UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, TARIKI YA 28 GICURASI 2023.

Ntore z’Imana dukunda dutaramanye umugoroba nk’uyu nguyu, mbifurije ibihe byiza kuri mwese kandi mbifurije gukomeza kwambara imbaraga z’Uhoraho kugira ngo zikomeze gusendera mu buzima bwanyu kandi zikomeze gusendera mu mibereho yanyu kugira ngo ibyiza by’Uhoraho bikomeze kwigaragaza muri mwe uko bwije n’uko bukeye. Turi kumwe rero kuko naje kwifatikanya namwe mu buryo bukomeye kuri uyu munsi utagira uko usa kugira ngo ibikorwa by’Uhoraho birusheho kwiyongera muri mwe kandi imibereho yanyu ya buri munsi irangwe n’urukundo ubwicishe bugufi no kwiyumanganya muri byose kugira icyo Uhoraho yagennye kandi yateguye mu mibereho yanyu kigerweho kandi cyuzuzwe. Turi kumwe rero kugira ngo mukomeze gusenderezwa imbaraga z’Uhoraho kandi mukomeze gusenderezwa ibyiza by’Ijuru ryose kugira ngo umugambi wa Data ukomeze kugerwaho kandi ukomeze kuzurizwa muri mwe kuko hari byinshi tuje gutangaza ku mugaragaro kandi akaba ari byinshi tuje kumenyesha Isi mu buryo bukomeye kuko tuje gusobanura kwigisha no guhishura kugira ngo ibyiza by’Uhoraho byigaragagaze muri bose kandi bisenderere muri bose.

Kuri uyu umunsi Uhoraho yagabye imbaraga zidasanzwe kandi yagabye ububasha budasanzwe mu kiremwa muntu cyane cyane ku bari maso biteguye kwakira bari bateze ibiganza Uhoraho akaba yasendereje inema n’ingabirano zifasha buri wese kwitagatifuza kandi zifasha buri wese kubaho mu rukundo rw’Uhoraho byuzuye kandi by’ukuri. Ni umunsi wahinzweho imbaraga zose z’umwanzi mu kuzamaganira kure y’intumwa kugira ngo buri ntumwa yose iri mu Isi buri wese aho ari kugira ngo ububasha bw’Uhoraho bukomeze kuzurizwa muri we kandi bukomeze gusenderezwa mu buzima bwa buri munsi.

Mbifurije umugoroba mwiza kandi mbifurije ibihe byiza ngira nti nimukomeze kubaho mu rukundo rw’Imana kandi mukataze mu buzima bwanyu bwa buri munsi kugira ngo ibyiza Uhoraho yagennye bikomeze kuzurizwa muri mwe kandi birusheho gusenderera mu mibereho yanyu ya buri munsi.

Ndi kumwe namwe ndi Mutagatifu Marie Madalena mu byishimo n’umunezero kuko munshimishije kandi munejeje mu bikorwa bya buri munsi nkaba ngira nti imitima yanyu nikomeze kwagukira kwakira ibyiza by’Ijuru bityo dukomeze guhinda umwanzi kandi dukomeze kumutsemba kuko ari igihe cyo kumugaragariza ko nta bubasha afite kandi ari igihe cyo kumugaragariza ko nta bushobozi agifite ku kiremwa muntu ahubwo ari igihe cyo guhambirizwa n’ibye byose kugira ngo bivanwe mu murongo kandi bivanwe mu nzira.

Turi kumwe rero kugira ngo mukomeze kuba abamamaza ijambo ry’Uhoraho kandi murusheho kwamamaza ubutungane bw’Uhoraho muri mwe mu bikorwa byanyu mu myifatire yanyu kuko twakinguye amarembo yose kandi twafunguye inzira zose kugira ngo urukundo rw’Imana ruganze muri mwe bityo mube imiyoboro myiza iyoborera mu Isi hose kandi iyoborera muri bose.

Mbifurije gukomera no gukataza mu butumwa bwanyu bwa buri munsi murushaho kuba intumwa nziza z’amahoro mu Isi hose intumwa z’urukundo mu Isi hose kuko ibyiza byose Uhoraho yabibasenderejemo. Yezu Kristu nakomeze ababere urugero kandi akomeze aganze mu buzima bwanyu bwa buri munsi mu myifatire no mu bikorwa byanyu murangwe n’imico myiza impuhwe n’urukundo bibarange kugira ngo ababagirira nabi n’abatoteza ababavumagiza bose mubarebane indoro y’urukundo kubera ubwitange bwanyu.

Uhoraho yabambitse kandi yabakomeje mu bikorwa byanyu bya buri munsi kugira ngo murusheho gutungana kandi murusheho gusenderezwa ubutungane kuko twabahuje mu buryo bukomeye kandi tukaba twabambitse mu buryo bukomeye kuko hari byinshi muri gukora cyane cyane mu kugarura ikiremwa muntu mu gushaka kw’Imana kugira ngo buri wese ahagarare mu mwanya agomba kubamo kandi buri wese acunge izamu agomba gucunga nta kimutega nta kimuzize nta kimurangaje nta n’ikimukereje. Nimwumve rero ko muhagarariye benshi kandi mubereyeho benshi cyane cyane mu kwerereza roho zose mu butungane bw’Imana kugira ngo buri kiremwa cyose gikore ugushaka kw’Imana byuzuye kandi binoze.

Ni igihe rero dukomeje guhambura Mwene Muntu no kumuzitura ku byo umwanzi yamuzirikishije cyane cyane mu gukingura imitima yari ifunze kugira ngo ifungukire urukundo rw’Imana kandi buri wese afungukire mu kubaho mu gushaka kw’Imana uko bikwiriye.

Mwene Muntu yizirikishije ingoyi z’umwanzi mu kuba mu mateka y’ibikomere mu kwihambira mu ngeso mbi zitandukanye ubwikuze ubwinangizi bwaziritse benshi kandi bwahambiriye benshi kuko umwanzi afite amayeri menshi muri Mwene Muntu cyane cyane indyarya zigaragaza ko ziri mu kuri kandi zikurikiye urukundo rw’Uhoraho kandi bafite byinshi bazigamye muri bo by’umwanzi. Ni igihe rero cyo gukomeza guhambura kandi ni igihe cyo gukomeza gukuraho kugira ngo ibiri inzitizi byose ibiri imbogamizi byose by’umwanzi bivanweho bityo urukundo rw’Imana rurusheho kwiyongera mu kiremwa muntu.

Mbifurije ibihe byiza ngira nti nimubeho mu rukundo rw’Imana kandi mubeho mu mahoro asendereye y’Uhoraho akomeze kuganza mu buzima bwanyu kandi akomeze kuganza mu mibereho yanyu ya bui munsi. Mbifurije umugoroba mwiza nimukomere turi kumwe ndabashyikigikiye kandi turi kumwe n’Ijuru ryose mu buryo bukomeye kuko uyu munsi wabaye umunsi udasanzwe umunsi w’amateka akomeye ku kiremwa muntu aho Mwene Muntu atakagombye kwitwara uko bisanzwe kandi aho Mwene Muntu atakagombye kwitwara uko ashaka cyari igihe cyiza cya Mwene Muntu guhinduka no guhindukirira akumva ko ibihe byahindutse bitakiri bya bindi kuko twafunze uruziga twafunguye urundi mu buryo bukomeye kugira ngo inkozi z’ibibi zose zivanwe mu nzira bityo abagomba kugenda bagende n’abagomba gukataza bakatarize mu rukundo rw’Imana.

Nimukomeze rero kandi mukomezanye mu bikorwa byanyu bya buri munsi kuko nanjye ndi kumwe namwe kandi ndi rwagati muri mwe mu buryo butangaje kugira urukundo rw’Imana rwiyongere muri mwe kandi ibyiza by’Uhoraho bikomeze gusendera mu buzima bwanyu bwa buri munsi.

Amahoro, amahoro kuri mwese ndabakunda turi kumwe kandi ndabashyigikiye ntacyo muzakena nta n’icyo muzabura nimwumve ko hari byinshi byahindutse mu buzima bwanyu kandi hari byinshi byahindutse mu mibereho yanyu bityo muhore mwisunga urukundo rw’Uhoraho kuko Ubutatu Butagatifu bwamanutse mu Isi kuri uyu munsi mu buryo bw’agatangaza tukaba twakubuye kandi twahiritse imbaraga zose z’umwanzi mu buryo bukomeye kuko ibihe biri kurangira byo kwidegembya kwa Mwene Muntu no gukomeza kugendera mu gushaka kwe kuko icyo gihe cyarangiye ahubwo hasigaye igihe cyo gutangariza Isi yose no gutangariza Mwene Muntu ukomeje kunangira umutima ko nta jambo umwanzi agifite kandi ko nta ruhare agifite ku kiremwa muntu.

Mbifurije rero gukomezanya no gushyigikirana muri byose murushaho kwibumbira hamwe mu rukundo rw’Imana rwabahuje kandi rwababumbiye hamwe kuko mwe ubwanyu mutari kubishobora kwihuza ahubwo mwahujwe n’urukundo Uhoraho abakunze kandi abafitiye kuko iteka turundarunda abacu kugira ngo tubahurize hamwe bagubwe neza mu rukundo rw’Ijuru ryose.

Nimukomeze rero kwambara ubuziranenge bw’Uhoraho mwambare imbaraga z’Uhoraho zitajorwa kandi zitavogerwa kuko ibikorwa byanyu bishimishije muzamuye benshi kandi mumaze kurohora benshi mukaba mumaze kwerereza imbaga itabarika y’abatuye Isi bari baranyazwe n’umwanzi kandi umwanzi yari yarisasiye yariyoroshe mukaba mukomeje kubahambura nkaba ngira nti nimukomereze aho ngaho mwongere inkunga yanyu kandi mwongere isengesho ryanyu rya buri munsi muhore mufoye amasasu mukomeze kurembuza no kugarura benshi kugira ngo roho zose zererezwe mu rukundo rw’Imana.

AMAHORO, AMAHORO! NDABAKUNDA TURI KUMWE KANDI NDABASHYIGIKIYE MU BIKORWA BYANYU BYA BURI MUNSI SINZABASIGA KANDI SINZABATERERANA KUKO NTAZAGENDA NTARANGIJE UMUGAMBI WA DATA. AMAHORO, AMAHORO! NDABAKUNDA UMUGOROBA MWIZA KURI MWESE TURI KUMWE NIMUKOMERE NDABASHYIGIKIYE. NDI MUTAGATIFU MARIE MADALENA. AMAHORO, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *