UBUTUMWA BWA MARIYA MADALENA, TARIKI 03 UKUBOZA 2023

Ndabahobereye mu rukundo rw’ Imana, nkoramutima za Jambo, bibondo byanjye, twana twanjye, nimugire ibihe byiza, nimugire kugubwa neza, ndabahobereye mwese kandi mbasendereje umugisha w’ Uhoraho, nimukomeze kuba amahoro kandi nimukomeze kugwirizwa umugisha  mu buryo bw’ agatangaza  kandi mu buryo burenze urugero kuko nabazaniye umugisha w’ agatangaza, kandi nkaba nabazaniye ibyiza bihebuje, nkaba nje kubibasendereza kugira ngo nkomeze kubatera umwete n’ ishyaka, mukomere ku murimo kandi mukomeze urugendo kuko nifatikanyije namwe kugira ngo nkomeze mbateze intambwe, kugira ngo nkomeze mbatoze icyiza, urukundo rw’ Imana rubuzure rubasendere kandi rubasesekareho mu buryo bw’ agatangaza.

Mbahaye ibyiza by’ agatangaza, mbahagije urumuri n’ urukundo by’ Uhoraho, nibibuzure kandi bibasabemo, bityo igihe cyose muhore muri itara kandi muhore muri urumuri rumurikira abatuye Isi bose, bose bakurizeho kumenya urukundo rw’ Imana n’ ububasha bw’ Imana iri muri mwebwe, ikorana namwe, igendana namwe amanywa na nijoro, mukaba rero mukomeje kugaburira Isi amahoro, umugisha, ibyishimo, mu kuyirohora kandi mu kuyizahura, musukira abumiranye, muhembura abarembera, kuko amasengesho yanyu abageraho ameze nk’ ibitonyanga bivomerera abari batangiye kumirana bagasubirana ubuyanja; nimukomeze urugendo, turifatikanyije kandi turi kumwe mu buryo bw’ agatangaza, ntimuzigere mucogora bibaho, umugambi w’ Uhoraho nukomeze ubabere inyigisho kandi ube ububaka amanywa na nijoro, mukomere kandi mukomeze urugendo, mukomeze kuzirikana ijambo ryiza mugezwaho n’ ab’ Ijuru kandi mugendererwa n’ ab’ Ijuru amanywa na nijoro, kugira ngo murusheho gutona no gutoneshwa mukiri ku Isi.

Mu buzima bwanyu muri abatoni kandi muri abahiriwe kuko Uhoraho Imana yabagiriye umugambi mwiza kandi akabagirira isezerano ndakuka ryo kubashyira mu muzabibu we kandi akaba abakomeje ku rugendo rwanyu, no mu bikorwa byanyu bya buri munsi akaba akomeje kubaha umugisha kugira ngo mukomeze kugaragaza ubwitange kandi urukundo mu buryo budasanzwe; urukundo rero nirwo rwa mbere, kandi urukundo dukomeje kubasendereza ni urukundo nya rukundo rudatangwa n’ abantu ahubwo rutangwa n’ Uhoraho, kuko kuba mwirekura mukaza kwifatikanya n’ abandi kandi mukaza kwifatikanya mugahuriza hamwe mu rukundo rw’ abana b’ Imana muhuriye mu isengesho, ku cyiza, bana banjye,  ni urukundo Uhoraho Imana akomeje kubagabira kugira ngo mukomeze kugaragaza ubwitange, mukunda ibiremwa kandi mumukundira, kugira ngo mukomeze kwifatikanya n’abatuye Ijuru kurohora Isi ndetse n’ abayituye, kuko icyatuzanye mu Isi ari ukugira ngo dukomeze tubuzuze urukundo n’ urumuri, tubabashishe kandi tubashoboze muri byose, ariko duhigika icyitwa ikibi cyose, dutsemba kandi turindimura ububasha bwa nyakibi, tukaba rero dukomeje kubakomeza, kubasendereza urumuri n’ ububasha by’ Uhoraho, nkaba nkomeje kubasendereza ibyiza by’ agatangaza, kugira ngo mbakomeze kandi mbashyire mu mutuzo no mu rukundo rw’ Imana.

Nimukomere turi kumwe ndabakunda, ndabasesekazaho amahoro ku manywa na nijoro kandi nkabagenderera, nkabatetesha kandi nkabatonesha, mu mitima yanyu nkabashyiramo ituze ndetse n’ amahoro, kandi nkabashyiramo ibyishimo n’ urumuri, kunezerwa ndetse no gutuza, bityo bikababera ibiruta ibindi mu buzima bwa Mwene Muntu mu Isi, kuko Mwene Muntu ibyo yaba afite byose adafite amahoro y’ umutima ntacyo biba bimumariye kuko ahorana umutima uhagaze n’ umuhangayiko w’ urudaca; ibyo byose rero nibyo nshaka guca kandi nkabyamagana muri mwebwe, mugahorana umutima utuje kandi usukuye, ukereye kumva iby’ Ijambo ry’ Imana muturije muri Uhoraho Imana kuko aribyo by’ agaciro kandi akaba ari byo by’ ingenzi; mu buzima bwa Kiremwa Muntu, ufite Uhoraho kandi ugendana nawe aba afite byose kuko twabazaniye byose mu biganza byanyu, kubashyikiriza buri kimwe cyose kandi kubahereza buri kimwe cyose, kugira ngo murusheho gukunda Uhoraho no kumukundira kugira ngo abagenge kandi abayobore, abiyigishirize kandi abatoze ikiri icyiza mu buzima bwanyu bwa buri munsi.

Mbazaniye umugisha ubakomeza kandi ubashyigikira, kugira ngo mukomeze gutera intambwe mudahagarara kandi mudasubira inyuma, ibikorwa by’ Uhoraho bikomeze kuba ibikorwa by’ indengakamere mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kandi birusheho kugaragarira Isi ndetse n’ abayituye, kuko twururukirije urumuri mu buryo budasanzwe rwagati muri mwebwe, tukaba dukomeje kugaba amahoro rwagati muri mwebwe mu buryo budasanzwe, urukundo rw’ Uhoraho tukaba dukomeje kurubasendereza; bana banjye nimubeho kandi muvomererwe ibyiza by’ agatangaza Uhoraho Imana akomeje kubagenera kandi akomeje gutegura imbere yanyu umugambi mwiza, bityo buri kimwe cyose kizabagereho kandi buri kimwe cyose yabateganyirije kizasohorere kuri buri wese, kandi igeno buri wese ateganyirijwe azaryakire n’ ibiganza bye kandi mubyibonere n’ amaso yanyu, mubyiyumvire n’ amatwi yanyu, ibyo tubashyikiriza kandi ibyo tubagabira, ibyo tubagenera ni ibyiza by’ agatangaza; nimukomeze mubitegurirwe kandi mukomeze mubigenerwe uko biri n’ uko bikwiye, nanjye nzakomeza mbabe hafi, mbarengere kandi nkomeze kubashyira mu rukundo rw’ Imana; nimukomeze mwuzure ubugingo kandi mukomeze mugire ubugingo bw’ abana b’ Imana, muhorane umugisha wa DATA iminsi yose.

Muri aka kanya rero ndabagendereye cyane kugira ngo mbagabire impano z’ agatangaza, bagenere ibyiza by’ agatangaza, mukomeze umurego kandi mukomeze urugendo, mukomeze kuba abadacogora kandi mukomeze kuba intwari; mube inyangamugayo muri byose, bityo Uhoraho Imana azabiture ibyiza mukora kandi abagaragarize ububasha bwe buhanitse, bityo ubwitange bwanyu muzabuhemberwe karijana, kuko ibyo mumaze gukora kandi ibyo mukomeje kubaka ari ibikorwa bihanitse kandi bihambaye, hakaba hari benshi bagira ubuzima kubera mwebwe, hakaba hari benshi barohoka kubera mwebwe, hakaba hari benshi dukura mu bubata bw’ umwanzi kubera mwebwe muba mwitanze, bityo mukabasabira kandi mukabarohora; ibikorwa byanyu rero tukaba dukomeje kubijyana ku njyana nziza, tugenda turohora kandi tugenda twigizayo ibikorwa bibisha by’ umwanzi, umwanzi tumwambura ijambo aho yaryihaye, tumucecekesha, ijwi ry’ Uhoraho rikivugira kandi ibikorwa bye bigasakazwa muri bose, tukamwimura aho yiyimitse bityo tukahashyira urumuri n’ ibikorwa bya DATA bikaba birushijeho kugenda rero byimura umwanzi Sekibi, n’ amajwi ye yose tukaba turi kuyacecekesha kugira ngo humvikane ijwi rya DATA, we usumba byose, we ushobora byose, we wahanze byose ibiboneka ndetse n’ ibitaboneka, akaba akomeje kugaragaza imirimo ye y’ agatangaza kandi anyuze muri mwebwe mukomeje kugaragaza ubwitange; muri ubwo bwitange bwanyu rero tukaba dukoreramo ibikorwa byinshi bibyarira umusaruro Isi kandi bikagirira akamaro abatuye Isi, benshi bakaba bagenda binjizwa mu rumuri uko bwije n’ uko bicyeye kandi hakaba hari benshi cyane tumaze kurohora tubakura mu mwijima, tubashyira mu rumuri rw’ Imana isumba byose.

Naje kubakomeza no kubashyigikira no kubatoza icyiza no kubateza intambwe, kugira ngo nkomeze nshyigikire ibikorwa byanyu bikomeje kugaragarira benshi kandi bikomeje kugaragarira Isi ndetse n’ abayituye, mwebwe mukomeje gushimisha Uhoraho Imana kubera ko mukomeje kwirekura kugira ngo mwumvire ijwi rye; nimukomeze rero mwirekure, kugira ngo mwumve ko mutakibereyeho mwebwe ubwanyu ngo mwigenge, ahubwo mukomeje kugengwa n’ Uhoraho Imana, ibikorwa bye bikaba bikomeje kubagenga no kubayobora amanywa na nijoro; nje kubaha umugisha w’ Uhoraho kugira ngo ubaherekeze mu buzima bwanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, muhore murinzwe kandi muhore mushyigikiwe mu butumwa bwanyu no mu rugendo rwanyu muhore mwizigiye Uhoraho Imana, ibikorwa byanyu bihore ari ibikorwa bihesha Imana agaciro kandi bihore ari ibikorwa bihesha Imana ikuzo n’ icyubahiro.

Mbahaye umugisha w’ Uhoraho kandi mbujuje amahoro y’ Uhoraho, nimukomeze musenderezwe buri kimwe cyose cyiza gituma muba amahoro kandi gituma mugubwa neza muri iki gikorwa muri uru rugendo mu buryo bw’ agatangaza; nimukomeze rero mutere intambwe mujya mbere, nanjye nkomeje kuza kubatoza icyiza no kubateza intambwe, kubasenderezaho urumuri n’ ububasha by’ Imana isumba byose kugira ngo nigizeyo ikibi kandi ntsembe umwanzi, mpigike kandi nkomeze guhindanya ububata bw’ umwanzi, icyashaka kubavogera no kubagogera icyaricyo cyose, kugira ngo nkigizeyo, bityo nkomeze kubabashisha no kubashoboza muri byose.

Twana twanjye, bana banjye nahawe na DATA, nanjye ndishimye kandi ndanezerewe, kuko mukomeje uyu murego wo kugira ngo mukomere kuri Uhoraho kandi mukomeze urugendo rwanyu nta kibaciye intege. Nanjye biranezeza iyo mbona mukatarije icyiza, nanjye biranezeza iyo mbona mwambariye urugamba, gutsinda ndetse no kunesha, iyo mbona muri gukora iyo bwabaga kugira ngo mutsembe Sekibi n’ ingabo ze zose, murindimure kandi mwamagane ikibi icyo aricyo cyose, kugira ngo mu Isi hasakare urumuri rwa DATA, ibikorwa bye birusheho gusendera mu Isi yose, ibyo biranezeza; nanjye rero nkomezanyije namwe urugendo, narambuye igishura cyanjye kugira ngo mbaheke mu mugongo wanjye mwese bana banjye; mwese rero ndabakomeje kandi nkomeje kubarinda, nkomeje umujishi kuri buri wese, sinzigera mbijishura kandi sinzigera mbarekura kuko nkomeje kubakomeza, kubakingira no kubahumuriza kugira ngo ibikorwa byanjye muri mwebwe bikomeze kuba ibikorwa by’ indashyikirwa; mbahaye amahoro n’ umugisha kandi mbujuje ububasha, nimukomeze mubashe kandi mushobore buri kimwe cyose, kuko ijambo mwarihawe na DATA Uhoraho Imana, mukomeze murigire, ibikorwa byanyu bikomeze bibe ibikorwa by’ agaciro; naje kubasendereza ibyiza by’ agatangaza kandi nabazaniye umugisha w’ Uhoraho, nububake, ubakomeze kandi ubasendere iminsi yose, turi kumwe; mbahaye amahoro rero kandi mbahaye umugisha, amahoro mbahaye ntabwo ari nk’ uko Isi iyatanga, umugisha mbahaye ntabwo ari nk’ uw’ Isi itanga, ahubwo muwuhawe mu buryo bw’ Ijuru kandi muwugabiwe mu bubasha bw’ Imana isumba byose, nimukomeze urugendo nifatikanyijje namwe, ntimuzigere mucogora mu buzima bwanyu, ahubwo muhorane umwete ndetse n’ ishyaka, ibikorwa byanyu bikomeze kuba ibikorwa by’ indashyikirwa, nanjye ndabakomeje ntore z’ Imana.

Hari benshi rero dukomeje kwamururaho umwanzi kandi hari benshi dukomeje gutabara muri aka kanya, muri iri sengesho, kuko ducecekesheje amajwi y’ umwanzi Sekibi yasakuzaga, kandi hari byinshi byahindaga by’ umwanzi Sekibi, byose tukaba tubicecekesheje; hakaba hari imigambi mibisha yose y’ umwanzi dutesheje agaciro kandi dupfobeje, tukaba dukujije ububasha bw’ Imana isumba byose, aho Sekibi yibwiraga y’ uko ari butere akarindibura kandi akanesha, aho hose tuhashyize garde fou, nta na kimwe ari bubashe kandi nta na kimwe ari bushobore, kuko ububasha bw’ Imana butsembye kandi bukaba butsiratsije imbaraga zose z’ umwanzi, abana ba DATA tukaba tubarokoye, tukaba tubashyize mu bugingo bw’ Imana isumba byose, kuko iki gihe hari kugaragara ubutabazi bukomeye kandi ububasha bw’ Imana bashoboye byose, kugira ngo dukomeze twamurureho benshi imbaraga z’ umwanzi, tubashyire mu rumuri rw’ Imana isumba byose.

Amaboko y’ Uhoraho akomeje gukiza benshi kandi akomeje kurohora benshi, kuko mukomeje guhabwa imbaraga kugira ngo mukomeze kwakira ububasha bw’ Imana isumba byose, abashyikiriza kandi abahereza mu munsi, nanjye Uhoraho Imana iyo mbonye ari kubagabira kandi akampereza ibyo kubazanira bana banjye, ntebuka bwangu ngahereza buri wese icyo yampaye kumuzanira, no muri aka kanya rero nabazaniye imbaraga mu buryo budasanzwe, buri wese niyiyumvemo iruhuko ndetse n’ ihumure, ibyishimo mu buryo budasanzwe, kuko naje kubasendereza mu buryo bw’ agatangaza; nimukomere kandi mukomeze urugendo, nifatikanyije namwe mu buryo bwo kugenda turohora, kandi mu buryo bwo kugenda twambura umwanzi ijambo aho yari yararyihaye; hari benshi rero Sekibi yari yarapfukiranye mu mitima yabo, abatezamo inzangano z’ urudaca, kandi abateza kunangira mu mitima yabo.

Muri aka kanya, muri iri sengesho, tubohoye imitima yari iboshye, kandi tujanjaguye imitima yari imeze nk’ amabuye, muri aka kanya ducururukije imitima myinshi yari ihagaze; muri aka kanya twuruye benshi bari bafite ubukana bwinshi kandi bari bafite amahane n’ umujinya mwinshi, kubera Sekibi yari yabuzuye, yabasendereye, bo ubwabo kwikontorora bikabananira, muri aka kanya rero ducogoje ubukana n’ uburakari bw’ umwanzi bwari bwabuzuye, turokoye abana ba DATA, tubashyize mu rumuri kandi tubahaye umugisha ubakomeza, kugira ngo nabo bakomeze urugendo kandi bakomeze kazirikana ibikorwa by’ Uhoraho bikomeje kugaragarira Isi ndetse n’ abayituye; nimukomere mbahaye umugisha, kandi mukomeze urugendo, nifatikanyije namwe iteka ryose n’ ibihe byose twana twanjye kandi bibondo byanjye nikundira, ibihe byose mpora mbateruye ku bibero banjye, mbambika umutsindo kandi mbaneshereza muri byose; nimukomeze urugendo turi kumwe kandi nifatikanyije namwe mu buryo bw’ agatangaza.

Nimugire amahoro, mugire ijoro ryiza, mugire ibihe byiza, nkomezanyije namwe urugendo, kandi nkomeje kubasendereza ibyiza by’ agatangaza; nimubeho kandi muganze, mutere imbere mugere hose, kuko nkomeje kubasendereza urumuri rw’ Uhoraho; amahoro, amahoro, bana banjye, nimugubwe neza, nimube amahoro, kandi mukomeze gutura mu mutima wanjye wabakinguriwe kugira ngo mbagezeho ibyiza by’ agatangaza Uhoraho Imana angabira buri munsi kugira ngo mbahereze bana banjye.

Amahoro, amahoro, nimugubwe neza ndi kumwe namwe ibihe byose, iminsi yose nifatikanyije namwe sinzigera ncogora kuza kwifatikanya namwe, kandi sinjya ncogora, mwaba muri kunyumva, mwaba mutari kunyumva, mba ndi kumwe namwe iteka ryose kugira ngo nkomeze kubabumbira hamwe kandi nkomeze kubarundarundira hamwe mu rukundo rw’ abana b’ Imana nk’ uko DATA abibashakaho; mbahaye umugisha mu bumwe bw’ Imana DATA, na Mwana, na Roho Mutagatifu.

NIMUKOMERE NDI KUMWE NAMWE ITEKA RYOSE, NDI MUTAGATIFU MARIYA MADALENA UBAKUNDA CYANE, AMAHORO, IJORO RYIZA KURI BURI WESE, NDABAKUNDA, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *