UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, TARIKI 26 UKWAKIRA 2023
Muri aka kanya bana banjye kandi ntore z’Umusumbabyose ntaramanye namwe kugira ngo nkomeze mbahe kwizihirwa no kunezerwa muri iki gikorwa kandi muri uyu murimo muhamagarirwamo kugendera mu rukundo rw’Imana kandi muhamagarirwa kwambara ubwiza bw’Ijuru kandi muhamagarirwa ikuzo ry’Ijuru mu buryo budasanzwe, bana banjye nkunda mwese mbahaye umugisha kandi ndabahobereye mu rukundo rw’Imana mu musabano w’Ijuru ryose ndi Mutagatifu Mariya Madalena ubifuriza ishya n’ihirwe gukomera gukomeza urugendo gukataza muri uru rugendo kuko mwifatikanyije n’imbaga itabarika y’abo mu Ijuru kugira ngo dukomeze tubatere inkunga tubateze intambwe muri uru rugendo, ndabashyigikiye reo mbahora hafi cyane ndi ubakunda kandi nkabahoza ku mutima wanjye kandi iteka ryose nkabasabira igikwiriye kandi nkabasabira icy’ingenzi uko bwije n’uko bukeye.
Ndushaho rero kubahugura no kubatoza icyiza mu bijyanye n’ibikorwa by’Ijuru nkarushaho kubateza intambwe kandi nkarushaho kubashyigikira ngakataza mbasanga mbasanganira umunsi ku wundi kugira ngo namwe mbambike imbaraga n’ububasha namwe mukomeze gukataza mukatariza icyiza mudahagarara kandi mudahugana mudahwema mudasubika urugendo rwanyu mukomeza kwifatikanya hamwe n’Ijuru kugira ngo imbaraga zanyu zikomeze kuba imbaraga zihashya imigambi mibisha y’umwanzi mukura mu nzira ikibi cyose kugira ngo urukundo rw’Imana rukomeze rubiyambike muri byose.
Bana banjye nkunda nimube amahoro, bana banjye nkunda nimugubwe neza, bana banjye nkunda nimwakire umugisha w’Ijuru ryose mwakire umusabano w’Ijuru ryose kuko twaje kwihuza namwe turi imbaga itabarika y’abatagatifu, tukaba tubamanukiraho umunsi ku wundi kandi tukururukira kuza kwifatikanya namwe impande n’impande tuba duhari imbere n’inyuma tuba duhari, abamalayika baba baganje muri mwebwe ari yo mpamvu dukomeje kubakomeza mu buryo bw’agatangaza ari yo mpamvu dukomeje guhinda umwanzi no kumuhigika tumusekera kandi tumuhemana akajogo namwe nimukomeze mumujoge mumukandagire mumuribate kuko ububasha tubaha umunsi ku wundi ari ubwo kumutsemba no kumuribata kumukuraho kandi kumwigizayo kugira ngo atsiratsizwe mu Isi y’abazima Kiremwa Muntu uvutswa amahirwe kandi akavutswa ibyishimo n’umwanzi umutera akamuburagiza umunsi ku wundi bityo abashe kubona ubwisanzure kandi abashe gutabara abashe gutabarwa, iki rero ni igihe twaje gutabara kandi iki ni igihe twaje kurohora kugira ngo twiyegereze benshi kandi turohore benshi kandi dukomeze gufata benshi mu maboko yacu tubabohora kandi tubazahura kugira ngo urukundo rw’Ijuru ryose rukomeze kwigaragariza buri muntu wese utuye mu Isi kandi imbaraga z’Ijuru ryose zikomeze kururukira abatuye Isi cyane cyane abakunze guhanga Uhoraho amaso kandi bakomeje kumusaba kandi bizeye n’umutima utaryarya.
Bana banjye nkunda rero ndagira nti nimukomere mukomeze urugendo kuko nifatikanije namwe naje kubambika urukundo kubatoza urukundo kubigisha urukundo kubasesekazaho urukundo kuko nanjye mbakunda namwe nimukundire Ijuru tugendane muri urwo rukundo kandi muri uwo musabano w’Ijuru ryose, erega bana banjye muzatsinda ntimuzibwire ngo biragoye ibyo mu Ijuru ahubwo umuntu wese umaze kubyinjiramo neza akumva icyo akora kandi akizigira Uhoraho Imana nta shiti mu rugendo rwe no mu bikorwa bye bya buri munsi yamaze kwirekura wese wese asanga koko byoroshye gukorera uhoraho Imana gusa umuntu utari wa bimenya utari wabicengera kandi utari wabihabwa n’Ijuru ngo abicengezwemo abyinjizwemo ntabwo abona, abona bimukomereye kandi ntabwo bimworohera kuko aba akijegajega akidigadiga agitekereza kiriya na kiriya ariko uwamaze kwirekura wese akirundurira mu Mana by’ukuri amizero ye yose akayahamisha hamwe atajarajara atajarajaza ibitekerezo adahagarika imitima bityo akemerera ugushaka kw’Imana kukamugenga kandi kukamuyobora nta handi yumva yaruhukira nta n’ahandi aba yumva yaturiza usibye muri Uhoraho Imana honyine ndagira ngo mbabwire rero nti bana banjye nta handi mwabonera iruhuko nta handi mwabonera amahoro, ituze nyaryo risendereye ribasaba mu mitima yanyu buri wese akumva aguwe neza bityo iteka ryose mugatera intambwe mugashingura intambwe mukongera mugahumeka umwuka w’abazima mugasanga muri mu rukundo rw’Uhoraho Imana murarinzwe kandi murashyigikiwe cyane muri intwari rero mukomeje gutozwa gitwari kandi mukomeje kwambikwa imbaraga muhabwa umugisha mwambikwa imbaraga muhabwa urukundo rw’Imana isumba byose kugira ngo rubuzure kandi rubasendere kuri buri wese, nimukomere rero kandi mukomeze mukatazanye ishyaka ndetse n’umwete, ubudahagarara, ubudahwema, ubudasubika urugendo rwanyu nanjye nkomeje kwifatikanya namwe mu kugendana namwe mbabika imbaraga mbasukura mbahumuriza mbakenyeza urukundo mbasabanisha n’Ijuru ryose, urukundo rwanjye ndashaka kurubambika no kurubasukaho wese wese ndashaka ko iteka ryose muba urukundo rusa rusa mukaba amahoro masa masa bityo n’ababonye bose kandi ababumvishe bose bakaba amahoro nabo bityo bakabavomaho byinshi byiza by’agatangaza kuko nshaka yuko muba amahirwe y’abandi kandi mugakomeza kubera umugisha abandi mugakomeza kuba koko itara ry’abandi kandi mugakomeza kuba abanogeye amaso y’abantu, nanjye rero nkomeje kubana namwe mu rukundo mu rugwiro rwinshi, urukundo mbakunda ni urukundo rutagereranywa kuko nabakunze wese wese kandi bana banjye ni kenshi mbabwira ko mpora nshimira DATA kandi nkamusingiriza ukuri kwe nkamusingiriza ubutabera bwe nkamusingiriza imirimo ye ihanitse kandi ihambaye, birenze ibyo nkanamusingiriza yuko yabampaye kugira ngo mumbere abana nanjye mbabere umubyeyi, ndabaragiye rero nkabacungira umutekano umunsi ku wundi binsaba ngo iteka ryose nze mbamenyere buri kimwe cyose mbamenyeshe biri kimwe cyose mbakarabye kandi mbasige mbambike kandi mbasukure, bana banjye iteka ryose mpore mbakikiye ku bibero byanjye mbacungira umutekano kandi mbarinda icyabahungabanya niyo mpamvu rero mukomeje kubaho muri aya magingo kandi mukaba mukomeje kubaho mu rukundo rw’Imana kuko Sekibi yarebye akabona umugambi mwiza mutegurirwa kandi muteganyirizwa bityo agashinyika amenyo akagira umujinya mwinshi agafurafura kugira ngo arebe yuko yabasubiza inyuma ariko agasanga Ijuru duhari tubarwanirira kandi tubarinze, ntitugamburuzwa ntidukorwa mu nkokora ntiduhigikwa kandi ntitwigizwayo duhora iteka ryose dukanuye ari nayo mpamvu dukomeza kubakomeza kubashyigikira kubarangaza imbere gukomeza kubateza intambwe mu rugendo rwanyu no mu bikorwa byanyu bya buri munsi.
Ijuru rero ntidutsindwa ntitwigizwayo iteka ryose duhora tuganje kandi iteka ryose duhira dutsinda namwe nimutsinde namwe nimuganze nimuberwe nimukenyere mwizihirwe munezezwe n’uko muri intore z’ijuru nimunezezwe n’uko muri intumwa z’Ijuru nkaba nkomeje kubashyigikira kubarangaza imbere mu by’urukundo rw’Imana mu gukatariza icyiza ubudahagarara ubudahwema umugisha w’Imana ugakomeza kubasesekaraho kandi ukabasesekazwaho kuri buri wese, nabazaniye rero urukundo kuri uyu munsi nabazaniye umugisha w’Imana naje kubasendereza ubwiza bw’Ijuru naje kubasiga mu buryo buhanitse kandi buhambaye naje kuburiza mu ntera kandi nkomeje kubashyigikira nkomeje, bana banjye biremwa bya DATA mushyigikiwe kandi mukomeje kurengerwa muri byose kandi mukaba mukomeje guhabwa amapeti no kurizwa intera kugira ngo umwanzi mukomeze kumutsiratsiza nta shiti nta bwoba kuko murinzwe mukaba muhagarikiwe mukaba murindiwe umutekano mugacungirwa umutekano uko bwije n’uko bukeye, nimubumbure amaso yanyu mwitegereze mubone ukuntu urukundo rw’Imana rubasanganira kandi rwabasatiriye rukaba rubahobera namwe mujye murambura amaboko muruhobere nta bwoba kandi nta shiti kuko ubuntu bw’Imana bwabagendereye ntimuzigere mwipfumbata ngo mwange kwakira ubuntu bw’Imana bubategera amaboko ngo bubahobere namwe mujye mubuhobera bityo iteka ryose mukomeze kuba mu musabano w’Ijuru ryose.
Bana banjye rero kandi bibondo byanjye ndabo za Nyagasani Yezu Kristu nimukomeze mwizihirwe kandi muberwe nanjye nk’umutagatifu wababanjirije mu Ijuru nkomeje kubaba hafi kandi nkomeje kubamenyera buri kimwe cyose kubamenyesha amakuru n’amatangazo y’iby’Ijuru bana banjye mbatoza kubaha Imana kuyisingiza kandi gukurikiza amategeko yayo n’amabwiriza yayo, mu gukomeza kugendera mu nzira y’Uhoraho Imana mudateshuka kandi mudatezuka muharanira kureba igishimisha DATA Uhoraho Imana ikimuhesha ikuzo kandi igituma iteka ryose ahora akuzwa asingizwa kandi aramywa mu buryo bumukwiriye kandi mu buryo bumereye mujye mugishakisha icyo ari cyo cyose bityo mukinyuremo kandi mukinjiremo bityo iteka ryose namwe muberwe muri urwo rukundo rw’Imana no muri uwo musabano w’Ijuru namwe iteka ryose mujye mwishima mwishimire yuko muri intore z’Ijuru kandi murangajwe imbere n’Ijuru ryose kugira ngo mukomeze muharanire ingoma y’Ijuru ubudatsindwa kandi ubudatsimburwa kandi ubudasubizwa inyuma n’imigambi mibisha y’umwanzi.
Nimugire kubaho nimugire gukomera nimugire gukomeza urugendo mukomeze kwifatikanya n’Ijuru ryose mu gukomeza gushyigikira ibikorwa by’Imana kandi mu gukomeza gushyigikira benshi mu Isi bakatarije urukundo rw’Imana kandi bashaka kunyura urukundo rw’Imana, nanjye rero muri aka kanya nururukiye kubaha umugisha bana banjye mbahobera mbaha umugisha, mbashyira mu rukundo rwanjye, mbaha ubwiza bw’Ijuru kugira ngo biri wese yishime kugira ngo buri wese yizihirwe, nimugire amahoro y’Imana kuko nkomeje kuyabagabira, nimwakire umugisha w’Imana kuko nkomeje kuwubahereza kandi mwakire kugendera mu kuri kw’Imana idasumbwa iteka ryose mwubakire kuri Uhoraho iteka ryose mwegamire kuri Uhoraho kuko murangajwe imbere n’ibikorwa byiza kandi mukaba mushyigikiwe natwe abatagatifu twese ndetse n’abamalayika, inteko y’Ijuru yose tukaba twarurukiye kuza kubashyigikira mu rugendo mwatangijwe n’Uhoraho Imana.
Nimukomere rero kandi mukomeze kwizirika ku isengesho kuko isengesho ryanyu ari ingirakamaro rihashya umwanzi kandi rikamuhanantura iteka ryose imipango ye iba yacuzwe igacubanurirwa hasi kandi iteka ryose tukabinyanyagiza tukabimena tukabijajanga igihe cyose muba muteranye mukora isengesho mupfobya kandi murindimura imigambi mibisha y’umwanzi twihuza namwe tukagendana namwe tugakomeza kubasabanisha n’Ijuru ryose tukigizayo tugahigika kandi tugatsemba, ububasha bugakomeza kwigaragaza muri mwebwe.
Muri aka kanya reo bana banjye nkoranye namwe ibikorwa byinshi bihanitse kandi bihambaye kuko twambuye umwanzi ijambo aho yari yaryihaye, hari benshi Sekibi yari yateye abateza kwirukanka ku misozi, benshi ibitekerezo byari byarenze, benshi bashakaga kwinjira muri kiriya na kiriya bashakaga kwinjira mu bitabareba benshi bashakaga mu bitari ibyabo, benshi bashakaga gushyira ibikorwa aho bidakwiriye, abo bose turabatabaye kandi abo bose turabarengeye, benshi turabarenganuye kubera urukundo rw’Imana n’ububasha bw’Imana kandi imigambi mibisha y’Umwanzi kuri benshi ku biremwa byinshi turayicubije kandi turayicogoje abana b’Imana tubahaye ubwigenge kandi tubahaye kugendera mu kuri kw’Imana kuko hari benshi Sekibi yari yasabye, gutsiratsiza, gukura mu buzima kuko atashakaga yuko bakwihana cyangwa ngo bisubireho, hari benshi bivurugutaga mu cyaha kandi hari benshi bari bararehejwe n’ikibi cy’umwanzi, kucyivanamo ubwabo byari byarabananiye ariko kubera isengesho ryanyu bari bubuye umutwe batangiye kurangamira urukundo rw’Imana n’urukundo rw’Imana, Sekibi aritambika kugira ngo abasubize inyuma noneho abashyire aho badashobora kwegura umutwe muri aka kanya rero turabatabaye kandi turababohoye, dufashe amaboko yabo turi kugenda tubazamura tubashyira mu rumuri kugira ngo tubarinde kandi tubacungire umutekano, igikorwa rero mukoze ni igikorwa gikomeye kuko mukijije abana ba DATA Sekibi yashakaga guconcomera mo kumira bunguri, nimukomeze mugendere mu njyana yo gukiza mu njyana yo kurohora kuko muri aka kanya hari benshi dutabaye dukijije roho mbi kuko iteka ryose icy’ingenzi cyane cyane dukunda gukiza ni abenshi Sekibi aba yarigaruriye, abenshi Sekibi aba yarinjiye kumwiyambura bikabananira, kumwiyaka bikanga, abo bose rero turabatabaye kandi turabarengeye muri aka kanya kuko hari benshi yari yarasabitse imitima yabo bo ubwabo kwinyagambura bikaba byabananiraga muri aka kanya rero turatabaye kandi turabarengeye twifatikanyije namwe ntore z’Imana ntumwa z’Imana mu gukomeza kwambura umwanzi ijambo kandi gukomeza gushyigikira ibikorwa by’Imana muri mwebwe namwe mukomeje guhanga amaso Uhoraho Imana mukomeje kwirekura kugira ngo ubwitange bwanyu bugirire Isi ndetse n’abayituye akamaro.
Nimukomeze kugubwa neza ndi kumwe namwe kuko nkomeje gucogoza imigambi mibisha y’umwanzi nkaba nkomeje kubaha umugisha wuzuye kandi usendereye ukomoka kuri Uhoraho Imana, bana banjye mbahaye umugisha nimugubwe neza, bana banjye urukundo rwanjye nirubuzure kandi rubasabemo musakazwemo ibyiza bw’Ijuru by’agatangaza, muhore iteka ryose muberewe kubera ko Uhoraho Imana abambika abasiga kugira ngo muhore mukeye kandi mukenkemuye muberewe kubera urukundo rwe rwabasanze, mbifurije rero amahoro, nimukomere kandi mukomeze kugubwa neza ndi kumwe namwe mu musabano w’Ijuru ryose ndabataramishije kandi nzakomeza kubataramisha none rero bana banjye mbaye ntandukanye namwe muri ubu buryo, byari byiza ko nkomezanya namwe bana banjye kuko iyo ndi kumwe namwe mba numva nakomeza bukira bugacya bukajya bwongera bukira bugacya ariko kandi nkongera nkabona hari ibindi byabamo imbogamizi ariko bana banjye nimujye mufata akanya DATA aba yangeneye ariko bityo nanjye nganiriramo namwe bityo nanjye mbasezereho muri ubu buryo bityo nkomezanye namwe mu bundi buryo kuko iteka ryose nzakomeza kubana namwe kugendana namwe kugira ngo namwe mukomeze iyindi migambi n’ibindi bikorwa kugira ngo byose bijye bigenda neza turi kumwe; nimube amahoro kandi mwakire umugisha w’Imana bana banjye ngiye gukomezanya namwe mu bundi buryo, nimugire amahoro kandi mwakire umugisha w’Imana ndi kumwe namwe ndi Mutagatifu Mariya Madalena ubakunda cyane kandi uwabakunze urukundo rw’Imana mpora iteka ryose ndubacuburiraho ndubazanira kugira ngo namwe rubuzure.
AMAHORO AMAHORO IJORO RYIZA KURI BURI WESE IBIHE BYIZA NDABAKUNDA BANA BANJYE KANDI NDABASHYIGIKIYE, NIMUKOMERE KANDI MUKOMEZE KUGUBWA NEZA NDI KUMWE NAMWE KU BURYO BW’AGATANGAZA, AMAHORO AMAHORO IBIHE BYIZA KURI BURI WESE NDABAKUNDA, AMAHORO!
