UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, TARIKI 01 MUTARAMA 2024

Nimugire gukomera ntore z’Imana bana banjye nkunda ntaramanye namwe muri aka kanya mu byishimo byinshi bitagira uko bisa kandi bitagira uko bingana, nkaba nje rero kubibasendereza no kubibasesekazaho mu rukundo rwinshi mbafitiye kandi nkaba nje gusabana namwe kubataramisha kugira ngo mukomeze mwizihirwe hamwe n’Ijuru ryose ryururukiye kuza kubana namwe no kubasabanisha kugira ngo mukomeze mwizihirwe muberwe kandi munogerwe muri ubu butumwa mwahamagariwemo n’Ijuru ryose kugira ngo tubakomeze kandi tubashyigikire mu rukundo rw’Imana.

Nimukomere bana banjye turi kumwe kandi nkomeje kwifatikanya namwe mu rukundo rwanjye kandi mu mbaraga nyamwinshi nje kubasendereza kugira ngo mbashyigikire muri iki gikorwa kuko nkomeje kwifatikanya namwe kugira ngo nkomeze mbasendereze umugisha n’urukundo; nimubeho rero kandi mukomeze kugwirizwa umugisha kuko nkomeje kubagenda imbere n’inyuma kugira ngo mbashoboze kandi mbabashishe ndi Mutagatifu Mariya Madalena udahwema kuza kwifatikanya namwe amanywa na nijoro kugira ngo mbashyigikire mu rukundo rw’Imana; nimubeho bana banjye, nimugire amahoro, ibihe byiza, umwaka mushya muhire ndawubifurije, nubanogere, nimwizihirwe, nimunezerwe, nimunogerwe, nimukomeze gusabana n’Ijuru ryose kandi mukomeze kwishimana natwe kuko dukomeje kwifatikanya namwe kugira ngo tuburize intera tubashyigikire mu bikorwa byanyu mu rugendo rwanyu rwa buri munsi.

Mbega ukuntu ari byiza, ari ibirori bihire, bitagatifu, bitagira uko bisa, twebwe abatagatifu kumanuka, kuza kwihuza namwe kuri uyu munsi! Ni ibirori bihire kandi ni umunsi utagira uko usa kuko twaje kwifatikanya namwe kugira ngo tubafashe gushima Imana ibakomeje kandi ikaba ibarindiye ubuzima, ikaba yarabahaye gusoza umwaka kandi ikaba ibahaye gutangira umwaka mushya muhire kuri buri wese; muzawuboneremo byinshi byiza by’agatangaza kandi mukomeze kuwugiriramo umugisha n’amahoro, urukundo rw’Imana rukomeze kubaherekeza muri byose bana banjye; ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, simpwema kandi simpagarara kuza kwifatikanya namwe kugira ngo nkomeze kubasendereza amahoro n’umugisha by’Uhoraho bibuzure bibasendere iminsi yose.

Ntibigira uko bisa rero kubana n’Ijuru, ntibigira uko bisa kugendana naryo, ntibigira uko bisa gusabana naryo bana banjye; nimunogerwe, nimwishime kandi nimunezerwe ibihe byose iminsi yose turi kumwe kuko nkomeje kubakomeza, kubashyigikira, kubateza intambwe no kubatoza icyiza kugira ngo urukundo rw’Imana rukomeze kubuzura kandi imbaraga z’Uhoraho zibasendere muri byose.

Ndabakomeje rero kandi ndabashyigikiye kuko nkomeje kwifatikanya namwe kugira ngo ibikorwa n’urukundo by’Uhoraho bikomeze kubana namwe kandi bikomeze kubasendera mu buryo bw’agatangaza; bana banjye sinzigera ncogora kuza kwifatikanya namwe, sinzigera mpwema kuza kubasendereza urukundo, umugisha n’amahoro by’Uhoraho kugira ngo murusheho kunogerwa n’urukundo n’ububasha by’Uhoraho kuko iteka ryose mpora iteka mbamenyera icy’ingenzi bibondo byanjye, twana twanjye, iyo mwishimye ndishima, iyo munezerewe ndanezerwa, nkababara mbona iyo mbona hari n’umwe muri mwebwe ugize icyo aba kandi iyo mbona hari umwe muri mwebwe utishimye nkakora ibishoboka byose kugira ngo mbagarurire ibyishimo mu mutima wanyu kuko ibyishimo n’amahoro kuri Mwene Muntu aba ari iby’ingenzi kandi bikaba ari iby’agaciro mu buzima bwa Kiremwa Muntu ucyambaye umubiri; erega bana banjye Isi nayibayemo ndayizi, n’ibihabera ndabizi, n’ibikorwa bihakorerwa ndabizi, n’ubwo ubu ntacyambaye umubiri nk’uwo mwambaye ariko ibihakorerwa n’ibihabera byose ndabizi kuko nayibayemo Isi ndayizi, niyo mpamvu rero mbashakira amahoro kandi nkabashakira umugisha uko bwije n’uko bukeye, nkashaka igituma muba amahoro, nkashaka igituma mugubwa neza mu rugendo rwanyu, nanjye bana banjye sinakwishima mbona mubabaye, sinakwishima mbona muri mu kaga, niyo mpamvu ntasinzira kandi ntajya mpwema kuza kwifatikanya namwe.

Kuri uyu munsi rero nishimiye kwifatikanya namwe kandi nishimiye kwifatikanya namwe kwizihiza uyu munsi muhire mutagatifu mwatangiyeho umwaka mwiza mutagatifu muhire; nimukomeze mwishime munezerwe kandi munogerwe nanjye ndi kumwe namwe iminsi yose muri byose, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye bana b’Imana, ntore z’Imana, bibondo byanjye ndabateruye kandi ndabahetse, nabazaniye byinshi byiza by’agatangaza kugira ngo mbasendereze kugira ngo mbambike, kugira ngo mbahembure, kugira ngo mbambike, mbasukure kandi mbasige, mbazamureejuru mu ntera kuko naje kubatoza icyiza, naje kubateza intambwe kandi naje kongera kubazamura ejuru mu rwego rw’Ijuru kugira ngo mukomeze kuba abasirikari; uko bwije n’uko bukeye rero tugenda tubambika andi mapeti, uko bwije n’uko bukeye tugenda tubashyira mu ntera kuko uko bwije n’uko bukeye dukomeje kugendana namwe tugenda dutsemba ibikorwa bibisha by’umwanzi, dutsemba kandi turindimura, tujajanga kuko nta kibi cy’umwanzi dushaka yuko gikomeza kugaragara cyangwa dushaka yuko cyakomeza gusagamba muri Mwene Muntu kuko turi kugenda dukonoza kandi n’udusigisigi twose tukaba turi kugenda tudukuraho kandi turi kurandura ikibi tugihera mu mizi.

Turifatikanyije rero muri icyo gikorwa kuko ububasha bw’Ijuru bwururukiye kuza kubana namwe, kubakomeza no kubashyigikira, tukaba rero dukomeje gushyigikira ibikorwa by’Imana muri mwebwe kandi tukaba dukomeje kubakomeza amanywa na nijoro, ntore z’Imana nimuhirwe, ntore z’Imana nimuberwe, nimukomeze kugendana n’Ijuru ryose kandi mukomeze gusabana naryo, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye iminsi yose; jyeweho rero sinjya mpwema, jyeweho rero sinjya ncogora kuza kwifatikanya namwe, nkora ibishoboka byose kugira ngo mbagenderere, mbasendereze urukundo rw’Imana, mbashyire mu rumuri rw’Uhoraho kandi nkahora iteka ryose mbasabanisha n’Ijuru ryose kugira ngo mbahe guhirwa no kuberwa no gusabana n’Ijuru kandi kugendana naryo.

Kubera ko rero mwahiriwe kandi mukaba mwaratoranyijwe n’Uwiteka Imana we wabakunze mbere akaba yarabashyize mu mugambi we mutagatifu mwiza muhire, akabamenyera icy’ingenzi, akabashyira mu muzabibu we ngo mukore; ninde washaka kubagamburuza? Ninde washaka kubitambika? Uhoraho Imana yarabambitse, ninde washaka kubambura? Ninde washaka kubatetereza ko ijisho ry’Uhoraho ryamureba rikamukangaranya kandi Uhoraho Imana ni nako amanutse kuza kurwanirira abe bamwizera kandi bamwiringira, yiyiziye n’ububasha bwe n’imbaraga ze zihanitse kandi zihambaye kugira ngo akure ikibi cyose mu nzira, yiyiziye n’ubukaka bwe kuko yaje gutsemba no kuribata no kujajanga icyitwa ububasha bw’umwanzi cyose kuko kigiye gukonozwa kandi kikigizwayo, natwe twaje mu mbaraga nyamwinshi, mu muriri kandi twaje mu nkubi kugira ngo tuvane mu nzira, dukubure kandi tweyureho icyitwa ikibi icyo ari cyo cyose, twaje gukuraho igihu cy’umwanzi kuko hagiye gutangaza urumuri rw’Uhoraho kandi buri kimwe cyose kikumvikana kandi ibikorwa by’Uhoraho bikamenywa na bose kandi bikamenyekanywa muri bose.

Ntore z’Imana, bana banjye nkunda, uyu munsi ndishimye kandi ndanezerewe kuko ndi kumwe namwe muri ubu buryo, muri aka kanya, umutima wanjye wishimiye kuza kwifatikanya namwe muri ubu buryo, umutima wanjye unezerejwe no kubaha amahoro n’umugisha n’ibyishimo, bana banjye nimwishime munezerwe kandi mutarame, mutarake, mwishimane n’Ijuru ryose kuko naje kubakomeza kandi naje kubashyigikira kugira ngo mukomeze mwizihirwe, muberwe kandi munogerwe.

Nimukomeze mube intungane kandi mube intore z’Uhoraho kandi muharanire koko igituma muba intungane imbere y’amaso ya DATA kandi mwihatire ibikorwa byiza bizabageza ku butagatifu nyabwo kuko n’ubundi dushaka kubahindura abatagatifu mukiri ku Isi mu buzima bwanyu kuko ubu urugendo rwanyu n’ubuzima bwanyu mu Isi ruzaba amateka akomeye adasubirwaho, azamenywa na Kiremwa Muntu uri mu Isi wese nk’uko ibihe bigenda bisimburana iteka mugenda mwibuka abakoze ibikorwa bihanitse kandi bihambaye bitajya byibagirana mu buzima bwa Kiremwa Muntu, ibisekuruza bigashira ibindi bigataha, abakoze neza kandi abagize neza bagakomeza bakibukwa, ni nako namwe ibikorwa byanyu bitazigera byibagirana kuko turi kububaka mu buryo buhanitse kandi buhambaye, tukaba dukomeje kubasendereza ibyiza by’Uhoraho; abatagatifu bo mu Ijuru turitegereza tukareba tukabona umugambi mwiza DATA Uhoraho Imana abafitiye, tukareba integuro nziza iri imbere yanyu tukishima, tukizihirwa kandi tukanogerwa, tukarushaho gukuza no gusingiza Imana yabatoye, yabahanze, ikabahangira uyu mugambi mwiza mutagatifu, nanjye biranshimisha kandi bikantera ubwuzu bana banjye; mbega ukuntu ari byiza gusangira n’Ijuru! Mbega ukuntu ari byiza kubana n’Ijuru, kugendana naryo, gutera intambwe murisanga! Ntako bigira uko bisa bana banjye, nimwizihirwe muberwe mwarahiriwe, mwashyizwe mu ruhande ruboneye kandi rukwiriye Uhoraho Imana yabagiriye ibintu by’agatangaza.

N’ubwo umwanzi umubisha Sekibi atabibifuriza kandi n’ubwo umwanzi umubisha Sekibi ashaka kubaribata, n’ubwo umwanzi umubisha Sekibi ahora yasamye ashaka kubayongobeza, natwe twarururutse, twahagurukiye kuza barwanaho no kubarwanirira kandi imbaraga za Sekibi ziri hasi cyane, izacu ziri hejuru, iyo tuje turahirika, tugatsemba kandi tukajajanga; Sekibi abunza umunwa kandi Sekibi yishyira hejuru tutari twaza, iyo tuje araceceka akihinda akiruka, natwe tukabakomeza kandi tukabashyigikira, ibikorwa byacu tukabikomeza muri mwebwe kuko Sekibi n’ubwo avuza induru bwose ntazigera ahagarika umugambi wacu kandi ibikorwa byacu ntibizigera bihagarara ku mpamvu z’umwanzi kuko dukomeje kuza kumwambura ijambo n’ububasha kugira ngo ibikorwa byacu tubishyigikire kandi tubikomeze.

Nimuberwe kandi nimunogerwe ntore z’Uhoraho ndabakunda kandi ndabashyigikiye cyane, nimukomeze musabane n’Ijuru ryose, nimukomeze mugendane n’Ijuru ryose kuko mbakomeje kandi nkaba mbashyigikiye mu bubasha nyamwinshi bw’Uhoraho kuko twaje gutsemba no kuribata ububasha bw’umwanzi.

Uyu mwaka rero dutangiranye namwe ni umwaka udasanzwe kuko twaje gukoreramo ibikorwa byinshi bihanitse kandi bihambaye bisendereje cyane cyane mu kwambura umwanzi ijambo aho yaryihaye kandi mu gusenya indiri n’amacumbi y’umwanzi yose, twururukiye kuza kumutsemba no kumwamagana no kumwirukana, nimwambare imbaraga, nimugire ubutwari, nimwambare ububasha kugira ngo dukore akazi kandi dukore umurimo; ntore z’Uhoraho muri mu kazi kandi muri ku murimo n’ubwo benshi batabizi, n’ubwo benshi batari babimenya, benshi bicwa no kutabimenya no kutabisobanukirwa no kugendera hejuru batabashije guca bugufi bityo rero bagashaka gukandagira urukundo rw’Imana n’ububasha bw’Imana, kubuvogera uko biboneye batari bamenya, batari basobanukirwa kubera kudaca bugufi kwabo; iki ni igihe twaje gusobanura byose, twaje gusobanura ibidasobanutse, gushyira byose ku murongo kugira ngo abarindagizwa n’umwanzi abatana bagatandukira bitari ngombwa tubahwiturire kugaruka kuko iki ari igihe cyo kugaruka no kugarura benshi mu buntu no mu rukundo by’Uhoraho.

Nimugire umugisha kandi muhorane amahoro y’Imana, ndabashyigikiye, ndabakunda biremwa by’Imana, bana banjye nkunda, bibondo byanjye nshyigikiye, mpoza ku mutima ngahora iteka ryose mbatoza icyiza nkakomeza kubateza intambwe kugira ngo nkomeze kuvugurura urukundo rw’Imana muri mwebwe; nimugire ubugingo muri Uhoraho, muhorane amahoro n’umugisha biremwa by’Imana, ntore z’Uhoraho nshyigikiye cyane, ndangaje imbere muri iki gikorwa, ndabakunda cyane; uyu munsi rero ntitwicaye, uyu munsi ntitwahagaze kuko twakomeje kuba maso, kubera benshi maso, icyo gikorwa rero tukaba tugikomeje kuko tutarasinzira kandi tutararangara kugira ngo dukomeze kubera benshi maso kuko kuri uyu munsi Sekibi yasamiye benshi kandi yashoye amaboko kugira ngo ashwarature benshi, arye inzara benshi, tukaba rero twaje gukiza benshi kandi benshi Sekibi yasamiye akaba ashaka kubashyira mu mikaka ye kugira ngo tubamutamukure bityo tubakize kandi tubarengere.

Turifatikanyije rero muri aka kanya hari ibikorwa dukoranye kandi hari byinshi duhagaritse by’umwanzi, tukaba rero dukomezanyije urugendo rwo gukomeza kwambura umwanzi ijambo kugira ngo dukomeze dukize ibiremwa byinshi bituye Isi kuko hari benshi batazi Uhoraho hari benshi batari bamusobanukirwa, hari benshi bagendera muri kirabaye batari bamenya; abo bose rero bagendera muri kirabaye badasobanukiwe batari babanza no kwisobanuriza, iki aka ari igihe cyo kugira ngo tubahwiture tubashyire mu mwanya ukwiye kandi uboneye kuko hari benshi turi guhamagara muri uyu mwaka kandi tuje guhamagara, guhinduka no guhindukirira, hakaba hari benshi tugiye kuzana kandi hakaba hari benshi dukomeje kugarura, hari benshi dushyizeho rero mu nkomanga kandi dushyizeho inkomanga y’Ijuru kugira ngo bagaruke kandi bagarukire ubuntu n’urukundo rw’Uhoraho; ndabakunda ndabashyigikiye, ntabwo muruhira ubusa kandi ntabwo mukora ubusa, nimukomeze umurimo kandi mukomeze ishyaka ndetse n’umwete wo kuwukora neza kuko uwabahaye akazi ari uhoraho Imana, natwe abatagatifu akaba yaratwohereje kuza kwifatikanya namwe mu bikorwa byanyu bitandukanye bya buri munsi kugira ngo dukomeze kugaragaza imirimo y’Imana ihanitse kandi ihambaye mu kiremwa muntu mu Isi n’ubwo bose batari babimenya, n’ubwo benshi batari babisobanukirwa, ariko iki ni igihe cyo kugira ngo bamenye kandi basobanukirwe.

NIMUGIRE IBIHE BYIZA, IJORO RYIZA KURI BURI WESE, UMWAKA MUSHYA MUHIRE, NDABAKUNDA, NDABASHYIGIKIYE BIREMWA BY’IMANA, BANA BANJYE NKUNDA, NIMUGUBWE NEZA, AMAHORO Y’IMANA NAKOMEZE ABANE NAMWE, URUKUNDO RW’IMANA RUKOMEZE RUBUZURE KANDI RUBUBAKE MURI BYOSE, NDABASHYIGIKIYE. AMAHORO, AMAHORO NDI MUTAGATIFU MARIYA MADALENA UHORANA NAMWE, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *