UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, Tariki 13/06/2023

Mbasesekajeho amahoro ndetse n’ibyishimo bikomoka ku Mana umuremyi wa byose, nimugire kugubwa neza kandi mugire umugisha muhorane umutekano kandi muhorane ibyishimo kuko tubibagabira nk’Ijuru uko bwije n’uko bukeye kugira ngo bikomeze kubasabagiza  mu mitima yanyu kandi murusheho gukomera mu rukundo rw’Uhoraho; nanjye mbifurije rero ibihe byiza kandi mbifurije umunsi mwiza kandi mukomeze kugubwa neza mu gituza nya Nyagasani Yezu Kristu, ndi Mutagatifu Mariya Madalena uhorana namwe igihe cyose kandi nkahora iteka mbifuriza ishya n’ihirwe kugira ngo mukomeze mukataze mu rugendo rwanyu kugira ngo murusheho gukataza kandi murusheho gutera intambwe mugana mbere; nimwirinde icyabacogoza aho kiva kikagera aho ari ho hose kandi mwirinde icyabarangaza aho kiva kikagera aho ari ho hose bityo murusheho gukomera kandi murusheho kubumbatirwa mu rukundo rwa Kristu Nyagasani igihe cyose mushyigikirwa narwo kandi mugendera muri rwo muhore iteka mwambaye igitinyiro cya Nyagasani mukigenderemo igihe cyose kandi ububasha bwe bubagote kandi bubazenguruke kuko mwatowe kandi mukaba mwaratoranyijwe muri benshi kandi Nyagasani akaba yarabatoye abafiteho umugambi nta n’umwe yigeze yibeshyaho kuko buri umwe umwe wese afite yamutoreye kandi buri wese afite icyo yamuzigamiye. Nimukomere rero mukomeze urugendo kuko mba ndi kumwe namwe ntore z’Imana igihe cyose kandi mu isengesho ryanyu nkaza nkifatanya namwe maze isengesho ryanyu nkarizamura nkaryuzuriza nkarushaho kurikoreramo ibikorwa byinshi nifatikanyije namwe mu isengesho ryanyu kandi mu bwitange bwanyu ndakubona kandi nkagushima kandi n’Ijuru ryose tukabashima; nimukomeze rero mwambare uwo mwete kandi ubwo budacogora bubarange igihe cyose kandi muhore iteka muhanze amaso Kristu Nyagasani kuko ari we udahwema kubasesekazaho izo mbaraga kandi n’ubwo bubasha bwo kugira ngo mubashe gukomera kandi mukomeze urugendo. Nimuhorane rero amahoro kandi muhorane umugisha ubasabagiremo igihe cyose kandi muhore iteka mufite umutekano ibyishimo bikomoka kuri Kristu Nyagasani.

Mu isengesho ryanyu mba ndi kumwe namwe igihe cyose kandi igihe cyose mutuye isengesho mba ndi kumwe kandi tuza turi abatagatifu benshi kugira ngo dukomeze kwifatanya namwe mu bikorwa bitandukanye mu Isi kandi dukomeze kubakomeza mu ntambwe z’ibirenge byanyu kandi mu mirimo itandukanye mukora kugira ngo turusheho kubafasha kandi turusheho kubateza intambwe turushaho kubakumirira umwanzi kugira ngo tubategurire imitego ya hato na hato Sekibi aba yabategateze kuko aba yabategateze imitego hirya no hino kugira ngo arebe y’uko hari n’uwo washibukana ariko nk’abatagatifu babanjirije kuko tuba tureba byose kandi tukareba byinshi ibyo mutabonesha amaso yanyu y’umubiri twebwe tukaba tubibona maze twabona ibyo Sekibi yabateze natwe tugatabarana ingoga kugira ngo tubashe kubitegura maze mubashe gutambuka kandi mutambuke mwemarariye mu rukundo rwa Kristu.

Ntore z’Imana ntimugacugore kandi ntimugacogozwe n’ibihe kandi umwanzi ntakabacogoze ahubwo nimuhore iteka mwambaye urumuri kandi muhore iteka mwambaye ububasha igihe cyose kuko igihe cyose tububamanuriramo kandi tukarushaho kubuzuzaho urumuri kugira ngo rurusheho kubakwirakwira kandi murusheho kurwambara igihe cyose. Nimukwirakwire kandi mugwize urukundo kuko twaruteye muri mwebwe nimuruvomerere kandi murusigasire igihe cyose murwuhire maze rwere rusagambe maze rube igiti cy’inganzamarumbo benshi baze basoromeho barye maze bashire inyota kandi abashonje bose babashe guhemburwa n’urukundo rwanyu kuko twarubabibyemo kandi tukaba twararuteye muri mwebwe. Niyo mpamvu mbasaba ngo ntore z’Uhoraho urwo rugemwe nimuruvomerere maze rukure rushishe kandi rusagambe kugira ngo koko ruzasoromweho na bose kandi rurusheho gusoromwaho na bose.

Ibyo tubagabira ni ibyiza kandi ibyo tubasesekazaho umunsi ku wundi ni ibyiza byo kugira ngo bibakomeze mu rugendo rwanyu kandi murusheho gutera intambwe mugana imbere n’ubwo Sekibi atajya abyishimira cyangwa ngo abishimire ahubwo ahora ashaka kubahanantura ahora ashaka kubasubiza inyuma ariko nimukomere mube maso buri wese ahagarare ku izamu rye kugira ngo Sekibi ataza akabatsinda ibitego.

Ntore z’Uhoraho muzajye mwirinda kuba hagira ujya kureba mu izamu ry’undi kuko ushobora kujya kureba mu izamu ry’undi wagaruka ugasanga iwawe igitego kinjiye. Niyo mpamvu buri wese asabwe kuba mu izamu rye kandi buri wese akaba asabwe guhagarara gitwari mu izamu rye ubutajegajega. Nimukore neza umurimo wanyu udacogora kandi muwukore neza ubutiganda ubutaganzwa kandi ubutareba inyuma muhore iteka muhagaze kandi muhore iteka mwemaraye mukora neza kuko namwe ibihembo byanyu biri gutegurwa kandi ibihembo byanyu biri kuba byinshi mu Ijuru uko muba murushaho gusaba kandi mutakamba musabira Isi ndetse n’abayituye muri uko kubohora benshi kandi muri uko kubazahura nanjye ndaza nkifatikanya  namwe bityo rero nkakora ibikorwa byinshi bitandukanye mu batuye Isi bityo tugahereza buri muntu wese dukurikije akababaro agiye afite.

Kuri uyu munsi rero narohoye benshi bari bari mu mwijima kandi hari benshi Sekibi yari yatangiye gupfukirana ari ko muri aka kanya nkaba mbakuyeho uwo mwijima kandi ingoyi zari zibaboshye hari benshi nazibohoye kandi hari byinshi dushyize ku murongo kuko hari benshi twamuruyeho imbaraga za Sekibi kandi hari benshi dutabaye Sekibi yari yatangiye kwisasira kandi akaba yari yatangiye kubashyiraho uburiganya bwe n’ubujura bwe yatangiye kubiba ibyari ibyiza byanyu bibagenewe ariko mu gusenga kwanyu nanjye naje nifatikanya namwe kuko mbikoreyemo byinshi maze nkashyira byinshi ku murongo abo bantu bose nkaba mbazahuye kandi hakaba mbashyize mu rumuri kandi nkaba mbabumbatiye mu rukundo rwanjye nkaba mbakuye mu mwijima nkaba mbashyize rwagati mu rumuri kugira ngo bagomeze batumbirire urumuri maze birinde inzira y’umwijima. Nimuhozeho rero kandi mugomeze mukore umurimo neza kandi mugomeze murohore intore z’Uhoraho turi kumwe ndabashyigikiye kandi mushyigikiwe n’Ijuru ryose Kristu Nyagasani nawe ntahwema kubasesekazaho amahoro ndetse n’umugisha n’imbaraga zibakomeza kugira ngo murusheho gukomera kandi murusheho gukataza. Ntore z’Uhoraho Sekibi ntabwo ajya ashaka uwo afite ahubwo abo adafite nibo aba ari gushaka kandi ntabwo yakwicaza uwicaye n’ubundi ahubwo aba ashaka abahagaze kugira ngo arebe ko nabo yabicaza kandi aba ashaka abari maso kugira ngo arebe yuko yabasinziriza.

Nimumenye ubwenge kandi mumenye imitego ya Sekibi aho iva ikagera kandi ntimukirare ngo mwumve yuko hari aho mwageze Sekibi atabahanantura ahubwo nimuhore iteka mukomeye kandi mukomereye muri Uhoraho kandi muhore iteka ku burinzi igihe cyose muhore iteka muhagaze gitwari kandi muhore iteka muri ku rugamba kuko igihe cyose muri gukatariza mu cyiza kandi igihe cyose muhagaze Sekibi aba abafitiye imigambi mibi kandi ari kubakubitira agatoki ku kandi kugira ngo arebe yuko yabacogoza mu rugendo rwanyu kugira ngo arebe yuko yabasubiza inyuma. Ntore z’Uhoraho nimumenye ubwenge kandi nimube maso nimujye mwitegereza kandi mukenge igihe cyose maze mushishoze inzira zanyu igihe cyose uko bwije n’uko bukeye murebe umunsi wanyu uko wagenze maze murusheho gukurikiza icyo tubabwira kandi murusheho gukurikiza icyo tubatoza umunsi ku wundi kandi mubashe kugenza neza uko bwije n’uko bukeye murusheho kubumbatirwa n’urukundo rwa Data rubakumirire ikibi kandi rukomeze kubabumbatira mu nzira nziza kandi mukomeze mukomere muhamye ibirindiro kuri Kristu Nyagasani nta handi mwabona amahoro nta n’ahandi mwabona iruhuko atari kuri Kristu honyine niyo mpamvu bana banjye kandi ntore z’Uhoraho niturije buri umwe umwe wese kugumya kandi guhamya ibirindiro muri Kristu Nyagasani maze mugahora iteka mutuje kandi mugahora iteka mukeye mu mitima yanyu muhanze amaso Kristu Nyagasani buri wese najye arangwa no gukingura umutima we kugira ngo Kristu aze ature kandi aze aganze igihe cyose kuko mu mitima yanyu niho ashaka kugira ngo ahabone intaho kandi Yezu Kristu ntabwo ajya abangikanwa n’umwijima atura kandi aganza ahantu hari urumuri aho yageze umwijima urahahunga. Yatashye rero mu mitima yanyu nimukomeze mumukingurire agomeze ature kandi aganze muri mwebwe igihe cyose mu mitima yanyu ajye ahabona intaho kandi ajye ahatura kandi ahaganze.

Nanjye mbifurije ibihe byiza kandi mbifurije kuba intwari ku rugamba kandi mbifurije kuba abadacogora kandi abataganzwa igihe cyose muhore muri abasirikare nyabo ba Kristu bahora iteka bahashya umwanzi kandi bahora iteka bakereye guhashya imitego y’umwanzi. Natwe rero turahari kugira ngo dukomeze gucogoza imigambi mibisha ya Sekibi ishaka kubahagurukira kandi ishaka kubototera ibasanga turabarwanirira kandi tukabarwanirira mu rugamba rukomeye ndetse n’urworoshye mu ntambara mubona kandi n’izo mutabona turazibarwaniriramo kuko ibyo mubonesha amaso yanyu ni bikeya n’ibyo mwumvisha amatwi yanyu ni bikeya ku byo tubarwanirira akanya ku kandi tuba turi ku rugamba kandi tuba turi ku rugamba tubarwanirira mu rugamba rwanyu rwa roho murana narwo umunsi ku wundi kuko Sekibi ahora iteka ashaka kubasubiza inyuma kandi ashaka kubaconshomera bana banjye kandi ntore z’Uhoraho.

Ntabwo ari mwebwe mwenyine gusa ku Isi yose abemera Data kandi abakurikiza ugushaka kwa Data kandi abashaka kukwinjiramo neza kugira ngo bakwicaremo kandi baguturemo neza ubutanyeganyega kandi ubutareba inyuma abo bose Sekibi arabahagurukiye kandi arabashikamiye kandi bwoko bwa Data nimuhumure kandi mukomere aho muva mukagera murashyigikiwe kandi murahagarikiwe n’Ijuru ryose kuko twamanutse nk’abatagatifu kugira ngo tuze kwifatanya n’ubwoko bwa Data aho buva bukagera bumwemera kandi bushaka gukurikiza icyo Data ashaka kandi n’icyo avuga umunsi ku wundi twaje kwifatanya namwe kandi twaje kubamanuriramo imbaraga kugira ngo dukomeze kwifatanya namwe kandi dukomeze kubaha urumuri mugenderamo n’imbaraga mu buryo budasanzwe kugira ngo mubashe gutsinda umwanzi maze kahave.

Ntore z’Uhoraho ntimuzatsindwa ahubwo muzatsinda kuko igihe cyose mugihagarikiwe na Data ntacyo muzaba kuko ari we ubashinzwe kandi akaba ari we ubashyikigikiye, iyo yavuze rero ngo nimubeho nta muntu washaka kubakuraho kandi Data atarabishaka ninde rero wabangamira umugambi wa Data, ninde washaka kwitambika mu bya Data? Nture z’Uhoraho nimubeho nimubeho kandi muganze nimukwirakwire kandi musakare ku Isi hose maze mube amahoro kandi mube abataganzwa igihe cyose. Nimukomere ndabakomeje kandi nimugire amahoro, nimutekane kandi nimuhorane ibyishimo, nimugire umugisha ibihe byiza ndabakunda ndi Mutagatifu Mariya Madalena uhora iteka mbashyiramo urukundo rwa Kristu kuko nanjye yarunshyizemo kandi nkaba nanjye ndubagabira uko bwije n’uko bukeye, bana banjye nkaba mbafashe ikiganza kandi nkaba ndandase buri umwe umwe wese, ndabateruye kandi ndabahetse ntimugahugane kandi ntimukagire ubwoba ntimukikange kuko mushyigikiwe kandi mukaba murinzwe ku buryo bukomeye. Ibihe byiza rero ndabakunda kandi ndabashyigikiye; nimugire ijoro ryiza kandi mugire ibihe byiza byo gukomera no gukomeza urugendo.

NIMUZE TUGENDE, NIMUZE TUGENDE NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE NDABARANDASE NTACYO MUZABA NIMUZE TUGENDE NDABAKUNDA NTORE Z’UHORAHO KANDI BANA BANJYE MPOZA KU MUTIMA. NDI MUTAGATIFU MARIYA MADALENA. AMAHORO, AMAHORO! NTORE Z’UHORAHO, NDABAKUNDA CYANE! AMAHORO, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *