UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, TARIKI YA 13 GASHYANTARE 2024

Mbifurije gukomera no kugubwa neza bana banjye kuko ndi kumwe namwe ibihe byose kandi umunsi nk’uyu nguyu kugira ngo mbakomeze kandi mbashyigikire mu rukundo rwa DATA kuko iteka mbahora bugufi kugira ngo nifatikanye namwe bana banjye, bana banjye nahawe na DATA iteka ryose mpora nteruye kandi nkabaheka nkabururukirizamo urukundo rw’Imana kandi nkabasendereza umugisha w’Uhoraho, mbahaye gukomera no kugubwa neza kuko nifatikanyije namwe muri byinshi no muri byose kugira ngo mbuzuzemo amahoro asendereye ya DATA kandi mbakomeze mu rukundo rw’Imana isumba byose.

Mbahaye kubaho mu kuri kw’Imana kandi mbasesuyeho urukundo rw’Uhoraho, nimukomeze mugwirizwe umugisha, mutere intambwe mujya mbere, mukataze mu cyiza, ntimugacogore mu gushyigikirirwa mu rukundo rw’Imana, nimukomeze mwambarire urugamba, mutsinde kandi muneshe ibihe byose ndi kumwe namwe kugira ngo mbakomeze kandi mbashyigikire mu buryo bw’intangarugero bana banjye.

Mbujujemo urukundo kandi mbujujemo ibyishimo, nimwishime munezerwe, mukatarize icyiza kandi mukomeze kuba amahoro kuri buri wese kuko nifatikanyije namwe kuri uyu munsi, kugira ngo mbasesureho kandi mbasenderezemo urukundo rw’Imana; mbahaye gukomera no kugubwa neza kandi mbahaye gukatariza icyiza, ntimugacogore kandi ntimugahagarare, nimuhore iteka ryose murangamiye Ijuru, mwambariye gutsinda no kunesha, mushobozwe mu bikorwa byanyu bya buri munsi, uyu munsi naje kwifatikanya namwe kandi naje gukatazanya namwe kugira ngo nkomeze mpereze buri wese imbaraga kandi mbashyire mu rumuri no mu rukundo by’Uhoraho, bana banjye umwanzi Sekibi abahiga hasi no hejuru kuko yifuza iteka kubatsemba no kubaribata, ntabwo yifuza gutera intambwe kwanyu, iteka ryose akoresha uko ashoboye kugira ngo arebe yuko yabatsemba cyangwa ngo abatsiratsize, abavutse ibyishimo kandi abambure ibyiza by’agatangaza mwagabiwe n’Imana; nimukomere rero kandi mukomeze urugendo turi kumwe, mbarangaje imbere iteka ryose kandi ibihe byose mpora ndi kumwe namwe bana banjye, kugira ngo mbuzuze kandi mbashyire mu rukundo rw’Imana isumba byose.

Nimukomeze kuba amahoro kandi mukomeze kugwirizwa imigisha turi kumwe, iteka ryose mbahora hafi, uyu munsi naje kubahaza ibyiza by’agatangaza kandi naje kubasenderezamo urukundo rw’Uhoraho, nimukomeze gutera intambwe mujya mbere turi kumwe, mbarangaje imbere kandi nifatikanyije namwe, iteka ryose mpora, bana banjye, mbakingurira umutima wanjye, ndabahetse kuko mbateruye kandi iteka ryose nkakomeza umujishi kuri buri wese, mbafatiye iry’iburyo muri uru rugendo bana banjye, mbatoza kuba umwe kandi nkabatoza gutahiriza umugozi umwe, kugendana nk’abana b’Imana, gushyigikirana kandi kuberana maso kugira ngo iteka ryose muhore muberaniye maso kandi muhore iteka mugendana nk’abana b’Imana, mutahiriza umugozi umwe kandi mwubake umugozi umwe w’ubutatu butagatifu udashobora gutandukana, nabahaye bana banjye kubaho mu rukundo rw’Imana, gukatariza icyiza kandi kubaho mu mahoro y’Uhoraho, nimukomeze rero mugwirizwe umugisha w’Uwiteka wabururukiye kandi waje kubana namwe muri byose, muri ingabo z’Ijuru kandi muri indabo z’Ijuru, nimuhore iteka ryose muteguwe kuri alitari yo mu Ijuru, muhumura kandi mutama umubavu mwiza bityo ababamenye kandi ababazi, ababumvishe bose, ababazi n’abatabazi bakurizeho kumenya urukundo rw’Imana muri mwebwe kuko ububasha bw’Imana bwururukiye gukorera muri mwebwe rwagati imirimo ikomeye cyane kandi hari byinshi dukorana namwe mu buryo bw’agatangaza, turabasendereza kandi tukabakomeza kuko Ijuru ryururukiye kubana namwe, abamalayika ndetse n’abatagatifu, umunsi ku munsi tubana namwe, tukabakomeza kandi tukabashyigikira mu rukundo rw’Uhoraho Imana Umugaba kandi Umugenga wa byose, ubakomeza kandi akabashyigikira; urukundo rw’Imana ntirutezuka, urukundo rw’Imana ntiruhagarikwa, urukundo rw’Imana ntirwigizwaho, uwo rwagabiwe ruba rwamugabiwe, namwe rero mwararugabiwe, mwagizwe abatoni kandi mwagizwe abahire, mwaratoranyijwe mu bana b’Imana kugira ngo mugwirizwe umugisha, bana banjye kandi bana ba DATA, mwatoranyijwe mu bandi hirya no hino, mwatoranyijwe mu bantu kugira ngo mugwirizwe umugisha w’Uhoraho, DATA Uhoraho imana yabakuye mu bandi abasesuraho umugisha we kugira ngo ibyiza bye by’agatangaza bihore iteka bibururukiramo; erega ntabwo musanzwe kuko urukundo rw’Imana rwaje kubana namwe kandi rwaje kubashyigikira mu buryo bw’agatangaza, ntacyo mubaye kuko uko muri mushimisha Ijuru kandi Ijuru rirababona cyane, ribitayeho ryo ribarengera umunsi ku wundi kandi ryo ribagarura iyo umwanzi Sekibi ashatse iteka ryose kuboma runono kugira ngo arebe ko hari n’umwe yakwambura ikirezi mwambitswe n’Ijuru, ntabwo Sekibi bimushimisha ahubwo umunsi ku wundi ahora ashaka kandi ahora akora iyo bwabaga kugira ngo arebe yuko yabavutsa ibyiza n’ibyishimo mwagabiwe n’Ijuru, ariko ndagira nti nimukomere mukomeze urugendo turi kumwe, ndahari mu kubashyigikira kandi ndahari mu kubakomeza bana banjye, ndi kumwe namwe mbarangaje imbere kandi mbabereye maso, mbabereye ku rugamba kugira ngo mbatsindire kandi mbarwanirire urugamba inkundura n’ubwo Sekibi akora iyo bwabaga uko bwije n’uko bukeye, ntabwo yabahangara kandi ntabwo yabavogera, ntabwo yabambura urukundo rw’Imana mwashyizwemo kuko mukomeje kurangazwa imbere n’Ijuru ryose kandi mukaba mushyigikiriwe mu rukundo rw’Imana, nimukomeze mube intwari kandi mukomeze mukatarize icyiza turi kumwe, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye iminsi yose ndetse ni muri byose, nimube amahoro kandi mugwirizwe umugisha, mukataze ubudahagarara kandi mukataze ubudasubira inyuma turi kumwe kuko mbashyigikiye kandi nkaba mbarangaje imbere mu buryo bw’agatangaza, umwanzi Sekibi ahora ashinyitse amenyo kuko atishimiye urugendo nk’uru nguru bana banjye; erega bana banjye nkorana namwe byinshi umunsi ku wundi n’ubwo mudakunze kumbona mu buryo nk’ubu ngubu kugira ngo nkore iteka ryose kandi buri kanya ku kandi mube muri kunyumva muri ubu buryo ariko iteka ryose mba ndi kumwe namwe, icyo mukoze mba ndi kumwe namwe, icyo muvuze mba ndi kumwe namwe, aho mugiye mba ndi kumwe namwe kuko nkorana namwe imirimo ikomeye cyane; nkakomeza rero gucecekesha amajwi y’umwanzi, kugamburuza Sekibi, kumutsemba no kumutsiratsiza, gukomeza kugaragaza ububasha bw’Imana muri mwebwe, ndabakomeje rero kandi ndabashyigikiye kuko nifatikanyije namwe mu kubakomeza kandi mu kubatoza icyiza kandi mu kubateza intambwe mu rukundo rw’Imana, nimukomeze mube abambari b’ibyiza by’ingoma y’Ijuru, gutsinda umwanzi no kumuhashya mubigire intego n’ingenzi mu buzima bwanyu bwa buri munsi, ndahari kugira ngo mbambike imbaraga, ndahari kugira ngo mbatagatifuze byuzuye kandi bisesuye, urukundo rw’Imana rwigaragarize muri mwebwe iminsi yose.

Mbahaye guhazwa no gusenderezwamo urumuri rw’Imana kandi mbahaye gushobora no gushobozwa muri byinshi no muri byose kugira ngo mukomeze mukomeze urugendo kuko nifatikanyije namwe bana banjye, ndabakunda bana banjye kandi narabakunze, nabahawe na DATA kugira ngo mbiteho mu kwifatikanya namwe, mu gutsemba no kujajanga imbaraga za Sekibi, mu gukura mu nzira ikibi cyose cy’umwanzi, umunsi ku wundi rero turifatikanya mu gutsemba no kuribata ibikorwa bibisha by’umwanzi, gusendereza kandi gusesekaza ububasha bw’Imana mu Isi, mu gutazanurira amayira bose kugira ngo benshi barusheho kubona urumuri n’urukundo rw’Imana rw’agatangaza.

Mbifurije umunsi mwiza kandi mbifurije ibihe byiza, kugubwa neza kuri buri wese, gukataza kuri buri wese, kudahagarara kandi mbambitse ubudacogora, nimuhore iteka mutsindira muri Yezu Kristu we wabakunze mbere kandi agahora iteka ryose abatsindira muri byinshi, akabarwanira urugamba inkundura, ibyo muzi n’ibyo mutazi, ibyo mubona n’ibyo mutabona, Kristu arahaba cyane akabarwanirira bana banjye kandi akababa hafi, nanjye rero by’umwihariko kuko ndi umubyeyi wanyu, ubarwanaho kandi nkabarwanirira, nkifatikanya namwe iminsi yose kugira ngo mbatsindire kandi mbarwaneho mbarwanirire, turi kumwe ndacyari kuri urwo rugamba kandi ndacyari muri icyo gikorwa cyo kugira ngo mbiteho mbabashishe kandi mbashoboze muri byose.

Mbifurije umunsi mwiza, gukomera no kugubwa neza bana banjye, kuko iteka ryose mbahora bugufi, nkifatikanya namwe mu mirimo ikomeye kandi ikomeje ya buri munsi, uyu munsi rero ni umunsi ukomeye kandi ni umunsi nifatikanyijeho namwe mu byishimo, mu rukundo rwuzuye, ruhebuje kandi rusendereye naje kubuzuzamo kuri buri wese kugira ngo ndubasendereze bityo buri wese akomere kandi akataze mu rukundo rw’Imana; turi kumwe rero nimubeho mu rukundo rwa DATA kandi mukomeze kugwirizwa imigisha iminsi yose, turi kumwe kugira ngo nkomeze mbasesuremo amahoro yuzuye asesuye ya DATA kandi ahebuje iminsi yose; mbahaye kugubwa neza mu rukundo rwa DATA, nimukomeze mubeho kuko ibikorwa byanyu ari ingirakamaro umunsi ku wundi dukomeza kugendana mu gucecekesha amajwi y’umwanzi kandi mu kuribata no kujajanga ibikorwa bya Sekibi.

Muri aka kanya dukoranye byinshi kuko twagamburuje amajwi y’umwanzi kandi tugacecekesha Sekibi, tukaba rero dukomezanyije kugira ngo dukomeze dutsembe kandi dukomeze turibate imbaraga zose z’umwanzi, twifatikanye mu gukomeza gucecekesha kandi mu gukomeza kwambura umwanzi ijambo kuko hari benshi twambuye umwanzi, hari abo Sekibi yari yarajyanye bunyago twabatabaye kandi hari abo Sekibi yari yarajyanye bunyago, abibye, bityo rero tukaba dukomeje kubagoboka no kubagobotora mu nzara z’umwanzi hari benshi yari yashatse gushotora kandi hari benshi yari yashatse gushwaratura benshi ashaka gushyiramo ibikomere bya hato na hato, muri aka kanya turatabaye kandi turarohoye dushyizeho garde-fou kuko hari benshi dukuye mu icuraburindi ry’umwijima, tukaba tubashyize mu rumuri; erega ibikorwa byacu ntibihangarwa kandi ntibikumirwa, umunsi ku wundi turifatikanya tugatabara kandi tukarohora; muri aka kanya rero dukoze igikorwa cy’indashyikirwa mu gutabara benshi kandi mu kubarengera, mu kubazamura, mu kubagoboka no kubagobotora tubashyira mu rumuri rw’Imana isumba byose.

Uyu munsi rero mubeho mu rukundo rwa DATA kandi mukomeze mukomezwe mu ntambwe z’ibirenge byanyu, nanjye naje kubakomeza no kubateza intambwe kuko ndi umutoza w’icyiza muri mwebwe, nkahora iteka mbarangaje imbere muri byinshi no muri byose kugira ngo mbahe amahoro yuzuye, ahebuje kandi asesuye, nimugire amahoro kandi mugire gukomera no kugubwa neza turi kumwe, ndabakunda kandi mbasenderejemo urumuri n’urukundo rw’Imana, nimukomeze gutera intambwe mujya mbere kandi mukomeze gusesurirwamo urumuri n’urukundo rwa DATA, turi kumwe ndabakunda bana banjye.

Amahoro y’Imana nakomeze abane namwe kandi urukundo rw’Imana rubuzure, ngaho rero nimukomeze gusigara amahoro kandi mukomeze kuba amahoro, mbaye mbasezeyeho muri ubu buryo, ngiye gukomezanamwe mu bundi bana banjye, murabizi sinabasiga kuko urukundo mbakunda ntirwanyemerera kubasiga bana banjye, niyo mpamvu iteka mbahora hafi n’ubwo akanya ku kandi muba mutari kunyumva muri ubu buryo ariko murabizi mporana namwe kandi mba ndi kumwe namwe ibihe byose.

Amahoro, amahoro, ibihe byiza, nimukomere kandi mukomeze kugubwa neza turi kumwe, ndabakunda kandi ndabashyigikiye cyane bana banjye, ndi Mutagatifu Mariya Madalena, bibondo byanjye nimube amahoro kandi mugubwe neza turi kumwe, ndabakunda iminsi yose kandi ibihe byose nzakomeza kubatsindira no kubarwanirira urugamba inkundura kugira ngo mbatsindire byinshi.

Amahoro, amahoro, umunsi mwiza, ibihe byiza, nimuberwe kandi mwizihirwe turi kumwe mu rukundo rw’Imana, sinzigera mbasiga kuko nzakomeza kubakomeza no kubashyiramo ikinyotera cyo kugira ngo mukomeze mukundire Ijuru ribakomeze kandi ribashyigikire muri byinshi no muri byose.

Amahoro, amahoro, ibihe byiza bana banjye, nimukomeze kugubwa neza kuko bibaye ngombwa ko ntakomezanya namwe muri ubu buryo ahubwo ngiye kuba mbasize muri ubu buryo bityo nkomezanye namwe mu bundi buryo, murabizi turi umwe muri byinshi no muri byose, intambwe ku yindi kandi umunsi ku wundi tuba turi kumwe kugira ngo nkomeze kubashyira mu rukundo rw’Ijuru kandi urumuri rw’Ijuru rukomeze kubururukiraho muri byinshi.

AMAHORO, AMAHORO, UMUNSI MWIZA, IBIHE BYIZA, KUGUBWA NEZA KURI BURI WESE NDABAKUNDA BANA BANJYE, TWANA TWANJYE, BIBONDO BYANJYE NTERUYE KANDI MPETSE, NIMWAMBARE URUKUNDO RWANJYE MURWISIGE KANDI RUBAHUMUREHO IBIHE BYOSE, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *