UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, TARIKI 27/07/2023

Nishimiye kuza gusabana namwe muri aka kanya bana banjye kandi nkoramutima za Jambo bana banjye nkunda cyane nkaba mbahoza ku mutima akanya ku kandi rero nkifuza iteka guhora nshaka kubaganiriza kandi guhora iteka nshaka kubabuganizamo urukundo rw’Ijuru ryose nkahora iteka mbashyikiriza ibyiza by’Ijuru kandi ingabire n’ingabirano nkabibururukirizamo kugira ngo bibe igeno ryanyu rya buri munsi bana banjye kandi ntore z’umusumba byose nimuhorane ubuzima kandi muhorane ubutwari mu rugendo rwanyu turi kumwe ndushijeho kubashyikiriza mu maboko ya Yezu Kristu kandi ndushijeho kubinjiza muri Jambo Rumuri uko biri n’uko bikwiye kandi ndushijeho kubatazanurira amayira yanyu bana banjye ndushijeho kubiyegereza kandi ndashaka kubahumura amaso kandi ndashaka kubasigasira kubashyigikira muri byose kugira ngo nkomeze mbateze imbere kandi nkomeze mburize intera kandi mukomeze mugwirizwe urukundo uko biri n’uko bikwiye kandi uko bigomba uko Yezu Kristu abibashakaho kandi nanjye uko mbibifuzaho kuko naje nje kubinjizamo urukundo kandi naje nje kubambika urukundo rusa rusa kugira ngo muhore iteka muri urukundo rusa rusa kandi muhore iteka muri amahoro nyanyo bityo igihe cyose muhore mutera imbere muri byose kandi muhore muri ibyiza binogeye Imana igihe cyose kandi muhore iteka muri ibyiza binogeye abantu bityo murangwe n’urugero rwiza kandi murangwe n’imico myiza igihe cyose.

Sinzabatererana mu kubibafashamo kandi sinzigera mbajya kure ahubwo nzakomeza kubaba hafi kandi nkomeze kubatera inkunga kugira ngo nkomeze mbashoboze kandi nkomeze mbashoborere ibyo byose kugira ngo muhore iteka mubasha kandi muhore iteka mushobora kandi aho mudashoboye kwiteza intambwe bana banjye ndusheho kuyibateza. Nimwurire intera mujye ejuru kandi mukomeze gutera intambwe mukatariza mu by’Ijuru kandi mukomeze kurizwa intera mu gukora ikiri icyiza uko bwije n’uko bukeye nanjye ndushijeho kubibafashamo kandi ndushijeho kuburiza intera, nimukomere kandi mukomeze kugubwa neza ndabashyigikiye mbari hafi mu ntambwe z’urugendo rwanyu kandi mu bikorwa byanyu bya buri munsi ndushijeho kwihuza namwe kandi ndushijeho kubasabanisha n’urukundo rwanjye. Nimuze mugubwe neza muri jye kandi mukomeze gusigasirwa n’urukundo rwanjye kandi imbaraga zanjye zikomeze kubakomeza kandi zikomeze kubayobora uko bwije n’uko bukeye ntore zanjye kandi ntore z’umusumba byose kandi bana banjye nkomeje gutoza ibyiza by’Ijuru kugira ngo mukomeze mube intore zinogeye Imana kandi mukomeze mukatazanye ishyaka ndetse n’umwete mu byo gukurikira Uhoraho Imana mu gukatariza umurimo we ubudacogora kandi ubudasubira inyuma mukomeze mukatazanye ishyaka ndetse n’umwete nanjye nk’umubyeyi wanyu ubahora iruhande kandi nkabareberera nk’umutagatifu wababanjirije mu Ijuru nkaba nishimira rero yuko nagarutse kuza kwifatikanya namwe mu rugendo rwo mu Isi kandi kuza kwifatikanya namwe kugira ngo mpore nkorana namwe ibikorwa byinshi bitandukanye.

Ni ishimwe rikomeye cyane nshimira Uhoraho Imana kuko yanyemereye yuko nza kwisabanisha namwe birakwiye kandi biratunganye bityo rero nanjye nkabimushimira kandi nkabimusingiriza ko nza gusabana namwe kandi nkaza gutaramana namwe bana banjye muranyizihira bana banjye ndabakunda bana banjye muranezeza bana banjye iyo nje kuganira namwe ubwuzu urukundo igishyika cyo kubahobera kandi igishyika cyo kubasukamo urukundo mba numva kiri kungurumanamo ari cyinshi cyane bityo rero nkabagurumanishamo igishyika cy’urukundo kandi ibyiza by’Ijuru nkabibambika. Nimurusheho rero gusabagizwa n’urukundo rwanjye kandi murusheho kuzurwa n’ibyishimo byanjye ndabakunda narabakunze nzakomeza kubakunda sinzigera mbajya kure kandi sinzigera mbatererana mu butumwa bwanyu bwo muri uru rugendo nzakomeza kubaba hafi kubiyegereza kubamanuriramo ingabire ndetse n’ingabirano kubasukiranyamo imigisha myinshi kugira ngo ihore iteka ari uruhuri muri mwebwe. Nimwakire umugisha kandi mwakire ingabire n’ingabirano zibafasha gukomera kandi zibafasha gukatazanya ishyaka ndetse n’umwete muri uru rugendo bityo muhore iteka muri intwari ku rugamba kandi muhore iteka muri abatagamburuzwa. Nimuhore iteka mwambariye urugamba kandi muhore iteka mwambariye gutsinda igihe cyose murangwe no gutsinda umwanzi turi kumwe naje kubibafashamo naje kubiyegereza ndi umutagatifu ubakunda ndi Mariya Madalena waje kwiyegeranya namwe kandi waje kwihuza namwe DATA yarabyemeye kugira ngo bana banjye mbigishe mbereke inzira mbatoze mbe umutoza wanyu kandi mbe umwigisha wanyu mpore iteka mbatoza iby’urukundo kandi mpore iteka mbakatarisha mu byo guharanira ubutungane kandi mu byo gusiga ikibi mugisize bityo mugakomeza mukagira intumbero imwe yo gukurikira Yezu Kristu kandi yo kurangamira DATA mu buzima bwanyu bwa buri munsi.

Ntacyo muzamburana kandi nta n’icyo muzakena mumfite kuko niyemeje kubabera byose kandi niyemeje kubarwanirira uko bwije n’uko bukeye nkabarwanirira urugamba inkundura, nimukomeze rero mukomere mu rugendo turi kumwe kuko naje kwiyuzuza namwe kandi naje kwihuza namwe ariko kandi nkaba nkomeje no kubarwanirira urugamba rutoroshye nkomeza kurwanya umwanzi kandi nkomeza guhinda ibikorwa bye bibisha kugira ngo nkomeze mbateze imbere kandi nkomeze mburize intera mbateze intambwe mukomeze mukataze kandi mukomere igihe cyose muhore mukomeye kandi mukomereye muri Uhoraho Imana. Ntacyo ntazabatoza nta n’icyo ntazababwira ahubwo nzakomeza kubabwira buri kimwe cyose kandi mbereke buri kimwe cyose ndusheho kubahuza n’urukundo rwa DATA kandi mbasabanishe n’urukundo rwa DATA kuko naje kubatoza byinshi kandi naje kubereka byinshi kugira ngo murusheho gusobanukirwa  na byinshi mu rugendo murimo mu Isi kugira ngo murusheho kumenya Uhoraho Imana uwo ari we uwo mukorera uwo ari we arahemba ntiyambura kandi igihe cyose ntajya asubiza inyuma uje amusanga kandi abo yitoreye akomeza kubabungabunga agakomeza kubacungira umutekano kugira ngo akomeze abururukirizemo ibyiza bye bihore iteka ari igisagirane muri mwebwe. Ndagira nti rero ndabasigasiye kandi ndabakunda bana banjye kandi ntore z’umusumbabyose nimukoze mushyikirizwe ibyiza by’Ijuru kandi mukomeze mwakire ibyiza biva mu biganza byanjye naje kubatoza iby’urukundo kuko urukundo ari rwo rwa mbere rw’ingenzi mu buzima bwa Mwene Muntu yaba mu by’Ijuru no mu buzima bwo mu Isi bityo umuntu abamo akumva aratuje kandi aratekanye. Ndagira nti rero bana banjye ese urukundo mwumva rugeze hehe? Ese uko ndubagabira bana banjye mwumva mumeze mute? Mu rugendo rwanyu mwumva koko urukundo ibyishimo bibarimo bibaranga? Ntabwo nshaka yuko mwababara kandi ntabwo nshaka yuko mwazinga umunya ari yo mpamvu mpora iteka nza kubuzuza urukundo kandi nkabuzuza ibyishimo.

Ntimuzigere mubabara kandi ntimuzigere mwicwa n’agahinda naje kuba igihozo cyanyu kandi naje kuba umuhoza wanyu wa buri munsi guhora iteka mbahumuriza guhora iteka mbomora ibikomere ibyo ari byo byose muba mwagiye muhura nabyo aho mwasitaye nkahakandakanda nkabomora nkabahumuriza kandi bana banjye nkaza kubahuhiraho kugira ngo mwumve yuko turi kumwe kandi nkomeje kubashyigikira mu rugendo rwanyu, oya ntimukagende wenyine kandi ntimukagende nk’abatagira umubyeyi kandi mpari nk’umubyeyi wanyu waje kugendana namwe nkabuhagira nkabasukura nkabambika uko bwije n’uko bukeye nkarushaho kubaterura ku bibero byanjye kandi nkarushaho kuburiza intera. Bana banjye rero nimwakire urukundo rwanjye kuko n’uyu munsi naje ari urukundo ruri kunsimbagiza bityo rero naje ruri kungurumanamo ari rwinshi cyane bityo nza mfite igishyika cyinshi nihuta kandi nishimye nshaka kurusuka kuri buri wese kandi nshaka kurubabibamo kugira ngo rusagambe kandi rugwire bityo ndutere muri mwebwe nkomeze kurubagarira nkomeze kurwuhira bityo rukomeze rukure rusagambe rutohagire maze rugere igihe cyo kwera imbuto maze rwere imbuto nyinshi rube nk’igiti cy’inzamarumbo bityo benshi babasoromeho byinshi byiza nkomeje kubabibamo kandi nkomeje kubagarira muri mwebwe. Nkomeje rero kubasukira kandi nkomeje kubavomerera kandi nkomeje kubahumuriza muri byose nkomeje kubaba hafi nk’umurinzi wanyu ndi umubyeyi wanyu ndi umukumirizi wanyu uhora iteka mbacungira buri kimwe cyose kandi nkabacungira umutekano kandi nkabamenyera buri kimwe cyose cyabagirira umumaro uko bwije n’uko bukeye. Nimwakire rero kuri buri wese bana banjye kuko naje mbazaniye igeno rya buri wese ndagira nti buri wese nakomeze gutega ibiganza bye bityo mbururukirizemo byinshi byiza naje mbazaniye kuri uyu munsi.

Bana banjye rero ntabwo njya nza mbasanga ngo nze amara masa ahubwo iteka ryose mba nasabye DATA ibyo ndi bubazanire kuko ntabwo nahinguka imbere y’abana banjye nta kintu mbazaniye. Hari byinshi rero mutabonesha amaso yanyu y’umubiri ariko nimuzirikane yuko bana banjye mbagabira kandi nkabazanira igeno ryanyu ribatunga kuko ntabwo njya mpinguka imbere yanyu imbokoboko ahubwo mba nabazaniye byinshi byiza byo kubahereza kugira ngo mukomeze mukomere kandi mukomeze mukunde Ijuru kandi mukomeze munyoterwe n’Ijuru. Hari igihe rero mbazanira urukundo bityo nkarubasukamo bityo muri mwebwe mukiyumvamo ibyishimo byinshi by’igisagirane mukumva muri gutaratswa nabyo buri wese aho ari akumva yaseka kandi buri wese aho ari akumva yashwemuka agaseka kandi akumva yakomeza gusabana n’Ijuru ryose ni uko ari ingabire nkomeje kubabibamo kandi nkaba nshaka yuko nyikuza igakura muri mwebwe bityo igihe cyose mugahorana umusabano n’Ijuru yaba igihe ndi kuvugana namwe muri ubu buryo yaba n’igihe ntari kuvugana namwe mukumva yuko turi kumwe turi gusabana muri uwo musabano kuko ibihe atari bya bindi twaje guhindura amateka kandi twaje guhindura ubuzima kandi twaje guhindura ubuzima kugira ngo dukomeze twifatikanye namwe kandi dukomeze tugendane namwe kandi tukaba twarahinduye uburyo bwo gukoranamo na Mwene Muntu mwebweho rero mukaba mugomba kuba icyitegererezo kandi mukaba icyitegererezo cy’agatangaza kuko Ijuru ryabururukiye kandi rikaba ryiteguye gukomeza gukorana namwe byinshi imirimo ndetse n’ibitangaza mu Isi tunyuze muri mwebwe kandi turushijeho gukomeza kubigisha no kubatoza kandi tukaba turushijeho kubasabanisha natwe mu kubatoza kandi mu kubigisha uko bwije n’uko bukeye kuko dushaka yuko koko mubera itara abandi kandi mukabera icyitegererezo abandi kandi benshi babyumvishe kandi benshi babibonye bagatangazwa n’Imana ituye rwagati muri mwebwe kandi bagatangazwa n’ukuntu Ijuru ryururutse rikaza kwisabanisha namwe.

Muri aka kanya bana banjye nkoranye namwe ibikorwa byinshi bitandukanye mu Isi kuko twatambagiye turohora kandi twatambagiye tuzahura kandi tukaba twamuruyeho benshi amashitani kandi tukaba twakijije benshi. Hari benshi Sekibi yari yaragiye ibateza imitwe idakira uburyo yari yarabateje imitwe benshi bakajya bakurizamo n’ibisazi. Ibyo byose twatesheje agaciro twakuyeho, ubu abana ba DATA baraganje mu buzima kandi barishimye mu rumuri bamajije kwinjizwamo kuko iyo tugiye gukiza ntabwo dukiza imibiri gusa ngo gutyo tumureke gutyo tumusige aho twigendere ahubwo dusiga tumukijije no kuri roho bityo tukamwinjiza mu rumuri bityo mu kubohoka no mu kuzahuka akazahuka yishimira Uhoraho Imana kandi amusingiriza urukundo amugiriye kuko mu kumukiza Uhoraho Imana amwereka n’igishashi cy’aho ububasha bumukijije buturutse kandi buvuye n’ubwo bwose benshi badasobanukirwa yuko ari inkunga yanyu yanyu y’amasengesho iba ibakijije ariko kandi hari na benshi tubisobanurira tukabereka yuko hirya no hino haba hari abatakambyi kandi haba hari abandi baba babereye maso abandi babatakambira bityo rero bakabasha gukira kandi bakabasha kurohoka n’ubwo tutabimenyesha bose cyangwa ngo tubibasobanurire ariko benshi barabimenya bityo rero bagakurizaho gusingiza Imana DATA yakomeje kubiba intore zayo hirya no hino bakaba bakomeje kuba abatakambyi kandi bakaba bakomeje kuba abasabizi. Ndagira nti rero nimukomeze mube abasabizi beza dukomeze turohore kandi dukomeze tuzahure turi kumwe kuko hari benshi cyane Sekibi yari yateye mu kubateza ubumuga bwo kutagenda bwo kutavuga kandi no kutabona igihe cyose rero muri gukora iri sengesho tumanuka tuje gukora ibikorwa bitandukanye mu Isi ntabwo twakijije mu gihugu kimwe cyangwa ngo tureke ikindi ahubwo twatambagiye mu Isi hose aho Sekibi yari yagiye ateza mwene abo bose kugenda abateza ubumuga ari amashitani yari yabinjiriye aho hose Yezu Kristu yacyashye kandi yigejeyo yahiritse kandi yajanjaguye yamenaguye umutwe w’umwanzi yawugize igisenzegeri bityo rero abana ba DATA bakomeje kugira ubuzima abo bose bari batangiye kwinjirirwa n’ubumuga abo bose Sekibi yari yatangiye kwinjizamo umwijima akaba rero yari yatangiye kubateza gusenzegera bityo rero Yezu Kristu yamanutse Sekibi aba ari we asenzegeza bityo abana be bagirira ubuzima buzima muri we kandi babifashijwemo n’inkunga y’amasengesho yanyu. Hari benshi rero Sekibi yari yigabije mu bana batoya bari bakiri mu nda z’ababyeyi babo bakaba bari buvukane ubumuga n’ubusembwa bwa hato na hato kandi mu mibiri yabo hari ahantu Sekibi yari yagiye afata aka agenda akagofora Yezu Kristu yatabaye kandi yarohoye yagiye agorora ingingi z’abana bari bakiri mu nda bityo bakaba bari buvuke neza n’abari kuvuka bakaba bari kuvuka neza kandi n’abazavuka bakaba bazavuka neza ariko Sekibi yari yarabashabirije yarabasabye kandi yari yarabibasiye ariko muri iki gihe rero turabohoye kandi twazahuye dukoresheje ububasha ndetse n’imbaraga Uhoraho Imana akomeje kubagabira kugira ngo mukize kandi mubohore. Mwebweho rero mushobora kwisuzugura ngo turi iki cyangwa twakoze iki, oya ntimukisuzugure cyangwa ngo mwipfobye kuko igikorwa cyose gikoranwe umwete kandi kigakoranwa urukundo tucyakira bwangu kandi tukagishyikira bityo tukagikoresha ibikorwa byinshi bitandukanye mu Isi, ntabwo turindira byinshi cyane cyangwa ngo dufate benshi cyane ngo nibo bagize igikorwa gikomeye ahubwo twebwe tureba imitima ishaka kandi tureba imitima ikunze yakoranye igishyika ndetse n’umwete kandi yumva ishaka icyo ngicyo nicyo duheraho n’iyo yaba umwe cyangwa babiri ariko n’iyo yaba ari umwe uteranye kandi arangamiye Yezu Kristu kandi amwizeye twaza tugakiza kandi tukabohora, rero aho babiri cyangwa batatu bateraniye bambaza izina rya Yezu Kristu bamwizera kandi bamwiringiye amizero yabo ari muri Uhoraho Imana Yezu Kristu aratebuka agatabara kandi agakiza agatanga agahumuriza akabohora kandi akazahura agashyira byinshi ku murongo bityo agasenyera umwanzi akajajanga kandi agahirikanga.

Dukoranye kandi ibikorwa byinshi ari yo mpamvu bana banjye nkomeje kubaba hafi kugira ngo nkomeze nkorane imirimo ndetse n’ibitangaza namwe mu Isi kuko urukundo Yezu Kristu yankunze ndi mu Isi ntabwo nzigera ndwihererana kandi sinzigera ncogora kurubagabira kugira ngo ndwifatikanyemo nawe mu gukiza benshi kandi mu kurohora benshi kuko nakunze nkunze kandi nahindukiye mpindukiye kugeza na n’ubu urukundo rwinshi kandi ni igisagirane aho nagiriye mu Ijuru rero rwabaye urukundo rw’igisagirane aba ari rwo nambara nirwo ngenderamo igihe cyose nje muri mwebwe nza ruri kungurumanamo kandi nza ari rwinshi cyane bityo bana banjye nkaza nkarubahereza buri wese nkarumukorera kuko aba ari rwinshi cyane buri wese atapima ibiro rupima niyo mpamvu rero nkomeje kurubahereza kandi nkaba nkomeje kurubagabira kugira ngo bana banjye rube igisagirane muri mwebwe muhore iteka mufite igishyika cyo gukiza kandi cyo kubohora igihe cyose muhuriye hamwe kandi igihe cyose muhurije hamwe njye nza nifatikanye namwe ndohore kandi nkize nshyire byinshi ku murongo twifatikanyije nimukomeze rero kugira ibihe byiza kandi mukomeze kugira ijoro ryiza turi kumwe ndabakunda bana banjye mukomeze gukomera kandi mukomeze gukomerera mu rukundo rw’Uhoraho Imana, nanjye bana banjye nkomeje kubahereza byose.

Bana banjye ndagira ngo mbabaze nti “mumeze mute mu rugendo rwanyu? Ese murumva mwishimye? Ese murumva munezerewe?” Twebweho rero turishimye kandi turanezerewe muri aka kanya kuko twaje turi abatagatifu benshi twaje gutaramana namwe kandi twaje kwiyuzuza namwe kugira ngo dukomeze tubuzuze ibyiza by’Ijuru kandi dukomeze tubahundagazeho ihirwe ry’Ijuru ribe igisagirane muri mwebwe. Benshi barishimye cyane bari kujya babatambagiraho bakareba ukuntu Imana irushijeho kubakuza kandi irushijeho kubateza intambwe bakareba ukuntu mugirirwa umunsi ku wundi kandi ukuntu murushijeho gutezwa intambwe n’Uhoraho Imana bityo bakazamura amashimwe kandi bagahereza Imana icyubahiro kiyikwiriye kubera ubutoneshwe ikomeje kubaha mu maso yabo kandi no mu maso y’abantu kandi no mu maso ya DATA kandi natwe tukaba dukomeje gutaramana namwe no kwisabanisha namwe. Ese ninde wabanga bana banjye kandi mukundwa na DATA kandi na DATA atari yabanga? Ninde washaka kubafungira amayira kandi DATA ari kuyabafungurira. Nimukomere rero kandi nimukomeze urugendo turi kumwe, buri mutagatifu wese turi kumwe arabahobereye nimwakire indamukanyo ya buri mutagatifu twazanye kuri uyu munsi kuko ibyiza by’agatangaza Uhoraho Imana yabibye muri mwebwe natwe tuza kubibafashamo kubyishimiramo kugira ngo mukomeze gukatazanya ishyaka ndetse n’umwete mwishimye kandi munezerewe mu rugendo rwanyu. Nimukomeze mugire urugendo rwiza turarubifurije nk’uko twaje kwifatikanya mu bikorwa bya nonaha kandi mu bikorwa by’isengesho mukoze muri aka kanya, turabishimiye kandi twishimanye namwe dukomeje gutaramana namwe nimwumve ibinezaneza by’abatagatifu twazanye kandi mwumve urukundo babazaniye.

Ndagira nti rero nimugire ijoro ryiza kandi murarane n’Ijuru ryose bityo mukomeze gusimbagizwa n’ibyiza by’Ijuru bibataratse kandi bibakomeze mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, buri wese nagire gukomera buri wese nagire gukomeza urugendo kandi buri wese akomeze guhagarara gitwari turi kumwe. Mbifurije umugisha kandi mbifurije amahoro mbifurije ishya n’ihirwe mu rugendo rwanyu nimugire amahoro nimugire umugisha nimuhorane ubuzima buzira umuze nimukomeze muturize muri Yezu Kristu, nimwakire ingororano zanyu zihore iteka ziri mu biganza byanyu ntimuzigere muzirekura, nimugire ubugingo ban aba DATA, amahoro ndetse n’umugisha igihe cyose, ndi Mutagatifu Mariya Madalena wari utaramanye namwe kandi nkaba nari nazanye n’abatagatifu benshi tubifurije ijoro ryiza kandi bana banjye mukomeze kugubwa neza turi kumwe ndabashyigikiye mu ntambwe z’urugendo rwanyu, nimukomere mukomeze kugubwa neza, erega bana banjye iyo ndi kumwe namwe mba numva ntatandukana namwe ariko ntibishoboka ariko nimukomeze kugubwa neza ntabwo njya mbasiga kuko mporana namwe.

AMAHORO, AMAHORO, NDABAKUNDA CYANE, NDI MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, AMAHORO, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *