UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, TARIKI 28 KANAMA 2023

Imana niherebwe icyubahiro muri mwebwe bana banjye kandi ntore z’Imana nihore iteka ryose isingirizwa muri mwebwe kandi ihore iteka iganje rwagati muri mwebwe kandi ihabwe icyubahiro kubera ko yabitoreye kandi ikaba ikomeje kubashyiraho uburinzi bwayo kandi ikaba ikomeje kubaha umurage n’umugabane mwiza mu buzima bwanyu no mu rugendo rwanyu mu Isi. Nimukomeze rero mwakire izo ngabire ndetse n’ingabirano kandi mukomeze mugabirwe ibyo byiza by’agatangaza uko biri n’uko bikwiye ndi kumwe namwe kugira ngo nkomeze mbakomeze kandi mbashyire mu rukundo rwanjye. Nimugire amahoro y’Imana kandi mugendane n’Imana igihe cyose iteka ryose n’igihe cyose kuko nanjye nkomeje kubahumuriza kandi nkomeje kubiyegereza mu buryo bwose bukomeye kandi mu buryo bwose bushoboka; nimukomere mukomeze urugendo bana banjye nkunda kuko ndi kumwe namwe nkaba nifatikanyije namwe muri ubu butumwa kandi mu uru rugendo kugira ngo nkomeze mbakomeze kandi mbatazanurire amayira. Nimukomeze rero ndi kumwe namwe ndabashyigikiye kandi Ijuru ryose tubari hafi cyane turabashyigikira tukabiyegereza akanya ku kandi kandi umunsi ku wundi, nimugire kugubwa neza kandi amahoro y’Imana abaherekeze iteka ryose n’igihe cyose muhore mukomereye mu rukundo rw’Imana bana banjye nkunda bana banjye mwatowe n’Uhoraho Imana mukaba muganje mu bubasha bw’Imana mukaba muri mu bwihisho no mu bwikingo bw’Imana; nimukomeze rero mubone ubuvumo muri Uhoraho Imana kandi ari ho mukomeza kubona ubwihisho nyabwo, nanjye ndi kumwe namwe kugira ngo nkomeze mbabere umuvugizi mu Ijuru mbasabire icyo mukeneye kandi buri kimwe cyose mwifuza kandi buri kimwe cyose mugomba bana banjye nkunda kuko mbamenyera ikiri icy’ingenzi kandi nkabamenyera icyo mukwiriye icyo mbona mwifuza kandi mukeneye nkakibazanira; nimwakire rero umugisha kandi mwakire kugubwa neza turi kumwe nkomeje kubashyigikira nokubafata mu biganza byanjye kugira ngo mbambike imbaraga ndetse n’umugisha ndabakunda cyane bana banjye muri aka kanya ndi kumwe namwe ndi Mutagatifu Mariya Madalena wishimira cyane kuza kwishimana namwe no gufata aka kanya kugira ngo mbaganirize kandi nganire namwe nifatikanye namwe.

Nimukomeze urugendo kandi mukomeze kuba intwari mukomeze mukatazanye ishyaka ndetse n’umwete ubudacogora ubudahagarara kandi ubudahwema kuko ndi kumwe namwe kugira ngo nkomeze mbashyire mu rukundo rw’Imana isumba byose; nimwakire imbaraga kandi mwakire ubutwari mwakire gukomera kandi mukomeze urugendo, nimuhore rero muri intwari ku rugamba kandi muhore mukatarije ikiri icyiza igihe cyose ndi kumwe namwe bana banjye kandi mukomeze kuba maso mukomeze kuba intwari muri byose kuko ndi kumwe namwe kugira ngo nkomeze mbiyegereze kandi nkomeze mbashyikirize urukundo rw’Imana isumba byose; nimuze tugende rero igihe cyose tujyane ku rugamba turwanye umwanzi tumutsinde kandi dukomeze gutsemba imigambi ye mibisha bityo dutsiratsize icyitwa ikibi icyo ari cyo cyose dore umwanzi arahekenya amenyo kandi akabakubitira agatoki akanya ku kandi kuko atifuza gutera intambwe kwanyu kuko yifuza yuko mwasubira inyuma ariko ntibikabe bana banjye ntimugasubire inyuma kandi mbifurije gukataza kuri buri wese mudahwema kandi mudahagarara mudasubika urugendo rwanyu kandi mudasubira inyuma.

Mbifurije kugubwa neza kandi mbahaye amahoro y’Imana muri aka kanya mbashyize mu rukundo rw’Imana muri aka kanya mbashyikirije urukundo rw’Imana nimukomeze kuba intwari ku rugamba kandi mukomeze gukatariza icyiza, nimukomeze kwambarira urugamba kandi igihe cyose muhore mukindikije intwaro zanyu kandi intwaro z’urumuri zihore iteka ryose zibaranga, nimube abanyamahoro kandi mube abanyamugisha iteka ryose n’ibihe byose, buri kimwe cyose kibaho kandi buri kimwe cyose cyiza kibaho nzakibazanira kandi bana banjye nzakomeza kubakorera ubuvugizi ku Mana kugira ngo kibagereho kandi buri kimwe cyose mbona ko ari ngombwa ko cyabahabwa kikabagirira umumaro mu rugendo rwanyu umunsi ku wundi nzakomeza kukibasabira kuri DATA mugihabwe kandi mugishyikirizwe uko biri n’uko bikwiye.

DATA Imana ihoraho yaritegereje ibona bikwiye kandi bitunganye rwose koko yiyemeza kubashingira umuganbi nk’uyu nguyu ikababumbira hamwe ibashyira mu rukundo rwayo ihora iteka ryose ibabuganizamo umugisha wayo ari yo mpamvu muhagaraye amagingo aya ngaya mukaba mukomeye kandi mukaba mukomeje urugendo ubudahagarara kandi ubudahwema. Mbifurije rero gukomeza urugendo mudahagarara kandi mudasubika urugendo rwanyu nimukomeze mube intwari kandi mukomeze mukatarize icyiza ndi kumwe namwe kugira ngo nkomeze mbagabire amahoro ndetse n’umugisha, imyambi y’umwanzi arayirasa umunsi ku wundi kandi akanya ku kandi nanjye nkazana ingabo yo kubakingira kugira ngo mbakingire bityo iyo myambi ye kubaraswaho kandi ye kubageraho ahubwo isubireyo ishibukane umwanzi kandi aba ari we urasa yirase kuko iteka ryose nta wurasa uwo Imana yahagazeho kandi nta wurasa uwo Imana ibereye umuvunyi ndetse n’umurinzi kuko murinzwe ku buryo bwose bukomeye kandi bukomeye cyane. Uwiteka Imana akomeje kubahagararaho no kubarengera mu rugendo rwanyu no mu buzima bwanyu bwa buri munsi, nta handi mwabona ubwihisho nta n’ahandi mwabona ubuvunyi atari kuri Uhoraho Imana honyine, ibindi byose bibaho mu Isi ni amanjwe ni umuyaga birashira bivaho bikayoyoka ariko kuri Uhoraho Imana hari ubuvunyi hari ubwikingo nyabwo kandi hari amahoro nyayo kandi hari umutuzo nyawo hari umutekano nyawo, ubuzima mufite mubukesha Imana, amahoro mufite muyakesha Imana, kubaho kwirirwa no kuramuka mubikesha Uhoraho Imana, nimujye mubyuka musingize nibwira musingize, igihe cyose mu kanwa kanyu ntihazigere haburamo ibisingizo n’indirimbo zo gushimira Uhoraho Imana kuko akomeje kubitaho no kubarengera umunsi ku wundi, nimukebuke murebe ibyo Uhoraho Imana agenda abakorera umunsi ku wundi kuva mu buto bwanyu kugera magingo aya ngaya murebe ibyo Uhoraho Imana agenda abakorera mubone ko ari iby’igitangaza kandi ari iby’igiciro bityo mukurizeho kumurata ndetse no kumusingiza.

Hari benshi bifuza guhagarara nk’uko muhagaze kugenda nk’uko mugenda kugenza nk’uko mugenza ntibabishobore kandi ntibabibonere ayo mahirwe kuko batabitorewe ariko mwebwe murabibasha kandi mukabishobora mugashobora gukora kiriya na kiriya kandi mugashobora kumva kiriya na kiriya mugashobora kumenya kureba kiriya na kiriya kandi mugashobora kuvuga kiriya na kiriya kubera ko Uhoraho Imana abahagazeho kandi ababereye umuvunyi ndetse n’umurengezi mukamenya amabanga y’iby’Ijuru ntabwo mujya mutungurwa n’ibihe nk’uko benshi bibabaho kandi ntabwo muzigera mutungurwa n’ibihe kandi ntabwo umwanzi azabivugana kuko Uwiteka Imana yamanukiye kuza kubatabara no kubarengera mu rugendo rwanyu no mu bikorwa byanyu bya buri munsi. Nimwakire ingabire y’umugisha kandi mwakire ingabire y’ubuhanga ubutwari mu rugendo rwanyu bityo iteka ryose muhore mukatarije icyiza nta nkomyi kandi nta kibasubiza inyuma bana banjye nkunda. Erega bana banjye ndabakunda nishimira kuza kubaganiriza gufata akanya nk’aka ngaka nje kwizihirwa muri mwebwe biranezeza cyane iyo mbona namwe mufite igishyika cy’urukundo n’umutima wo gushaka guhihibikanira iby’Ijuru ubudacogora kandi ubudasubira inyuma; ndagira nti rero ntimuzigere musubira inyuma nimujye mukebuka mwirunguruke umunsi ku wundi maze murebe ugukataza kwanyu aho kugeze, buri wese arebe koko nimba uko bwije n’uko bukeye mugenda mutera intambwe murebe nimba koko muri gukomeza gutera intambwe mujya mbere murebe nimba hari aho waba wasubiye inyuma bityo wihwiture kandi wivugurure kuko ari cyo kinzana muri mwebwe kugira ngo nkomeze mbagire inama kandi mbahwiture bana banjye, inzira y’ubutungane isaba kwirekura wese wese ukinjira mu gushaka kwa DATA nta kwiziga nta no kwizigama, urukundo rukagusaba mu mutima wawe kandi ukumva wese wese koko ko uri gukorera Ijuru wasabanye naryo kandi wahuye naryo nyir’izina. Nimukomere rero mukomeze urugendo ndi kumwe namwe nkomeje kubabumbatira kandi nkomeje kubashyigikira muri byose nimukomeze mugurizwe umugisha kandi mukomeze mwambikwe imbaraga mu rugendo rwanyu no mu bikorwa byanyu bya buri munsi bana banjye nkunda naje kubahumuriza kandi naje kubakomeza naje kubambika imbaraga kugira ngo zihore iteka ryose zibafasha gukomera gukataza mu rugendo rwanyu, bana banjye rero nimwakire umugisha w’Imana kugira ngo ubakomeze kuko imivumo ya Sekibi hirya no hino aragenda ayivundereza ariko ntikabafate kandi ntikabagereho kuko nkomeje kubashyiraho urukingo kandi nkomeze kubashyira mu burinzi bukomeye si mwebwe mwenyine kuko hirya no hino hari abandi benshi cyane b’intumwa za DATA b’intore za DATA bizeye DATA cyane kandi bamwiringiye bamuhanze amaso kandi bamuteze amatwi cyane ariko muri ibi bihe Sekibi akaba ashaka kubasubiza inyuma akaba ari kubateza imivumo ye ariko muri aka kanya kamdi muri iki gihe twururukiye kubatabara kandi turabarengeye. Muri aka kanya rero mu nkunga y’amasengesho mutanze mu isengesho twifatikanyijemo namwe ibyo byose turabivuguruje, turabipfobeje kandi tubihinduye imfabusa, imigambi mibisha y’umwanzi turayitentebuye, imigambi mibisha y’umwanzi tuyihinduye umuyonga nimukomere bana banjye nimukomeze urugendo umugisha w’imana nubaherekeze kandi n’abandi benshi musabiye mu Isi yose muri rusange muri iri sengesho ryanyu bakaba bakuriweho iyo mivumo ya Sekibi cyane cyane abari bakatarije inzira y’icyiza Sekibi akaba yari yatangiye kubateza kiriya  na kiriya kugira ngo arebe yuko hari akaga cyangwa ishyano ryabagwirira, ibyo byose turahagaritse kandi turakumiriye kandi ibyo byose tubitesheje agaciro, ngaho rero nimukomeze urugendo kuko twururukiye kuza kubana namwe mu isengesho ryanyu ntabwo tujya duhwema kandi ntitujya ducika intege, nimuhore iteka ryose muri maso kandi muhore iteka ryose muri intwari turi kumwe bana banjye, nimukomere mukomeze urugendo turi kumwe ndabashyigikiye kandi ndabakunda cyane, nimwakire amahoro y’Imana mwakire umugisha w’Imana mukomere kandi mukomeze urugendo kuko turi kumwe kugira ngo nkomeze mbiyegereze kandi mbashyikirize mu rukundo rwa Jambo kandi nkomeze mbashyire mu rukundo rwa Yezu Kristu we nshuti idatenguha we nshuti idatererana abamwizera n’abamwiringira bose abantu mu Isi barahinduka abantu mu Isi bikoza ibyo bashaka ariko Yezu Kristu nimumwizere ntabwo ajya ahinduka.

Yezu Kristu mumusangamo byose Yezu Kristu muramuhamagara akabitaba Yezu Kristu muramubwira akabumva Yezu Kristu muragendana ntabasiga Yezu Kristu murasangira ntabacura iteka ryose ababera byose nimukomeze mumwizere kandi mumwiringire bana banjye mubahayeho urugero rwiza kuko nanjye namubonyeho urugero rwiza igihe nari ndi mu Isi, yarantabaye kandi yarandengeye, yanyeretse urukundo anyereka imbabazi kandi anyereka imbaraga bintera kumukunda cyane, namwe rero ndagira nti nimumukunde kandi koko mumuhange amaso mumwemerere abagenge kandi abayobore amanywa n’ijoro bityo rero mukomere mukomeze urugendo mukomeze kuba intwari bityo mube abatagamburuzwa kandi muhore iteka ryose mugambiriye gukora ikiri icyiza ndabakunda cyane bana banjye; muri aka kanya rero twururukiye gupfobya imigambi mibisha y’umwanzi twururukiye guhanantura kandi twururukiye gutsemba buri kimwe cyose cyashaka kubagiraho ububasha kandi Sekibi ushaka kubagera amajanja naje kumukumira kandi naje kumwigizayo kugira ngo mukomeze mukatarize icyiza. Sekibi ntabwo abishimiye kandi ibikorwa byanyu ntabwo abyishimiye ahora iteka ryose ashaka kubasubiza inyuma ariko nimuhumure mukomere bana banjye turi kumwe ndabakunda cyane nkomeje kubashyira mu rukundo rwanjye kandi nkomeje kubashyikiriza urukundo rw’Imana ihoraho. Nimukomeze mugwirizwe umugisha turi kumwe nkomeje kubahereza buri kimwe cyose gituma mukomeza kuba intwari kandi mukataza mu rugendo rwanyu. Erega bana banjye narabakunze kandi ndabakunda cyane niyo mpamvu nta na kimwe nabahisha kandi nta na kimwe nabakinga inama zanjye rero nizibubake kandi zibagereho igihe cyose bityo mwihatire kwinjira mu butungane uko biri n’uko bikwiye mwirinde icyabaca intege kandi mwirinde icyabasubiza inyuma dore umwanzi akanuye amaso ariko nimuze tujyane ku rugamba kugira ngo amaso abakanuriye tubashe kuyuzuzamo imyanda bityo ahume kandi tumwereke yuko nta kintu cyose yabateza ngo kibagereho tumwereke yuko imbaraga ze zatsinzwe kandi twamaze kumutsinda no kumuhanantura ibyo ari kwikoza byose ari amanjwe kuko adateze kubavogera no kutuvuguruza ku ijambo ryacu twaje gukorera muri mwebwe kuko twaje kuvugurura byinshi mu Isi twaje gutabara kandi twaje kurengera ibiremwa byinshi; nimukomeze urugendo kandi mukomeze mube intwari ku rugamba turi kumwe ndabashyigikiye cyane bana banjye mbahora bugufi cyane, nimukomeze mwambare umugisha w’Imana.

Muri aka kanya rero muri iri sengesho dukijije benshi kandi tubohoye benshi cyane cyane abari bugarijwe na roho mbi impande zose kuko Sekibi yari yabasamiye yasamye kugira ngo arebe yuko yabamira bunguri ariko bana banjye muri aka kanya turapfobeje kandi dutesheje agaciro, nimumenye rero ko umwanzi n’ubwo ari umurwanyi ntabwo ajya anesha hanesha twebwe dufite imbaraga ndetse n’ubutwari dutahura imigambi ye mibisha hakiri kare; nimukomeze mube maso kandi mukomeze mube intwari turi kumwe ndabashyigikiye mu rukundo rwa Yezu Kristu kandi mbahoza ku mutima wanjye. Nimugire rero ibihe byiza kandi mukomeze kurwana urugamba inkundura kuko nifatikanyije namwe kandi nkaba nkomeje kubakomeza muri byose kandi muri buri kimwe cyose. Muri aka kanya tubohoye imitima yari yarihebye, hari benshi cyane bari bafite agahinda bahoranaga intimba ku mutima wabo ibikomere bigahora iteka ryose bivirirana kwiyakira bikanga kandi kwiyakira bikabananira, muri aka kanya rero turaje turaturisha kandi turahagarika imigambi mibisha y’umwanzi yatumaga imitima yabo ihora ihagaze batiyakira kandi bagahora bafite ibikomere bivirirana. Ibyo byose turabipfobeje tubitesheje agaciro abana ba DATA tubahaye umutuzo kandi tubahaye guturiza muri Uhoraho Imana. Hari byinshi rero turi kugenda tubohora muri ibi bihe cyane cyane abafite imitima yinangiye abinangira ku bwende kandi binangira nkana banga kwinjira mu gushaka kwa DATA ahubwo bakumva yuko kwikorera ikibi ari byo by’ingenzi; abo bose rero turaje turababohoye kandi turi kugenda tubohora dukora ibikorwa bikomeye cyane kuko mu Isi twazanywe no kugira ngo tuvugurure kandi turimbure ibikorwa bibisha by’umwanzi twubake byinshi tubishyire mu rumuri kandi ibiri mu mwijima byose tubikuremo kandi ibiri mu mwijima byose tubivaneyo bityo tubishyire mu rumuri. Twaje kwereka benshi inzira abagenda barindagizwa n’umwanzi kandi abagenda badandabirana twaje kubakomeza kugira ngo bakomeze urugendo intumbero yabo ibe imwe bakomeze kurangamira Yezu Kristu umukiza ndetse n’umucunguzi n’umurengezi muri byose.

Bana banjye nimube mu gushaka kwa DATA bana banjye nimukomeze mubumbatirwe mu biganza bya Nyagasani Yezu Kristu Data Uwiteka Imana ihoraho akomeze kubabera umuvunyi kandi mukomeze kubona ubwihisho muri we. Ndabakunda cyane rero bana banjye nimukomeze muryoherwe n’iby’Ijuru kandi mukomeze mubikunde kandi mukomeze murikundire bityo tugendane iteka ryose n’ibihe byose. Nimugire umugisha w’Imana kandi mwakire amahoro y’Imana abaherekeze kandi abarinde muri byose turi kumwe ndabakunda cyane. Nimugire amahoro kandi mugire ibihe byiza, nimugire ijoro ryiza bana banjye ndabakunda, mukomere kandi mukomeze kugubwa neza turi kumwe mbashyize mu rukundo rwanjye kandi mbashyize mu rukundo rw’Ijuru ryose, nimukomezanye injyana yo gukomeza kurohora Isi ndetse n’abayituye gusabira ikiremwa cyose nta n’umwe musize inyuma namwe muri kwigirira neza kuko iyo musaba namwe turaza tukabatabara kandi tukabarengera ntabwo tujya tujya gutabara kandi tutabahereyeho. Nimukomeze rero mugume muri iryo sengesho kandi mukomeze mukore mutikoresheje najye ndi kumwe namwe kugira ngo nkomeze mbafate ukuboko bana banjye mbateze intambwe kandi mburize intera nimuhumure ntacyo muzaba, n’iyo umwanzi Sekibi yashinyika amenyo agashinyika imikaka tuzabangukira kuza kubatabara kandi tubereke yuko tubahora hafi kandi duhora iteka ryose tubareberera, amaboko yacu abahoraho kandi ikiganza cy’Uwiteka Imana nicyo kibakingira umunsi ku wundi; nimuhumure rero mukomere turi kumwe kandi mbifurije umugoroba mwiza ijoro ryiza kuri buri wese, nimukomeze urugendo rwiza ruhire mbafatiye iry’iburyo mu rugendo rwanyu.

Mbaye rero nsubikiye aha ngaha ariko bana banjye ntabwo mbasize ngiye gukomezanya namwe nimugire amahoro mugire ibihe byiza kandi mukomeze kugubwa neza ngiye kugendana namwe muri aka kanya kandi ndakomeza kwifatikanya namwe ntabwo mbasezeyeho ahubwo mbaye mbasezeyeho muri ubu buryo ariko mu bundi buryo tugiye kugendana akanya DATA yari yampaye kari aka ngaka ko kuza kwifatikanya namwe muri iki gikorwa cy’isengesho, nimugire amahoro mugire ibihe byiza abatagatifu bose barabatashya nimwakire indamukanyo yabo, nimugire ibihe byiza kandi mugire kugubwa neza turi kumwe ndabakunda cyane.

AMAHORO AMAHORO BANA BANJYE, NIMWAKIRE UMUGISHA W’IMANA NDABAKUNDA, AMAHORO, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *