UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 17 WERURWE 2024
Ndabakomeje ntore za DATA, mbifurije kugubwa neza mu rukundo rw’Imana ihoraho, Nyagasani Yezu Kristu nabahe umugisha we bityo urukundo rwe rubabemo iminsi yose, naje kubakomeza no kubashyigikira mu buntu hamwe bw’abana b’Imana kuko mwakunzwe kandi mukomeje gukungahazwa n’ibyiza by’Ijuru, nimukomeze rero mutere intambwe kandi mukomeze mutore icyiza, kuko ndi kumwe namwe mu kubashyigikira kandi nkaba ndi kumwe namwe mu kubakomeza, kugira ngo mukomeze mushyigikirwe kandi mukomeze mubeho mu rukundo no mu buntu bw’Imana iteka kandi ubuziraherezo.
Ntacyo nzabahisha kandi ntacyo nzabakinga kuko iteka ryose nifatikanya namwe, kugira ngo mbamenyeshe byose kandi mbabwire buri kimwe cyose, bityo urukundo rw’Imana rurusheho kubigaragariza kandi imbaraga ntagatifu za DATA zikomeze zibubakire ubuzima mu rugendo rwanyu rwa buri munsi; kubera ko iteka rero mbahora hafi kandi nkagendana namwe, nkomeje kugendana namwe n’ubundi kandi nkomeje kugenda mbakomeza kuko muri ibiremwa Uhoraho Imana yitorantirije kandi yihitiyemo, kugira ngo abagabire kandi abasendereze urukundo rwe rutagatifu rutagereranywa.
Nimuhirwe kandi nimuberwe, nimunogerwe kandi mwizihirwe no kubana n’Uhoraho kuko nje kugendana namwe kugira ngo mbakomeze kandi mbashyigikirire mu buntu bw’Imana; erega ntore za DATA kandi ntore za Nyagasani Yezu Kristu, abakundwa b’Ijuru, mwarahiriwe kuko Uhoraho Imana yabahaye umugisha n’urukundo rwe rukomeye, nimubeho mugwirizwe umugisha kandi mukomeze kwakira ibyiza by’agatangaza mudahwema kugaburirwa no guhuburirwa n’Ijuru uko bwije n’uko bukeye kugira ngo murusheho gujataza mu kubaho mu buntu no mu rukundo rw’Imana ubuziraherezo.
Uhoraho Imana yabageneye ibyiza by’agatangaza kandi Uhoraho Imana yabahaye umugisha we ukomeye, nimukomeze muwubemo kandi mukomeze mwambarire urugamba mutsinde muneshe turi kumwe, nanjye nkomeje kubakomeza no kubashyigikira, kugira ngo mbururukirizemo imbaraga ntagatifu zikomoka ku Mana Umusumbabyose, ku Mana Umuremyi wa byose, kugira ngo mukomeze kumva kandi mukomeze kumenya no kumenyeshwa urukundo rw’Imana yabahanza kandi yabakunze, kandi rero gutaramana natwe abamalayika ndetse n’abatagatifu umunsi ku wundi; ni ubuntu mwagiriwe kuko Uhoraho Imana yabasendereje urukundo rwe kandi akabagabira ibyiza bye by’agatangaza, agahora iteka rero abategurira kugira ngo mukomeze kubana n’Ijuru kandi mukomeze kugendana naryo umunsi ku wundi, nanjye rero nkaba nkomeje kubakomeza kandi nkaba nkataje kubageza ku cyiza, kuko nshaka kubajyana mbere mu kwemera no mu rukundo rw’Imana, nkaba nkomeje kugenda nsubika kandi mpigika ikibi icyo ari cyo cyose cyashaka kubahangara no kubavogera gishaka kubakura mu buntu no mu rukundo rw’Uhoraho.
Igihe ni iki ngiki cyo kugira ngo mbagabire kandi mbagaburire ku byiza by’Ijuru, bityo mukomeze munogerwe kandi mukomeze mwibereho kubera urukundo rw’Imana, kubera imbaraga za DATA zikomeye, mbururukirizamo umunsi ku wundi kugira ngo mbakomeze kandi mbashyigikire; igihe ni iki rero cyo kubakomeza, igihe ni iki cyo kubashyigikira, igihe ni iki ngiki cyo kugira ngo mbabungabungire ubuzima kandi mbacungire umutekano, mwibereho nk’uko Uhoraho Imana yabigennye yabiteguye, ntabwo muriho ku bw’umugambi w’umwanzi, kuko umwanzi we aba abacurira imigambi mibi uko bwije n’uko bukeye ahora acura ingoni kandi ahora iteka abashinyikiye amenyo, ahora iteka ari kwara amaboko, afite umururumba ari guhunahuna abashakashaka cyane kuko yabonye aho mwashyizwe ko ari mu bikari by’Uhoraho, kuko mwashyizwe mu rumuri no mu rukundo rw’Imana, arashaka kubazimirizaho amatara kandi arashaka kuzimya amatara yanyu, arashaka kubashyira mu mwijima kugira ngo abakure muri ibi byiza by’agatangaza.
Sekibi ni umwanzi w’ibyiza kandi ni umwanzi w’amahoro, kuva kera na kare kugeza magingo aya ngaya ntiyigeze yifuriza abantu bose baba mu rugendo kandi abagenzi baba bashaka gukurikira no gukurikiza amategeko n’amabwiriza by’Uhoraho, cyane cyane ku bashakashaka uruhanga rw’Imana, aba ashaka kubasubiza inyuma, kubaca intege no kubatentebura mu ntambwe z’ibirenge byabo, kugira ngo arebe ko hari benshi yakwigarurira; ndabakomeje rero kandi ndabashyigikiye turi kumwe ntore za DATA, biremwa by’Imana nkunda, nimunkundire tugendane mbakomeze kandi mbashyigikire, kuko nifatikanyije namwe mu kubakomeza kandi mu kubasenderezamo urukundo rw’Imana; ngaho rero nimwizihirwe muberwe kandi munogerwe, mutaramane n’Ijuru kuko turi kumwe kugira ngo mutaramane nanjye, mwizihirwe muberwe kandi munogerwe, kuko iteka ryose mbaba hafi nkabagenda imbere inyuma, kugira ngo mbagenzereze neza ibitagenda neza kandi mbatazanurire amayira, kugira ngo murusheho kwiberaho mu rukundo no mu buntu bw’Imana ubuziraherezo.
Mbahaye umugisha rero kandi mbahaye gukomera no kugubwa neza mu rukundo rw’Imana, mbambitse imbaraga kugira ngo mudacika intege, kugira ngo muhore muri inkataza kandi muhore koko mukataje ubudahagarara, ubutareba inyuma, ubudatsikizwa n’umwanzi kugira ngo mukomeze kwiberaho mu buntu no mu rukundo rw’Uhoraho Imana Umugenga kandi Umugaba wa byose; murahagarikiwe kandi murarinzwe muberewe maso kuko ubuntu n’urukundo by’Uhoraho byururukiye kubarinda, kubagenga no kubakomeza iminsi yose, nanjye rero bintera ishema kubasanga mbahuza n’Ijuru, kuko ndi umuhuza wanyu ubahuza n’Ijuru umunsi ku wundi, nkabateza intambwe bana ba DATA kandi bana banjye, kugira ngo mukomeze kubaho no kugwirizwa umugisha umunsi ku wundi; imbaga itabarika y’abatagatifu n’abamalayika twarurutse kugira ngo twifatikanye namwe, turusheho kugenda tugaragaza urumuri n’urukundo rw’Imana kugira ngo ikuzo ry’Imana umwanzi Sekibi adashaka ko rijya ahagaragara cyangwa ngo rimenywe na bose, turusheho kurimenyekanisha kuko iki ari igihe cyo kugira ngo ibyiyumviro by’umwanzi kandi imipangu ye yose tuyisenyure kandi duhirikange, kuko twaje gusenyera umwanzi no guhirika ibikorwa bibisha bya Sekibi aho biva bikagera, tukaba twaraje kugira ngo dusendereze kandi dusesekaze ibikorwa bya DATA Uhoraho Imana mu Isi yose.
Turi kugenda twubakira benshi ibigega byo guhunikamo ubukungu bw’Ijuru cyane cyane mwebwe ntore kandi ntumwa mwatoranyijwe, mugashyirwa mu bikari by’Uhoraho kugira ngo murusheho gusenderezwa kandi murusheho kugabirwa ibyiza by’agatangaza umunsi ku wundi, ntacyo mubuze kandi nta n’icyo muzabura kuko urukundo rw’Imana ruri kumwe namwe kandi amahoro ya DATA agahora iteka abasendereye kugira ngo mukomeze kwakira kandi mukomeze kubaho mu buntu no mu rukundo rw’Imana.
Mbifurije rero umunsi mwiza kandi mbifurije kugubwa neza nkomeje kuri buri wese, ntimugatsikire kandi ntimukadandabirane turi kumwe, mbahaye urukundo, amahoro n’umugisha kandi mbasenderejemo ibyiza by’agatangaza bitagabanyika bitagereranywa bitazigera bigabanywa, kuko ubuntu n’urukundo rw’Imana bibuzura bikabasendera umunsi ku wundi, nkabaha gukataza, kuganza iteka, kwiberaho mu buntu no mu rukundo rw’Imana ubuziraherezo; mbahaye umugisha, mbahaye kwizihirwa, kunogerwa no kunezerwa, guhora iteka ryose mwishimanye natwe abatagatifu kandi mwishimanye n’abamalayika, kuko twese twishimira kubana namwe kandi twebwe abatagatifu kuba Uhoraho Imana yaduha agiriye ibyiza nk’ibi ngibi tukaba twaragarutse mu Isi kwisanzurira mu biremwa muntu kandi mu kiremwa kiri mu Isi, mwebwe mwahawe kandi mwagabiwe umugabane ukomeye wo kubana n’Ijuru, wo kuba mu Ijuru mukiri ku Isi, ni ibyiza by’agatangaza, ni ibyiza bitagereranywa kandi ni ibyiza bidashyikirwa, ababimenye murahirwa kandi ababirimo mwarahiriwe, nimuhirwe mukomeze muhirwe muberwe mwizihirwe, mutarame mutarake, mwizihirwe munezezwe n’icyo gikorwa Uhoraho Imana yabagiriye, kandi munezezwe n’icyo cyiza Uhoraho Imana yabazaniye mu buzima bwanyu bwa buri munsi; nta cyiza nko kubana n’Uhoraho, nta cyiza nko kugendana n’Ijuru, nta cyiza nko kugendana n’Uhoraho Imana wabahanze, akabahangira uyu mugambi kandi akabashyira mu rukundo rwe rutagatifu, ubutabera bw’Imana buhoraho iteka ryose kandi imbaraga za DATA zikomeza bose zigashyigikira bose.
Ndabakomeje rero kandi ndabashyigikiye turi kumwe kuko nifatikanyije namwe kugira ngo mbahumurize kandi mbashyigikire ibihe byose kandi iminsi yose mpora nifatikanyije namwe mu kubakomeza, mu kubasenderezamo urukundo rw’Imana; ntacyo muzigera muburana ab’Ijuru turahari kugira ngo tubabere byose tubamenyeshe byose ntumwa za DATA bana ba DATA mwakunzwe kandi mwakungahajwe ibi bidasubirwaho; harimo benshi badashobora kubyumva cyangwa ngo babyiyumvishe, urukundo rw’Imana ni rurerure kandi urukundo rw’Imana rurahebuje ni agatangaza, n’abaruvuga ntibaruvuga uko ruri ngo barurondore barumareyo rurahanitse cyane kandi rurahambaye, twebwe tuba tubona buri kimwe cyose Imana ikora kandi tubona ibyo igenda ikorera Kiremwa Muntu hirya no hino mu Isi, umwanya ku wundi, umunota ku wundi, nibwo twamenye ko urukundo rw’Imana Kiremwa Muntu ukiri ku Isi atabasha kurusobanukirwa no kururondora neza ngo arumareyo, kuko urukundo rw’Imana ntirurondoreka, ntirurangira, rurahebuje kandi ruratangaje, ababimenya kandi ababibamo barahirwa kandi barahiriwe kandi namwe mwarahiriwe kuko mwatoranyijwe kugira ngo mugabirwe icyiza kandi mubeho mu rukundo no mu murage w’Uhoraho yabagabiye kandi yabageneye mu buzima bwanyu mukiri ku Isi.
MBIFURIJE UMUNSI MWIZA ICYUMWERU GIHIRE KURI BURI WESE, URUKUNDO RW’IMANA, AMAHORO Y’IMANA NAKOMEZE ABUZURE, ABASAGAMBEMO, UMUNSI MWIZA NDABAKUNDA BANA BA DATA, BANA BANJYE DUTARAMANYE KURI IKI CYUMWERU CYIZA GIHIRE GITAGATIFU, KUGIRA NGO UHORAHO IMANA AKOMEZE KUBAHA IBYISHIMO, KUNEZERERWA MU RUKUNDO RWE IMINSI YOSE; NDI MUTAGATIFU YOZEFU, AMAHORO AMAHORO, UMUNSI MWIZA NDABAKUNDA, AMAHORO!