UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, TARIKI 08 UGUSHYINGO 2023
Ndabahobeye mwese bana banjye, nimugire mahoro kandi mugire kubaho muri Uhoraho; nimugire ubuzima kandi munezerwe muri Uhoraho. Nimwishime kandi munezerwe kuko Ijuru ryose rayabasanze kandi ridahwema kubasanga umunsi ku wundi, nimwishimire rero ko muri intumwa kandi mukaba muri intore zikunzwe n’ Ijuru ryose cyane cyane njyewe by’ umwihariko bana banjye, mumbereye abana nanjye mbabereye umubyeyi mu buryo bw’ agatangaza, nimwakire kubaho rero kandi mwakire gukomera no gukomeza urugendo, ndi umubyeyi wanyu ubafatiye iry’ iburyo kandi nkaba mbarangaje imbere muri iki gikorwa; nimwakire kubaho kandi mwakire kugwirizwa umugisha iminsi yose, nanjye nzakomeza kubafasha no kubateza intambwe no kubashyigikira muri iki gikorwa kandi muri uru rugendo mu buryo bw’ agatangaza; ndashaka iteka ryose kubakuza, kuburiza intera kugira ngo igihe cyose mube icyitegererezo cy’abandi kandi mube urumuri rw’ amahanga yose.
Mbahaye umugisha kandi mbahaye kunezererwa muri Uhoraho, kwishimira muri Uhoraho, gukatariza muri Uhoraho kuko imbaraga ndetse n’ ububasha mugabirwa kandi mwambikwa umunsi ku wundi ari imbaraga mushyikirizwa kugira ngo mukomeze kuba mu burinzi bw’ Uhoraho kandi mukomeze kubana n’ Uhoraho mu buzima bwanyu; Uhoraho yararebye abona bikwiye kandi bitunganye koko, abona kumubera intore n’ intumwa mu buzima bwanyu no mu rugendo rwanyu ku Isi bimunogeye, binogeye umugambi we kandi abona birababereye neza cyane bana banjye, abashyira muri iki gikorwa kandi abashyira muri uyu mugambi, abahisha mu bwihisho bwe aho umwanzi atabavogera, iteka ryose agerageza kubavogera no kubahangara, ariko ntabigereho kuko muri mu bwihisho kandi mukaba muri mu burinzi bw’ Uhoraho.
Urinzwe n’ Uhoraho rero kandi ukingiwe n’ Uhoraho ntacyo aba nkandi nta kimukangaranya kuko aba arinzwe kandi aba ashyigikiwe mu buryo bw’ agatangaza kandi mu buryo buhebuje, butangaje cyane; nanjye rero ndagira nti bana banjye, nanjye ndabarinze mu buryo bw’ umwihariko, mbacungira umutekano amanywa na nijoro, erega bana banjye n’ iyo musinziriye njye sinsinzira; iyo iteka ryose mwaba muri kureba nka hariya hirya cyangwa hariya na hariya, njyewe simpareba, ahubwo nkomeza kubacungira umutekano, kuko bana banjye hari ibibasaba iteka ryose mwatekereza kariya na kariya kandi kugira ngo mwuzuze byose bya ngombwa mu buzima bwanyu kugira ngo roho nziza iture mu mubiri muzima iteka ryose muri icyo gihe, muri ibyo byose muba muhugiyemo, ndaza njyewe nkakomeza kubabera maso, kugira ngo Sekibi atabaca urwaho cyangwa akaba yabacamo icyuho, bityo nkakomeza kubarundarundira hamwe nk’abana b’Imana, nk’abana b’Imana nshyigikiye, nkomeje gukomeza mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi.
Twana twanjye rero kandi bibondo byanjye nimube amahoro kandi mukomeze kugubwa neza, imvura y’ umugisha ikomeze ibamanukire kandi ibururukireho umunsi ku wundi, nanjye nk’ umubyeyi wanyu nzakomeza kubashyigikira, kubapfumbatira mu biganza byanjye, mbamenyesha amakuru n’ amatangazo y’ iby’ ijuru, uko biri kandi bikwiye kandi mbamenyeshe byose, mbahishurire byose; nzabahishurira ibyihishe kandi nzatangaza ikiri ukuri kuri buri wese, mbamenyere buri kimwe cyose bana banjye.
Ngaho rero nimwakire kubaho kandi mwakire gukomera iminsi yose, ntimukadandabirane kandi ntimugacike intege, nimuhore muri intwari zikataje ku murimo bana banjye, nabatoje urukundo kandi nkomeje kubatoza urukundo, ndashaka kurubasendereza, kurubasiga by’ agatangaza, aho bizagaragarira Isi ndetse n’abayituye, buri wese akamenya urukundo rubatuyemo rw’ Uhoraho, kandi buri wese akamenya urukundo rw’ Uhoraho iyo rwageze mu muntu kandi abo yarugabiye uko baba baba bameze n’ uko biba bimeze, kuko bitandukanye n’iby’ Isi; niyo mbamvu rero nkomeje kubagabira urukundo nyarukundo, kubasiga amahoro yuzuye kandi asesuye mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kugira ngo mukomeze guhozaho, mushyigikirana kandi mukomeza intambwe ubutadandabirana kandi ubudacika intege, ubudahwema mu rugendo rwanyu no mu bikorwa byanyu bya buri munsi.
Nimwakire imbaraga zibafasha gukomeza urugendo, kandi mwakire ingabire n’ ingabirano zibafasha kubaho mu kwemera no kwizera mu buzima bwanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi; ukwemera n’ukwizera ni ngombwa mu buzima bwa Mwene Muntu mu rugendo rwe mu Isi, niyo mpamvu mbasabiye bana banjye, ukwemera n’ukwizera kudacogora kandi kudahagarara mu buzima bwanyu, mu rugendo rwanyu ku Isi, kandi nkaba mbamurikiye mu ntambwe z’ ibirenge byanyu, kugira ngo ibirenge byanyu ntibizigere bihagarara cyangwa ngo bicogore, mu gukorera Uhoraho kandi mu kumukurikira nta nkomyi kandi nta ntugunda, kuko nkomeje kubashyigikira kandi nkabatazanura amayira kugira ngo mutambuke.
Mbambitse rero bana banjye ubutwari kandi mbambitse ububasha, mbambitse ubuhanga n’ubumenyi bwo kugira ngo mubashe kumenya no gusobanukirwa iby’Uhoraho, kuko ibi nabyo byo kumenya iby’Uhoraho, kumusobanukirwa, no kumenya ibye kandi guha ibye agaciro ni iyindi ngabire y’ ubuhanga itangaje kandi nabyo bigahabwa uwabitorewe kandi bikamenya uwabigabiwe, kuko bidapfa kugera kuri buri wese, ni uwabihawe kandi ni uwabigenewe, kuko buri muntu wese mu Isi aba afite ingabire ye kandi aba afite urugendo rwe, aba afite uko abayeho, aba afite uko agendana n’ Uhoraho; mwebwe rero ho uhoraho yabazigamiye uyu mugambi kugira ngo mujye muhora mwishimye kandi munogewe n’Uhoraho, mu buzima bwanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi.
Umunsi ku wundi rero ndaza nkifatikanya namwe bana banjye mu isengesho ryanyu ry’ ubutaretsa mu guhozaho mwizeye kandi mwizigiye Uhoraho kugira ngo imikorere yanyu mu buzima bwanyu ku Isi ibereho kurohora benshi kandi ibereho gukiza benshi, kugira ngo benshi barohoke kandi benshi bazahurwe, kuko hari benshi batana bagatandukira umunsi ku wundi, benshi bagenda barindagizwa n’ umwanzi uko bwije n’uko bucyeye; ndagirango rero mukomeze mubazahure kandi mukomeze mubatabare, bityo uko bapfukiranwa n’umwanzi uko bwije n’uko bukeye, mubarohore kandi mubazahure, kandi dukomeze kwifatikanya namwe mu kugira ngo dukomeze dushyire ku murongo ibitari ku murongo, kandi tugenze neza ibitagenda neza.
Naje rero kubashyira rwagati mu rumuri rw’Uhoraho, kandi naje kubasendereza ububasha n’urumuri rw’ Uhoraho, kandi naje kubashyira mu buntu bw’ Imana rwagati kugira ngo mwishime kandi munezerwe, munogerwe na buri kimwe cyose, bityo iminsi yose mujye muhora mukomeye kandi mukataje mu by’ ubumenyi n’ubuhanga byo gukorera Uhoraho no kumukurikira mu buzima bwanyu bwa buri munsi; nimwakire rero gusenderezwa kuri buri wese, kandi mwakire ingabire n’ingabirano mugabirwa kandi muhabwa umunsi ku wundi, kugira ngo zibafashe gukomera kandi zibafashe gukomeza uru rugendo, bana banjye nkunda.
Bana banjye rero ndabakunda kandi nkabahishurira ubuhanga n’ ubumenyi by’Ijuru, kandi nkabamenyesha iby’Ijuru, nkabahugura uko bwije n’ uko bukeye, nkabahwitura kandi nkabatoza icyiza, nkakomeza kubareberera kuri buri kimwe cyose kugira ngo nigizeyo ikibi cyose cyashaka kubavogera kandi ikibi cyose cyashaka kubagera amajanja, kugira ngo ngicishe ukubiri namwe kandi mbakomeze kandi mbashyigikire mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi.
Nimukomeze rero mube amahoro, bityo icyo umwanzi abifizaho ntazakibaboneho kandi aho abategera ntazahabonere, intwari z’ abatagatifu twarururutse kwifatikanya namwe, kugira ngo namwe dukomeze kubatoza ubutwari, mube intwari ziri mu Isi, natwe tube intwari ziri mu Ijuru, mu gukomeza kurwana urugamba gitwari kandi gitagatifu twifatikanyije namwe kugira ngo urugamba tururwane inkundura kandi turutsinde nta nkomyi kandi turutsinde nta gihunga kuko tuza kubamara igihunga uko bwije n’uko bukeye, kandi tukaza gucogoza imigambi mibisha yose y’ umwanzi, tukaba rero turi kugenda tujujubya umwanzi kandi tumuturatuza kugira ngo tumwereke y’ uko nta jambo kandi nta ruvugiro afite ku biremwa bya DATA, dore ko ubu ngubu yahagurutse kugira ngo arebe ko yamira benshi, kugira ngo arebe ko yaconshomera benshi, kuko hari benshi cyane mumaze kumwambura, hari byinshi mumaze gusenyera umwanzi, kandi umwanzi ntimuhwema kumuribata igihe muhuriye ku cyiza nk’ iki ngiki, muhuriye ku isengesho, mugahuzwa n’urumuri rw’Uhoraho kandi mugahurizwa mu buntu bw’Uhoraho, turaza tukabasanga nk’abatagatifu tubahora hafi tugakomeza kubakomeza, kubahumuriza no kubashyigikira, bityo imigenzereze mibi y’ umwanzi tukarushaho kugenda tuyitsiratsiza kandi tuyirindimura, umwanzi Sekibi rero akabona ko murushijeho kumujujubya no kumusenyera ibyo yari yarubatse, ingoro z’umwanzi zose mumaze kuzihirika, n’ibIsigaye byose dukomeje umurego wo kugira ngo tubitsembe kandi tubihirike, dukomeza kubatera umwete n’ ishyaka kugira ngo mukomeze gutahiriza umugozi umwe mu guhurira mu isengesho kugira ngo dutsembe umwanzi kandi tumutsiratsize.
Mbahaye rero imbaraga zibafasha guhora muri intwari kandi mukomeye mukataje mu murimo, musenyera umwanzi kandi mumusenyera koko mwivuye inyuma, bityo turushaho kubaka ibikorwa byinshi byiza by’ Uhoraho mu Isi kugira ngo humvikane ibikorwa bya DATA, kandi ijwi rye ryumvikanire muri bose, bityo abagenda barindagizwa n’ umwanzi umunsi ku wundi tubatanure kandi tubagarure mu bitekerezo byabo, kuko hari benshi Sekibi yibye ubwenge, arabiba, bityo aho kugira ngo babone icyiza tubereka kandi tubazanira, ahubwo bakareba icyezicyezi bagafata ibyo tutabahereje kandi bakumva ibyo tutavuze bakumvirana; abo rero ni abo kurohorwa kandi ni abo gutabarwa kuko bagenda berekeza mu nzira ya Gihonomu, abo bose rero tukaba tugarutse kuza kubatahura kandi kubagarura mu nzira y’ ukuri kandi mu nzira y’ umukiro w’ Uhoraho.
Bana banjye rero nimwakire kubaho kandi nimwakire kuvomererwa, mwakire gukomera no gukomeza urugendo kuko mbashyigikiye mu bikorwa banyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, nimugire amahoro kuko nyabahaye, kandi nimwakire umugisha kuko nywubagabiye, mwakire kubaho kandi mwakire gukomerera mu rukundo rw’ Uhoraho Imana, mbasendereje umugisha kandi mbasendereje ububasha bw’ Uhoraho; nimukomere kandi mukomeze kugubwa neza kuko nifatikanyije namwe, kugira ngo mbagabire amahoro n’ibyishimo kandi mbuzuzeho urumuri kandi ndubasendereze kuri buri wese, mbahaye rero umugisha ubakomeza kandi ubashyigikira bana banjye, kugira ngo mukomeze mutahirize umugozi umwe, kandi mukomeze mukundane nk’abana b’Imana, mukomeze guhurira ku cyiza cy’ isengesho, bityo namwe mukomeze kubaka mu mitima yanyu; erega bana banjye, igihe musenga muhuriza ku cyiza, namwe bibubakira umutima kandi bigatuma mu buzima bwanyu no mu rugendo rwanyu mwumva murinzwe kandi mushyigikiwe mukarushaho rero kunyoterwa kandi mukarushaho guhugurwa mu rugendo rwanyu no mu bikorwa byanyu bya buri munsi kugira ngo mwishimire Uhoraho kandi munogerwe nawe.
Mbahaye rero amahoro, abasesekareho kandi mbahaye umugisha ubuzure, kandi mbasendereje ibyiza by’agatangaza kugira ngo bibe muri mwe kandi bihorane namwe; nimukomeze kugubwa neza bana banjye, kuko muri aka kanya nkoranye namwe imirimo ikomeye kandi ihanitse mu kwambura umwanzi ijambo aho yari yaryihaye; hari benshi yari yatangiye gushegesha mu bitekerezo byabo, batangiye kubura epfo na ruguru kandi babuze icyerekezo, kubera ko yari yatangiye kubajujubya abereka kiriya na kiriya, yatangiye kubatangatanga kugira ngo abakure mu murongo; abo bose rero muri aka kanya turabatabaye kandi turabatabaruye, hari benshi yari yarazimije turohoye kandi dutahuye mu rugo rwa DATA, kuko bari barajyanywe bunyago n’ umwanzi, abo bose rero muri aka kanya tukaba tubabohoje; hari benshi tugaruye mu rumuri rw’ Uhoraho bari barajyanywe bunyago mu mwijima, tukaba twongeye kubagarura mu rumuri rw’ Uhoraho, nabo bakaba bishimiye urumuri rw’ Uhoraho bagarutsemo, kandi hari n’ abandi batari barigeze babona urumuri rw’Uhoraho n’ibyiza by’ agatangaza by’ Uhoraho, mu buzima bwabo bari bari mu nzira y’ umwijima Sekibi yari yarabapfukiranye, abo bose rero twagiye tubakura iyo bari barazikamirijwe, tubahambura iminyururu n’ imigozi yari ibaboshye, muri aka kanya turabaye, DATA uhoraho Imana arabarengeye, kuko hari benshi bazamuraga amajwi yabo batakira Uhoraho, n’ ubwo bavugaga Imana batayizi ariko batangiye kubona ibikorwa byayo, kandi batangiye kubona urumuri rwayo kubera isengesho ryanyu, nabo bari gushimira Imana ikiza kandi irohora, nimukomereze aho ngaho rero mu gukiza kandi mu kubohora.
Hari abandi rero bari batejwe roho mbi kandi hari abandi bari batejwe kwangara ku misozi batazi iyo bava n’iyo bajya, kubera ubugizi bwa nabi bw’abantu Sekibi aba yarasabitse imitima yabo, bityo bakagirira abandi inabi ntacyo babatwaye, abo bose rero turabatabaye kandi turabarohoye muri aka kanya, kandi dukoze no ku mitima ya benshi ya ba bagizi ba nabi, bagirira bagenzi babo nabi ntacyo babatwaye, ari ukubareba bakabanga gusa kubera ishyari n’ inzangano Sekibi aba yahinze mu mitima ya bene muntu, bityo benshi bakemera kumuha urwaho, bityo rero yamara kwinjiramo agateramo ikibi, bityo kigakura, kukiranduramo bikabananira; abo bose rero hari benshi turanduyemo ikibi Sekibi yari yari yarashyize muri bo, kukirandura bo ubwabo byarabananiye muri aka kanya muri iri sengesho ryanyu, hari ibikorwa bikomeye cyane dukoze mu mitima yari yaranangiye, kandi mu mitima yari yikomeyeho, mu mitima yari idadiye ifunze cyane, mu gukomeza kwikomeraho kugira ngo urumuri rw’ Imana rutazabageraho, muri aka kanya turabazahuye kandi turababohoye, tubashyize mu rumuri rw’Imana rwagati.
Mbahaye rero amahoro abakomeza kandi mbahaye amahoro abashyigikira mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi kugira ngo mukomeze mugwirizwe imigisha bana banjye, mu bikorwa mukomeje kugaragariza ibiremwa bituye Isi, kandi mu bwitange bwanyu mukomeje gukora kugira ngo Isi ndetse n’abayituye bakomeze kugira amahoro n’ umugisha; mbahaye amahoro rero nimukomere, kandi mbahaye umugisha nimuwuhorane. Bana banjye nkunda, ndi kumwe namwe kandi nifatikanyije namwe iminsi yose, nzahora mbabera ku izamu kandi ku rugamba, kugira ngo mbatsindire kandi mbaneshereze, kuko igikorwa nk’ iki ngiki ari igikorwa cy’ ingirakamaro mu gukomeza kwambura umwanzi ijambo.
Amahoro, Amahoro, ibihe byiza, kugubwa neza, nimukomere kandi mukomeze kwakira umugisha w’Uhoraho Imana, nanjye ndabashyigikiye muri iki gikorwa kandi muri uru rugendo ubudahwema kandi ubudahagarara, kugira ngo nzabageze ku byiza by’agatangaza mwagenewe kandi mwateganyirijwe, kuko ibyiza by’ agatangaza mwagenewe biracyari mu bubiko ntacyo mwari mwabona, nimubibona buri wese azazamura amaboko ashimire Uhoraho kubera imirimo n’ ibitangaza mwagiriwe n’ ubuntu mwagiriwe, Uhoraho Imana akabagenera kandi buri wese akabateganyiriza kandi akabategurira; buri wese azajya abibona ashimire kandi asingize, kandi buri wese azibuka ibi bihe, bityo buri wese abwire mugenzi we, ajye amubwira ko cya gihe uhoraho yari yaramugeneye kandi yamuzigamiye cyageze, bitewe n’ ibyiza by’agatangaza buri wese azaba ari kugezwaho n’Uhoraho Imana mwagenewe kandi mwateguriwe.
Amahoro, Amahoro, ibihe byiza, ndabakunda, nimukomere bana banjye, ndi kumwe namwe ibihe byose, ndi Mutagatifu Mariya Madalena, washegeshwe n’ urukundo rwa Nyagasani Yezu Kristu, namwe nkaba iteka ryose nkomeza kurubazanamo, kugira ngo igihe cyose ruhore rubahihibikanya kandi ruhore rubaharanya, mu gukomeza kumukundira kandi mu kumwemerera kugira ngo abagenge kandi abayobore mu migenzereze yanyu no mu mikorere yanyu ya buri munsi, nanjye igishyika cy’urukundo kigahora iteka kintwika kandi kingurumanamo, cyo kubakunda kugira ngo mbatoze urukundo rw’ ibyiza by’ Ijuru kandi mbatoze imigenzo myiza y’ Ijuru.
AMAHORO AMAHORO, TURI KUMWE NDABAKUNDA BANA BANJYE, IJORO RYIZA, NTABWO MBASIZE AHUBWO MBAYE MBASEZEYEHO MURI UBU BURYO; MURABIZI URUKUNDO MBAKUNDA NTIRWANYEMERERA KUBASIGA, AHUBWO MBAYE MBASEZEYEHO MURI UBU BURYO, MUHORANE AMAHORO N’ UMUGISHA W’ IMANA TURI KUMWE NDABAKUNDA TWANA TWANJYE, MURI MU GISHURA CYANJYE KANDI MURI MU MUTIMA WANJYE ITEKA RYOSE TURI KUMWE, AMAHORO AMAHORO, IBIHE BYIZA NDABAKUNDA BANA BANJYE, UMUNSI MWIZA KANDI IBIHE BYIZA, IJORO RYIZA KURI BURI WESE, TURI KUMWE, NDABAKUNDA, AMAHORO!
