UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, TARIKI 13 NZERI 2023

Mbifurije amahoro y’Imana bana banjye nkunda nimugire kugubwa neza kandi mukomeze kugira ibihe byiza ndi kumwe namwe ndabashyigikiye ndabahobereye mu rukundo rwinshi mu musabano mwinshi w’Ijuru ryose nimugire kugubwa neza nimube amahoro bana banjye ndabahobereye mwese nimugubwe neza nimwakire indamukanyo yanjye kandi mwakire indamukanyo y’abatagatifu twazanye babatashya kandi babahobera cyane nimugubwe neza kandi mugire gutera intambwe igihe cyose mukatarije icyiza kuko twifatikanyije namwe mu bikorwa byanyu mu buryo budasanzwe umunsi ku wundi nkomeje kubagwiriza umugisha nkomeje kubambika ingabire ndetse n’ingabirano nkomeje kubahereza ububasha bukomoka ku Mana isumba byose nkomeje kubaragiza Imana kugira ngo uruhanga rwayo muhore iteka mururangamiye kugira ngo iteka ryose muhore mwigizayo imigambi mibisha y’umwanzi n’ibyashaka kubarindagiza ibyo ari byo byose kugira ngo mukomeze kurangamira DATA Imana ihoraho we utajye atererana abe kandi we utajya utenguha.

Mwene Muntu ashobora guhemuka ariko DATA Uhoraho Imana ntajya ahemuka kandi ntabwo ajya ahemukira abamwizeye abamuhanze amaso iteka ryose arabarinda kandi akabacungira umutekano akabagenga kandi akabarindira ubuzima ibikorwa bye rero ni indashyikirwa mu Isi kandi akomeje gukorera muri mwebwe mu bubasha bwe mu mbaraga ze zihanitse kugira ngo imbaraga ze zikomeze zigaragarizwe muri mwebwe, nimukomeze kuba amahoro kandi mukomeze kugubwa neza turi kumwe ndabashyigikiye bana banjye ndi Mutagatifu Mariya Madalena uhora iteka ryose mbavuburiramo ibyiza by’agatangaza nkabazanira ingabire ndetse n’ingabirano nkaza kubambika ububasha bw’Imana isumba byose nkaza kubahereza umugisha ubiyambika ubaherekeza mu rugendo rwanyu no mu bikorwa byanyu bya buri munsi.

Naje kubuzuza ingabire naje kubahaza ibyiza by’Ijuru bana banjye nabateguriye kuri uyu munsi nimuze mwegere ameza mu buryo bw’Ijuru bityo murye kandi munywe kandi muze mwambare imyambaro myiza nabateguriye yo kugira ngo mubashe kujya ku izamu kandi mujye ku rugamba mwambaye mwikwije kandi mwambarire urugamba mukenyere mukomeze bityo bana banjye tujyane guhinda ikibi cy’umwanzi kwigizayo imigambi mibisha yose y’umwanzi kuko mu Isi hari benshi dushaka kurohora hari byinshi dushaka gushyira ku murongo nimuze tujyane dukubure kandi twigizeyo ubukozi bw’ibibi bwose bw’umwanzi kugira ngo duhinde kandi twigizeyo dukomeze gukomeza bose kandi dukomeze guhumuriza bose kandi dukomeze kuzahura benshi abazahaye twongere tubahugure mu bwenge bwabo abo bose bagenda bazahazwa n’umwanzi bagasubizwa inyuma n’umwanzi umunsi ku wundi tubatabare twifatikanyije bana banjye kuko muri iki gihe turi kurwanya umwanzi turi mu rugamba rukomeye cyane kuko turi gushaka kwimura umwanzi turi gushaka kumwigizayo no kumuhindana n’ikibi cye cyose turi gushaka gukumira kugira ngo imbaraga za DATA ububasha bwa DATA bwigaragarize mu Isi kandi ibikorwa bya DATA by’indashyikirwa bikomeze gutangarizwa bose turashaka guhabura abahabye kandi abo bose bagenda basunikwa bigizwayo umunsi ku wundi turashaka gukomeza kubashyira mu murongo turashaka gutabara abatabaza umunsi ku wundi ntibabone kivurira kandi ntibabone ababatabara mu b’Isi twebwe ab’Ijuru twaje kubatabara kandi twaje kubarengera abo bose bahigikwa kandi bakigizwayo mu batuye Isi bakaba babura ubarengera bahamagara bakabura ubikiriza twebwe twabitabye   twaje kubatabara no kubarengera kandi twaje kuvugurura byose dukomezanyije rero namwe bana ba DATA mwebwe mukomeje kuba maso kandi mukaba mukomeje kuba intwari mukaba mukomeje kururukirizwa mo imbaraga n’ububasha mu buryo budasanzwe bya DATA kugira ngo bikomeze kubururukiramo bityo rero dukomeze guhinda ikibi cyose cy’umwanzi kandi dukomeze gushyira benshi mu rumuri tubakura mu mwijima kandi benshi bari mu bubata bw’umwanzi twaje kubabatura kugira ngo tubashyire mu rumuri Uwiteka Imana isumba byose ntabwo akora nk’abantu kandi ntwabwo areba nk’abantu twaje kuvugurura byose kandi twaje gutabara bose duhereye hasi kugira ngo tugende duhere muri abo bose basuzuguritse kandi muri abo bose bagenda bajugunywa bahindanywa bityo rero tubambike ubwiza bw’Imana kandi tubashyire mu buntu bw’Imana tubahindure ukundi kuntu kandi tubambike ubwiza bw’Imana isumba byose bityo nabo baganze kandi batere imbere mu rukundo rw’Imana bityo tubakure mu bucakara bw’umwanzi bityo tubashyire mu rumuri rw’Imana isumba byose, twaje kuvugurura Isi ndetse n’abayituye twaje gushyira byinshi ku murongo kuri uyu munsi turi gukumira ikibi cyose cy’umwanzi turi kugenda duhinda umwanzi imigambi mibisha ye turi kugenda tuyihinda kandi tuyigizayo dukomezanyije namwe mu kugira ngo dukomeze dukize turohore kandi tuzahure dukomeje rero kuza kwifatikanya namwe nk’Ijuru ryose kugira ngo dukomeze tuzahure abo bose kandi mukomeze mufate intwaro zanyu mu biganza kugira ngo duhinde ikibi cyose cy’umwanzi kandi muze koko dukomeze turohore benshi nimufate inshundura zanyu bityo muzirohe kugira ngo dukomeze turohore benshi bagiye kurohama kandi tubasayure benshi tubakure mu isayo kandi tubakure mu mwijima bana banjye kuri uyu munsi ndi kumwe namwe kandi nakomezanyije kandi ngiye gukomezanya namwe mu kugira ngo dukomeze tubohoze benshi umwanzi yigaruriye kugira ngo dukomeze tubatabare kandi tubazane kuko hari benshi bashaka kwinyagambura kugira ngo bave mu butsikamirwe bw’umwanzi ariko umwanzi agakomeza akabatsikamira.

Twaje rero kumwigizayo kumuhinda kugira ngo abacu tubatabare kandi tubakure muri ubwo buretwa bityo rero twiyegereze bose kandi tuzahure bose uyu munsi ni umunsi w’ibikorwa bikomeye kandi bihambaye turi gukora kandi turi kuvana mu nzira ibikorwa bibisha by’umwanzi turi kwimika ububasha bw’Imana isumba byose kandi turi kugenda dusakaza hose y’uko ijambo ari irya DATA mu Isi kandi ijambo rikaba ari iry’ab’Ijuru twaje gucecekesha amajwi y’umwanzi kandi twaje kwigizayo imigambi mibisha y’umwanzi twaje kumupfobya no kumutesha agaciro twivuye inyuma kugira ngo ibikorwa bya DATA bihambaye kandi bihebuje bitangaje bikomeze kwigaragariza mu Isi ndetse n’abayituye kuko twaje gukiza icyitwa ikiremwa muntu icyo ari cyo cyose tukaba twaraje gutabara duhereye ruhande tutarebye uriya n’uriya cyangwa hariya na hariya cyangwa kiriya gihugu na kiriya ahubwo twaje mu Isi yose kuko icyitwa ikiremwa muntu cyose ari icya DATA kandi buri muntu wese tukaba tumukunda uri mu Isi niyo mpamvu twaje kurohora no gutabara kandi umunsi ku wundi tukaba twakira icyitwa ikiremwa muntu icyo ari cyo cyose kugira ngo dutabare kandi tuzahure, bana banjye nkunda rero nezezwa namwe iyo mbona mukomeje kuba ku izamu kandi iyo mbona mukomeje kwitegereza kugira ngo dukomezanye namwe urugendo rwo gutabara Isi ndetse n’abayituye kugira ngo tuzahure benshi tubashyire mu rukundo rw’Imana.

Imana irakiza Imana ni umurengezi Imana irazahura igakura Mwene Muntu mu bubata bwa Sekibi ikamwambika ubwiza bwe bityo rero ahari umwijima agashyirwa mu rumuri kandi ahavugwaga nabi hakavugwa neza kubera Imana kandi kubera urukundo rw’Imana nanjye icyo nari ndi cyo cyarahindutse hajya ikindi kubera ko nari maze gukurikira DATA Imana ihoraho kandi maze kureshwa n’urukundo rwa Yezu Kristu rwari rwampamagaye rwandeheje bityo rero nanjye nkurikira urukundo rwa Yezu Kristu ndamukurikira wese wese kugira ngo angenge kandi anyobore kubera ko nari maze kubona ubuntu bwe bw’agatangaza n’urukundo akunda ikiremwa muntu nanjye naramukurikiye nkurikirana urukundo akunda ikiremwa muntu naramukurikiye nkurikirana urukundo rwe rwuzuye rusendereye ruhebuje kandi rureshya bose ruzahura kandi rurohora.

Urwo rukundo rero ni urukundo rureshya buri muntu wese utuye mu Isi urwo rukundo ni urukundo rubohora buri wese rukura benshi mu bubata bw’umwanzi bityo rukabashyira mu by’Ijuru kandi rukabashyira mu bwigenge bw’Ijuru bityo rero Mwene Muntu akaba atakibaye incakarafu y’umwanzi ahubwo akagengwa n’ibikorwa byiza by’Imana, nimukomeze bana banjye turohorane Isi ndetse n’abayituye dukomeze gushyira byinshi ku murongo nafunguye umutima wanjye kugira ngo mbagabire urukundo kugira ngo mbuzuzemo urukundo rwuzuye kandi rusendereye kugira ngo igihe cyose mujye muhora mukereye kurohora no gutabara nta kwiganda nta ntege nkeya mufite ahubwo mufite imbaraga nyinshi ndetse n’ubwira mubikorane umwete ndetse n’ishyaka mubishaka, naje rero kubatera icyo kinyotera ubwo bushake gushyiramo umwete igihe cyose.

Naje kubakomeza kubambika imbaraga mu buryo budasanzwe kandi kuri uyu munsi buri wese yagabiwe nimukomeze mutege ibiganza kuko ingabirano ziri kururuka ari nyinshi kugira ngo buri wese akomeze kugabirwa buri kimwe cyose kimukwiye kandi no mu batuye Isi kuri uyu munsi bagabiwe ntabwo ari mwebwe mwenyine gusa kuko n’abandi benshi mu Isi muri rusange hari benshi mwagiye mutabariza kandi hari benshi mwagiye musabira bityo rero muri uko kubasabira bakaba bagiye bahabwa ingabire ndetse n’ingabirano hari benshi bagiye bakurwa mu mwijima bagashyirwa mu rumuri kubera mu gukomeza kwifatikanya namwe no kugendana namwe mu bikorwa byinshi bitangaje kandi mu bikorwa byinshi bihebuje mu mbaraga z’Ijuru ryose twabururukirijeho muri uyu munsi kugira ngo dukomeze kurwanana namwe urugamba turwanya imigambi mibisha y’umwanzi duhashya umwanzi tubohora ikiremwa muntu cyagiye kibohwa n’umwanzi, twaje rero kwigizayo imigambi mibisha y’umwanzi ihora iteka ipangapangirwa abacu twaje kuyihigika kandi twaje kuyikubura twaje guharurira benshi amayira bashaka gutambuka ariko mu gushaka gutambuka bagahura na za birantega nyinshi kandi bagahura n’imifatangwe umwanzi aba yagiye azitira imbere yabo, twaje gutema kandi twaje guhuga kugira ngo twigizeyo, abashaka gukurikira urukundo rwa DATA kandi abashaka kurangamira uruhanga rwa DATA abanyotewe na we abamusonzeye bose kugira ngo bamubone twaje guhaza buri wese kandi  twaje kuzuza buri wese benshi bakeneye kandi benshi bakennye kandi bakaba bakeneye Uhoraho Imana twaje kubaha ubukungu bw’Ijuru twivuye inyuma, kuri uyu munsi rero twagabye kuri uyu munsi twatanze kandi ababaye maso bose bakiriye kandi n’abatabaye maso twakomeje kubahumura amaso kandi turacyakomeje no kubahumura amaso kugira ngo buri wese agabirwe, buri wese rero ukomeje guhabwa umwuka kandi buri wese ukomeje gutizwa ubuzima n’Imana kuri uyu munsi turi kumusabira guhindukirira urukundo rw’Imana buri wese ugihagaze mu isura y’abazima mu ishusho y’abazima ugihagaze mu buzima buzima twaje kumwuzuza urumuri kandi twaje kumuha ububasha bwo kugira ngo atsinde ikibi kugira ngo atsinde umwanzi bityo yambikwe ububasha bw’Imana isumba byose.

Bana banjye nkunda naje namwe kubuzuza ingabire ndetse n’ingabirano naje kubahereza ingabire kandi naje kubahereza ububasha naje gukomeza buri umwe umwe muri mwebwe kugira ngo akomere kandi naje gukomereza buri wese umuhamagaro we kugira ngo mukomeze mube mu butorwe bwanyu neza kugira ngo mukomeze mube mu muhamagaro wanyu neza abafite ubutore bose kandi abafite umuhamagaro mwiza bahamagarwa n’Ijuru bareshywa n’Ijuru umunsi ku wundi twaje kubakomeza mu Isi yose muri rusange cyane cyane mwebwe mukomeje kuba ku izamu mubereye benshi ku izamu mwebwe mukomeje kubera bose maso mwebwe mukomeje kuba ku gicaniro kugira ngo mukomeze mwenyegereze benshi batazi kwiyenyegereza mwebwe mukomeje kuba ku izamu kugira ngo murebere abatazi kwirebera nimukomeze mufate intwaro kuko twabazaniye intwaro zihanitse kandi zihambaye kuri uyu munsi tukaba dufite intwaro kirimbuzi yo kurimbura umwanzi aho ava akagera aho yagiye yiyimika kandi aho yagiye yishyira hose tukaba twaje kumwimura twivuye inyuma kugira ngo ibikorwa bya DATA bidatsindwa kandi bidasubikwa bikomeze kugaragarira muri buri wese kandi dukomeze kubigaragaza uko biri n’uko bikwiye kuko dukomeje gutangariza umukiro Mwene Muntu tukaba twaje kubohora ikiremwa muntu icyo ari cyo cyose kugira ngo tugikure mu buretwa bwa Sekibi bityo tubohoze benshi kandi twigarurire benshi Sekibi yagiye abohaboha.

Nimukomeze bana banjye ndi kumwe namwe mu izamu kandi ndi kumwe namwe ku rugamba nimukomeze kugubwa neza kandi mukomeze gushyitsa imitima yanyu hamwe ndabashyigikiye mu rugendo rwanyu mbahora hafi cyane kuko muri urukundo rwanjye kandi nkaba mbakunda cyane iteka ryose nkahora mbategeye iry’iburyo mu rugendo rwanyu, mbifurije urugendo rwiza kandi ruhire bana banjye, naje kubambika urukundo kugira ngo muhore iteka mwuzuye urukundo kandi mukunda Ijuru kandi murikundira rikabayobora igihe cyose, nimukomeze mwakire umugisha kandi mukomeze mugubwe neza ibyiza twabazaniye kuri uyu munsi nibibagirirweho nibibuzurizweho kandi bibasendere kuri buri wese, mbifurije ijoro ryiza kandi mbifurije kugubwa neza nimukomeze kuba amahoro bana banjye kandi mukomeze gukatariza icyiza iteka ryose n’ibihe byose turi kumwe nimube amahoro kandi mugubwe neza kuko nkomeje kubarinda no kubarengera muri byose.

Amahoro amahoro ndabakunda bana banjye nimukomeze kugubwa neza kandi mukomeze gutekanira mu rukundo rw’Imana isumba byose ikomeze kubarengera no kubaba hafi mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, nimukomere rero kandi mukomezanye mukomeze kubaka urukundo kandi mukomeze gushyigikirana muri byose nanjye turi kumwe ndabashyigikiye bana banjye kuko iteka ryose mpora nza kubarundarunda kugira ngo mutanyanyagira iteka ryose mpora nza kubahumuriza kandi nkifuza yuko mwahora murundarundiwe hamwe mu rukundo rw’Imana kandi mutahiriza umugozi umwe iteka ryose ab’Ijuru turangwa no kurundarunda kandi tukarangwa no guhumuriza abacu kubabohora kubashyira mu mbaraga ndetse no mu rumuri.

NIMUGIRE AMAHORO TURI KUMWE NDABAKUNDA NKOMEZANYIJE NAMWE URUGENDO IBIHE BYIZA KURI BURI WESE IJORO RYIZA KURI BURI WESE NDABAKUNDA NDI MUTAGATIFU MARIYA MADALENA. AMAHORO AMAHORO IBIHE BYIZA KUGUBWA NEZA NDABAKUNDA AMAHORO AMAHORO BANA BANJYE, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *