UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU VERONICA, TARIKI YA 27 WERURWE 2024

Mbasendereje amahoro n’umugisha ntore za DATA nshuti zanjye, mbifurije umunsi mwiza kandi mbifurije ibihe byiza, mbasenderejemo urukundo rwanjye ngira nti “ibyiza by’Uhoraho nibikomeze bisendere mu buzima bwanyu, mu mibereho yanyu ya buri munsi, kuko nunze ubumwe namwe mu bihe nk’ibi ngibi mu mbaraga n’ububasha bidasanzwe, kugira ngo ngaragaze imbaraga za DATA kandi ngaragaze ubuhanga buhanitse bw’Uhoraho Imana Umuremyi wa byose”; ndabashyigikiye kandi ndabakomeje mu mbaraga n’ububasha budasanzwe kuko twamanukiye mu mirimo idasanzwe, kandi twamanutse mu bikorwa bikomeye mu Isi yose mu kuzahura no kurohora Kiremwa Muntu, kugira ngo buri wese yambare isura ya kimana kandi buri wese yinjizwe mu buziranenge bwa DATA, mu mbaraga n’ububasha bukomeye kugira ngo buri wese ahinduke kandi ahindukirire ijambo rya DATA.

Ndi kumwe namwe ndabashyigikiye kuko turi mu rugamba rudasanzwe kandi tukaba turi gusendereza Isi imbaraga zikomeye, kugira ngo tugaragaze ibikorwa bidasanzwe mu Isi yose kandi tugaragaze ububasha bukomeye, kuko twaje kuvugurura Isi kandi twaje guhindura Isi mu mbaraga n’ububasha budasanzwe; nimube maso mutege ibiganza mukomeze mwakire ububasha bw’Ijuru ryose mukomeje kubuganirizwamo kandi dukomeje kubasendereza mu buryo bukomeye kandi mu bubasha budasanzwe, kuko hari byinshi turi gukora kandi hakaba hari byinshi turimo gutengeneza mu Isi yose mu buhanga buhanitse bw’Uhoraho Imana Umuremyi wa byose.

Murahirwa kandi mufite amahirwe akomeye mwarahiriwe kuko tumanuka tukabana namwe kandi tukifatikanya namwe, kugira ngo murusheho kunyungutira ibyiza by’Ijuru kandi murusheho kunyungutira Ijambo rya DATA, kuko hari byinshi mumenyeshwa kandi hakaba hari byinshi muhishurirwa muteguzwa mu buryo bukomeye mugatazanurirwa amayira, kugira ngo dutsembe kandi duhirike umwanzi tuvane mu nzira ibikorwa bibisha byose by’umwanzi, tugaragaze ububasha budasanzwe kandi tugaragaze imbaraga zikomeye; ndi kumwe namwe muri byose ndabashyigikiye kandi ndabakomeje mu mbaraga zidasanzwe, kugira ngo dukomeze dutazanure inzira za benshi bityo indyarya n’inkozi z’ibibi abahanga b’Isi, tubagaragarize ubwenge bwabo ko ntaho bufashe, ubuhanga nyakuri ari ubuhanga butangwa n’Uhoraho, kandi Uhoraho Imana akaba akomeje kugaba byose kandi abisendereza intore n’intumwa zose mu Isi zatowe kandi zatojwe iby’urugamba.

Nimube maso ndabashyigikiye muri byose ndi kumwe namwe mu mbaraga zidasanzwe kandi mu bubasha bukomeye, kuko twagose Isi yose mu bikorwa bidasanzwe cyane cyane kuri uyu munsi akaba ari integuro idasanzwe, kuko ibikorwa bya DATA birimbanyije mu buryo butangaje; tuje kwigaragaza mu bikorwa byacu kandi tuje kwigaragaza mu mirimo yacu idasanzwe kugira ngo Mwene Muntu atunganire Imana kandi anyure Imana, kuko ari igihe cyo kwirundurira mu gushaka kw’Imana kandi akaba ari igihe cyo kugendera mu gushaka kw’Imana, kugira ngo buri kiremwa cyose gituye Isi cyumve ijwi rya DATA kandi buri kiremwa cyose kigendere mu rumuri rwa DATA; dore umwanzi akomeje kwidegembya hirya no hino, ariko kandi ari kugenda yidegembya muri abo ngabo bari kugenda bigaragaza ko bari mu kuri kandi bakurikiye inzira y’ukuri, kandi nyamara imbere ari ibirura buzuye ubugambanyi n’ubukozi bw’ibibi; tuje gushyira ku mugaragaro Mwene Muntu n’ikibi cye mu mbaraga zikomeye kandi mu bubasha budasanzwe, Mwene Muntu wakomeje kubundarara ku kibi igihe kirekire igihe kimugereyeho, cyo korosora byose kugira ngo ikibi kigaragare n’icyiza kigaragare kuko tuje kuvangura mu buryo bukomeye, kandi tukaba tuje mu mbaraga zidasanzwe mu bubasha buhanitse bw’Uhoraho Imana Umuremyi wa byose; icyo Uhoraho Imana yavuze kandi yasezeranye aje kucyuzuza mu bikorwa bye, kuko tuje gushyira byose mu ngiro kandi tuje kubishyira ku mugaragaro mu buhanga buhanitse bw’Umuremyi wa byose.

Ndabashyigikiye kandi ndabakomeje kuri buri wese ngira nti “nimukomeze mutere intambwe mujya mbere mu rukundo rw’Imana murangamire Uhoraho Imana Umuremyi wa byose, mwijugunye mu biganza by’Uhoraho Imana mwumve ko muri abanyantegenke, ariko nyamara mwizeye Uhoraho kandi mwiringiye Uhoraho mwizeye ugushyigikirwa n’Ijuru ryose”; uri mu gushaka k’Uhoraho nta kimunanira nta n’ikimunaniza, Mwene Muntu ananirwa kuko yagiye kwirwanaho no kwirwanirira, mu bitekerezo mu marangamutima agendera mu gushaka kwe; ntore mwatowe kandi mwatojwe nimubeho mu kuri kandi mubeho mu butabera, murangamire Uhoraho Imana n’umutima utaryarya, mwanga ikibi n’ikizira, murangamira Umuremyi wa byose kugira ngo urukundo rwe kandi impuhwe ze zikomeze zisendere mu buzima bwanyu no mu mibereho yanyu ya buri munsi; ntacyo muzakena kandi ntacyo muzabura igihe cyose mwizeye Ijambo ry’Imana, igihe cyose mwemeye kugendera mu kuri kw’Ijambo rya DATA mukirinda kubusanya Ijambo rya DATA mugendera mu kibi, kandi mugendera mu mwijima inzira mweretswe kandi mwerekejwemo akaba ari yo mugenderamo, icyo mwatojwe kandi icyo mwigishijwe akaba ari cyo mukomeraho, icy’ukuri kandi icy’ingenzi, buri wese aho ari azi aho ahagaze kandi buri wese uwo arangamiye aramuzi, ntimwite ku bikorwa bya Muntu kandi ntimwite ku bikorwa bya rumuntu, nimurangamire Uhoraho Imana mwizeye ububasha bw’Ijuru ryose, kuko twiteguye kubarwanira no kubarwanirira mu buzima bwanyu bwa buri munsi kugira ngo tubatsembere ibitero bibisha by’umwanzi, kandi tubatsembere imbaraga ze zose aho ziva zikagera.

Dushyigikiye buri wese ukataje mu rukundo rwa DATA, ushaka guhinduka no guhindukirira kugira ngo agendere mu gushaka kwa DATA kuko turi kwakira bose mu mbaraga zikomeye dusukura dutagatifuza twerereza imbaga nyamwinshi, kugira ngo buri wese azamuke mu rukundo rwa DATA; twasendereje Isi urumuri rukomeye kandi rudasanzwe kuri uyu munsi, mu bikorwa bikomeye byatumanuye kubana na buri kiremwa cyose mu gutegura Mwene Muntu no kumuteguza, kuko igihe kigeze cyo kugira ngo buri wese ahagaragare aho agomba guhagarara kandi agendere mu nzira agomba kugenderamo; hagowe ukomeje guseta ibirenge kandi ukomeje gutinda mu makoni nta mpamvu, kuko uburakari bwa DATA bwamanukiye Isi gutsemba no guhirika kuvana mu nzira umwanda, kuko agasuzuguro k’umwanzi kagomba kurangira burundu kandi ibikorwa bibisha by’umwanzi bigomba kuva mu nzira, kugira ngo Mwene Muntu aho ava akagera buri kiremwa cyose cyake kuko buri wese ari urumuri; abakomeje kwitwara uko bashaka bazimya urumuri tubacanira umunsi ku wundi baragowe, kuko iminsi ibagereyeho kandi igihe kibagereyeho kugira ngo ububasha bwa DATA bwigaragarize Isi yose.

Ndabashyigikiye kandi ndabakomeje mu rukundo ngira nti “nimubeho kuko muhabwa ubuzima umunsi ku wundi, kandi mukabuhabw na Nyir’Ijuru Ruhanga wahanze byose, akaba akomeje kubigaragariza muri byose mu bubasha bwe kandi mu mbaraga ze, kuko ababashisha kandi abashoboza byose kugira ngo mutwaze kandi mutwarane, mutwaranira Ingoma y’Imana”; Ingoma y’Imana niyogere kandi isagambe mu Isi yose mu bubasha bwa DATA, budahangarwa kandi budakumirwa butajorwa, Uhoraho Imana ntanegurizwa izuru, niyo mpamvu buri wese agomba kumenya ubwenge akarangamira Uhoraho Imana, urangamiye Bintu igihe kirageze kugira ngo ibyo wihambiriyeho kandi ibyo wiziritseho, bituma ubangamira ugushaka kw’Imana kandi bituma ubangamira urukundo rw’Imana tubitsembe kandi tubihirike, kuko twamanuye ubukungu nyakuri kandi tukaba twaramanuye imbaraga zidasanzwe kuri buri wese, kugira ngo atunganire Imana kandi anyure Imana muri byose; ndi kumwe namwe muri byose ndabashyigikiye kandi ndabakomeje mwebwe mwese mufite inyota y’ibyiza by’Ingoma y’Ijuru, mwebwe mwese mushaka gukataza mu rukundo mugendera mu gushaka kwa DATA, mwebwe mwese muri kwizitura ku kibi mwihambura ku kibi, murangamira Uhoraho Imana n’umutima utaryarya; nimukomere ndabakomeje kuko manukiye kubururukirizamo imbaraga zidasanzwe kandi nkaba manuye ububasha budasanzwe, kugira ngo mbakomeze kandi mbashyigikire mutere intambwe mujya mbere, kuko umwanzi arekereje atishimye ari gushaka abari gutera intambwe kugira ngo abasubize inyuma, agashaka abahagaze kugira ngo abatere gutsitara bananirwe mu rugendo; niyo mpamvu nje kubasendereza ububasha budasanzwe kandi nje kubaha imbaraga zidasanzwe, kugira ngo mugendere mu rukundo rwa DATA, iteka mwizihirwe kandi munezerwe mu bubasha bw’Ijuru ryose.

Mwakinguriwe amarembo y’ibyiza by’Ingoma y’Ijuru kugira ngo mwisange kandi mwisanzure nk’abana mu rugo kuko Uhoraho Imana yabahaye byose kandi yabeguriye byose, muhabwa amaso mashya muhabwa ubwenge ubushishozi murusheho gusobanukirwa n’Ijambo ry’Imana, nta wuzemerera undi nta n’uzahagarara mu mwanya w’undi, niyo mpamvu buri wese agomba guhagarara ku maguru ye abiri agahagarara ku kwemera kwe agahamya urukundo rw’Imana, kandi agahamya ibyiza by’Ingoma y’Ijuru atarebeye kuri mugenzi we; nta wuzahamya mu mwanya w’undi buri wese azahagarara mu mwanya we kandi buri wese ahagarare ku maguru ye, ahamye urukundo rw’Imana kandi ahamye izina ry’Imana mu buzima bwe bwa buri munsi.

Buri wese rero nashishikare ku murimo ntihagire uwikinga inyuma y’undi, kuko nta gihe kigihari cyo gukomeza kwirukanka ku kiremwa muntu, kuko twaburiye Mwene Muntu tumanura imbaraga zidasanzwe, tumanura ububasha bukomeye kugira ngo buri wese amenye aho agomba guhagarara, kandi buri wese amenye icyo gukora gitunganiye Uhoraho Imana Umuremyi wa byose; benshi bishe amatwi nkana banangira umutima, aho kugira ngo bumve Ijambo ry’Uhoraho bakomeza kugendera mu byiyumvo byabo ndetse n’ibitekerezo byabo, igihe kirageze kugira ngo Mwene Muntu arebe igihe yatakaje ko ari imfabusa, kuko ibyo twakoze twabikoze twarakataje kandi twarakomeje ntabwo tuzasubira inyuma, hagowe uwasese ibirenge igihe kirageze kugira ngo na we ashibure yihuse kuko agomba gushyiramo imbaraga kandi agomba gushyiramo umurava kugira ngo ububasha bw’Imana bukomeze kumusenderera kandi bukomeze kumuteza intambwe.

Turakataje kandi turakomeje kuko twahendahenze Mwene Muntu, iki ntabwo ari igihe cyo gufata mu kibuno Mwene Muntu, ni igihe cyo gukataza mu bikorwa bikomeye, kuko turi mu mirimo idasanzwe mu itegeko rya nyuma rya DATA rigenga byose kandi rihindura byose bundi bushya, kugira ngo ibiri mu Isi byose n’abatuye Isi bose bibeho biri bushya, kuko Mwene Muntu agomba gutura mu Isi nshya akeye kandi asukuye, akereye kwakira Ijambo ry’Imana kandi akereye kwakira ububasha bw’Ijuru ryose; hari byinshi rero turi gukora kuri uyu munsi kandi hari byinshi turi kuburizamo, imigambi mibisha y’umwanzi n’imitego ye yose turi gutsemba kandi turi guhirika, kuko turi mu mirimo idasanzwe kandi integuro ikaba irimbanyije mu buryo bukomeye kandi butangaje; abari maso nimukomere kandi mukomeze kuba maso, amatara yanyu akomeze kwaka ntimuzimye, ahubwo mwongere kuba maso kugira ngo ibikorwa by’Uhoraho, murusheho kubona ububasha bw’Uhoraho buri kururukira Isi yose kandi imbaraga zidasanzwe kuko igihe kigeze kugira ngo twuzuze byose kandi turangize byose nta kadomo kavuyeho, kuko ibyo twasezeranye byose kandi ibyo twavuze byose tugomba kubishyira ku murongo mu mbaraga zidasanzwe.

Mbifurije umunsi mwiza kandi mbifurije ibihe byiza, imyiteguro myiza kuri buri wese, abari mu rugendo rugana Imana mushaka kuyoboka Imana kandi mushaka kugendera mu gushaka kw’Imana, nimukataze kandi mukomere turi kumwe ndabashyigikiye kandi ndabakomeje, kuko mbizigamiye mu mbaraga zidasanzwe kugira ngo mbasendereze umugisha udasanzwe, kandi mbasendereze ububasha bukomeye bw’Uhoraho Imana Umuremyi wa byose; turi kumwe muri byose kandi nifatikanyije namwe muri byose, kuko ntari kure yanyu ndi bugufi bwanyu mu buryo bukomeye kuko twamanutse kubana namwe kandi twamanukiye kwifatikanya namwe kugira ngo mutunganire Imana kandi munyure Imana.

Nimwijugunye mu biganza by’Uhoraho Imana mwumve ko muri ubusabusa, nta mbaraga mufite imbaraga muzigabirwa n’Ijuru ryose, muteze ibiganza kugira ngo ububasha bwa Nyir’Ijuru bukomeze bubasenderere mu buzima bwanyu no mu mibereho yanyu ya buri munsi; amahoro y’igisagirane y’Uhoraho Imana nasenderere imitima yanyu, ibyiza by’Uhoraho bikomeze kururukira muri mwe mwebwe mwese abarira, mwebwe mwese abatakamba, impuhwe z’Imana nizibasenderere kandi urukundo rw’Imana nirubuzure kugira ngo musabagirwe n’ibinezaneza by’Ijuru ryose, bityo mukataze mu rugendo nta kibakanga nta kibakangaranya.

AMAHORO AMAHORO IBIHE BYIZA, TURI KUMWE MURI BYOSE NDABASHYIGIKIYE NDI MUTAGATIFU VERONICA, AMAHORO Y’IGISAGIRANE Y’UHORAHO IMANA NASENDERERE MU BUZIMA BWANYU NO MU MIBEREHO YANYU YA BURI MUNSI!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *