UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU VERONIKA, TARIKI 06 MATA 2023.

Mbega ibyishimo b’Umwami wacu Yezu Kristu, mu kutumenyesha ndetse kudutangariza urukundo rwe mu buryo bw’agatangaza, atugaragariza intsinzi ku mugaragaro, kandi atugaragariza izuka rye, mu buryo bw’agatangaza, adukura mu bwigunge n’ubwihebe, kuko twari dufite igishyika ku mutima, cy’urupfu rwe, kandi tumufitiye urukundo mu buryo butagira urugero.

Mu kudutangariza rero inkuru nziza y’izuka rya Nyagasani Yezu Kristu, byatubereye icyomoro gikomeye cy’imitima yacu, kuko twari dusubiranye uwo twakundaga, twari twabuze ; bityo bidutera inyota n’ikinyotera cyinshi ku mutima, bisabagizwa n’urukundo, kandi ubwuzu buradusenderera mu mitima yacu.

Maze urumuri rw’Uhoraho ruturasiraho, ububasha bwe buradasabanisha na we, maze dufungurirwa ibyiza twari twaragenewe kuva kera na kare, kuko twatangarijwe kandi tugashyirirwa ku mugaragaro, ibyiza bya Nyagasani Yezu Kristu, yadupfunyikiye kandi impamba ishyitse y’ibyiza yagiye kuturonkera, mu kwishyira mu rupfu, maze gutangaza izuka, akatugabira kandi akatugaragriza byose yaruhiye ku buntu, nta kiguzi tumuhaye, akabidusendereza.

Nabishimirwe ibihe byose, kandi ahore asingirizwa mu be, iminsi yose y’ubuzima bwa buri kiremwa muntu uri ku Isi, kuko yacungujwe amaraso y’agaciro gakomeye, kandi agahabwa ijambo, imbere y’Uhoraho Imana, kuko Yezu Kristu, yatanze ubwigenge kandi agatanga imbaraga, ku bemera kuyoboka Ijuru, kandi akabafungurira umuryango, mu buryo bwagutse kugira ngo buri wese yigerereyo, kandi yishyire yizane imbere y’Uhoraho Imana.

Mu kudutangariza rero izuka ry’Umukiza, twaronse umukiro usendereye, umudabagiro n’ibyishimo bigeretse ku bindi, bityo turishyira turizana mu rukundo rwa Nyagasani ; dusabagizwa n’umunezero mu buryo bw’agatangaza, kuko yadukinguriye imiryango y’ibyiza by’ingoma y’Ijuru, maze ibyiza by’ingoma y’Ijuru byose bikadusenderera ; duhabwa imbaraga mu buryo bw’agatangaza, tuba abahamya b’izuka n’urupfu rwa Yezu Kristu, kugira ngo twamamaze ibyiza yaturonkeye mu bubabare, maze agangaza izuka mu kudusendereza imbaraga, mu buryo bw’agatangaza.

Yezu Kristu ni muzima mu buzima bwa buri muntu uri ku Isi wese, kuko yaturonkeye umukiro tudateze kwamburwa n’ubonetse wese, kandi akaba yaradukinguriye umuryango, Mwene Muntu yari yivukije imbere y’Uhoraho, maze ku bw’urupfu rwa Yezu Kristu akatubohora ku ngoyi y’umwanzi.

Yezu Kristu mu izuka rye yatugabiye imbaraga ze kandi aduha ubutwari, kugira ngo dutwaranire ingoma ye kandi tubashe kuba ibyegera bye mu buryo bw’agatangaza.

Mu rukundo rwanjye namukundaga, nasabagijwe n’ibyishimo, bityo umutima wanjye wiyunga mu we, maze nuzura ibinezaneza, kuko yakonojemo ububabare nari mfite, kandi ankonozamo icyizere gikeya nari mfite, anyambika imbaraga, maze angira umuhamya w’ibye mu buryo bwuzuye, nsenderezwa imbaraga, ukwemera n’ukwizera n’urukundo, nirekurira muri Yezu Kristu ntacyo nikanga, kandi ntacyo nishisha ; ambera iruhuko ubuzima bwanjye bwose, kandi anyomora ibikomere byose byari byanshegeshe umutima wanjye, maze ngira ubusabane budasanzwe, mu gufungurirwa ibyiza by’ingoma y’Ijuru.

Mbega umunezero udashira, mbega ibyishimo bigeretse ku bindi, kuko yatubereye koko urufunguzo rw’ibyiza by’ingoma y’Ijuru ; bityo akatwunga na Se, kandi akadufungurira umuryango ugana kwa Se, kugira ngo natwe twigenge kandi tubarirwe mu bana b’Imana by’ukuri.

Yezu Kristu izuka rye ryabaye agatangaza, bityo tuzirikana tudashidikanya umukiro wacu, kandi n’umukiro wa buri kiremwa kiri ku Isi cyose, cyane ikiremwa muntu, kugira ngo yiyumvishe urukundo rw’Imana, kandi asabagizwe n’ibyiza, Ijuru ryose ryagabiye Mwene Muntu.

Ni iki twanganya n’urukundo rwa Yezu Kristu rwitanze, ni iki twamugereranya na we, ko akenutse kuri byose, kandi akaba afite ubukungu bwose, cyane cyane akaba adukenura aho tutabasha kwigerera, aduhaza ibyiza n’ingororano y’ibyiza byo mu Ijuru, ko yayidusesekajeho bityo akatumurikira, akatwumvisha uburyohe bwo gutunga umurage mwiza wo mu Ijuru.

Yadutandukanyije n’ibyaduhendaga ubwenge, byadukuraga umutima ku Isi, ibyo twumvaga ari ibihangange, ari ibinyabubasha, tubirambika hasi, dukurikira Yezu Kristu dushize amanga, kuko icyo gihe ntacyo namunganyaga nacyo, ndetse nta n’icyo namugereranya nacyo ku Isi ; kuko kwirekurira mu rukundo rwe no gutwarwa na we nabirutishije ibyampaga agaciro mu Isi, andutira byose kandi musumbisha byose mu biri ku Isi, maze numva gutura mu rukundo rwe ari yo mahoro asendereye, kandi ari byo byishimo bidakama.

Yezu Kristu yambereye byose, Yezu Kristu yandamiye mu gihe gikwiye kandi gikomeye ; ku bw’ububasha bwe bwamuteye kudusanga, kandi bukamuha kwizura mu bapfuye, yabusakaje ku bamukunda, kandi buri wese arabibona arabyiyumvamo, ku bw’isezerano twari dufite, kandi kubwo kurindirana icyizere, kandi mu kurindirana ukwemera, kuko twari twizeye ko Yezu Kristu azazuka mu bapfuye, ariko nyine tukagira igishyika, kandi n’intege nkeya ; izuka rye rero ritubera ikiramiro, kandi ritubera nk’umuti nyawo yatugeneye, kandi yaruhiye kugira ngo tugire ubuzima, kandi tugire ibyishimo n’ibyiringiro muri we.

Ntiyigeze adutenguha cyangwa ngo adutererane, twanejejwe n’uko atwuzurije amasezerano kandi tunezezwa n’uko turi mu birindiro bye, kandi dukomejwe nawe, turinzwe na we mu buryo bw’agatangaza.

Yaduhaye rero imbaraga, kandi aratugabira, ingabire y’ukwemera n’ukwizera n’urukundo, kugira ngo turusheho kumwemera kandi turusheho kumukunda no kumuyoboka, tumusumbishe byose.

Ntacyo rero twumvaga ku Isi gifite agaciro gusumbya ububasha bwe, gusumbya imbaraga ze, gusumbya uwo ari we kuko yari yatwaye wese, kandi akatwirehereza wese, muri cya gitinyiro cye cy’izuka, kuko yadusakazagaho urumuri rwe ; aho twabaga turi hose, twiyumvaga turi kumwe na we, ari kugenda ahindura byinshi mu buzima bwacu.

Yezu Kristu rero yakoze byinshi mu gice cy’izuka rye, kandi ahindura byinshi mu buzima bwacu, kugira ngo turusheho kumuyoboka kandi kumwubakaho ; bityo tugira umusingi ukomeye w’intumwa, kugira ngo tubashe kwamamaza ubutumwa bwe ku Isi hose.

Habayeho rero gukomeza intumwa mu buryo bw’agatangaza, mu kudusesekazaho imbaraga no kutwambika igitinyiro cye, bityo tugatambukana ishema n’isheja muri we, twamamaza ibigwi bye kandi twamamaza ibikorwa bye muri rubanda nyamwinshi, ntacyo twikanga kandi ntacyo twishisha.

Kuvuga izina rya Yezu Kristu byari ishema, ntibyaduteraga impungenge cyangwa ubwoba, kabone n’aho twacecekeshwaga, ntabwo amajwi yacu yemeraga guceceka, kandi imitima yacu ntitwemeraga gutuza, ahubwo twarushagaho ; bityo tukamamaza dushize amanga ibyiza, ibitangaza bya Nyagasani Yezu Kristu, wizuye mu bapfuye.

Yezu Kristu yaradukomeje kandi aturemamo imbaraga nshya, mu buryo bw’agatangaza, ku buryo natwe ubwacu tutabyikegaho, kandi tutabyumvaga.

Izuka rye rero rikaba ryarahinduye byinshi mu buzima bwacu, mu kutwambika imbaraga, kandi mu kudukomereza intambwe, mu buryo bukomeye kandi budatezuka, kuko yatubereye byose, kandi adukomezamo ububasha n’ubudahangarwa bwe, kugira ngo ijambo rye aho turibibye, kandi abo turigejejeho, ribe nka ya mbuto nziza ibibwe mu gitaka cyiza.

Maze rirumbuka imbuto nyinshi, natwe ubwacu turushaho gutera imbere mu rukundo rwe, kuko yatubereye nk’umuti udukiza,  kandi atubera umugenga, umuyobozi w’ubuzima bwacu, iminsi yose y’ubuzima bwacu, duhora twituriye muri we, kandi kuguma mu rukundo rwe, tubisumbisha ibindi byose.

Izuka rya Yezu Kristu ryatubereye nk’abari mu nzozi, kuko twabaye nk’abantu borosowe barotaga, bityo bitwuzuza ibinezaneza, tubadukana ishema n’isheja, twamamaza ibigwi bye, dusingiza kandi dukuza Imana, Umuremyi wa byose, Yo Rubasha kandi We Muhanga usumba abahanga bose b’Isi ; We warindagije ubwenge bw’abanyabwenge, bakibwiraga ko ibyo bakoraga ku mubiri wa Yezu Kristu bihagije ; bityo mu nsinzi yo gutangaza izuka rya Yezu Kristu, biba koko umusemburo ukomeye w’icyiza kidasanzwe, bitandukanya imikorere y’abantu n’Imana, kuko ububasha bw’Imana butavogerwa, kandi bigaragaza mu buzima bwacu, ko Imana idapfa, kandi ibikorwa by’Imana, nta wushobora kubivogera, ahubwo biduha ukwemera n’ukwizera ko wari umugambi wagombaga kuzuzwa, maze bikagaragaza ububasha budahangarwa bwa Yezu Kristu.

Yezu Kristu rero yizuye mu bapfuye kugira ngo agabire umukiro, ubuzima Mwene Muntu, binyujijwe mu nzira ikomeye kandi ikakaye ndende, bitubera ishusho rizima ryo gukunda no kwitangira Imana, ndetse no kubaho mu rukundo rw’Imana, ko inzira y’Imana kandi kugendana n’Imana, bisaba kwiyibagirwa no kwihara ; bityo natwe tugira ikinyotera cyo kwirekurira mu Mana ; ko ntacyo dushobora kuba, ko tudashobora gupfa turi kumwe nayo, kabone n’aho imibiri yababara cyangwa tugatotezwa tukageragezwa, twumvishe ubabasha buhanitse bw’Imana isumba byose, ko iri hejuru y’ibinyabubasha byose byo ku Isi ; bityo turonka imbaraga n’umukiro ukomoka kuri Yezu Kristu, mu ishusho rizima ryo kwemera kwinjira mu rupfu, kandi agatangaza izuka.

Muri we rero aba ari ho twishushanya, maze twemera guca mu nzira ye igoye, kandi inzira y’ibibazo n’ibigeragezo, aho kugira ngo twihakane izina rya Yezu ; aho kugira duce ukubiri n’icyo Yezu ashaka, kuko yari kutugaragariza ko bose abasumbya imbaraga, ububasha n’ubushobozi.

Byatubereye rero nk’ifumbire ifumbira roho zacu, kandi ifumbira imbaraga zacu, kugira ngo tubashe kwirekurira rwose mu rukundo rwa Yezu Kristu, twitange kandi twemere kwibabaza kubera ingoma ya Yezu Kristu.

Yatugaragarije ubutwari bwe, kandi atugaragariza imbaraga ze zitavogerwa, bidutera kubaduka kandi bidutera kwiyumvisha neza, ububasha budahangarwa bw’Imana, kandi imbaraga z’Imana, ko ntacyo zidakora, kandi ntacyo zidashobora guhindura mu buzima bw’umuntu.

Inyigisho ya Yezu Kristu, ibikorwa bya Yezu Kristu, byaduhamyemo kandi birushaho kugara, kandi birushaho kwiyongera mu buzima bwacu, kubibyaza inyungu n’umusaruro, tuzirikana ijambo ku rindi yavuganye natwe kandi yatubwiye, kandi ububare bwe tububyaza ishusho rizima, ry’urukundo rutavogerwa, kandi urukukundo rudacogora mu bikomeye.

Yezu Kristu yambereye icyitegererezo cyo gukunda Imana, cyo gukorera Imana, mu buryo bukomeye n’uburyo bworoheje.

Ntacyo rero tutavomye muri we, kandi nta n’icyo atatuvomereye, kugira ngo turusheho kuba mu rukundo rw’Imana ibihe byose, kandi turusheho kumva no gutega amatwi ijwi ry’Imana riduhamagara, aho ritwerekeza, ndetse n’aho Ijuru rishaka kutwerekeza, kujyayo ntacyo twikanga, kandi nacyo twishisha, tukirundurira mu maboko y’Uhoraho Imana, We nyir’ibiremwa, kandi ufite imbaraga n’ububasha ku biremwa byose.

Yagaragaje umutsindo we, ku mwana we Yezu Kristu, na we twemera ko azagaragaza ububasha bwe, yakoresheje mu kwizura, aturwanaho kandi adufasha kwamamaza ibikorwa bye, ku bw’ubutumwa budasanzwe, intumwa zari zifite, kandi buri wese wamumenye, kandi wamusobanukiwe, umwemera kandi umukunda, kuko twari dufite icyizere gikomeye ko aduhagazeho, kandi turi kumwe, nta gishobora kutuvogera ; ndetse nta n’igishobora kutwambura ubuzima bwa roho, kuko muri Yezu Kristu natwe twari twamaze gutsinda.

Yatubereye rero intsinzi mu buryo bw’agatangaza, kandi araturamira, ibyo bituremamo imbaraga bituma twirekura, ntacyo twikanga mu Isi, ndetse nta n’ikidutera kwishisha mu Isi ; bityo twirekurira mu rukundo rwe ubuziraherezo, maze twemera kwakira icyiza atugenera, ndetse n’aho adushaka, maze ibinezaneza biradusaba, imitima yuzura ibyishimo, iminwa yacu yuzura ibitwenge, twishimira muri Nyagasani Yezu Kristu.

Nahore rero aganje mu biremwa byose, kuko ari nyir’ingoma zose z’Isi, kandi akaba akindikije ububasha bwose, ari nyir’ikuzo, ari nyir’ingoma, ibihe n’ibihe.

Nahore asingirizwa mu buzima bw’ikiremwamuntu ibihe byose, kuko abikwiriye kandi akaba akwiriye icyubahiro, mu be, mu bo yacunguye, kandi mu bo yameneye amaraso, bityo akabatangariza umukiro n’izuka mu buryo bw’agatangaza.

NIMUGIRE AMAHORO, MBIFURIJE IBIHE BYIZA. NDI MUTAGATIFU VERONIKA. AMAHORO, AMAHORO !

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *