UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, TARIKI 04 UKWAKIRA 2023

Ndabahobereye bana banjye kandi mbasakajeho umugisha w’Imana, ndabahobereye mu rukundo rwinshi mu byishimo byinshi bya gitagatifu nibibuzure kandi bibasabemo bityo mwumve ko muguwe neza mu rukundo rwanjye mbakunda kandi ko mutaramana n’Ijuru ryose igihe cyose nanjye rero muri aka kanya nkaba nje gutaramana namwe kandi nkaba nje kubataramisha nkaba nje gukomeza kwagura imitima yanyu kugira ngo nyisukemo urukundo ibyishimo imbaraga z’Ijuru kandi nkomeze kuyishyira mu rumuri nyarwo rwuzuye kandi rusendereye, nimukomeze mube amahoro kandi mukomeze mugubwe neza muri iki gikorwa kandi muri uru rugendo mukomeze kwishimana n’Ijuru ryose kandi mukomeze kwishimana namwe bana banjye nkunda kuko iteka ryose za kubasabanisha n’Ijuru kandi nkaza kubuzuza ibyishimo, nimukomeze rero mwuzure igikundiro cy’Ijuru kandi mukomeze musabane n’Ijuru ryose kuko iteka ryose ndahwema kubasabira umugisha kuri DATA kandi ntahwema kuza kuwubakindikizaho umunsi ku wundi kugira ngo ukomeze ube umugisha ubaherekeza ubiyambika kandi ukomeze kugendana namwe muri byose, ndabakunda cyane bana banjye ntaramana namwe nkizihirwana namwe kandi nkanezezwa namwe, nimukomeze mube amahoro kandi mukomeze mugubwe neza ndi kumwe namwe ndabakunda kandi ndabashyigikiye ndi Mutagatifu Mariya Madalena ugendana namwe amanywa na nijoro nkaza kubahumuriza kubakenura kuri buri kimwe cyose bana banjye nkunda bana banjye nahawe na DATA nkaba narabakunze cyane.

Nabakunze uru rukundo rwuzuye kandi rusendereye ntabwo nabakunze igice niyo mpamvu iteka ryose urukundo mbakunda rutanyemerera kuba nabasiga mwenyine cyangwa ngo mbe nabasiga intage, niyo mpamvu iteka ryose mbamenyera icy’ingenzi bana banjye nkunda nkabasabira kuri DATA kandi nkasingiza DATA ibisingizo bimubereye kandi bimukwiriye ko akomeza kubarinda no kubacungira umutekano mu buzima bwanyu no mu rugendo rwanyu ku Isi, mbifurije rero gukomera kandi nkomeje kubifuriza kugubwa neza, nimutarame munezerwe mwishime mwizihirwe musabane n’Ijuru ryose mwongere mutaramane na ryo kandi mujye mukomeza kunezezwa n’uko muri intore kandi mukaba muri intwari z’Ijuru, iteka ryose rero nza kugendana namwe nkaza kubashyigikira mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi nkankomeza kubahuza n’Ijuru ryose nkakomeza gutaramana namwe nkabasakazaho umugisha wa DATA kandi nkabasabira kuri DATA ikibabereye kandi kibakwiriye.

Nimukomeze mugendane natwe mu njyana yo kugira ngo dukomeze ducungure Isi dukomeze tuyitabare dukure mu mwijima dushyire mu rumuri kandi dukomeze dutabarire benshi bahabiye kure y’urukundo rwa DATA tubazahure, hari benshi cyane bari kugenda barohama bakaba bageze imuhengeri abo rero tukaba twifatikanyije mu buryo bwo kubatabara kandi mu buryo bwo gukomeza kubarohora kugira ngo tubinjize mu rumuri rw’Imana nyir’izina aho bashyigashyirwa aho bakomeza gufata icyiza ubutakirekura kugira ngo umuhengeri utabatembana, nimukomere rero mukomeze urugendo kandi mukomeze namwe kwishyigikiramo ukwemera no kukwiyubakamo mukomeze mwigiremo ubutwari mukomeze mwishyigikiremo ireme ry’icyiza iteka ryose icyo muzashaka muzakigeraho kandi icyo muzahamagara cyose kizaza kibasanga muri uko kwemera muri ubwo butwari muri uko gukomeza guhanga DATA Uhoraho Imana amaso mu gukomeza kunyurwa n’ibikorwa bye bihebuje kandi bitangaje, mbahaye rero gukomeza urugendo kandi mbahaye gukomera no gukomeza inzira y’ukuri no gukomeza kwizirika ku cyiza bana banjye nkunda nabangukiye kuza kubabohora, nabangukiye kuza kubabohoza ku mitego kandi ku migozi Sekibi yari yashanditse yo kubahambirisha, ku minyururu Sekibi yari yateguye kugira ngo arebe yuko yayibahambirisha, nururukiye kuza kuyicagagura kuyigutagura kugira ngo mukomeze kugendera mu bwisanzure no mu rumuri rw’Imana isumba byose, nabazaniye amahoro kandi nabazaniye kugubwa neza mu mitima yanyu, bana banjye nkunda amahoro ni meza mbahaye rero amahoro y’igisagirane kuzuzwa amahoro mu buzima bwanyu bwa buri munsi, gusabana n’Ijuru ryose buri munsi gukomeza kugendana n’Ijuru ryose kandi gukomeza gusabagizwamo ibyishimo bikomoka mu Ijuru, kugendana n’Ijuru ntibira uko bisa gusabana n’Ijuru ntibigira uko bisa kandi kuganirizwa n’Ijuru ntibigira uko bisa kwiberana n’Ijuru ntibigira uko bisa namwe rero ibyo byose murabihabwa ayo mahirwe mwarayawe ibyo byiza mwarabigabiwe, nimukomeze mutege ibiganza byanyu kugira ngo mwakire ibyi byiza by’agatangaza ibyo byiza mwazaniwe kandi ibyo byiza mukindikizwaho umunsi ku wundi kugira ngo bikomeze kuba ibyiza bibashyigikira kandi bibashyigashyira mu rugendo rwanyu rwa buri munsi namwe mujye murushaho kwiyumvamo ireme mujye murushaho kwiyumvamo ukwemera gukomeye kandi guhambaye bityo iteka ryose mwumve yuko mushobora buri kimwe cyose kuko nanjye naje kubashoboza no kubashoborera buri kimwe cyose, erega bana banjye umuntu wese ugendana n’Ijuru umuntu wese ubana n’Ijuru ntacyo aba kandi nta  kimuhungabanya kuko dukomeza gukomeza buri wese kumushyigikira no gukomeza kwifatikanya namwe mu bikorwa kandi mu rugendo.

Mbahaye gukomera kandi mbahaye gukomeza urugendo, mbahaye kwifatikanya namwe muri byose, mbahaye gutera intambwe mujya mbere kandi mbahaye gukomeza gukatariza icyiza kugira ngo urugendo rwanyu rukomeze kuba urugendo rwiza kandi ruhire, ibikorwa byanyu nibikomeze bibe ibikorwa by’umugisha bikomeze bibe ibikorwa by’agaciro by’impangare kuko mukomeze kubohora benshi kuko mukomeza kuzahura benshi muri uko kwifatikanya n’Ijuru ryose mwirekura mwitanga mugakomeza guhereza ubwitange bwanyu benshi mukirekura bityo ibikorwa byanyu bikagirira Isi yose akamaro kandi bigakiza benshi kandi bigashyira benshi mu rumuri rw’Imana isumba byose, nanjye rero nkomeje kubavuburira umugisha kandi nkomeje kubahereza byose nkomeje kwifatikanya namwe kugira ngo mbuzuze imbaraga mbahaze ububasha mbahaze urukundo mbashyire mu rumuri nyarwo rwa DATA rukomeze kubashyigikira kandi rukomeze kubakomeza muyoborwe narwo iteka ryose n’ibihe byose mu rugendo rwanyu mukomeze kuba intaganzwa kandi mukomeze guhata ibirenge byanyu inzira bana banjye nkunda icyo nsaba rero DATA cyose arakimpa niyo mpamvu iteka ryose musaba icyo mbona kibakwiriye kandi kibabereye bityo na we akakimpa nanjye nkabanguka bwangu nkaza kukibashyikiiza bana banjye icyiza cyose mbonye kibakwiriye kandi kibabereye nihutira kugisaba DATA, DATA yamara kukinshyikiriza nkihuta nkibazanira bityo buri wese nkamugabira kandi buri wese nkamugenera bana banjye.

Iteka ryose rero mbamenyera icy’ingenzi bana banjye nahawe na DATA kuko buri wese mureba nkamwitegereza nkamumenya nkamenya ikimukwiriye kandi nkamenya ikimubereye kandi buri wese nkamenya icyo ashobora kandi ikimushobokera akaba ari cyo mbasabira n’ubwo mwese muri mu rugendo ntabwo mwese mushobokerwa na buri kimwe cyose kandi icyo uriya ashobora ntabwp ari cyo uriya ashobora niyo mpamvu buri wese mumenya nakamenya ikimushobokera kandi ikimubangukira kandi ikimworohera kandi icyo ashoboye gutwara bityo akaba ari cyo mbasabira bana banjye, nimukomeze mutware ibiri ibyanyu kandi mukomeze mwakire ibiri ibyanyu kandi mukomeze mwambare ibyo mbazanira umunsi ku wundi, naje rero kubatoza urukundo kandi nkomeje kubatoza kugendana n’Ijuru muritega amatwi kugira ngo mukomeze iteka ryose kubumbatirwa mu biganza by’Ijuru kandi mukomeze kugenderana kandi mukomeze kugendana n’Ijuru kuko natwe tubagenderera umunsi ku wundi mu kubahaza urukundo rw’Ijuru kandi mu kubahaza ibyiza by’agatangaza n’ingabire zitagereranywa muhabwa n’Ijuru ryose kugira ngo mukomeze gutera intambwe mujya mbere kugira ngo icyitwa ikibi icyo ari cyo cyose kandi ubukozi bw’ibibi bwose mukomeze kubutera umugongo bityo murangamire uruhanga rwa DATA mwizere ububasha bwa DATA bwuzuye kandi busendereye kugira ngo bukomeze kubarengera mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, nabangukiye kuza kubambika imbaraga, nabangukiye kuza kubahere umugisha nkomeje kuza kwifatikanya namwe bana banjye, bana banjye rero ndabakunda cyane niyo mpamvu kuri uyu munsi nkomeje kwagura umutima wanjye kugira ngo mwese mbashyiremo nkomeze kubatwara mu mutima wanjye ubutazigera mbarekura ubutazigera mbashyira hasi kugira ngo buri wese mugeze aho agomba kugera, aho DATA amwifuza kandi ibikorwa byanyu bikomeze kugira ireme kandi bikomeze kugirira Isi ndetse n’abayituye akamaro umunsi ku wundi ngendana namwe mu kubohora kandi mu gutabarura benshi mu kuzahura abazahaye, mu kuzahura abahabye mu kuzana abagenda bagendera kure y’urukundo rw’Imana umunsi ku wundi mu kugarura benshi mu mpuhwe z’Imana kandi mu kwambika abambaye ubusa mu gutabara indushyi ndetse n’abihebye, erega bana banjye mu Isi hari benshi bababaye kandi hari benshi bakeneye ubutabazi bw’Imana kandi hari benshi bakeneye ugutabarwa kw’Imana, namwe rero nimukomeze mubasabire kandi mukomeze mubatakambire koko kugira ngo benshi ubuntu bw’Imana bubasange kandi impuhwe z’Imana zibasekere bityo babashe kubohorwa kandi babashe gutabarwa by’ukuri.

Mbahaye rero imbaraga zo kugira ngo nkomeze mbakomeze kandi mbashyigikire nkomeze kwifatikanya namwe muri iki gikorwa kandi kuri uyu murimo natangiranyemo namwe urugendo rwo kugira ngo tugaragarize benshi mu Isi impuhwe z’Imana tugaragarize benshi mu Isi urukundo rw’Imana n’ubuntu bw’Imana bwuzuye busendereye butajenjetse ahubwo ubuntu bw’Imana bukomeje kwigaragariza benshi mu Isi, mbahaye imbaraga zo kugira ngo mukomeze mube ku izamu mbahaye imbaraga zo kugira ngo mukomeze mube intwari ku rugamba, mbahaye imbaraga zo kugira ngo mukomeze mugamburuze imigambi mibisha y’umwanzi umunsi ku wundi bana banjye nabazaniye ibyishimo bana banjye nabazaniye gutekana mu mitima yanyu nabazaniye kugubwa neza nimwiyumvemo iyo mpumeko y’urukundo n’ibyishimo mwiyumvemo akayaga kabahuheraho k’urukundi rw’Ijuru kuko ubuntu bw’Ijuru bwabururukiye kandi bwabagendereye muri uyu munsi, muri aka kanya nkaba naje ndi n’abatagatifu benshi tukaba turi kubasakazaho umugisha wuzuye kandi usendereye kugira ngo ukomeze ubaherekeze ubashyigikire muri iki gikorwa kandi muri uru rugendo muhore mwuzuye ububasha bw’Imana isumba byose muhore mugendera mu buntu bw’Imana isumba byose bityo iteka ryose muhore munyurwa n’uko muri intumwa kandi muri intore z’Ijuru, mwarahamagwe mwitabakarame kandi igihe cyose tubahamagaye ntimuninira muritaba natwe nta na rimwe muzigera muduhamagara rero ngo tubaninire ahubwo tuzakomeza kubitaba kuko tuzabakorera byinshi n’ibyo mutatekerezaga tukabibakorera kuko iteka ryose tuzabagabira kandi tubahe n’ibyo mutadusabye tubona ari ingenzi kandi bibakwiriye tubibahe, bana banjye nimwakire kandi mwakire kugubwa neza mwakire ibyiza by’agatangaza Ijuru ribategurira kandi ribateganyiriza umunsi ku wundi.

Urukundo nabakunze ni urukundo ntagereranywa kuko iteka ryose mporana namwe kandi nkabasabira kuri DATA icy’ingenzi bana banjye nkunda, bana banjye nakunze, bana banjye nahawe na DATA, bana banjye mpora nshimira DATA ko yabampaye kugira ngo ngendane namwe mu buzima bwanyu mu bikorwa byanyu mukiri ku Isi nanjye nkaba nshimishwa iteka no kuza kwifatikanya namwe no kuza kwihuza namwe mu rugendo rwanyu no mu bikorwa byanyu bya buri munsi, ibi biranezeza kandi bikanshimisha cyane iyo nje gusabana namwe kandi iyo nje gutaramana namwe kandi bikanshimisha bityo bikantera kuzamura indirimbo z’amashimwe imbere ya DATA, bana banjye nimukomere kandi mukomeze urugendo kuko ibikorwa nkorana namwe ari ibikorwa bihanitse kandi bihambaye, iyo nanjye maze kubona ibikorwa nkoranye namwe bana banjye biranezeza kandi bikanshimisha ngakomeza gusaba DATA Uhoraho Imana kugira ngo akomeze gukomeza intambwe z’ibirenge byanyu mu kubashyigikira kandi mu kubabumbatira mu gukomeza kubatsindira imitego ya hato na hato no gutegura imigozi umwanzi aba yabategateze umunsi ku wundi kugira ngo urugendo rwanyu rukomeze kuba rwiza kandi rukomeze kuba ruhire nanjye ngakomeza kwifatikanya namwe muri iki gikorwa kandi muri uru rugendo, muri aka kanya rero nari nifatikanyijemo namwe muri iri sengesho hanyuma namwe ibikorwa byinshi kandi ibikorwa bihambaye kuko twambuye benshi imbaraga umwanzi yari yabambitse yazibagotesheje yibwira yuko ari bubarye bunguri kandi ari bubamire bunguri, benshi yari yabateze umwijima ariko muri aka kanya twururukije urumuri nirwo bari kugenderamo umwijima wa Sekibi bawuteye umugongo twawucishije ukubiri nabo, hari benshi rero twamuruyeho imbaraga z’umwanzi zari zabatezwe kandi bari batejejwe, ibyo byose tubicishije ukubiri nabo, ubuntu bw’Imana burabagobotse kandi burabarengeye kubera ko mwahamagaye DATA mu ijwi rirenga, DATA na we akabumva abateze amatwi akabangukira kuza kuba igisubizo cy’ibiremwa mwatabarizaga, muri aka kanya dushyigikiye benshi bagendaga basunikwa bigizwa inyuma, muri aka kanya dushyigikiye ibikorwa bya benshi Sekibi yari yifuje kugamburuza no gutesha agaciro, muri aka kanya DATA Uhoraho abihaye ireme kandi abihaye ijambo kuko byari ibikorwa byiza kandi ibikorwa bihesha DATA Uhoraho Imana ikuzo Sekibi akaba yari yabibonye akifuza kubitesha agaciro no kubyambura ireme ariko DATA Uhoraho Imana arabishyigikiye kandi arabikomeje akomeje kureba umwanzi igitsure, umwanzi rero yavuye mu nzira yahigamye, abana ba DATA bari gutambukana ishema n’isheja kandi bazamura amaboko yabo hejuru bashimira Uhoraho Imana imirimo ndetse n’ibitangaza agenda akora umunsi ku wundi.

Mbahaye kubaho kandi mbahaye gukomera nimukomeze intego y’icyiza kandi mukomeze urugendo ndi kumwe namwe ndabakunda kandi ndabashyigikiye cyane bana banjye kandi ntore z’Imana, mbifurije rero ibihe byiza mbifurije ijoro ryiza mbifurije kugubwa neza mu rukundo rw’Imana, mbahaye gutekana mu mitima yanyu, nimugubwe neza nimuganze kandi nimutuze muturize mu rukundo rw’Imana kuko nifatikanyije mu bihe nk’ibi ngibi kugira ngo nkomeze mbavuburire umugisha kandi nywubakindikizeho kuri buri wese, nimugire amahoro nimugire ijoro ryiza mugire ibihe byiza bana banjye, mbaye rero mbasezeyeho muri ubu buryo ngiye gukomezanya namwe mu bundi buryo murabizi sinabasiga kandi sinabajya kure ahubwo nimukomeze muture mu rukundo rwanjye kuko ndubambitse kandi nkaba ndubakindikijeho kandi nkaba mbatamirije urukundo mu ijosi ryanyu nkaba mbakindikijeho umudari w’urukundo, iteka ryose nimuhore muri amahoro kandi muhore muguwe neza, nimugire ijoro ryiza ndabakunda cyane bana banjye, mbaye ntandukanye namwe muri ubu buryo ahubwo ngiye gukomezanya namwe mu bundi buryo.

NIMUGIRE AMAHORO MWUZURE IBYISHIMO BY’IMANA KURI BURI WESE NDABAKUNDA NDI MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, AMAHORO AMAHORO, NDABAKUNDA CYANE KANDI NDABASHYIGIKIYE MURI IKI GIKORWA MURI URU RUGENDO, NIMUGIRE IBIHE BYIZA NDABAKUNDA BANA BANJYE, AMAHORO AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *