UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU TOMASI, TARIKI 06 MATA 2023.

Mu kwakira inkuru y’izuka ry’Umwami n’Umucunguzi wacu Yezu Kristu, byambereye ibikomeye kandi bimbera iby’inshoberamahanga, cyane cyane mu kwibaza aho Yezu Kristu, uko bari bamugenje, ndetse n’ibyo bari bamukoreye byose, uko bari bamutamirije ikamba ry’amahwa, bakamukubita kandi bakamuvumagiza, bakamushinga imigera, kandi bakamubamba ku musaraba, agapfira ku musaraba tukamushyingurana urukundo rwinshi, byanteye ishavu n’agahinda kandi bintera intimba ikomeye; bityo rero mu kwakira izuka rye, byabaye kuri njyewe cyane cyane nibaza kandi nshyingura ku mutima, cyane cyane nzirikana iyo nzira yose yari yaciyemo, ariko kandi bikantera igishyika, ndetse no kumva nifuza kumubona n’amaso yanjye.

Ntabwo rero byatinze, nta n’ubwo byabaye ibikereza ubuzima bwanjye, cyangwa ngo bitinde mu bitekerezo byanjye, nahise ngaragarizwa ubwitange kandi ngaragarizwa urukundo, mu kurushaho mu kunyiyereka, ndetse no kunyereka ibikomere bye.

Nahise musingirana urukundo rwinshi kandi musingirana igishyika, cyane cyane ko namukundaga, kandi nari mufitiye inyota, nari naramukurikiye, kandi nari mfite umugambi ukomeye wo kumwihambiraho ndetse no kugendana na we, mu byoroshye ndetse no mu bikomeye.

Twakiriye rero iyo nkuru nziza, bityo idutera kunezerwa, kandi idutera kurushaho kumukunda no kurushaho kumurikira, mu byoroshye ndetse no mu bikomeye; twemera kumwihebera wese tumuhereza ubuzima bwacu, kandi tumuhereza imibereho yacu yo mu Isi, ndetse n’ubuzima bwacu, kugira ngo abukoreshe icyo ashaka, kandi abwigarurire uko ashaka.

Mu kwakira rero iyo nkuru nziza, Yezu Kristu yahise ahindura ubuzima bwacu bundi bushya, kandi ahindura ubuzima bwacu mo imbaraga ze, kuko yahise atwishushanya na we, kandi ahita atwambika isura ye, kugira ngo tumuhamye mu bikomeye kandi tumwamamaze mu bikomeye, ndetse n’ibyoroheje.

Yatwambitse imbaraga ze mu buryo bw’agatangaza, cyane cyane izo yari yagaragarije ku musaraba, kandi izo yari yagaragaje imbere y’abishi be, bityo natwe ahita azitwambika, kandi ahita azidusesura, kuko yari azi neza inzira tugiye gucamo, kandi yari azi neza inzira azatunyuzamo, kugira ngo tubashe kugendana nawe, kandi tubashe kugaragaza ikuzo rye mu bamwemera, ndetse n’abatamwemera.

Yakoze rero byinshi muri twe kuri uwo munsi, kandi akora byinshi, imirimo ndetse n’ibitangaza, cyane cyane agaragaza ubumana bwe, kandi agaragaza isura ye, mu kwemera kutwambika imbaraga, ndete no kuduha intwaro ze, kugira ngo tujye ku rugamba, kuko mu kumara kutugaragariza ububengerane bwe, ndetse n’isura ye mu maso yacu, yahise yishushanya natwe, kandi ahita ashyira amagambo ye mu kanwa kacu; bityo natwe duhaguruka tujya kumwamamaza kandi tujya kumuvuga, tujya kwamamaza hirya no hino mu Isi, ko yazutse kandi yizuye mu bapfuye.

Abenshi rero ntibabashaga kubyumva, kandi abenshi ntibabashaga kubyakira, kuko babifataga nk’ibisazi, bakadufata nk’abataye umutwe, ariko kandi kuko twebwe twari tuzi icyo tuvuga, kandi twari tuzi icyo duhamya ko tugihagazeho, ntabwo byatumye duceceka, nta n’ubwo byatumye tubyihishira, ahubwo uko bagendaga batuvumagiza, kandi uko bagenda batwita abayobe, ndetse n’abatazi ibyo bavuga, ahubwo nibwo imbaraga zarushagaho kwiyongera, kandi zarushagaho gukwira hirya no hino; bityo amajwi yacu akarushaho kurangurura, kandi akarushaho kwatura mu buryo bukomeye, kandi mu buryo natwe ubwacu tutabasha gukontolora.

Yezu Kristu rero muri ako kanya yahise atwamururaho umwijima wari udutwikiriye, ndetse n’igihu cyari kidutwikiriye, bityo urumuri rwe ruradusendera, kandi imbaraga ze ziratwiyuzuza; bityo tubasha kumuhamya dushize amanga kandi tubasha kumuvugira hirya no hino, tubasha kuvuga ibigwi bye ndetse n’urukundo rwe, kuko muri ako kanya yahise yiyunga natwe, kandi agendana natwe mu buryo bukomeye, ndetse arushaho kugaragaza imirimo ye ndetse n’ibitangaza, kuko n’ibyo atari yarakoze mbere akiri mu buzima busanzwe, akimara kuzuka yahise atwuzuza imbaraga ze, kandi arushaho kudusobanurira byinshi, tutabashaga gusobanukirwa, kandi arushaho no kudufungura amaso yacu, ndetse ahumura amaso yacu n’amatwi yacu, kugira turusheho kumva ibyo abandi batumva, kandi turusheho no gusobanukirwa ibyo abandi batabashaga gusobanukirwa.

Mbega umunsi wari wuzuye ibyishimo, kandi wari wuzuye ibinezaneza, kuko wabonaga byaturenze, kandi natwe ubwacu tutabasha kubivugisha iminwa yacu cyangwa ngo tubisobanure uko tubibona n’uko tubyumva, ahubwo ukabona turi kurebana gusa; bityo ibinezaneza n’ibyishimo bikaturenga, natwe ubwacu, tukabura icyo twavuga kandi tukabura n’icyo twatangaza, cyane cyane tumaze kugezwaho iyo nkuru nziza.

Byabaye nk’ibiturenga, kandi biba nk’iborenga ubwenge bwacu, ariko kandi kuko Yezu Kristu yari azi uko tumeze, kandi azi n’icyo yatubibyemo, yahise yeyururaho ibyari bidupfutse byose, kandi ahita yerururaho igihu cyari kidutwikiriye, bityo atwuzuza imbaraga ze, kandi aduha ububasha bwe, tusimbukira hejuru turirimba Aleluya, kandi tumukuza, tumusingiza, ariko kandi ntiyishimira ko tumugumana, ahubwo ahita atugezaho inkuru idasanzwe, cyane cyane y’uko tugomba gukwira hirya no hino mu Isi, kandi tukamamaza urupfu ndetse n’izuka rye, kandi ijambo rye arushaho kuritumanuriramo, kandi arushaho kuritwandikamo nk’igitabo kinini, kandi igitabo cy’amateka, gisobanura ibye, kandi kigaragaza ububasha bwe, kigaragaza urupfu rwe ndetse n’izuka rye.

Mu kwakira rero inkuru y’izuka ry’Umwami n’Umucunguzi wacu Yezu Kristu, byabaye nk’urufunguzo rufungura amarembo, kandi rufungura iby’ijuru byose byari bihishe, bityo imiyoboro yari ifunze, ndetse n’ibyari bikomeje kwitwihisha, birushaho kutwisobanurira, kandi birushaho kutwigaragariza mu buryo bw’agatangaza, kuko Yezu Kristu yahise afungura imiyoboro muri twebwe, kandi afungura amarembo menshi yari akomeje guhishwa, kandi yari akomeje gukingwa; bityo rero ibyinshi tutari twagasobanukiwe, kandi ibyinshi tutari twakamenye, byahise bijya agahagaragara; bityo natwe tuba abahamya bo kubyamamaza, kandi tuba abahamya bo kubivuga, ndetse no kurushaho kubitangariza abenshi batari babyemeye, ndetse n’abandi bakiri mu gushidikanya.

Na n’ubu rero hariho benshi bashidikanya, kandi hariho benshi bemera ari uko babonye, ariko kandi icyo mvuga ni icyo mpagazeho, kandi niboneye n’amaso yanjye; bityo rero nkaba mbwira buri wese, kugira ngo yakire, kandi yiyumvishemo urukundo rw’Imana, kandi yiyumvishemo izuka ry’Umucunguzi, Umwami kandi Umugenga w’ibihe byose, kuko Yezu Kristu yizuye mu bapfuye, kandi akagaragaza ububasha bwe, bityo rero akazukira kudukiza.

Niyo mpamvu rero nshishikariza buri wese, kwakira inkuru nziza y’izuka ry’Umwami n’Umucunguzi wacu Yezu Kristu, atabanje kwibonera, ahubwo iteka n’iteka, akumva kandi akakira icyo agejejweho, kuko icyo mugezwaho ari ikinyakuri, kandi icyo mubwirwa ari icyavugiwe mu kanwa k’Uhoraho, kandi ari icyasohokanye ububasha, ndetse n’ubugenga bw’Umwami wacu Yezu Kristu.

Mbifurije umunsi mwiza, kandi mbifurije kugubwa neza.

Ndi Mutagatifu Tomasi, kandi uri kumwe na buri kiremwa cyose gituye Isi, cyane cyane mu barangwa no gushidikanya, ndetse n’abarangwa no kutakira icyo bagezwaho, kugira ngo mbabere urugero, kandi mbabere icyigisho gikomeye, kuko nanjye koko nemeye ari uko mbonye, atari uko nashidikanyaga ku byo nabwirwaga, ahubwo nabonaga byari birenze ubwenge bwanjye, kandi birenze ibitekerezo byanjye, nkumva rero kumubona ndetse no kumubonesha amaso yanjye, ari byo biratuma binyemeza, kandi ari byo biratuma bimpa ukwemera gukomeye.

Niyo mpamvu rero mwebwe mutasaba y’uko mwakwemera mubonye, ahubwo mugomba kwemera ibyo mwagejejweho, kandi ibyo mwabwiwe, kuko ari ibinyakuri kandi biturutse mu kanwa k’Uhoraho.

Mbifurije kugubwa neza, kandi mbifurije gutekana, kuguma mu bikari by’Uhoraho, ndetse no kuguma mu mutima mutagatifu wa Yezu Kristu, witangiye buri wese kandi akazukira buri wese, akazukira gukiza buri kiremwa cyose.

Nimubeho rero muri we, kandi musesekazweho n’imbaraga ze, kuko abakunda, kandi iteka n’iteka, akabaha urukundo rwe, kugira ngo rubakure mu rupfu, ahubwo rubashyire mu bugingo bw’iteka.

AMAHORO, AMAHORO ! NDABAKUNDA CYANE !  NDI MUTAGATIFU TOMASI. AMAHORO, AMAHORO !

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *