UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, TARIKI YA 25 GICURASI 2024

Amahoro y’Imana nakomeze abane namwe, bana banjye ndabaramukije, nimuhorane ibyishimo kandi muhorane urugwiro muri Yezu Kristu, murangwe no gusabana, kwishima no kwizihirwa, kunogerwa no gutaramana n’ab’Ijuru, nabagendereye kuri uyu munsi bana banjye, kuko naje kubakomeza kandi nkomeje kubakomeza, kubashyigikira bana banjye ndangaje imbere, bana banjye mpamagarira iteka kubaho mu gushaka kw’Imana, bana banjye nkunda kandi nkabakungahaza, bana banjye nkunda umunsi ku wundi nkabagabira ibyiza kandi nkabasabira ibyiza kuri Uhoraho Imana Umuremyi, kugira ngo mu buzima bwanyu bwa buri munsi murusheho kwakira urukundo rw’Imana; mbahaye umugisha w’Imana kandi mbasenderejemo ibyiza by’Uhoraho, nimugwirizwe umugisha w’Imana kandi mwakire kunezezwa n’Uhoraho, mu buzima bwanyu bwa buri munsi mwumve ko Uhoraho Imana ababereye maso kandi ababereye ku rugamba, ari we ubacungira umutekano kugira ngo mukomeze kumenya icy’ingenzi, ikiboneye, igikwiye ndetse n’igitunganye.

Bana banjye, Uhoraho Imana yahamagariye kubaho mu buzima bwanyu bwa buri munsi, muhabwa ibyiza by’Ijuru kandi musenderezwa urumuri rw’Imana, bana banjye, Uhoraho Imana yahamagariye kubaho mu gushaka kwe, mwebwe mwatowe kandi mwatoranyijwe kugira ngo mugire umurage mwiza mu by’Ijuru kandi muhabwe gusenderezwa ibyiza by’agatangaza, mbifurije koko umugisha w’Imana nkomeje, kandi mbahaye kunezerwa kwizihirwa no kunogerwa turi kumwe kuko mbabereye maso kandi nkaba nkomeje kubabera ku rugamba, kugira ngo umugisha w’Imana ukomeze kuba indasumbwa, ukomeze kuba indashyikirwa muri mwe; igihe nk’iki ngiki rero nimukomere, igihe nk’iki ngiki nimukomeze urugendo kandi mukomeze gukatazanya mushyigikirana, mwubakana, urukundo rubarange kandi kubakana no gushyigikirana bibarange, dore muri abana banjye nababumbabumbiye hamwe mu rukundo rwanjye rwuzuye, mu rukundo rwanjye rukomeye, kugira ngo namwe umunsi ku wundi mukomeze guhuriza hamwe kandi mukomeze guhurira mu rukundo rw’Imana.

Uhoraho Imana yabagiriye isezerano rikomeye, hari ibyo muzi hari n’ibyo mutazi, hari ibyo mushobora kuba mwamenya n’ibyo mushobora kuba mutamenya, ariko Uhoraho Imana igeno ryanyu yarariteguye rirahari n’ubwo hari byinshi bitari byagera mu biganza byanyu kandi bitari byasohora muri mwe, ariko iby’Uhoraho Imana yabateguriye kandi akomeje kubategurira birahari kuko muri abana bafite umurage mwiza n’umugabane mwiza mu by’Ijuru, dore yarabakunze kandi yarabakungahaje, yabahamagariye kuza kubaho mu rukundo rwe, kandi gusenderezwa ibyiza by’agatangaza bana banjye; erega bana banjye, ibi byiza ndabibona nanjye bikanshimisha, ibi byiza mwiberamo nanjye ndabibona bikanyura umutima wanjye cyane kandi bikanshimisha cyane, ni yo mpamvu bana banjye nkomeza kubagaburira kandi nkomeza kubagoborera ibyiza, kugira ngo mukomeze kubaho mu rumuri rw’Imana, kugira ngo mukomeze kubaho mu rukundo rw’Imana, nkomeza kuza mbasanga kugira ngo nkomeze kuzuza ibyiza by’agatangaza muri mwe, kugira ngo nkomeze kubasenderezamo urukundo rw’Imana.

Uhoraho Imana nakomeze yigaragarize muri mwe, Uhoraho Imana nakomeze ahabwe icyubahiro n’ikuzo mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kandi munezezwe n’uko yabatoye yabahamagariye kubaho mu gushaka kwe; erega ntacyo muzabura kandi ntacyo muzakena, kuko Uhoraho Imana ababereye maso kandi ababereye ku rugamba, ahora iteka abarwanira ishyaka kugira ngo mudatsindwa, erega bana banjye Kiremwa Muntu uri mu Isi, ukiri mu mubiri kandi agifite urugendo, tuba tuzi neza imigambi ya Satani mugenda muhangana nayo kandi murwana nayo umunsi ku wundi; hari byinshi Sekibi aba ashaka guhagurutsa kugira ngo bibashikamire, kugira ngo arebe yuko yabakura mu nzira y’ibyiza, kugira ngo arebe yuko yabigizayo, bityo ntimukomeze kubaho mu gushaka kw’Imana, aharanira iteka ko mutabaho mu gushaka kw’Imana kandi aba ashakashaka ubugingo bwanyu cyane, kugira ngo arebe yuko yabubavutsa, ni yo mpamvu nkatwe nk’abatagatifu twatashye tubona buri kimwe cyose kandi buri kimwe cyose tukagisobanukirwa, twishimira kuza kwifatikanya namwe, kugira ngo tubafashe gutsinda icyo cyago, kugira ngo tubafashe gutsinda uwo mubisha.

Ni indyarya ni umuhendanyi kandi ni umushukanyi namwe murabizi, murabizi ko ari indyarya kandi murabizi ko ari umushukanyi, kuko umunsi ku wundi aba ashaka kwirukanka ku bo abona bakomeye, ku bo abona bakomeje urugendo, ku bo abona bakataje mu kwakira ugushaka kw’Imana muri bo, aba ashaka abafite kugira ngo abambure, aba ashaka abari maso kugira ngo abasinzirize, aba abona abakataje bihuta kugira ngo abace intege mu rugendo be kuba bagiteye intambwe ukundi, ahubwo bagararire aho bari bageze, nimumenye rero ubwo buryarya bw’iyo ndyarya kandi mumenye ubwo bushukanyi n’ubuhendanyi bwe, dore iteka icyo abifuzaho ntikikabe kandi ntikikababemo, ahubwo nimuhore iteka mwuzuye urukundo rw’Imana, mumutsinde kandi mumuhashye bana banjye, mbabereye maso kandi mbabereye ku rugamba, nimuhumure Ijuru ryaratsinze n’ubwo Satani arwana ariko ntabwo anesha, Ijuru ryaranesheje kandi Yezu Kristu yaramunesheje, yamuboheye ikuzimu kandi yasize amuboshyaboshye kandi yamwambuye imfunguzo zose, Yezu Kristu ni we ufite imfunguzo za byose, ni yo mpamvu abafungurira umunsi ku wundi mukinjira mu buntu bwe, mukisanga kandi mukisanzura.

Ntimukagire ubwoba hari ubatsindira, mwebwe nimukomeze mugume mu by’Uhoraho Imana, mumuhange amaso kandi mwizere ko Yezu Kristu ari umurwanyi ku rugamba abarwanirira muri byose, mu byo muzi n’ibyo mutazi, ibyo mubona n’ibyo mutabona, kuri buri kimwe cyose twururukira kubarwanirira kandi twururukira kubafasha gutsinda uwo mubisha, kuko hari ibyo mutabasha kubonesha amaso yanyu y’umubiri, hari ibyo mutabasha kumvisha amatwi yanyu y’umubiri, ariko iteka n’iteka turabarwanirira koko kakahava, kuko ntitwicara ntiduhwema kandi ntiduhunyiza, duharanira iteka kubarwanira ishyaka n’urugamba, kugira ngo mutahukane umutsindo; erega bana banjye oya sinabahana ngo mbatererane kandi sinabahahana, ahubwo ngomba kubaba hafi nkamenya icy’igenzi, nkamenya ikibakwiriye kandi nkamenya icyo Uhoraho Imana abifuzaho mu buzima bwanyu bwa buri munsi nkakibagabira, uzi ubwenge rero azirikana urukundo rw’Imana kandi uzi ubwenge amenya kwizigamira ibimutunga, ibimubeshaho, kandi umunsi ku wundi turabakomeza koko kandi tukabashyigikira, nimujye mwakira mwizigamire kandi ibyo twabahaye mubizigame koko, kugira ngo bijye bibatunga umwanya ku wundi, umunsi ku wundi, dore mu nzira harimo ibisitaza kandi hari ibirangaza byinshi, biba byarangaza abagenzi ntibabe bagikomeje urugendo rw’aho berekezaga, harimo ibisitaza byinshi, benshi basitaraho ntibabe bagikomeje urugendo; mu nzira rero hari ibisahuzi kandi hari ibisambo, nimumenye ubwenge bana banjye kandi mushishoze mukenge mugire amakenga, kugira ngo Sekibi atabamburira mu nzira akabasahura akabacuza.

Bana banjye rero kuri uyu munsi nabazaniye ibyangombwa byose by’urugendo kugira ngo nkomezanye namwe urugendo, ariko ibyo nabazaniye Sekibi arabirurumbiye abifitiye umururumba kuko atifuza yuko mwarenga umutaru, kuko atifuza yuko mwakomeza iyo nzira yo kwakira ugushaka kw’Imana muri mwe, kuko atifuza yuko mwakomeza gusenderezwa urumuri rw’Imana no guhazwa ibyiza by’Imana, kuko atifuza yuko twaza muri mwebwe ngo tubagabire umugisha kandi tubasenderezemo urumuri n’urukundo by’Imana mubyiyumvira n’amatwi yanyu y’umubiri, ntabwo abyifuza kuko iyo mwishimye ntiyishima ahubwo arababara cyane, iyo murezerewe we ajya mu cyunamo kuko aba atifuza yuko mwakwishima cyangwa ngo munezerwe, ariko nimujye mwishimira muri Kristu Yezu watsinze, bityo umunsi ku wundi mutsinde uwo mubisha kandi mukomeze kumuhashya, mumwamaganire kure yanyu nanjye turi kumwe, kugira ngo buri kimwe cyose kandi byose mbibafashemo, Yezu watsinze abatsindire byose, Yezu Kristu washoboye abashoboze byose kuko nta kizamunanira kandi nta kimunanira, we wabarinze kugeza magingo aya ngaya, we washoboye kubarundarundira mu rukundo rwe, mukaba mugeze magingo aya ngaya akibarundarunze, akibarinze, abikomereje ku bw’Ijambo rye ryabavuzweho, abikomereje ku bw’imbaraga ze zibakomeje kandi zibashyigikiye imyango yombi, kuko umunsi ku wundi abamenyesha byose kandi akabamenyera byose.

Mbifurije amahoro n’umugisha mu rukundo rw’Imana nimukomere, mube intwari kandi mube amahoro, mukomeze gukatariza icyiza, nanjye turi kumwe mu kubakomeza kandi mu kubashyigikirira mu rukundo rw’Imana, naje nje kubahaza kandi naje nje kubasenderezamo urumuri n’urukundo by’Uhoraho, kugira ngo mukomeze gukatazanya ishyaka ndetse n’umwete kandi mwakire ibyiza by’agatangaza; murabizi rero iteka n’iteka kandi umunsi ku wundi, mba nifatikanyije namwe mu kugendana namwe, ariko bikanshimisha cyane iyo ntaramanye namwe muri ubu buryo bana banjye, ndushaho kubamenyesha amagenzi y’uru rugendo kuko urugendo nkuru nguru mwatangiye kandi mwatangijwe habamo ibitaza byinshi kandi habamo ibirangaza byinshi, ariko mujye muzirikana iteka urukundo rw’Imana kandi mwizere imbaraga za Yezu Kristu, kugira ngo zibafashe muri byose, ntimuzibwire ngo mwebwe ubwanyu mwakwirwanirira, ariko Yezu Kristu muri kumwe arabarwanirira mugatsinda, kuko Yezu Kristu ari we wanesheje kandi akaba ari we watsinze, ni we watsinze kandi ni we mutsinzi w’ibintu byose, mugomba rero kumwegamiraho kugira ngo mutanyeganyega, mugomba kumwegamiraho kugira ngo mutadigadiga, mukomeze kuzirikana urukundo rw’Imana kandi mukomeze gukomerezwa mu ntambwe z’ibirenge byanyu nanjye turi kumwe, mbahaye umugisha kandi mbasenderejemo urukundo rw’Imana, kuko mbifurije ibihe byiza, kuko mbifurije gukomera, gukomeza urugendo no kugubwa neza, kururukirizwamo urumuri n’urukundo rw’Imana, kugira ngo ibyiza by’Ijuru bikomeze kuza kuri mwe ari uruhuri, bibiyungikanyeho bityo umubisha nashaka kubashimashima abure aho abahera, nashaka kubinjirira asange imiryango yose ifunze, nimufunge kandi mudanangire bityo umwanzi nashaka kuza kubinjirana abure aho yinjirira abure urwinjiriro kandi mumwamaganire kure yanyu.

Naje mbasanga bana banjye kuri uyu munsi kugira ngo mbahereze buri kimwe cyose kuko hari ibyangombwa mugomba muri uru rugendo kandi hari ibyo mukeneye muri uru rugendo, kugira ngo bibafashe gutera intambwe mwongere mutere n’iyindi mwongere mukomeze urugendo kandi mukataze ishyaka ndetse n’umwete, mufite ubwira umurava ndetse  n’umuhate wo gukora ikiri icyiza kandi wo gukomeza gusanganira Yezu Kristu, nta za birantega zihari kandi nta bicantege, n’ubwo ibicantege biba bihari kugira ngo tubahe imbaraga zo kugira ngo mubashe kubyima amatwi ndetse n’amaso, bityo imitego y’umwanzi muyisimbuke kahave, bityo umwanzi akomeze amwaramware kandi akomeze akorwe n’isoni, icyo abifuzaho akibabureho kandi icyo abategerejeho akibabureho, kuko muri abana b’Imana mwahawe umugisha kandi mufite umurage mwiza wo gukomeza kubaho mu buntu bw’Imana; mbahaye umugisha bana b’Uhoraho, biremwa by’Imana kandi bana banjye nkunda, bana banjye nikundiye, bana banjye DATA Uhoraho Imana yampaye ngo mbabere umubyeyi, ndabakunda cyane bana banjye kandi narabakunze, kandi murabizi nshimira DATA Uhoraho Imana wabampaye ngo mumbere abana abana nanjye nkomeze kubabera umubyeyi, turi kumwe bana banjye.

Ibyishimo bya Yezu Kristu nibitahe mu mitima yanyu kandi urukundo rwe rukomeze kubasendera iteka n’iteka, nanjye nifatikanyije namwe muri ibi bihe kandi mu bikorwa nk’ibi ngibi, byo kugira ngo nkomeze mbuzuzemo urukundo rw’Imana rukomeye, kandi nkomeze mbashyigikirire mu buntu no mu rukundo rw’Imana ruhanitse kandi ruhambaye, rusendereye mu buzima bwanyu bwa buri munsi, ntimugatsikire, ntimukagwe kandi ntimugasitare, nimuhore iteka murangamiye Yezu Kristu kandi muhore iteka mwakira ugushaka kw’Imana muri mwe turi kumwe, ndabakunda, ndabakomeje bana banjye kandi ndabashyigikiye, mbabereye maso kandi mbabereye ku rugamba cyane, nimukomeze mushyikire urukundo rw’Imana, murambure ibiganza byanyu kugira ngo tubahereze; erega bana banjye ibyo mukomeje gukora kandi ibyo mukora ni ingenzi kandi ni ingirakamaro cyane kandi namwe murabizi muranabibona, ari nayo mpamvu Sekibi ashaka kubahiga hasi no hejuru kugira ngo arebe ko igikorwa nk’iki ngiki cyo guhuriza hamwe mwambaza Uhoraho Imana mumuhamagara, kugira ngo atabare ibiremwa byinshi bituye Isi kandi akomeze kubohora ab’imitima inangiye kandi akomeze guhambura ababoshywe n’ingoyi z’umwanzi, ni yo mpamvu tubahamagara iteka kandi tukabakomezamo ukwemera ndetse n’ubutwari kugira ngo mukomeze gushyigikirirwa mu buntu bw’Imana.

Mbifurije rero umugisha w’Imana kandi mbifurije guhorana urugwiro n’urukundo rw’Uhoraho, nimwakire ubuzima n’ubugingo muri Yezu Kristu, ntimukagwe, ntimugatsikire, kandi ntimuzigere na rimwe mureba hirya cyangwa hino, kuko muzi uwo mukurikiye ko ari Yezu Kristu Umucunguzi kandi Umukiza, we mwemera kandi mukamwambaza kugira ngo ababe bugufi kandi ababere ubuhungiro mu buzima bwanyu bwa buri munsi, nimukomeze kumuhanga amaso bityo Sekibi mumutere umugongo, mumenye ko Yezu Kristu ari we ubarwanira ishyaka n’urugamba umunsi ku wundi, kugira ngo murusheho kubaho mu rukundo rw’Imana.

Mbahaye umugisha bana banjye kandi mbasenderejemo urukundo rw’Imana ku bw’ubwitange bwanyu mukomeje kugenda mugaragaza umunsi ku wundi, kuko no muri aka kanya dukoranye namwe ibikorwa byinshi by’indashyikirwa, mu gukomeza gucecekesha amajwi y’umwanzi Shitani agenda asakuza kandi agenda abombogotana, bityo abari bambaye ibyera bakabyiyambura bakiyambika incwabari kandi bari bambaye; hari benshi bari bagiye kugenda muri icyo kivunge kandi hari benshi bari bagiye kugenda muri uwo muvumba, wo kwiyambura ibyera bari barambitswe, bityo rero bakajya kwambara  incwabari z’umwanzi ariko muri aka kanya hari benshi tugobotse, hari benshi tugobotoye kandi hari benshi tubatuye, dukomeje rero icyo gikorwa kandi dukomeje uwo murava wo kugira ngo dukomeze kubohora ibiremwa byinshi; hari abandi rero bari barinjijwe mu buntu bw’Imana barashyizwemo koko, ariko Sekibi arebye ibyiza bibateganyirijwe arabasamira ngo abamire, bityo rero yari amaze kumva ko amaze kwigarurira benshi, ariko muri aka kanya dutabaye ibiremwa byinshi mu ngeri zose kandi hirya no hino mu Isi mu bantu benshi bagiye batandukanye, hari benshi dukoreye imirimo ndetse n’ibitangaza mu kugoboka benshi; hari abandi benshi bari barihebye barabuze epfo na ruguru, muri aka kanya Uhoraho Imana akoze imirimo ikomeye cyane mu kubagoboka, mu kubagirira neza no kubagobotora, gusenderezamo benshi urukundo rwe rukomeye; hari abandi benshi bumvaga aho kugira ngo bumve bakumvirana, bityo icyo twavuze kandi icyo DATA Uhoraho Imana yavuze, icyo Yezu Kristu yavuze, icyo Umubyeyi Bikira Mariya yavuze, aho kugira ngo babyumve ahubwo bakabifata ukundi, aho kugira ngo bumve bakumvirana, muri aka kanya hari abo duhuguye mu bwenge kandi hari abo tuzibuye amatwi kugira ngo bajye babasha kumva bamenye imvugo yacu, bamenye indoro yacu n’ingendo yacu kandi bamenye ibikorwa byacu, dukomeje gukora hirya no hino mu Isi no muri aka kanya turakoze kandi dukomeje icyo gikorwa, kuko tudahagaze kandi tudacogoye kandi namwe turi kumwe ntiduhagaze kandi ntiducogoye, ntiturangije ntidusoje ahubwo turakomeje ibikorwa turi kumwe.

Mbahaye umugisha bana b’Imana kandi bana banjye, twana twanjye, bibondo byanjye Uhoraho Imana yihitiyemo kugira ngo muhore iteka musenderezwa urumuri n’urukundo by’Imana, kandi muhore iteka ryose munezerewe kubaho mu buntu bw’Imana iminsi yose, nimugire umugisha n’ubugingo muri Yezu Kristu mbahaye umugisha, kandi mbujujemo urukundo rw’Imana, bana banjye nimugire amahoro kandi mukomeze kugubwa neza, mbifurije umugisha w’Imana; ntabwo rero bana banjye mbasezeyeho, ahubwo mbaye nsubikiye aha ngaha, ngiye gukomezanya namwe mu bundi buryo, nimugire ijoro ryiza ndabakunda bana banjye.

AMAHORO AMAHORO, IBIHE BYIZA NIMUKOMERE KANDI MUKOMEZE KUGUBWA NEZA TURI KUMWE, NDABASHYIGIKIYE MBABEREYE MASO KANDI MBABEREYE KU RUGAMBA BANA BANJYE, NDI MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, KANDI MUKOMEZE KWAKIRA INDAMUKANYO Y’ABATAGATIFU BANDI TWAZANYE KUGIRA NGO DUKOMEZE KUBASENDEREZAMO UBUNTU BW’IMANA BUKOMEYE; AMAHORO AMAHORO, NDABAKUNDA BANA BANJYE, NDABAKUNDA BIREMWA BY’IMANA, NIMUGWIRIZWE UMUGISHA W’IMANA TURI KUMWE NDABAKUNDA; AMAHORO AMAHORO, IBIHE BYIZA NIMUGUBWE NEZA BANA BANJYE, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *