Uko twakiriye inkuru y’izuka ry’Umwami n’Umucunguzi wacu Yezu Kristu, kuri njye byambereye umunsi ukomeye, kandi umunsi w’amateka, kuko ntabashije guhita numva inkuru nziza nari maze kugezwaho, kandi numva ari ibintu bindenze kandi birenze ubwenge bwanjye.

Byambereye urujijo kandi bimbera igisobanuro gikomeye, cyane cyane ko ntahise niyumvisha izuka rye, ahubwo nabanje gutekereza niba baba batamutwaye, kugira ngo tutabasha kumubona; ariko kandi mu rukundo Imana yadukunze, kandi mu kurushaho kudusobanurira, ndetse no kumanura urumuri rw’imirasire itagereranywa twahise dusenderezwa, niho yahise atwiyereka, kandi atwiyereka mu byishimo bikomeye, ndetse no mu munezero utavugwa.

Twahise turangwa n’ibyishimo kandi turangwa n’umunezero utavugwa, cyane cyane dusimbuka dusabagizwa n’umunezero kandi dusabagizwa n’urukundo yari amaze kutugaragariza.

Twihuse rero cyane cyane mu kubitangaza ndetse no kubigeza ku bandi, bityo rero inkuru ikwira hose, kandi yamamara hirya no hino mu Isi.

Ni igikorwa rero kitari cyoroshye, kandi ni igikorwa kitabashaga kumvishwa na buri wese, cyangwa ngo acyiyumvishe, cyane cyane mu bitekerezo no mu myumvire ya muntu, ahubwo keretse abari babihawe, kandi abari barabihishuriwe.

Twari twuzuye ibinezaneza kandi twuzuye umunezero tutigeze tugira mu buzima bwacu, kuko Yezu Kristu yari yongeye kutwigaragariza kandi yari yongeye kuduhagararamo nk’Umwami, Umutegetsi w’Isi n’Ijuru, bityo rero iryo yari yaravuganye natwe, kandi iryo yari yaravuganye n’intumwa, akaba yari arishyize ku magaragaro, kandi yari arishyize mu ngiro.

Yabereye rero urukundo rukomeye benshi, kandi asesekaza urumuri rwe kuri buri kiremwa cyose gituye Isi, kuko imbaraga ze n’imisusire ye yahise abitwuzuza, bityo twambara isura ye kandi twambara imbaraga ze mu buryo bw’agatangaza.

Nta wabasha rero kubyumva, kandi nta wabasha kubisobanukirwa, atarabibonye cyangwa ngo ahabwe kubimenya, ndetse no kubyumvisha ubwonko, kuko ibyo Uhoraho Imana yadukoreye, kandi ibyo Yezu Kristu yadukoreye, byabaye iby’agatangaza mu maso ya bamwe, cyane cyane mu maso y’abamukerensaga, ndetse no mu maso y’abatari bakabashije kumusobanukirwa.

Twakiriye rero inkuru y’izuka ry’Umwami n’Umucunguzi wacu Yezu Kristu, mu buryo bukomeye kandi mu buryo bwo kurushaho kumwemera, ndetse no kumukunda, kumukurikira ndetse no kwemera kumuhamya muri benshi, mu bamuzi ndetse n’abatamuzi, bityo duhabwa imbaraga zo kurushaho gukwiza urwo rumuri, rwari rumaze kumurikira Isi, kandi rwari rumaze gutangaza hirya no hino ku kiremwa.

Urumuri rwe rero rwahise rwirukana umwijima kandi ab’umwanzi yari amaze kwiboheraho, ndetse n’abo yari amaze kugaragurisha agati; urumuri rwa Kristu Nyagasani wari umaze kwizura, rwahise rubohora abo bose, cyane cyane abari bamaze kuzikwa, kandi abari bamaze kubohwa n’urupfu, bityo ahambura ingoyi z’umwanzi, kandi acagagura iminyururu yari iboshye abana b’Imana.

Kuko rero twari tuzi neza icyo yaramaze mu buzima bwacu, ndetse no mu buzima bwa kiremwa muntu, byatumye turushaho kwisanisha na we, kandi turushaho kumwumva, ndetse no kumwumvira, kugendana na we, ndetse no kumukurikira mu ngendo ze zose, cyane cyane kuko ibyo yari yaratubwiye, kandi ibyo yari yaradusezeranyije, ibyo yari yaragagarije imbere y’intumwa ze, ndetse n’imbere y’abigishwa be, yari amaze kubitangaza, kandi yari amaze kubigaragariza ku mugaragaro, yari yarigishije kandi yari yaratanze urugero ko azapfa, ariko kandi kandi nyuma y’iminsi itatu akizura; bityo rero kuko yari amaze kwizura, ntabwo habayeho gushidikanya, no kwibaza ngo tujye kure cyangwa tujye inyuma y’umurongo, ahubwo twahise twakira, twakira  iyo nkuru nziza mu mutima wacu, turashyingura kandi turabungabunga, kugira ngo iryo jambo ryiza, kandi iryo jambo ry’umukiro ryari rimaze kutubuganizwamo, kugira ngo umwanzi ataritwambura, cyangwa akadutesha ukwemera, ndetse no gushidikanya.

Yezu Kristu yari amaze kutwiyereka, kandi yari amaze kutwereka ububengerane bwe, ntabwo rero twari kurangwa no gushidikanya cyangwa n’ukwemera guke, kandi twari tumaze kumwibonera, ndetse tumaze kubona uruhanga rwe, ndetse n’ububengerane bwe, n’ubwo tutahise tumusobanukirwa, cyangwa tumumenye wese, ariko kandi ibimenyetso ndetse n’ibikorwa bye, byatumye turushaho kumwiyumvamo, ndetse n’isura ye, n’impumuro ye, n’umubavu we watamaga ububengerane, bituma turushaho gusobanukirwa n’urukundo rwe, ndetse n’icyo yari yaravuganye n’intumwa ze.

Ariko kandi kubera ko cyari igikorwa kitoroshye, kandi cyari igikorwa kitari gupfa kwiyumvishwa na buri wese, byabaye ibikomeye, kandi biba ibyo kutagirwaho impaka, ariko kandi ntibyabuze y’uko natwe twari tumaze kubishyikirizwa, kandi twari tumaze kubibwirwa, twahinze umushyitsi, kandi tugira ubwoba bukomeye, cyane cyane mu kwibaza uko byagenze, n’uko yizuye mu bapfuye, akiganzura urupfu.

Twahise tugira amatsiko yo kumubona, ariko kandi nawe atwumva bwangu mu kutwiyereka, bityo rero bituma isura ye n’urukundo rwe birushaho kwishushanya natwe, kandi mu kunezerwa, n’ibinezaneza n’igishyika, ndetse n’ikinyotera, n’igicaniro cy’umuriro wakomeje kugurumana mu mutima wacu, kirushaho kwiyongera kandi kirushaho gususurutsa benshi, cyane cyane abari batuye ku Isi, kuko urukundo rwacu ndetse n’ukwemera kwacu kwatumye benshi mu isi, barushaho nabo kwemera kandi barushaho gusobanukirwa n’izuka ndetse n’inkuru nziza y’Umwami n’Umucunguzi wacu.

Twahise rero twumva tutabyihererana, ari nako twahise tubigeza ku zindi ntumwa, bityo rero nabo babyakirana ubwuzu, kandi babyakirana igishyika, babyakirana urukundo rukomeye, ariko kandi havamo bamwe bihuta, kugira ngo barebe koko niba ari impamo.

Nabo rero mu kwihuta basanze icyo tubabwira ari impamo, kandi icyo tubagezaho ari ukuri kuzima, bityo bibakurizamo gusingiza ndetse no kurata, gukuza ndetse no guhora barangurura mu kanwa kabo, bavuga ibigwi ndetse n’urukundo Imana yakunze ikiremwa muntu.

Aho twari turi rero twari twuzuye agahinda, kandi twuzuye ishavu, ibyo byose byahise bisimburwa n’ibyishimo, bityo bisimburwa n’ibirori, kandi bisimburwa n’umunezero tutazigera duteshukaho, kandi tutazigera twibagirwa, kuko ari bwo yahise atubuganizamo amahoro ye, kandi akatubuganizamo urukundo rwe mu buryo bw’agatangaza, bityo rero adusesuraho ikuzo rye kandi adusesuraho umunezero we.

Izuka rye rero n’uko twakiriye ikuzo rye, ryabaye nk’umurabyo kandi biba nk’amarenga, ariko kandi bigaragarira kiremwa muntu gituye Isi, ariko kandi biba na none incamarenga y’uko natwe tutagomba guheranwa n’urupfu, ahubwo tugomba kuzukana na we, kandi tukazuka mu rukundo rwe, ndetse no mu budahemuka bwe.

Uko twakiriye rero inkuru nziza y’izuka ry’Umwami n’Umucunguzi wacu Yezu Kristu, byatubereye impamba ikomeye, kandi idusindagiza mu rugendo rwacu ku Isi, bityo bitubera n’icyambu kitwambutsa, kandi kidukomeza mu kwemera no kurushaho kumurikira, no kumwiyumvisha, ndetse no kumutuza mu buzima bwacu bwa buri munsi.

Yezu Kristu, Umukiza, Umucunguzi kandi Umuremyi w’ibiboneka n’ibitaboneka, nakomeze atubere urugero rwiza, kandi nakomeze abere buri kiremwa cyose gituye Isi, kumurangurukira ndetse no kumukengurukira, cyane cyane habaho kuzirikana urupfu rwe ndetse n’izuka rye, bityo koko izuka rye rirusheho kwishushanya na benshi, kandi izuka rye rirusheho kubera urugero benshi bazikamiye mu kibi, ndetse n’abakomeje kuzikamira mu cyaha.

Yezu Kristu yizuye mu bapfuye kugira ngo ahambure ingoyi z’abari baziritse, kandi abohore iminyururu y’abo umwanzi yari akomeje kubohaboha.

Nahabwe rero ikuzo, kandi nahabwe icyubahiro mu mitima y’ibiremwa byose biri ku Isi, bityo iteka n’iteka ahore abisingirizwa kandi ahore abihererwa ikuzo ndetse n’ububasha.

MBIFURIJE UMUNSI MWIZA, KANDI MBIFURIJE KUGUBWA NEZA.  NDI MUTAGATIFU SALOME. AMAHORO, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *