UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOHANI, TARIKI 06 MATA 2023.

Mbega ibyishimyo byansabye mu kwakira inkuru nziza y’izuka ry’Umwami n’Umucunguzi wacu, igihe nari maze kugezwaho ko yizuye mu bapfuye.

Nahagurukanye igishyika, kandi mpagurukana umwete n’imbaraga zidasanzwe, kugira ngo njye kureba kandi nirebere n’amaso yanjye.

Nihuse cyane mfite inyota kandi mfite ibyishimo n’ibinezaneza, bityo koko icyo nari maze kugezwaho, nsanga inkuru ari impamo.

Nabyakiranye ibyishimo kandi mbyakirana urukundo rutagereranywa, Yezu Kristu cyane cyane yari yarangaragarije kandi yari yaransenderejemo.

Yabaye rero intangarugero kandi aba uwitanze, kandi yemera kwitangira buri kiremwa cyose kugira ngo tubashe gutambuka; twakiranye rero ibyishimo bikomeye kandi tumwakirana amashyi n’impundu, mu kumusanganira twishimye, kandi nawe adusanganiza ibyishimo bye by’izuka; bityo rero twese duhuza urugwiro kandi duhuza urukundo, duhuza ubusabane kandi duhuza umutima umwe wo gukomeza kuzirikana, ndetse no kwiyumvisha agaciro kiremwa muntu yari afite.

Yezu Kristu wari kurwana urugamba rukomeye, aho yari amaze guhambura ndetse no kwigizayo ibitero by’umwanzi byari bikomeje kwibasira Mwene Muntu, yemeye kutwambika imbaraga kandi yemera kongera kwisanisha natwe; bityo rero urukundo namukundaga kandi urukundo yankundaga, akaba ari na rwo akunda twese ikiremwa muntu cyari gituye Isi, yahise arugaragariza mu kiremwa muntu aho kiva kikagera, mu izuka rye; bityo arushaho kugaragaza urumuri rwe, kandi arushaho kugaragaza ububasha bwe mu buryo budasanzwe.

Byabaye ibirori mu Isi ndetse no mu Ijuru, cyane cyane twebwe twari twicaye dutegereje kandi tuzirikana ko atazapfa buheriheri, kandi atazaheranwa n’urupfu, bityo  rero mu kugezwaho iyo nkuru nziza, no kumara kutwiyereka, byatubereye iby’agaciro gakomeye, kandi bitubera impamvu yo kurushaho kumukurikira, ndetse no kurushaho kumwirundurira wese.

Byanteye imbaraga kandi twese uko twari dukoranye, bidutera igishyika kandi bidutera ubutwari bwo kurushaho kwemera kumwitangira ndetse no kumukurikira, yaba mu bikomeye ndetse n’ibyoroheje; bityo tumwirundurira wese, kandi tumuha ubuzima bwacu bwose kurushaho.

Ntabwo kiremwa muntu yakwiyumvisha uko ibyishimo byari byadusabye, ndetse n’umunezero, imbaraga ndetse no kugurutswa hejuru, kuko twahise twambara imbaraga mu buryo budasanzwe; bityo twumva atari twebwe twibereyeho, ahubwo twumva ko ubuzima bwacu ntacyo bukivuze, ndetse n’imibereho yacu ntacyo ikivuze, usibye kumwubaha, kumukunda, ndetse no kumukurikira, tukemera kumwiha wese nta na kimwe tumubangikanyije na we.

Niyo mpamvu rero uko twakiriye inkuru y’izuka ry’Umwami n’Umucunguzi wacu Yezu Kristu, ryakagombye kuba kuri buri kiremwa cyose, bityo na buri wese  akabasha kwiyumvisha urukundo yakunzwe, kandi na buri wese akabasha kwakira iyo nkuru nziza; bityo ikarema bundi bushya ubuzima bwa Mwene Muntu.

Natwe rero twahise duhindurwa ukundi, kandi duhindurwa bashya muri we, kuko twakiriye urumuri mu buryo budasanzwe, kandi tukakira ububasha mu buryo budasanzwe; bityo tugahabwa imbaraga zo kumwamamaza, ndetse no kumuvuga ibigwi, ibyo twari tuzi ndetse n’ibyo tutari twakabashije gusobanukirwa; izuka rye rero rigatuma dusobanukirwa buri kimwe cyose, ndetse dusobanukirwa n’ibyo yatubwiraga ntitubashe kubisobanukirwa, akiri mu buzima busanzwe.

Urupfu rwe rero n’izuka rye ryabaye iripfundura amapfundo, kandi ripfundura imiyoboro idasanzwe muri twebwe, kuko ari bwo twahise dupfundurirwa igitabo kandi tugapfundurirwa agaseke kari kagipfundikiye, kuko ibyinshi yakoraga tukiri kumwe na we, hari ibyo tutabashaga gusobanukirwa, ndetse n’ibyo tutabashaga kugeraho, bitewe n’imyumvire yacu, ndetse n’aho twagezaga ibitekerezo byacu.

Izuka rye rero ryabaye iry’agatangaza kandi riduhumura amaso mu buryo bukomeye, riduhumura n’ubwenge ndetse n’ibitekerezo; bityo twemera kurushaho kumurikira, ndetse no kwandika, no kuvuga ibigwi bye, ndetse n’urukundo yakunze Mwene Muntu.

Hari benshi rero mu Isi bagikomeje kumwitiranya, kandi bagikomeje no kumva ko ibyo tuvuga, ndetse n’ibyo tugaragaza ari amagambo cyangwa amarangamutima, ariko kandi akaba atari amarangamutima yacu, ahubwo ari ibyo twiboneye n’amaso yacu, kandi tukabyibonera n’ibitekerezo byacu, n’ubwenge bwacu bwose.

Ntabwo rero ari ibyo twabwiwe nta n’ubwo ari ibyo twagejejweho, ahubwo ibyo mvuga n’ibyo mbabwira ni ibyambereye imbere, kandi ni ibyambereye iby’agatangaza nk’umuntu, cyane cyane mu kumva ndetse no kugezwaho inkuru nziza y’izuka ry’Umwami n’Umucunguzi wacu Yezu Kristu.

Yezu Kristu rero yizuye mu bapfuye, azukana ububasha kandi azukana ikuzo, azuka yisesuyeho ubwami bukomeye, bityo agaragaza umutsindo we mu Ijuru ndetse no munsi, kandi agaragaza ugutsinda kwe.

Ububasha bwe rero ntabwo yabugaragarije buri kiremwa kimwe cyangwa uyu n’uyu, ahubwo yabugarigarije buri kiremwa cyose gituye Isi, kuko nta n’umwe atari yitangiye, kandi nta n’umwe atari yameneye amaraso.

Yezu Kristu rero natubere urugero kandi nabere urugero buri wese, yumve ko yahambuwe ku rupfu kandi yumve ko yemeye kwitangirwa kugira ngo Mwene Muntu abashe kuronka umukiro.

Yezu Kristu rero wemeye gupfa, akazuka mu bapfuye, yatsi urupfu kandi uko yatsinze urupfu niko yarutsindiye buri wese, kandi niko yamugaragarije urukundo, cyane cyane mu kumuhambura ku ngoyi ya Nyakibi, ndetse no kumuhambura ku ngoyi ya Sekibi, aho Sekibi yari amaze kwikururira Mwene Muntu ndetse no kumubohaboha, amaze kumugira igikoresho, kandi amaze kumuzikamisha ikuzimu.

Yezu Kristu rero yizuye mu bapfuye agaragaza ububasha bwe, bityo yambura imfunguzo kandi yambura agaciro, aho umwanzi yari yarakihaye, ndetse n’abo umwanzi yari yarahaye ububasha bwo gukomeza kudurumbanya kiremwa muntu, ndetse no kudurumbanya ibyari biri ku Isi byose.

Uko rero twakiriye inkuru y’izuka ry’Umwami n’Umucunguzi wacu Yezu Kristu, twaryakiranye ibyishimo, umunezero ndetse no kumva dushyigikiwe, kandi no kumva ko twakurikiye ufite ubwami kandi ufite imbaraga ku Ijuru ndetse no ku Isi.

Yahise rero atwambika imbaraga kandi atwambika ububasha bwe, bityo ubumana bwe arabudusiga, kandi ububasha bwe abudusesuraho mu buryo bukomeye, bityo tubasha guhabwa imbaraga, kandi tubasha guhabwa ukutavogerwa n’ibibonetse byose, ndetse cyane cyane abari bakomeje gupfobya, ndetse n’abari bamaze kwiyumvisha ko apfuye buheriheri, kandi atazongera kugaragara, ko umwanzi yatsinze kandi ko kandi Sekibi yatsinze, yahise itamazwa kandi n’abari bayiyobotse, n’abari bayikurikiye nabo baratamazwa, kuko ibyo bari bamaze kwiringira ndetse n’ibyo bari bamaze kwizera byari bibabereye imfabusa.

Twahise rero twambara imbaraga kandi duhabwa ijambo mu buryo bw’agatangaza, kuko Yezu Kristu nka Jambo-Rumuri ari we wahise agaba ijambo muri twebwe, kandi ijambo rye aridushyiramo kugira ngo tuvuge kandi dutangaze izuka rye, hirya no hino mu Isi, ndetse no biremwa byose.

Hari benshi rero batabashaga kwiyumvisha iyo nkuru nziza, kandi batabashije kwakira ndetse bishyiremo urwo rukundo bari bamaze kugaragarizwa.

Ni twebwe rero twabaye aba mbere mu kwamamaza iyo nkuru nziza, kandi tuba abahamya bo kubigaragaza, kuko yari amaze kutwiyereka kandi amaze no kutwereka ububasha bwe mu buryo bw’agatangaza, kuko twari twaragendanye kandi twarakoranye byinshi; bityo rero urukundo yatugaragarije rwabaye urw’agatangaza, bityo natwe bidutera umwete, ndetse bidutera igishyika cyo kumurikira ubudasubira inyuma.

Mbega umudabagiro twamukurikiranye ! Mbega umunezero twari dufite muri ako kanya ! Ibirori byabaye byose, bityo benshi batangazwa n’ibibaye, kandi abandi bayoberwa icyari kitubayeho, kuko benshi bari bagitwikiriwe n’umwijima, kandi abandi bagitwikiriwe na Sekibi; ariko kandi ibyishimo byacu n’umunezero wacu, ndetse no kurangurura tuvuga duterera hejuru, turirimba Aleluya, byatumye benshi bakanguka, n’abari basinziriye barahumuka, ndetse n’abari bakiri mu mwijima urumuri twari tumaze gusenderezwa, kandi twari tumaze kugezwaho, rubatamaho kandi rubasesuraho umwijima; bityo Isi yose ibasha kwakira urumuri, kandi isi yose ibasha kwakira Yezu Kristu, nka Jambo-Rumuri wari umaze kwigaragaza, kandi kuzukana ishema ndetse n’isheja, mu bamuzi ndetse n’abatari bakamumenye.

Kuri njye rero byabaye umunsi utarigeze wibagirana mu buzima bwanjye, kandi utarigeze usibangana mu mu mateka, kuko wari umunsi ukomeye, aho nari nabuze inshuti kandi umuvandimwe wanjye, nakundaga  kandi nari narihebeye, ariko kandi nkaba nari nongeye gusubwizwamo icyezere, kandi twongeye guhura, amaso ku maso.

Byari ibirori rero bikomeye, kandi byari nk’igishyito gicanye mu mutima wanjye, kuko numvaga umutima wanjye uriguterera mu we, kandi nkumva ibinezaneza birushaho kwiyongera; bityo mu kumureba no kumurangamira, nkumva namumira bunguri, kandi nkumva namurigitiramo wese, bitewe ko numvaga muri njye atakongera kuncika, cyangwa ngo yongere ajye kure yanjye.

Ariko kandi kubera urukundo namukundaga, byatumye ndushaho kumuba hafi, kandi no kurushaho kugendana na we; bityo rero mu kugenda kwe ndetse no mu kuzuka kwe byambereye iby’agatangaza, kuko nanjye nari ntegereje kandi nzi neza ko urupfu rutazamuherana, kandi ko yari yarabitubwiye mu marenga, n’ubwo hatabayeho kuzirikana, ngo buri wese abishyire ku mutima, ariko kandi mu izuka rye twahise tubyibuka, kandi duhita tubizirikana, bityo rero ntabwo byigeze bidutera gushidikanya, cyangwa no kubyibazaho byinshi, ahubwo twahise twumva ko isezerano rishyizwe mu bikorwa, kandi ko icyo yasezeranye agisohoza.

Yezu Kristu Umucunguzi kandi Umwami w’ibiremwa byose, nakomeze yogeze inkuru nziza mu bamwemera, ndetse n’abatamwemera, bityo inkuru ye itame, kandi irusheho guhumurira bose na hose , kuko yizuye mu bapfuye kandi akagaragaza umutsindo we.

Ububasha bwe rero nibukomeze bunyeganyeze ibitero byose by’umwanzi, kandi izuka rye rirusheho gufungura amarembo ya benshi, kandi rirusheho kwigaragariza muri benshi.

Yizuye mu bapfuye rero agaragaza umutsindo we, kandi agaragaza ububasha bwe, bityo mu kwakira iyo nkuru nziza, bidutera kuba abahamya bakomeye kandi bidutera kurushaho no kwamamaza ijambo rye hirya no hino, mu barizi ndetse n’abatarizi.

Byaduteye rero ukwemera gushinze imizi, ku buryo ibyashoboraga kuza ibyo ari byo byose, ndetse n’ibyashoboraga guturuka hirya no hino, bitwemeza iki na kiriya, cyangwa bitwemeza ko Yezu atazutse, ntabwo byari gushobora kutunyeganyeza cyangwa ngo bidukure mu byimbo.

Izuka rero rya Yezu ryatubereye iry’agatangaza, kandi ritubera urugero rwo kurushaho kumukurikira, kumwumvira, kumwubaha, ndetse no kumva icyo atubwira buri kimwe cyose, kuko ijambo rye ridahera kandi ijambo rye ryigaragaza, kandi rigashyira mu bikorwa icyo ryavuze.

Niyo mpamvu rero izuka rye kandi n’urukundo rwe rureshya buri wese, kandi rukareshya buri kiremwa cyose.

Niyo mpamvu igihe nk’iki ngiki, uko twakiriye inkuru y’izuka ry’Umwami n’Umucunguzi wacu Yezu Kristu, byatumye duhuza urugwiro kandi bituma turushaho kwiyubaka, ndetse no kuba umwe kurushaho, kuko yarushijeho kubana natwe, kandi arushaho kutwihishurira, ndetse no guhishura byinshi byari bigihishe, ibyo twafataga nk’amarenga kandi ibyo twafataga nk’ibirenze ubwenge bwacu, byahise byishushanya mu bwonko bwacu, kandi bihita byishushanya mu bwenge bwacu, mu buryo budasanzwe kandi mu buryo budasubirwaho.

Nakomeze rero azukire mu mutima wa buri wese, kandi nakomeze ahabwe icyubahiro muri buri kiremwa cyose, kuko akwiriye gusengwa kandi akaba akwiriye ikuzo, akaba akwiriye ishimwe ndetse n’icyubahiro mu bo yatoye, mu bo yahanze, ndetse n’abo yapfiriye bose.

MBIFURIJE AMAHORO Y’IMANA KANDI MBIFURIJE KUGUBWA NEZA. NDI MUTAGATIFU YOHANI INTUMWA. AMAHORO, AMAHORO! NDABAKUNDA CYANE. MBIFURIJE IBIHE BYIZA KANDI MBIFURIJE KUGUBWA NEZA. AMAHORO, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *