UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU TEREZA CHIKABA, TARIKI 06 UKUBOZA 2023

Mbasesekajeho amahoro n’ umugisha ntore z’ Imana, nshuti bavandimwe banjye; ndabahobeye mu rukundo kandi mbasanganyije umunezero mu buryo bw’agatangaza kuko nihuje namwe mu mbaraga zikomeye kandi nkaba nje kugendana namwe mu bikorwa bikomeye bya DATA kuko nje kurwana urugamba rudasanzwe kandi nkaba nje mu bubasha bukomeye kugira ngo nkomeze mbavomerere kandi mbuhire mu mbaraga zikomeye kugira ngo mugende mutikanga kandi mugende mudakangarana kuko Uhoraho Imana ari kumwe namwe kandi akaba ari mu buzima bwanyu bwa buri munsi; nimukomere ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mu mbaraga zidasanzwe, kuko ndi bugufi bwa buri wese mu buryo bw’agatangaza nkaba mbambitse nk’abarwanyi kugira ngo tujyane ku rugamba mutikanga mugende nk’abatari abanyabwoba, mugende nk’abasirikari bakomeye kuko nje kugendana namwe mu muvumba ukomeye kugira ngo tugaragaze ububasha bwa DATA kandi tugaragaze imbaraga za DATA zikomeye mu Isi yose.

Ndabakomeje kandi nshyigikiye buri wese mu rukundo kuko nunze ubumwe namwe mu rukundo rwa DATA, kugira ngo murusheho gutunganya benshi mu Isi kandi murusheho kugarura benshi batannye kandi batandukiriye, kugira ngo bagaruke mu rukundo rw’ Uhoraho Imana mu buryo bw’ agatangaza.

Twinjiye mu bikorwa budasanzwe kandi twinjiye mu rugamba rukomeye, nkaba nsaba buri wese gutuza no gutekana mu mitima yanyu kugira ngo mwakire ububasha bw’ Uhoraho Imana kandi mwakire imbaraga zidasanzwe Uhoraho Imana abavomereye mu buryo bw’ agatangaza; muri imiyoboro y’ ibyiza by’ Ijuru kuko tuje kubayoboreramo ububasha bukomeye, bugomba kuramira Isi kandi bugomba kuramira Ikiremwa Muntu aho kiva kikagera, kuko buri wese agomba kugendera mu rukundo rwa DATA kandi akagendera mu mahoro ya DATA.

Nkomeje buri wese kandi nshyigikiye buri wese mu bwitange bwanyu bwa buri munsi, ngira nti nimukataze kandi mukomereze aho ngaho, kuko mukomeje gukora imirimo ikomeye kandi mukaba mukomeje gukora ibikorwa bidasanzwe mu Isi yose; ntimugahungabane kandi ntimugakangaranywe n’ ab’ Isi urugamba turwibereyemo, kuko DATA yatwohereje mu Isi mu buryo bw’ agatangaza kugira ngo tuze turwanirire buri wese utuye Isi, mu kunga ubumwe na we mu mbaraga zikomeye kandi mu bubasha bukomeye bw’ urukundo, kuko ari igihe cya buri wese utuye Isi kugendera mu rukundo, amahoro n’ ibyishimo mu buryo bw’ agatangaza.

Nimukenyere muraberewe kuko mwacyenyejwe na Nyirijuru mu buryo bw’agatangaza, kugira ngo mugende nk’ Inyange za Nyirijuru, murohora kandi mutabara, kuko nje kugendana namwe kandi nifatikanyije namwe mu bihe nk’ ibi ngibi budasanzwe. Nimuhumure turi kumwe, umwanzi yaratsinzwe nta jambo afite kuko ububasha ari ubw’ Uhoraho Imana, akaba akomeje kububasenderezamo no kubakomereza intambwe, kugira ngo mukomeze kugendera mu gushaka kw’ Imana mu buzima bwanyu no mu mibereho yanyu ya buri munsi.

Ndabakunda kandi ndabashyigikiye Ntore z’ Imana, nshuti bavandimwe banjye, nunze ubumwe namwe mu buryo bw’agatangaza kandi nkomezanyije namwe urugendo, mu mirimo ya DATA idasanzwe igomba kugaragarira Isi yose kandi igomba kugaragarira bose mu bwitange bwanyu bwa buri munsi mu bikorwa by’ Uhoraho; mwatojwe n’ Ijuru ryose kandi mwatowe n’ Ijuru ryose, kugira ngo mukore imirimo ikomeye mu Isi kandi mukore ibikorwa budasanzwe. 

Muri abarwanyi ku rugamba, nimukomeze murwane intambara mutikanga, ntimugende nk’ abanyabwoba, muri abasirikare ku rugamba mwatojwe n’ Ijuru ryose, nimuseruke gitore kandi museruke nk’ ingabo zoherejwe ku rugamba, mudahungabanywa n’ ibiri mu mayira kandi n’ibyo mwumva, nimureke urusaku rw’ umwanzi kuko ibyo byose tuje kubicecekesha kandi tuje kubivana mu nzira mu mbaraga zikomeye kugira ngo ububasha bwa DATA bugaragarire bose; umutsindo wa DATA uri mu Isi kuko yatsindiye bose, akaba ari igihe cyo kubitangariza Isi, kuko hasigaye igihe gitoya cyo gukoma ku mbarutso, kugira ngo tugaragarize umwanzi ko nta bubasha afite nta n’ ijambo afite, kuko ijambo ari iry’ Uhoraho Imana, akaba aje kwigaragaza mu ntore n’ intumwa yatoye hirya no hino mu kugaragaza imbaraga ze n’ ububasha bwe bukomeye.

Nimukomere ndabakomeje kandi ndabashyigikiye turi kumwe mu bikorwa bya buri munsi, kuko ngendana namwe muri bucece, tukaba twaje mu buryo bw’ umugaragaro kugira ngo tugaragaze ibikorwa bya DATA kandi tugaragaze imirimo ya DATA ikomeye mu Isi yose; nshyigikiye buri wese kandi nkomeje buri wese mu rukundo ngira nti: nimubeho mu rukundo rw’ Imana kandi mukatarize muri rwo, impuhwe z’ Uhoraho zihore zibatwikiriye kandi zibasendereye, murangwe n’ ukwemera n’ ukwizera, byuzuzwa n’ urukundo rw’ Uhoraho Imana rubasendereye kandi rubatwikiriye, kuko muri mu nyanja ngari y’ urukundo, ivomerera Isi yose kandi ivomerera amahanga yose, mu bwitange bwanyu bwa buri munsi kandi mu murava mukomeje kugaragaza muri uyu murimo.

Nshimiye buri wese kandi nkomeje buri wese ngira nti nimukomere kandi mukomeze urugendo, kuko mbashimiye ko mutabaye ibigwari ku rugamba, ngo muhungabane cyangwa mucike intege, ahubwo mugahorana inyota, kandi mugahorana ibakwe kugira ngo mutabare Ikiremwamuntu; nimukomere kandi mukomereze aho ngaho turi kumwe namwe muri byose kandi turabashyigikiye mu buryo bw’ agatangaza, kuko tuje kurwana mu mbaraga zikomeye kandi mu bubasha bukomeye, nta na rimwe muzirwanirira kandi nta na rimwe muzirwanaho, kuko Uhoraho Imana yatwohereje mu Isi kugira ngo twunge ubumwe namwe kandi tubane namwe, mube mu Isi nk’ abatayirimo, kuko muriho gitagatifu kandi muriho kimarayika mu buryo bw’ agatangaza.

Ni igihe cya buri wese guhagarara mu mwanya we, akumva ububasha bw’ Uhoraho Imana mu buzima bwe, kuko Uhoraho Imana yabusendereje mu mibiri yanyu kugira ngo mukore imirimo ikomeye, kandi mukore ibikorwa budasanzwe mu Isi yose mu bwitange bwanyu bwa buri munsi; nimuhore mutahirije umugozi umwe kandi muhore mwibumbiye hamwe mu rukundo rw’ Uhoraho Imana, kuko mwahujwe n’ Uhoraho mukabumbirwa hamwe mu buziranenge bwa DATA, kugira ngo mukore ibikorwa bikomeye kandi mukore imirimo ikomeye muri bose.

Ni igihe rero cyo kurundarunda kandi ni igihe cyo guhuza bose mubahuriza mu rukundo rwa DATA, kuko mutari mwenyine ku rugamba, Ijuru ryose ryaramanutse kugira ngo ribane namwe kandi ryifatikanye namwe muri uyu murimo, kuko Uhoraho Imana yiteguye gukorana namwe imirimo n’ ibitangaza, kandi yiteguye kugaragaza ububasha bukomeye.

Nkoranye namwe imirimo ikomeye kuri uyu munsi kandi nkoranye namwe ibikorwa budasanzwe, tukaba dukomeje mu buryo bw’ agatangaza, kuko tudasubikiye aha ngaha, ni urugamba rukomeje mu buryo bukomeye, ariko kandi nimuhumure kuko umutsindo uri mu biganza byanyu, Uhoraho Imana yabatsindiye, kandi akaba ari rwagati muri mwe mu buryo bw’ agatangaza, kugira ngo yiyubahishe kandi yiheshe ikuzo mu buzima bwanyu. Nshigikiye buri wese kandi nkomeje buri wese ngira nti nimukomeze mwishime kandi munezerwe, mukomeze kwishimira mu Bwami bwa DATA, kuko mwatujwe mu rukari rwe mu buryo bw’ agatangaza, kugira ngo ibikorwa bye byigaragarize muri mwe kandi byigaragaze mu buzima bwanyu bwa buri munsi.

Muri ingoro y’ Uhoraho akoreramo imirimo ye ikomeye kandi akoreramo ibikorwa bye bidasanzwe, ariyo mpamvu mugomba gusigasira ibyiza mwahawe, mugahora mwigengesereye muzirikana ko mutwaye ubukungu bukomeye kandi mutwaye amabanga y’ Imana, bityo mugahorana inyota, kandi mugahorana ishyaka ryo gukomeza gusigasira ibyiza mwahawe n’ Uhoraho; mufite byose mu biganza banyu, ngaho rero nimuseruke mujye ku rugamba, kuko mwashyizwe imbere kugira ngo muyobore imbaga nyamwinshi y’ abatuye Isi, mu kubayobora mu rukundo rw’ Imana kandi mu kubayobora mu butungane bw’ Uhoraho Imana Umuremyi wa byose.

Ndabakunda Ntore z’ Imana, nshuti zanjye ndi mukwe namwe muri byose, nunze ubumwe namwe mu buryo bw’ agatangaza mu mbaraga zikomeye, kuko DATA yabyemeye ko mbana namwe kandi ko ntaramana namwe, nkaba nje kubayobora mu nzira y’ urugamba mu buryo budasanzwe, kugira ngo mbarinde umuvumba kandi mbarinde umuhengeri, mutambuke mutikanga kandi mutambuke mudahungabana kuko Uhoraho Imana aje kurwana uru rugamba, kandi akaba ari kururwana inkundura ahigika kandi yigizayo ikibi cyose, asakaza imbaraga ze zikomeye, natwe tukaba turi kugenda dushimangira ububasha bwe kandi dushimangira imbaraga ze muri buri kiremwa cyose.

Ni urugamba rutoroshye kandi ni intambara ikomeye mu kurwanirira Mwene Muntu, kuko turi kurwanya mu buryo bukomeye kandi tukaba turi kurwana mu mbaraga zidasanzwe, kugira ngo duhungabanye ikibi cyose kandi dutsembe ikibi cyose aho kiva kikagera, kuko Uhoraho Imana akomeje gusakaza imbaraga ze mu bamwemera n’ abamwizeye, abamukurikiye n’ umutima utaryarya, kuko ariho aje kwigaragariza kandi akaba aje kugaragaza ububasha bwe bukomeye.

Nimukomere rero turi kumwe muri byose, ku rugamba ntimuri mwenyine, turabayoboye mu rugendo kandi turabakomeje mu buryo bw’ agatangaza, kugira ngo tubarinde ibisitaza, kandi tubarinde amananiza yose akomoka ku mwanzi; tuje kwigaragaza mu buryo bukomeye kandi tuje kwigaragaza mu mbaraga zikomeye, kuko tuje ku mugaragaro, tukaba turi kugenda tubonana na buri wese mu buryo bw’ agatangaza, cyane cyane abahangara ibikorwa by’ Uhoraho, n’ abakomeje kubatunga intoki, bakirengagiza ko muri intumwa z’ Ijuru ryose kandi mwatumwe n’ Uhoraho, ubaryanira inzara kandi ubatunga urutoki aba abigiriye Uhoraho, kuko Uhoraho ariwe wabohereje kandi akaba ariwe ubayoboye muri byose, mu mbaraga ze n’ ububasha bwe.

Uhoraho ntakumirwa kandi ntakomwa mu nkokora, kuko yigenga muri byose, akaba ari Uhoraho Imana, Umugenga w’ ibiboneka n’ ibitaboneka, kandi akaba akomeje kubasakazamo ububasha bukomeye n’ imbaraga zikomeye, kugira ngo munyeganyeze ikibi cyose cy’ umwanzi, kandi mutsembe ibikorwa byose by’ umwanzi mu buryo bw’ agatangaza; nimufate intwaro mu biganza byanyu kuko twazibahaye kandi tukaba dukomeje kubongerera imbaraga, kugira ngo mu rugendo mugende mukomeye kandi mugende muri intwari ku rugamba, muzirikana ko mufite ibitero muhanganye nabyo, ariko kandi bitabarushije imbaraga kandi bitabarushije ubushobozi, kuko Uhoraho Imana yihagije muri byose kandi ari Umunyabushobozi kandi agashoboza bose, abamwemera n’ abamwizeye, abamukurikiye n’ umutima utaryarya.

Icyo tubasaba ni ukuguma mu myanya yanyu, kuri buri wese agahagarara aho agomba guhagarara yashyizwe n’ Uhoraho, kuko mwatojwe byose kandi mweretswe byose, ntabwo mukiri abana batoya, kuko mumaze guca akenge kandi mumaze gukura; niyo mpamvu tubohereza ku rugamba kugira ngo mugende mutikanga, kuko muri kumwe n’ ingabo zikomeye mugomba kugendana nazo ku rugamba kugira ngo mutsembe ikibi cyose mu Isi, kandi muhirike imbaraga zose z’ umwanzi.

Igihe murimo ni igihe cyo gukomera kuri buri wese, ntabwo ari igihe cyo kwitindaho, nta n’ ubwo ari igihe cyo kwitsitaraho, ntabwo ari igihe cyo kureba hirya no hino, ni igihe cyo gutumbira imbere murangamiye Uhoraho, kandi murangamira urukundo rwe rukomeye, kugira ngo akomeze kubuhira kandi akomeze kubavomerera, bityo akomeze gukorana namwe imirimo ikomeye kandi akomeze gukorana namwe ibikorwa budasanzwe.

Ndabashyigikiye mu rukundo, kandi ndi kumwe namwe mu mbaraga zikomeye, nkaba ngira nti nimwakire imboni nshya kandi mwakire amatwi mashya, kugira ngo mwumve ibyo abandi batumva, kandi mubone ibyo abandi batabona, mwakire ubwenge bwo gusobanukirwa n’ ibyo abandi badasobanukiwe, kugira ngo murusheho gusobanurira benshi iby’ ijambo ry’ Imana kandi iby’ urukundo rw’ Imana mu Isi yose, kuko mwahawe ijambo kandi mukaba mwarahawe ububasha bwose mu kwigenga no gutegeka isi mu itegeko rya DATA, kuko turi kugendera mu itegeko rya nyuma rya DATA ryo kurangiza byose no guhindura byose bundi bushya, kugira ngo buri kimwe cyose gituye isi gihinduke ukundi mu rukundo rwa DATA kandi mu bubasha bwa DATA.

MBIFURIJE UMUGOROBA MWIZA KANDI MBIFURIJE IBIHE BYIZA NTORE Z’ IMANA, NDI KUMWE NAMWE KANDI NDABASHYIGIKIYE MU RUKUNDO, NDI MUTAGATIFU TEREZA CHIKABA, AMAHORO, AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *