UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU TEREZA W’UMWANA YEZU, TARIKI YA 11 GICURASI 2024

Bana b’Imana, nimugire amahoro, bana b’Imana, nimugire urukundo, bana b’Imana, nimugire urukundo mu byishimo byinshi ndabahobereye kandi ndabaramukije mwese, nimugire amahoro, nimugire ibyishimo muri Yezu Kristu kandi muhorane urukundo rwuzuye; Yezu Kristu afite urukundo rwuzuye, Yezu Kristu ni urukundo rusa rusa, Yezu Kristu ni amahoro nyayo kandi aganje muri mwe abakomeza iteka kandi abashyigikirira mu mpuhwe ze z’igisagirane asendereza muri Kiremwa Muntu umunsi ku wundi; natwe abatagatifu turabyishimira kandi bikatunezeza cyane, by’umwihariko ntore z’Uhoraho Imana kandi bana b’Imana nkunda cyane, iteka ryose iyo mbona Uhoraho Imana yarabakunze urukundo rugeze aha ngaha kandi yarabagiriye ibyiza by’agatangaza bigeze aha ngaha biranshimisha kandi bikanogera umutima wanjye cyane mu buryo butavugwa kandi mu buryo budasubirwaho bw’agatangaza, nyamara ntabwo mushobora kuba mwabicengera neza cyangwa ngo mubyuze neza, mwumve ineza mwagiriwe n’ubuntu mwagiriwe bugeretse ku bundi, Uhoraho Imana yarabakunze kandi yarabakungahaje koko kuko yabahaye umugisha we akawubarekurira wese kandi yabafunguriye ku isoko ye y’ibyiza bye by’agatangaza bidakama kandi bivubuka iteka, yarabibafunguriye, umunsi ku wundi murabivoma kandi mukabisogongeraho, nimuhore iteka ryose mubifitiye inyota bityo mujye muhora muzana ibivomesho byanyu muvome munywe, kandi mushire inyota.

Ntore z’Uhoraho Imana abatagatifu bo mu Ijuru turabishimira, kandi duhora tubanezerewe iteka, kuko twishimira kubana namwe mu buzima bwanyu mukiri ku Isi, kandi kugendana n’Uhoraho Imana mu buzima bwanyu mukiri ku Isi, ibyo nabyo ni ibitunezeza kurushaho, kuko benshi babigiriwe kandi benshi babigira ni bakeya mu buzima bwa Kiremwa Muntu ukiri ku Isi, mwebwe ho rero mwasogongejwe ku byiza by’Ijuru mukiri ku Isi, kuko benshi bagira aya mahirwe ntabwo ari benshi cyane ni bakeya cyane mu Isi, ariko muri muri abo ngabo, Uhoraho Imana yagiriye neza kandi yasenderejemo ubuntu bwe kandi akomeje guhereza umugisha we w’agatangaza.

Uhoraho Imana yarabirebye kandi yarabarebye arabikundira kandi arabishimira, bityo rero abumbura ibiganza bye, mu byiza bye bibamo bityo arabarekurira, bityo abarekurira kuri uwo mugisha, bityo namwe murawakira, ariko mu kuwakira Sekibi byamuteye umujinya n’urwango rwinshi abanga rwo kubahiga hasi no hejuru umunsi ku wundi kugira ngo arebe ko yabambura kuri ibyo byiza Uhoraho Imana yabaramburiyeho ibiganza akabahereza, ariko nimukomere muhumure turahari nk’ingabo zibarwanirira iteka, kuko hari abatagatifu benshi duhora iteka tubari hafi kandi duhora iteka tubarwanirira, ariko kandi mu buryo bw’umwihariko, Uhoraho Imana yaradukinguriye adukingurira amarembo kugira ngo twongere kugaruka muri mwe no kwisabanisha namwe no kwihuza namwe mu buryo bw’agatangaza, urukundo rwa Yezu Kristu ruransimbagiza kandi rukansimbagiza umunsi ku wundi, namwe rero nirubasimbagize nk’uko rwansimbagije mu buzima bwanjye nkiri ku Isi nkumva mukunze wese wese namwe nirubagirirweho, nibibagirirweho bana b’Imana, nibibagirirweho bityo umunsi ku wundi muhore musimbagizwa n’ibinezaneza n’ibyishimo n’urukundo rwa Yezu Kristu bityo mwumve ikinyotera cye kandi mwumve urukundo rwe, ndabakunda rero cyane kandi ndabakunda koko kuko mbakundira ubwitange bwanyu, nkabakundira ubwirekure bwanyu, nkabakundira ko umunsi ku wundi muhora mushaka gutega amatwi Yezu Kristu, kwakira ibyiza bye by’agatangaza.

Nta cyiza nko gukunda Yezu Kristu, nta cyiza nko kumukundira, icyo Mwene Muntu yakora icyo ari cyo cyose, akubaha Imana DATA kandi akubaha Imana Mwana, akubaha Imana Roho Mutagatifu, kandi akibuka no guha agaciro Umubyeyi Bikira Mariya wabyaye Jambo kandi akibuka koko kumuha agaciro kandi akibuka ko Mwene Muntu Umubyeyi Bikira Mariya amufatiye runini kuko ni Umusabizi w’ibiremwa byose; naje kubabwira nti “Bana b’Imana, nimumenye Uhoraho Imana Umugaba kandi Umugenga wa byose, mumwubahire kandi mumukundire ibyiza abakorera, ineza yabagiriye kuko ineza yabagiriye ni agatangaza, urukundo yabasendereje ntirugira ingano kandi ntirugira umupaka, nta wapima igipimo cyarwo ngo abone ibipimo kuko ibipimo byarwo birarenze cyane”; nimukomeze rero kwiberaho muri urwo rukundo, ni ko Uhoraho Imana yabigennye kandi ni ko yabiteguye, uwashaka kubahangara no kubavogera, uwabitiranya kandi uwashaka kubahangara no kubavogera mu bikorwa n’ibyiza Uhoraho Imana yabagiriye, uwo yaba yibeshya cyane, ndabona murinzwe kandi mugotagoswe impande zombi kuko Uhoraho Imana yururukiye kubagotagota kubarinda kandi gukomeza gukumira ikirura gihora iteka kirekereje gishaka kubavogera no kubahangara kandi muri abadahangarwa b’Uhoraho, nyamara mwashyizwe mu budahangarwa kuko Uhoraho Imana yabahaye umugisha kandi koko akaba yarawubahaye, awubasendereza umunsi ku wundi.

Ese ni igiki cyabavana mu buntu bw’Imana, ni igiki cyabambura uwo mugisha Uhoraho Imana yabahaye? Ko Uhoraho Imana ari we wabikundiye, Uhoraho Imana ni we wabihamagariye, Uhoraho Imana ni we wabishyigikiriye, Uhoraho Imana ni we ubikomereza umunsi ku wundi; nimwakire ibyo byiza mwarabihawe kandi mwarabigenewe mwarabitorewe, erega ntore z’Imana kandi bana b’Imana nkunda, kandi nkunda koko, nkunda cyane umunsi ku wundi nkifuza kandi nkishimira kuza kubana namwe iteka n’iteka, iyo hari umutagatifu ubagendereye muri ubu buryo, iteka n’iteka nza muherekeje kubera urukundo mbakunda n’ubwo mudakunda kunyumva muri ubu buryo, ariko iteka n’iteka ndabagenderera cyane, mu kurushaho kubakomeza no kubashyigikirira mu rukundo rw’Imana, n’iyo hari utangiye kugenda biguru ntege aseta ibirenge ashaka gusubira inyuma, nongera kubasabira kuri Uhoraho Imana kugira ngo abuzuzemo ikinyotera kandi akomeze kubashyiramo urukundo rwe, kugira ngo hatagira uva kuri Uhoraho Imana we Mutangabugingo, hatagira uva mu rukundo rwa Yezu Kristu, akinyaga imigisha kandi mwari mwarayihawe mu buryo bw’agatangaza.

Ese ntore z’Uhoraho Imana mwari muzi neza ko hari benshi bifuza kuba muri ibi byiza mubamo? N’ubwo batabibona ariko benshi barabyifuza, benshi benshi barabyifuza n’ubwo batabibona kuko batabitorewe ariko barabyifuza kuko buri muntu wese mu Isi agira igeno rye kandi agira umugabane we mu buzima mu Isi, buri muntu aba afite icyo yagenewe, buri muntu aba afite icyo yateguriwe; namwe rero ibi ni byo mwateguriwe, iri ni ryo geno ryanyu, nimuryakire neza ibyo mwahawe kurya mubirye neza, umwambaro mwambitswe muwambare neza kandi muwambare ubutiyanduza, kuko mwambitswe umwambaro mwiza w’agaciro ubengerana, kuko Sekibi n’iyo ababonye mwambaye mukwiriwe kandi muberewe ni byo bimutera umujinya kandi bikamutera kwira, bityo umunsi ku wundi agashaka kubatera ashaka kubateza ikibi, ashaka kubahangara no kubahangamura ariko iteka tukababa hafi, tugabagoboka kandi tukabagobotora no muri bwa bubasha bw’Imana yabahanze kandi ikabahangira uyu mugambi, ikabaringaniriza izi nzira, ikomeza kubaba hafi kandi igakomeza gutegura imitego mu nzira, kugira ngo mukomeze kwakira ibyiza byayo by’agatangaza.

Uyu munsi rero nishimiye kubana namwe kandi uyu munsi nishimiye gusabana namwe, uyu munsi nishimiye gusangira namwe ibyishimo mfite n’ibyishimo mbashimira, n’ibyishimo mbafitiye bana banjye, nimubyakire kuko mbishimiye kandi mbashimira cyane, ubwitange bwanyu n’inkunga yanyu ikomeye cyane y’amasengesho ikomeje kugenda ikwirakwira mu Isi hirya no hino, mugirira neza ikiremwa muntu; ntabwo rero hari umupaka ugeraho ngo uriya arekwe ahubwo buri muntu wese inkunga y’amasengesho yanyu imugeraho mu ngeri zose, ntabwo mugokera ubusa kandi ntimuruhira ubusa, ibikorwa mukora bikomeje kugirira benshi akamaro gakomeye cyane kandi benshi bakomeje kugenda basenderezwamo urukundo rw’Uhoraho Imana Umuremyi, kubera ko ineza yanyu kandi urukundo Uhoraho Imana yashyize mu mitima yanyu rukomeje kugenda rugera hirya no hino mu Isi; nditegereza nkabona cyane kandi nkababona cyane, nkabona ukuntu Uhoraho Imana ashaka kubazamura nk’umunara ukomeye kandi akabubaka akabaterekamo urukundo kandi akabakomezamo urukundo rukomeye rugomba kuganza kandi rugakwira mu Isi yose, benshi mu Isi bakabasoromamo urukundo kandi bakarubavomaho, abashaka kuzura urukundo n’ibyiza by’agatangaza bakazana ibivomesho byabo babibavomaho, kugira ngo babavomeho ibyiza byinshi by’agatangaza Ijuru ridahwema kubagabira kandi Ijuru ridahwema kubashyigikiriramo, Ijuru ridahwema kubahereza umunsi ku wundi; nishimiye kuza kubana namwe kandi nishimiye kuza gusangira namwe ibi byiza by’agatangaza, Uhoraho Imana yabashyizemo kandi yabahaye mu buzima bwanyu mukiri ku Isi.

Mbega ibyiza by’agatangaza, mbega urukundo Imana yabakunze biremwa, mbega urukundo Imana yabakunze ntore nkoramutima za Jambo, biremwa by’Imana mwakunzwe, mwebwe mwahanzwe, umugambi w’Imana ukabagirira neza kandi impuhwe z’Imana zikabururukira! Reka mvuge nti “Urukundo rw’Imana rwarabasanze, ese muteze ibiganza mute mu kurwakira ? Ese koko murwakira neza umunsi ku wundi? Nimurebe mutihenze bityo murebe nimba urukundo rw’Imana murucigatiye neza, nta mwanya n’umwe rwacamo ngo rwigendere”; ntore z’Imana mwarahawe kandi ibyo mwahawe umwanzi Sekibi abikanuriye amaso cyane ashaka kubibanyaga, nimubibungabunge neza kandi mubibumbatire mu biganza byanyu, ibyo mwahawe mubyakirize yombi dukomeje kubibafashamo natwe erega kuko ntitwabatererana, kuko Isi twayibayemo turayizi nk’abatagatifu twaritashye n’ubwo tuganje ahera mu Ijuru, duhora iteka twishimye kandi dusingiza Imana ubutitsa ubutaretsa, ntitwakwibagirwa mwebwe mwasigaye mu Isi kandi Uhoraho Imana afiteho umugambi kandi yasenderejemo ibyiza nk’ibi by’agatangaza mwiberamo umunsi ku wundi.

Nanjye umunsi ku wundi n’ubwo mba mu byiza by’agatangaza, nza kubibanamo namwe mu buzima bwanyu mukiri ku Isi, kuko ubuzima turimo twahinduriwe ubuzima tuba hose kandi tukabera hose icya rimwe, ni yo mpamvu tuba mu Isi kandi umunsi ku wundi tukaba tugendana namwe kandi no mu Ijuru tukaba tuganza iteka, dusingiza Imana ubutitsa kandi tugashengerera ubutaretsa, mbega ibyiza byo kuba mu Ijuru ntore! Ntore z’Imana nimukore neza kandi mukomeze kurangamira Imana Umuremyi mu buzima bwanyu bwa buri munsi, nimukomeze kurangamira Uhoraho Imana mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kandi mwakire ibyiza by’agatangaza, mukomeze urugendo kandi mukomeze gushyigikirirwa mu rukundo rw’Uhoraho, nanjye binteye ibyishimo kandi binteye ibinezaneza byo kubakomeza no kubashyigikirira mu rukundo rwa DATA.

Ndagira nti rero “Nimugire umunsi mwiza, nimugire ibihe byiza, nimugire gukomera, nimugubwe neza mu rukundo rw’Imana, mbahaye umugisha w’Uhoraho kandi mbasenderejemo umugisha w’Uhoraho”; ndagira nti “Nimugire igicamunsi cyiza, amahoro y’Imana nakomeze abane namwe, urukundo rw’Imana rubasendere, kuko mbahaye umugisha wa DATA ubakomeza kandi ubashyigikira”; amahoro amahoro, nimukomere kandi mukomeze kugubwa neza turi kumwe, igihe nk’iki ngiki nimube maso, igihe nk’iki ngiki nimube intwari, mukomeze gutora icyiza mwahawe kandi mukomeze gutora icyiza mwatojwe kandi mutozwa, mukomeze gukora icyo mubwirwa n’icyo mwerekwa umunsi ku wundi, ineza y’Imana ikomeze kubaherekeza.

Amahoro amahoro ibihe byiza, nimukomere kandi mukomeze kugubwa neza biremwa by’Imana, bana banjye nkunda nshyigikiye kandi bana b’Imana iteka ryose nkomeza gukomeza mu ntambwe z’ibirenge byanyu, kugira ngo mbahe amahoro y’agatangaza kandi mbuzuzemo ibyishimo n’urukundo rwo gukunda Imana Umuremyi, Imana Umugenga wa byose, kugira ngo mukomeze urugendo rwanyu nta kwihinda kandi nta kibahutaza kibasubiza inyuma, kuko dukomeje kugendana namwe mu gutegura imitego ya Sekibi mu nzira kugira ngo mutambukane ishema n’isheja.

Amahoro amahoro bana b’Imana, turi kumwe ndabakunda kandi mbakomejemo ubutwari, mbambitse urukundo kandi mbashyigikiriye mu rukundo rw’Imana, ndabishimiye cyane biremwa, ariko kandi n’abatagatifu bandi twazanye barabishimira, nimwakire indamukanyo yabo kuri uyu munsi, kuko twishimiye kuza gusabana namwe no kuza kwizihirwa hamwe namwe, dukomeje rero igikorwa mu njyana ikomeye cyane yo gukomeza kurohora ibiremwa byinshi, kuko mu Isi hirya no hino hari benshi babaye mu ngeri nyinshi zigiye zitandukanye, aya masengesho yanyu rero mukomeje kugenda muzamura ubutaretsa kandi ubutitsa twifatikanyijemo namwe, akomeje kugenda akora ibitangaza hirya no hino mu Isi, mu gihugu cyanyu no mu bihugu hirya no hino mu Isi, amasengesho akomeje kugenda agira akamaro, n’ubwo umwanzi Sekibi atari kubyishimira, akomeje kugenda ashaka kubitambika kugira ngo abakure mu buntu bw’Imana mu rukundo rw’Imana, natwe kuri uyu munsi twahagurukiye kubagoboka no kubagobotora, kugira ngo Uhoraho Imana akomeze agaragaze ikuzo rye n’urukundo rwe n’ububasha bwe muri mwe, bityo ikuzo ry’Uhoraho kandi icyubahiro gikomeze icy’Uwiteka Imana ikomeye ikomeje kubagirira neza mu buzima bwanyu bwa buri munsi.

Ndabishimiye cyane nimukomere kandi mukomeze kugubwa neza, bana banjye kandi bana b’Imana, ntore z’Imana kandi biremwa nkunda, ntabwo nabareka kandi sinabasiga ntababwiye nti “Icyiza mwafashe ntimukarekure kandi icyo mwambitswe ntimukakiyambure, aheza mwinjijwe ntimukisohore ngo mwishyire hanze, dore mwarinjijwe mushyirwa mu bikari by’Uhoraho Imana, aho muhabwa buri kimwe cyose, aho mwerekwa buri kimwe cyose”; ese ni igiki cyabasohora? Ni igiki cyashaka kubambura umwambaro mwambitswe? Ni igiki cyashaka kubibagiza ibyiza mubwirwa n’ibyiza mugabirwa n’Ijuru atari igikomotse kuri Sekibi umwanzi ubashakashaka umunsi ku wundi kugira ngo abahige hasi no hejuru kugira ngo arebe ko yabavutsa ibyiza n’urukundo muri Yezu Kristu.

Nimugire amahoro turi kumwe ndabakunda, ndabakomeje biremwa, nimukomeze gutera umugongo umwanzi Shitani, bityo mukataze muze tugende, ndabakunda ndabakomeje, nururukiye kubakomeza no kubaha ihumure rikwiriye mbabwira nti “Nimuze tugende, gukorera Uhoraho Imana ni ukwigirira neza, kandi kumurangamira no kumushengerera ubutaretsa ni ukunezerwa no kwishima mu buzima bwa Kiremwa Muntu mukiri ku Isi, bityo Ijuru mukaribamo mukiri ku Isi, dore twarururutse kugira ngo tubane namwe, dukomeze kubasangiza ku byiza twiberamo mu Ijuru, mu buzima bwanyu mukiri ku Isi rero natwe twarururutse kugira ngo twifatikanye namwe kandi dukomeze kubakomeza, ariko ibyo byose byabaye kubera umugambi n’ineza Uhoraho Imana yabagiriye mu buzima bwanyu mukiri ku Isi; rero nimubibemo kandi mubyakire, mukomeze kwirinda no kwicungira umutekano kuri buri kimwe cyose, mumenye ubwenge nk’intore nk’intumwa z’Ijuru, mushishozanye ubuhanga n’ubumenyi n’ubutwari kugira ngo mukomeze ugamburuza imigambi mibisha ya Sekibi, kandi namwe mukomeze gushyiramo ubwenge bwanyu kugira ngo Sekibi atabahangara, dore iteka ni indyarya kandi ni umushukanyi, aba ashaka kubahangara kugira ngo abavutse ibyishimo mu rukundo rw’Imana”.

NIMUGIRE AMAHORO NDABAKUNDA, IGICAMUNSI CYIZA, NIMUKOMERE, NIMUKOMEZE KUBA AMAHORO, MBIFURIJE GUHORANA INEZA Y’IMANA KANDI MBIFURIJE GUHORA MWAKIRA IBYIZA BY’IMANA, MBIFURIJE GUKOMEZA KUBAHO MU BUZIMA BWANYU MUSABANYE N’AB’IJURU, BITYO INEZA Y’IMANA IGAKOMEZA KUBANA NAMWE, KANDI IMITIMA YANYU GUHORA ICYENCYEMUYE ISUKUYE KANDI IGAHORA ISHENGEREYE IMANA UMUREMYI; NIMWAKIRE UGUSHAKA KW’IMANA KURI BURI WESE, NDABAKUNDA NDABAKOMEJE, NDI MUTAGATIFU TEREZA W’UMWANA YEZU, NDABAKUNDA NTORE Z’UHORAHO IMANA BIREMWA, AMAHORO, IGICAMUNSI CYIZA NDABAKUNDA, AMAHORO AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *