohora ntabwo dukomeje kwicara rero cyangwa ngo dukomeze duhagarare ahubwo dukomeze imirimo kubera ntabwo twavuga ngo twakoze kiriya ejo n’ejo bundi twakoze kiriya ngo noneho n’uyu munsi twakoze kino noneho twiyicarire; oya bana banjye ntibikabe kandi ntibikabeho kuko hari benshi mu Isi bakeneye ubutabazi hari benshi mu Isi bakeneye kurohorwa nimuze rero tubarohore ubudahwema kandi ubutaruhuka kuko hari benshi cyane bagenda bakeneye inkunga y’amasengesho yanyu kandi iyo nkunga y’amasengesho yanyu mubahereza irabarohora kandi ikabavugurura benshi bakajya mu rumuri bari mu mwijima benshi bakarohoka bari barohamye benshi tukabazituraho ibiziriko byari bibaboshye byari bigiye kubica benshi rero tukabakura mu isayo y’ikibi bari barahindanye kandi bari barahindanyijwe n’umwanzi tukaboza rero kandi tukaburiza mu ntambwe kandi tukaburiza mu ntera y’icyiza.

Nimukomereze aho rero mu njyana yo gukomeza gukiza mu njyana yo gukomeza guhanantura ibikorwa bibisha by’umwanzi mu njyana yo gukomeza kwinjiza benshi mu rumuri rw’Imana isumba byose turi kumwe nimukomeze gukiza kandi mukomeze kubohora no kurohora nanjye turi kumwe kugira ngo nkomeze mbibafashemo kuko ibikorwa turi gukora mu Isi yose muri rusange ni ibikorwa by’impangare dore Sekibi ntabwo yicaye dore Sekibi arimo kurabya indimi ari kubakubitira agatoki ku kandi kubera ibikorwa mukomeje gukora kandi ibikorwa by’agaciro mukomeje kugaragaza imbere y’amaso ya DATA bityo DATA na we akarushaho kubakunda akarushaho kubururukirizamo imbaraga ze zikomeye kugira ngo zikomeze zibakomeze bityo murusheho gukomeza gukora imirimo myiza mu Isi kuko mucyambaye umubiri kandi mukaba mugomba kuwukoresha kandi mugomba gukora ibikorwa byiza musabira abandi kandi mubatakambira muburiza mu ntera mubashyira mu rumuri mubakura mu mwijima. Ibyo byose rero bana banjye nkomeje kubibafashamo kandi nkomeje kubakatariza mu ntambwe z’urugendo rwanyu kugira ngo mukomeze murangwe n’ibikorwa byiza.

Turi kumwe rero ndabashyigikiye iminsi yose n’igihe cyose sinzigera mbasiga kandi sinzigera mbatererana; ndagira ngo rero mbabwire nti muri aka kanya nkoranye namwe ibikorwa byinshi bana banjye kuko ntambagiye mu Isi yose nkora kandi mvugurura kuko nari nifatikanyije n’ab’Ijuru mwatangiye isengesho tumanuka turi abatagatifu benshi kandi tumanuka turi ab’Ijuru benshi twazanye n’abamalayika ibizima ndetse na DATA ndetse na Yezu Kristu hamwe n’Umubyeyi Mariya twatangatanze rero mu Isi yose hari byinshi twagiye duhagarika by’umwanzi, umwanzi Sekibi twamwambuye ibiremwa yari yarigaruriye; benshi yari yaragize ingaruzwamuheto ze abo bose yashakaga kuyongobeza abo bose yari yasamye ngo abamire twaje dufunga urwasaya kandi dukuraho imbogamizi zose zatumaga benshi basubira inyuma mu rugendo rwabo ari nako namwe twakomeje kubashyiriraho garde-fou kugira ngo mukomerere mu rukundo rw’Imana kandi mukomeze urugendo nta gihunga.

Sekibi rero twahanantuye ibikorwa bye bibisha hari ahantu henshi yari yaragiye yubaka kandi hari ibintu byinshi yari yaragiye agenda yubaka bityo rero akagira ngo ntibizahirima, ibyo byose twatambagiye duhirikanga kandi twari turi kumwe bana banjye; hari igihe mushobora kwibwira ngo ntitwari turi kumwe cyangwa nimwabibonesheje amaso yanyu y’umubiri ariko mu kwemera mukugire no mu kwizera kuko twatambagiranye Isi yose turi kumwe kuko mu bikorwa byanyu twari turi kumwe mu kwemera no mu kwizera byose birashoboka kandi byose byemerera abakunda Uhoraho Imana kandi byose birashoboka kuko nta kidashoboka imbere y’urukundo rw’Imana isumba byose. Muri byose rero birakoreka kandi byose bigashoboka kuko Imana ishobora byose kandi muri byose Imana igakiza kandi ikabohora, muri uko kubohora rero twabohoye benshi Sekibi yari yaziritse kandi muri uko kubohora twahumuye amaso benshi twakuye benshi ku ngoyi y’umwanzi kandi twurije benshi mu ntera twakomeje gutazanurira amayira benshi bari bari mu mwijima benshi bari batangiye kurohoma bose twabarohoye. Muri aka kanya rero dukijije benshi imfu za hato na hato kuko hari hari abategewe mu nzira bari kwicwa kandi batabigizemo uruhare kandi hari n’abandi benshi bari batezwe kugira ngo baze kubakura mu buzima. Hari benshi rero bari gukora impanuka bityo bakagenda bavunika rero bakagenda bagira mu mubiri wabo bimwe na bimwe bakagenda babura ibice byabo, hari abo Sekibi yari yahigiye yuko arabaca amaguru yose, hari abo Sekibi yari yahigiye yuko arabakoresha impanuka bakava mu buzima ibyo byose rero twabikuyeho kandi twabihagaritse muri iri sengesho twakoranye bana banjye twacikishije benshi kandi twabohoye benshi kuko hari benshi bari baratuwe amashitani kuva kera bakivuka batuwe amashitani bakiri mu nda z’ababyeyi babo bageze mu Isi birakomeza birabakurikirana bityo rero birakomeza biba akarande izo ngoyi kuzihambura twazihambuye kuko twari twururutse turi ab’Ijuru twese kandi na DATA twari twazanye na we rero yakomeje gukiza ndetse no kubohora ibiremwa bye mu Isi cyane cyane abo bose amashitani yari yaranze kuvamo yari yarabayemo akarande benshi bagendaga birirwa bahebeba ku musozi kandi bakagenda basakuza bameze nk’amatungo yabira ariko ibyo byose twabikuyemo izo roho mbi twazihagaritse twazicyashye twabibakuyemo dukoresheje inkunga y’amasengesho yanyu nabo ubu bari kwireba bakabona atari bo uko bari biyizi n’uko bibonaga ibyo byose twabikuyeho; hari n’abasazi twakijije bari barabitewe n’amashitani kandi bari barabitewe na roho mbi kuko hari benshi roho mbi zari zarateye zibaziza uko bari hari n’abari barazitejwe ariko muri ibyo byose rero twahagaritse kandi twashyizeho garde-fou twifatikanyije namwe bana banjye; ndagira nti rero nimukomere mukomereze aho ngaho kuko ibikorwa byanyu ari ibikorwa by’agaciro dukomeje rero kugenda dukiza kandi dushoboye byose kandi dukomeje kugenda tubohorana namwe kandi dukorana namwe imirimo myinshi ndetse n’ibitangaza mu Isi yose muri rusange.

Nimukomeze kugira ibihe byiza kandi mukomeze kugira ijoro ryiza ndabakunda cyane nimugire amahoro, nimukomereze aho rero ntimugacike intege bana banjye ntimugasubire inyuma, nimukomeze kurizwa intera kandi mukomeze gutezwa intambwe mujya mbere, ntimugasubire inyuma kandi ntimugacogore mu rugendo muhore iteka ryose mwambariye urugamba, nimuhore iteka ryose murwanya umwanzi turi kumwe kugira ngo nkomeze mbakomeze kandi nkomeze mbashoboze buri kimwe cyose mwumva yuko mwebwe mutakwishoborera, mbahaye umugisha wanjye kandi mbahaye kwambarira urugamba kandi mbahaye gukindikiza intwaro z’Ijuru kandi bana banjye mbahumuye amaso nimubone; ngaho nimukomeze mwuzure ibyishimo kandi mukomeze mwambare urukundo rw’Imana isumba byose. Nimugire ubuzima nimwakire umugisha abatagatifu bose turi kumwe twakoranye namwe ibikorwa byinshi bitandukanye mu Isi bose barahobereye kandi barabishimiye kandi baranezerewe kubera mwebwe kubera ibikorwa mukora mu Isi, abamalayika bari kubagendaho kandi bari kuza babaguranaho babahundaho umugisha umeze nk’inyenyeri ukabamanukiraho bityo rero namwe nimuwakire kandi mukomeze kugubwa neza kuko Ijuru ryabururukiye. Yezu Kristu ari kubagaburira umugisha, Umubyeyi Mariya ndabona abarundarundira mu gishura cye kandi agakomeza kubaterura ku bibero bye.  Ndabona DATA akomeza kubakingirisha ikiganza cye cy’impangare ikiganza cye cy’iburyo yakibaramburiye bityo rero mu kukibaramburira nabonye byinshi bigenda bihigikwa byasaga nk’imbogamizi kandi byasaga nk’imitego yari ibateze imbere yanyu; ibyo byose rero DATA yabyigijeyo kandi yabisunitse none mukomeje gukataza intambwe z’urugendo rwanyu.

Nimugire amahoro kandi mugire umugisha muhorane ibyishimo muri Yezu Kristu kandi mukomeze kugubwa neza turi kumwe ndabashyigikiye bana banjye nimugire amahoro. Nimugire ijoro ryiza kandi mukomeze kugubwa neza kandi mukomeze kwishimira muri Yezu Kristu. Twese rero tubifurije ijoro ryiza murarane na Yezu Kristu kandi murare mu gituza cye mukomeze kugubwa neza, abatagatifu twese turabakunda, abamalayika barabishimiye, murabizi DATA we abahoza ku mutima we kandi Yezu Kristu we ahora ari umushumba ubacyamurira mu kiri icyiza uko bwije n’uko bukeye, Umubyeyi Mariya akabahoza ku ibere; nanjye rero murabizi bana banjye mbahoza ku ibere ryanjye kandi ngahora mbafatiye iry’iburyo mu rugendo rwanyu, mwese nimukomeze mugire ijoro ryiza turi kumwe ndabakunda. Ijoro ryiza bana banjye ntabwo mbasezeye kuko mbanze kandi ntabwo mbasize kuko mbanze ahubwo ndabaretse kugira ngo ibindi bikorwa bikomeze bana banjye.

MUKOMEZE KWISHIMA RERO KANDI MUKOMEZE KUNEZERWA TURI KUMWE SINJYA MBASIGA KANDI MPORANA NAMWE ITEKA RYOSE, NDI MUTAGATIFU MARIYA MADALENA. AMAHORO, AMAHORO BANA BANJYE, IJORO RYIZA KURI BURI WESE, NTABWO MBASIZE BANA BANJYE TURI KUMWE, NKOMEZANYIJE NAMWE MU BUNDI BURYO. AMAHORO, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *