UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, TARIKI YA 01 GICURASI 2024

Mbahaye umugisha mu rukundo rw’Imana bana banjye, mbasenderejemo ibyiza bikomeye Uhoraho Imana adahwema kubasendereza kandi nanjye ndahwema kubazanira kugira ngo mbasenderezemo urukundo rw’Uhoraho; mbahaye umugisha kandi mbasenderejemo ibyiza by’agatangaza bana banjye kandi mwebwe tugendana umunsi ku wundi mu kubakomeza, mu kubashyigikira, mu gukomeza kubahamagarira, mu kubaho mu gushaka kw’Imana, mu kwirekura kugira ngo ugushaka kw’Imana kubakorerwemo, kugira ngo imigenzo myiza ibarange, nimuharanire ikibubaka kandi mumenye icy’ingenzi, ikiboneye igikwiye n’igitunganye mukimenye kandi musobanukirwe nacyo, nanjye ndahari mu kubakomeza, mu kubashyigikira, mu kubereka buri kimwe cyose, kugira ngo muhazwe urukundo rw’Uhoraho Imana.

Naje kubaha umugisha bana banjye kandi ndabakomeje ndabashyigikiye, kuko nkomeje kubarangaza imbere ngira nti “Nimube intumwa kandi mube intore z’Uhoraho, mukomeze kwakira urukundo rw’Imana kuko Uhoraho yabambitse kandi yabasendereje kandi iteka ryose akabakingurira kugira ngo mwisange kandi mwisanzure mu byiza bye, nimubeho muri ubwo buntu bw’Uhoraho Imana nanjye birushaho kunshimisha kandi bikanezeza, iyo umunsi ku wundi Uhoraho Imana abahundagazaho umugisha we, ubakomeza, ubashyigikira kugira ngo imivumo n’imitego ya Sekibi itabagiraho ijambo n’ububasha”.

Twururutse tuje kwifatikanya namwe kuko twaje turi abatagatifu benshi tugomba gukorana namwe umurimo n’igikorwa umunsi ku wundi, kugira ngo tugaragaze intsinzi n’umutsindo w’Uhoraho; hari benshi rero bibeshya kuri Uhoraho, hari benshi bibeshya ku bikorwa no ku mikorere y’Uhoraho, nyamara ibikorwa by’Uhoraho, imikorere y’Uhoraho irahanitse kandi irahambaye, ntabwo ari ibikorwa byakagombye kunnyegwa na Mwene Muntu kandi Mwene Muntu yakagombye gucira bugufi Uhoraho Imana, ariko benshi batazi kandi batamenya batari basobanukirwa, bagenda bakandagira kandi bagenda bapfobya bagenda bahinyura urukundo n’ububasha bw’Imana, ariko kuko Uhoraho Imana atagenza nk’abantu adakora nk’abantu, akomeza kugenda agirira ibikorwa byanyu by’amasengesho mumutakambira kandi mumutabaza, akagenda ababarira benshi kandi akagenda akiza benshi, arohora benshi, kuko impuhwe ze ari igisagirane kandi akaba ari impuhwe z’agatangaza, azigeza muri bose kandi azisesekaza mu be, niyo mpamvu umunsi ku wundi mbakomeza kandi nkabashyigikira bana banjye.

Bana banjye nkunda rero ndabahobereye kandi mbahobereye mu byishimo byinshi, kuko nuzuye urukundo rwinshi, nazanye n’abatagatifu benshi tuje kubakomeza no kubashyigikira, nimwakire indamukanyo yacu kandi mwakire kugubwa neza, namwe ubwanyu muhoberane umwe ku wundi, mwumve indamukanyo yacu kandi mwumve ibyishimo byacu, mwumve ibinezaneza tubafitiye, kuko umunsi ku wundi tubakunda kandi tukabakungahaza; umunsi ku wundi rero ndabakomeza kandi nkabashyigikira bana banjye, na n’uyu munsi n’aka kanya ndabanezerewe nimwishime kandi mukomere, kuko mbakomeje kandi nkaba nkomeje kubashyigikira, nakinguye umutima wanjye kugira ngo n’ubundi mbinjizemo, mwakire ibyiza by’agatangaza kandi muvome ku rukundo rwansabye kandi ku rukundo mbafitiye, mukomeze muruvome, erega nimwigire hino muzane ibivomesho byanyu muvome, kuko nabafukuriye kandi mbafukurira kugira ngo mwakire urukundo rwa Nyagasani Yezu Kristu ruhore muri mwe ruganze muri mwe umunsi ku wundi uko ibihe bigenda bitaha kandi uko umunsi ugenda uza mwakire kuri ibyo byiza kandi mukomeze kwakira uwo mugisha w’Uhoraho; ndabakomeje, ndabakunda, ndabashyigikiye bana banjye, mbabereye maso.

Nimuze mbaheke ku mugongo wanjye kugira ngo nkomeze umujishi kuri buri wese, kuko ntashaka yuko hari n’umwe wakwinyugushura kandi ntashaka yuko hari n’umwe wakwigobotora ava mu mugongo wanjye, ndashaka gukomeza kubakomeza no kubashyigikira, benshi batari bamenya kandi benshi batari basobanukirwa, benshi bagenda bahengereza, umwanzi Sekibi agenda aboma runono bityo akababona urwaho akabasubiza inyuma; mwebwe ho rero mwaratowe kandi mwatoranyijwe mu buryo budasanzwe, nimukomeze guhamya ibirindiro byanyu kandi mwakire ugushaka kw’Imana muri mwe kuri buri wese, naje kubakomeza no kubashyigikira, mbabereye maso kandi mbabereye ku rugamba , nifatikanya namwe iteka n’iteka mu kurwanya ikibi kandi mu guhangamura imigambi mibisha ya Sekibi, kugira ngo tugaragaze umutsindo w’Uhoraho; ni igihe rero dukomeje imikorere yacu n’ibikorwa byacu muri mwe, kuko tudahwema kandi tudacogora, dukomeza kugaragaza umutsindo.

Ntabwo muzatsindwa kandi ntimuzasubizwa inyuma kuko urukundo rw’Imana rwururukiye ku bakomeza no kubashyigikira bana banjye nkunda, bana banjye nkungahazaho ibyiza by’agatangaza, uyu munsi utagira uko usa nimwishime munogerwe kandi munezerwe, twaje kwishimana namwe kandi bana banjye nirirwanye namwe, nakoranye namwe, nagendanye namwe, nkomezanyije namwe urugendo mu bikorwa, mu byishimo byinshi mfite kandi mbafitiye, kuko umunsi ku wundi mpora mbanezerewe kandi nkahora iteka ryose mbuzuza urukundo rwanjye kandi bana banjye nkabacungira umutekano, nkakomeza kugenda mbasimbutsa kandi mbarinda muri byinshi, bityo nkakomeza kwigizayo imigambi mibisha ya Shitani kandi nkakomeza kubashyigikira iteka; nimwakire rero kubaho, mwakire gukomera kandi mwakire kugubwa neza turi kumwe, mbarangaje imbere ndabashyigikiye, mbabereye maso kandi mbabereye ku rugamba, ndi umubyeyi ubakunda mbafatiye iry’iburyo kandi mbafitiye byinshi byiza by’agatangaza mbazanira umunsi ku wundi kugira ngo ndusheho kubahembura kandi ndusheho kubakomeza, bana banjye nkunda nimugire amahoro, bana banjye nkunda nimwakire umugisha kandi mwakire ibyishimo byanjye, mwakire kunezerwa, mwakire ihumure ryanjye kuko umunsi ku wundi mbahumuriza, kugira ngo buri kimwe cyose mukinzanire, ibyo mudashoboye mubinzanire, ibibananiza byose mubinzanire, kugira ngo mbashoborere kandi mbashoboze muri byose.

Erega bana banjye mbafatiye runini, nimunyumve kuko mbahora hafi kandi nkakomeza kubatazanurira amayira, bana banjye naje mbasanga, kugira ngo twifatikanye namwe mu gukiza Isi ndetse n’abayituye, kuko hari benshi cyane mbona bagenda, umwanzi Sekibi agenda akendeza umunsi ku wundi kandi Uhoraho Imana yari yarabagabiye umugisha n’ibyiza by’agatangaza, abo bose rero tukabona ari abakeneye impuhwe z’Uhoraho kandi bakeneye ubutabazi bukomeye bw’abababera maso kugira ngo bo badashoboye kwibera maso, mubabere maso kandi nifatikanyije namwe bana banjye.

Ngaho nimwakire imbaraga ububasha ubutwari bw’ubafasha gukomeza kuba intwari ku rugamba, ububasha bubafasha gukatazanya ishyaka n’umwete, mudacika intege, mudacogora, mudasubira inyuma, muhora iteka mwitangira igikorwa n’umurimo; erega ubwitange bwanyu bwa buri munsi ndabubona bana banjye, nanjye mbigiramo umwete kandi mbigiramo ishyaka mu kubashyiramo ikinyotera n’urukundo kandi nkabashyiramo inkomanga ikomeye, kugira ngo buri wese abe mu mwanya yakagombye kubamo, kugira ngo buri wese abe mu mwanya w’isengesho, kugira ngo buri wese yinjire mu gushaka kw’Imana, kandi mumenye icyo mugomba gukorana natwe, uko mugomba kugendana natwe, kugira ngo tubakomeze kandi tubashyigikire; erega nururutse nje kubakomeza no kubashyigikira, nje kugendana namwe, ntabwo naje gukina kandi ntabwo naje gukora ubusa, ibyo tumaze gukorana namwe ni ibikorwa bihanitse kandi bihambaye, Uhoraho Imana arabibakomezamo umunsi ku wundi kandi akababonekera kuri buri kimwe cyose, kuko mwizigamira umunsi ku wundi, aho muhunika ubukungu bwanyu ntihagera imungu kandi ntihagera umugese, ntabwo ibyanyu byononekara kandi nta n’abajura bahaba ngo babyiba, Uhoraho Imana ni we ubabikira kandi abahunikira ibyanyu kandi buri wese akamubikira buri kimwe.

Nimukomeze mwigirire neza kandi mukomeze mwigenzereze neza, imigenzo myiza ibarange, ibikorwa byiza bibarange turi kumwe, ndabakomeje bana banjye, ndabashyigikiye bana banjye, twana twanjye nahawe na DATA, nimwishime munezerwe turi kumwe, umunsi nk’uyu nguyu naje kwishimana namwe kandi n’ibihe byose nishimana namwe, ariko kuri uyu munsi wari umunsi w’ibikorwa kandi wari umunsi w’agatangaza, kuko twururutse tuje gukomeza ibikorwa by’Uhoraho, gushyigikira byinshi, kandi kugendana namwe mu bikorwa byinshi; kuri uyu munsi hari byinshi twagiye dukorana namwe, kuri uyu munsi hari byinshi twagendanyemo namwe kandi mu Isi yose muri rusange hari henshi twageranye, kandi kuri buri kimwe cyose twagiye dukora imirimo ikomeye, hari benshi bakomeje kugenda barohorwa kugeza amagingo aya ngaya kandi kugeza akanya nk’aka ngaka, muri iri sengesho nkoranye namwe bana banjye, dukomeje gukora imirimo ikomeye, kandi uyu munsi wose twagendanye mu gukora imirimo ikomeye.

Twururutse turi abatagatifu benshi kandi twururutse tuje kubakomeza no kubashyigikira, kandi twaje kugendana namwe turi abatagatifu benshi, twishimye kandi twizihiwe, turi kumwe n’Umubyeyi Bikira Mariya, twishimye tumugaragiye kandi turi gutarama tutarakana twishimana, namwe rero twari turi kumwe muri ibyo byose twakoranye kandi muri ibyo byose twagendanye n’Umubyeyi Mutagatifu Muhire w’Imana, wemeye kwitanga akarera Yezu Kristu ari we Yozefu, mwirirwanye kandi mwagendanye cyane kandi natwe twari turi kumwe, twakomeje kugendana namwe mu bikorwa byinshi twagiye dukora twambika benshi imbaraga, ubutwari ndetse n’ububasha, dukura benshi mu bubata bw’umwanzi, tugenda dukura benshi mu mwijima wa Sekibi, mu bikorwa byinshi rero twagiye dukora kuri uyu munsi, hari benshi bakiriyemo kandi hari benshi twarohoye no muri aka kanya dukomeje kugenda dukora imirimo ikomeye, kuko ibikorwa byacu ntibyari byahagarara n’ubundi dukomezanyije namwe mu njyana yo kugaragaza urukundo rw’Imana, kuko buri gikorwa cyose twagiye tugikora twifatikanyije namwe, uko mwinjiye mu isengesho twururukaga tukifatikanya namwe, kuko n’ubundi umwanya ku wundi tuba turi kumwe, ariko by’umwihariko uko mwinjiye mu isengesho twinjiranyemo namwe kandi tugakomeza kwifatikanya namwe, kugira ngo dukomeze gutabara benshi mu Isi kuko hari benshi bari bakeneye ubutabazi bw’Imana, bari bakeneye uburokozi bw’Imana, hari abari bageze aharenga, hari abari bihebye bihebuye kandi hari benshi agahinda kari kishe, benshi bapanze kuba bakwigirira nabi, ariko muri abo benshi twagiye dukora imirimo ikomeye, hari benshi twarokoye kandi hari benshi twatabaye kuko kuri uyu munsi twururutse mu rukundo rukomeye rw’Umusumbabyose ari we Imana ihoraho, twururutse muri ubwo bubasha no muri urwo rukundo, dusesekaza urumuri rw’Uhoraho muri benshi, ari nako dukomeza kugoboka indushyi, abihebye, imbabare, abamerewe nabi kandi abageze aharenga, abakendera, abarembera, abo bose babura epfo na ruguru, twakoze mu ngeri nyinshi dukora imirimo ikomeye twifatikanyije namwe, ntabwo muri inkorabusa kandi ntabwo muruhira ubusa, ibikorwa mukomeje gukora bishimisha Uhoraho Imana Umugaba kandi umugenga wa byose, wabahanze akabahangira iki gikorwa n’uyu mugambi, ari yo mpamvu tubakomeza iteka kandi tukabashyigikira.

Twururutse tuje gukorana namwe imirimo ikomeye cyane, twururutse tuje kubashyigikira, gukomeza kubarangaza imbere, ni yo mpamvu rero dukomeje imirimo yacu kandi ni yo mpamvu dukomeje ibikorwa byacu, ntituzacogora kandi ntiduteze gucogora, kuko ibikorwa dukomeje kugenda tubikora kandi intego yacu ni iyo gutsemba kandi ni iyo gutsiratsiza imigambi mibisha ya Sekibi kandi kuvana mu nzira umwanzi Sekibi n’ingabo ze zose kandi guhindura benshi, guhindukiza ibikorwa byinshi tubihindura bundi bushya kugira ngo ibyo umwanzi Sekibi yahindanyije tubisukure, kugira ngo ibyo umwanzi Sekibi yatambamishije tubitambamure; muri ibyo bikorwa rero dukomeje kubigendanamo namwe kugeza iyi saha turi gukora ntitwicaye kandi ntiducogoye turi kumwe, nimwambare imbaraga kandi mwakire umugisha w’Uhoraho.

Twabujujemo ingabire z’agatangaza kandi twabazaniye kandi twahereje buri wese, twabasendereje umugisha, twabambitse urukundo, twabahaye kugubwa neza muri Uhoraho, kandi twaje kubakomeza no kubashyigikira, ibyo mwahawe rero mukomeze mubibungabunge, hari byinshi mutabonesheje amaso yanyu y’umubiri ariko hari byinshi twabahaye kandi twabagoboreye byinshi, kandi ni umunsi w’agatangaza twururutse kwishimanamo namwe, kubakomeza no kubashyigikira, nimwakire umugisha bana b’Imana kandi mwakire gukomera, mwakire kugubwa neza turi kumwe, ndabakungahaje, ndabashyigikiye, mbabereye maso bana banjye, nimukomere, nimugubwe neza kandi mukomeze kunezerwa, abatagatifu twazanye kwifatikanya namwe muri iri sengesho, barabanezerewe kandi barabishimira cyane umunsi ku wundi, kuko uko bwije n’uko bukeye dukomezanya kuzana kugira ngo  tubakomeze kandi tubashyigikire, kuko iteka ntaza njyenyine, nzana n’abatagatifu benshi tuje kubakomeza no kubashyigikira, kwifatikanya namwe mu isengesho muba mwirekuye kugira ngo ugushaka kw’Imana kubakorerwemo.

Ndabakunda bana banjye kandi narabakunze, ariko kenshi njya nshimira DATA Uhoraho Imana wabampaye kugira ngo mumbere abana nanjye mbabere umubyeyi, nimujye muza mwishime bana banjye munezerwe, mutarame mwizihirwe kandi muberwe kuko ibi byiza by’agatangaza mwahawe kubamo kandi mwahawe kumenya Uhoraho Imana wabibahaye kandi wabibagabiye, mujye mumusingiriza ibyo byose, nimubona ibyo yakoze kandi mukitegereza mukumva ibyo ababwira, mu byo abagirira umunsi ku wundi mumukuze kandi mumusingize, mumuririmbire anezerwe kandi yizihirwe, kuko mukwiriye gucuranga kandi mukabyina kandi mugataraka, kuko hari benshi batahawe kubaho mu byiza, batahawe kubaho nkamwe kandi batahawe no kubaho mu byiza mubamo umunsi ku wundi; erega buri muntu wese agira igeno rye mu buzima bwe ku Isi, kuko Uhoraho Imana amuhangira icyo azakora n’uko azabaho n’uko azagenda n’uko azagenza, mwebwe ho rero yabagiriye ibyiza by’agatangaza kandi abatoranyiriza icyiza, ababumbabumbira mu rukundo rwe; mwese rero muri hamwe mu rukundo rwe, kandi umunsi ku wundi bana banjye mbarundarundira hamwe kandi umunsi ku wundi muba muri hamwe kuko mbategura nk’ivaze nziza nshyiramo kandi mbona mumeze nk’indabo imbere yanjye nziza narundarundiye hamwe, bityo nkakomeza kubongeramo amazi, kugira ngo mutarabirana, kandi nkakomeza kubacungira umutekano kugira ngo mukomeze kubengerana ubwiza bw’Uhoraho, bityo impumeko yanyu, impumuro yanyu ibe icyiza.

NIMUGIRE AMAHORO RERO BANA BANJYE, NIMUGIRE AMAHORO NDABAKUNDA, MWAKIRE KUGUBWA NEZA, MBAYE MBASEZEYEHO MURI UBU BURYO, BANA BANJYE NGIYE GUKOMEZANYA NAMWE MU BUNDI BURYO, NIMUKOMEZE KUGUBWA NEZA NDABAKUNDA, MUKOMEZE KUBA AMAHORO MURI ABANA BANJYE MURI IBIBONDO BYANJYE MURI UTWANA TWANJYE, MBATERURA ITEKA NKABONSA KANDI NKABAHEKA KU MUGONGO WANJYE, KANDI KENSHI NZA KUBAGABURIRA KUGIRA NGO MUTICWA N’UMWUMA CYANGWA MUKABA MWAKWICWA N’INZARA; NIMUGIRE AMAHORO NDABAKUNDA, NDI MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, NDABANEZEREWE CYANE NIMWISHIME MUNEZERWE BANA BANJYE, AMAHORO AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *