UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU TEREZA W’UMWANA YEZU BWO KU WA 05 UGUSHYINGO 2025

Ndabaramukije nshuti bavandimwe nkunda, mbifuriza kuguma mu rukundo rwa Kristu Nyagasani wabakunze kandi wadukunze mbere, bityo akatugirira icyizere akaduha kwicara iruhande rwe bityo igihe nk’iki tukaba tuje muri mwe kugira ngo tubakomeze kandi tubahumurize, mu buryo bwo kubafasha mu rugendo murimo rugana Imana; twururutse nk’abatagatifu kugira ngo tubakoranyirize hamwe mu Rukundo rw’Ijuru, bityo tubasabanyishe na DATA kandi tubagaragarize umusaruro w’isengesho ryanyu, nimukomeze mutere intambwe kandi mukomeze mujye mbere mu buryo bwo kwigaragaza kandi mu buryo bwo kugaragaza ibikorwa byihariye DATA yateguriye muri mwe, kuko hari imbaraga zikomeye n’ububasha bufatika buri kwiyongera muri mwe, kandi hakaba hari n’imbaraga zidasanzwe ziri kururukira mu Isi yose; erega mufatiye runini Ikiremwa Muntu, kuko mwemeye kwitanga kandi mugahagarara ku gasongero kugira ngo muhore iteka mureberera imbaga nyamwinshi; ibyo byose rero mubikoreshwa n’Urukundo rw’Imana kandi mukabikoreshwa n’Ukwemera Uhoraho Imana yabibye muri mwe, ari nayo mpamvu nkomeje kugushimangira ndetse no gukomeza kwagura imitima yanyu kugira ngo ikomeze ibe mu rukundo, urukundo ntirusaza kandi ntirucuya ntirutuba ahubwo urwakiriye ruhora iteka rwisukiranya kandi rugahora iteka rwaguka; nanjye nabayeho muri urwo rukundo nkunda Kristu Nyagasani kandi nkunda Ijuru ryose muri rusange, bityo urukundo ruransaba kandi ruransaga, kuko icyo nabonaga cyose nakibonagamo Urukundo rw’Imana bityo bikamfasha kubaho, mu kwemera mu kwizera ndetse no mu bwisanzure bwa buri wese.

Ibyo nacagamo byose cyangwa ibyo nanyuragamo byaba ibyoroshye cyangwa ibikomeye, yaba mu byishimo cyangwa mu makuba, nta cyandemereraga kuko nari nzi neza ko nta na kimwe gishobora kungirirwaho Uhoraho Imana atacyemeye kandi umukunzi wanjye atagishatse, koko rero urukundo rwose nari nararurekuriye muri Kristu Nyagasani nta cyanteraga intugunda ngo numve ko cyabayeho ku bw’impanuka ahubwo byose nabigiriraga uwankunze kandi uwantoye, bityo bikamfasha kubana na bose kandi bikamfasha kuba mu Isi itandemereye, namwe rero kuri uyu munsi kandi kuri iyi saha, aho mukomeje kwambaza Izina ry’Imana kugira ngo Ijuru ryose ryururutse imirasire yaryo mu Isi ritwike kandi rikongore ibikorwa byose by’umwijima, risakaze kandi ryururutse amahoro mu Isi, nimukomere kuko ijambo ryanyu rirema, kandi mukaba mwarigishijwe kandi mwarabwiwe ko icyo musabye mu Izina rya Kristu Nyagasani cyose gikoreka; erega mwahawe ububasha bwo gutegeka no gushyiraho byose mu buryo bukomeye kandi mu buryo budasubirwaho, igihe nk’iki rero akaba ari igihe gikomereye benshi mu Isi, cyane cyane abatemera Imana.

Bana b’Imana dore benshi bari mu byaha binyuranye, bari mu kazuyazi, akenshi na kenshi Urukundo rw’Imana baruhinduye amanjwe kuko bafite uko barutwara ndetse n’uko barujyana, ubu kenshi na kenshi abavuga ko bafite urukundo usanga bakunda kubera impamvu runaka, ndetse bagakunda bafite icyo bashaka guca kuri bagenzi babo, kugira ngo babagaragarize ko bari kumwe nabo; mwebwe rero icyo muri gusabira muri iki gihe ni Urukundo rwa rundi Kristu Nyagasani yabakunze, igihe yemeraga kwitanga akitangira imbaga nyamwinshi, ndetse akagirira n’impuhwe abari bamaze kumugirira nabi; urwo Rukundo ni rwo muhabwa munsi ku munsi kandi ni narwo turi gusabira Kiremwa Muntu, kuko ari rwo rugomba kuba mu Isi kandi rugomba kuyobora Isi yose muri rusange; erega Isi yabaye mu kavuyo k’umwanzi bityo umwijima utaha Isi urayibundikira, niyo mpamvu turi kurwana urugamba kugira ngo dukureho igihu cy’umwanzi bityo dutangaze urumuri ruhoraho kandi ububasha buhoraho buyobowe n’Ijuru ryose mu buryo bufatika kandi mu buryo budasubirwaho.

Nk’abatagatifu duhora iteka turwana urugamba inkundura, kugira ngo abari mu kwemera kandi abari mu kwizera baharanira ubutungane kandi bagaharanira kugera ikirenge mu cyacu, tubatere inkunga kandi tubafate ikiganza; ntabwo rero muri mwenyine kuko umuhate wanyu tuwubona, ndetse n’inkunga yanyu tukayibona, kuko tuzi neza akamaro mumaze; mufatiye benshi runini n’ubwo batabizi cyangwa batabisobanukirwa, ariko kandi igihe ni iki murimo kugira ngo abo mwafashishije amasengesho yanyu babigaragarize kandi mubashe ubona umusaruro rwose; nimuhumure kandi mukomere mwishime kandi munezerwe, kuko mwahamagawe mu murimo udasanzwe kandi mukaba mwarashyizwe ku gasongero kugira ngo abari mu Isi bose babavomeho imbaraga kandi mube isoko idakama y’urukundo; mugaragiwe na benshi mu buryo bwuzuye kandi mu buryo bufatika, ari nayo mpamvu mufite agaciro imbere y’Uhoraho, kandi mukaba muri umubavu mwiza uhumura kandi ugera hirya no hino, isengesho ryanyu riratumbagira kandi rikagirira akamaro benshi mu buryo bwuzuye kuko ritagarukira hafi cyangwa ngo rigarukire ku bo muzi gusa, rirenga imbibi rikarenga umupaka rikagera hirya no hino, rigakwira mu Isi yose mu Kiremwa Muntu muri rusange, mu bababaye ndetse n’abashavuye, abo bose bararuhurwa, n’abafite ibyifuzo bitandukanye bakabisubizwa ku bw’impamvu yanyu y’ubwitange; nimukomeze rero mwitangire imbaga itabarika cyane cyane muyisabira kandi namwe ubwanyu mwisabira, ikiruta ikindi mumenya icy’ingenzi, icya ngombwa, kuko ari igihe cyo kugira ngo isengesho ryanyu rirohore roho nyamwinshi kandi rihindure byinshi mu Isi yose.

Ni igihe cyo kugendera ku itegeko rya DATA kuko itegeko rya DATA rishyiraho kandi rigakuraho, bityo rero mukaba mubereyeho kurishimangira mu buryo bwuzuye kandi mu buryo bwubahiriza byose; nimukomeze rero mutere intambwe mushyigikirwe n’Urumuri rw’Imana iteka ryose, kugira ngo aho Ububasha bw’Ijuru ndetse n’aho imbaraga ziganje ziri zikomeze zigaragaze kandi zikomeze zibafashe mu buryo bwose kandi mu buryo budasubirwaho; nimuhorane Imana kandi mukomeze mukataze mu nzira ibaganisha aheza, kugira ngo icyiza mwahawe kandi icyiza mwashyikirijwe gikomeze kibyare imbuto nyinshi kandi imbuto zanyu zihore ziryohera bose kuko muri igiti cy’inganzamarumbo; erega mukomeje kwaguka kandi mukomeje kugwiza imbuto nyinshi muri benshi kuko ziri kugenda zigaragaza kandi zikaba ziri kugenda zihindura Isi mu buryo bwacu, n’ubwo kenshi na kenshi mutabasha kubibonesha amaso yanyu y’umubiri, ariko amaso y’imitima narusheho kubona kandi arusheho gusobanukirwa impinduka idasanzwe iri kugenda yigaragaza kandi iri kugenda itunguka muri mwe kugira ngo mubone impinduka ikomeye, cyane cyane y’aho Isi igeze; turi kumwe namwe rero mu muvuduko wihuse kandi namwe mukomeje kugendana natwe mu buryo bwimbitse, kuko muzi neza abo muri bo kandi mukaba muzi neza icyo muri cyo, ndetse n’icyo muri kurwanirira, icyo twifuza muri mwe ni uko murushaho kumenya no gusobanukirwa ibikorwa by’Ijuru, mukabibamo mu rukundo rwitanga kandi rwitangira imbaga nyamwinshi; nimukomeze rero mwakire uwo musabano udasanzwe ubasabanyisha n’Ijuru, kuko natwe tunezerejwe n’ubwitange bwanyu, umurava mushyira mu cyo muba mwahamagariwe ndetse n’icyo muba mwatumirijwe, muri intumwa nziza rero zitumwa kandi zigatumika zigatumikira igihe, kandi abo mugezeho ntimubasige amara masa, nimukomeze rero mukataze kandi mutere intambwe mujye mbere, Urukundo rw’Imana rukomeze rugurumane mu mitima yanyu.

Ndabakunda Ntore za DATA kandi nshuti bavandimwe nkunda, nimuhorane Imana kandi muhore iteka muri mu rukundo ruhoraho kandi urukundo rwitangira byose, nta cyiza nko kwakira Urukundo rw’Imana, kurubamo kandi no kurwinyagamburiramo, kuko rubashoboza byose kandi rukabatsindira; nanjye rero ndi kumwe namwe mu muvuduko udasanzwe wo gukomeza kubuganiza imbaraga zihariye muri mwe kugira ngo musige ikibi n’icyaha, musingire icyiza mwagenewe kandi mwateguriwe n’uwabakunze mbere, Kristu Nyagasani akomeje gukora imirimo n’ibitangaza mu buzima bwanyu, namwe nimukomeze mumwemerere kandi mukomeze mumugaragarize ko mumukunze kandi muri mu cyo yifuza kandi abashakaho, na we ntahwema kubagaragariza imirimo n’ibitangaza,  nimukomeze mwaguke kandi mukomeze mwakire ibyiza mwateguriwe kandi mwagenewe kuri uyu munsi; turi gusakaza imbaraga hirya no hino zigendanye n’ibikorwa by’uburumbuke kugira ngo abarushye n’abaremerewe baturwe imitwaro; ngaho rero nimukomere kandi muharanire ukuri n’ubutabera, kugira ngo ibyiza bya Nyagasani bikomeze byigaragaze mu buzima bwanyu bwa buri munsi. MBIFURIJE UMUNSI MWIZA, NIMUKOMERE KANDI MWISHIME MUNEZERWE KUKO IJURU RYOSE RIBARI BUGUFI, KANDI RIKABA RYURURUKIYE KWIFATIKANYA NAMWE MURI IRI SENGESHO, CYANE CYANE KURI BURI WESE UZI ICYO AKORA KANDI UZI AKAMARO KO KUBAHO MU GUSHAKA KW’IMANA; NIMUGUBWE NEZA NDI KUMWE NAMWE IMINSI Y’UBUZIMA BWANYU BWA BURI MUNSI, NDI MUTAGATIFU TEREZA W’UMWANA YEZU, AMAHORO NSHUTI BAVANDIMWE NKUNDA, AMAHORO AMAHORO NKORAMUTIMA ZA NYAGASANI YEZU, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *