UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI 31 UKWAKIRA 2023

Ndabaramukije ntore z’Imana dutaramanye ntore z’Imana nkunda igihe cyose kuza guhereza amahoro kandi nkunda kuza kuzuza urukundo n’umugisha by’Uhoraho kugira ngo nkomeze kubasendereza urukundo kandi nkomeze kubinjiza mu rumuri rw’Imana isumba byose, nimukomere kandi mukomeze umurimo mwahamagariwe kandi mwatorewe umunsi ku wundi nanjye nkomeje kwifatikanya namwe mu bikorwa kandi mu ngiro yanyu ya buri munsi kugira ngo njye ndushaho kubatera umwete ndetse n’ishyaka kugira ngo mukomeze gukora nta gihunga kandi mukorane ishyaka ndetse n’umwete imbaraga nyinshi zibuzuye, mbahaye rero umugisha kuri buri wese kuko kuri uyu munsi ndakomeza gusabana namwe kubuzuza ibyishimo n’urumuri mbasendereza ibyiza by’Ijuru mu buryo bw’agatangaza bana banjye ndi umurinzi wanyu, ndi Mutagatifu Yozefu ubabera ku izamu nkababera ku rugamba aho muteye hose nkaterana namwe bityo tugatahukana umutsindo kuko aho twateye ntidutaha amara masa ahubwo dusiga turibase umwanzi kandi tumutsembye mu buryo bw’Ijuru turi indwanyi kandi tugakomeza guhashya Sekibi n’ingabo ze zose kuko twururukiye gutsemba ikibi cyose kandi gukonoza ubumara bw’umwanzi mu Isi kugira ngo dushyigikire ibikorwa by’Imana bityo bigende biganza hirya no hino mu Isi bityo tuvugurure ibitavuguruye kandi dusukure ibidasukuye ahari umwijima dukomeze kuhashyira urumuri dukomeje kuko ibi ari ibihe byi kugira ngo dukomeze dusukure kandi dukomeze dutegure imitima myinshi kuko atari igihe cyo kunonera umwanzi ahubwo ni igihe cyo guhwatahwata buri kimwe cyose cya Sekibi kugira ngo ikuzo ry’Imana ryigaragarize muri bose ndetse na hose, iki rero ni igihe tutakinoneye umwanzi kandi tutakimwihoreye mu bikorwa bye bibisha ahubwo ibikorwa bye aho biri hose tugiye kubisuka hanze tubishyire ku kabarore kugira ngo na Mwene Muntu aho ava akagera yitegereze abone kandi amenye ibikorwa bya Sekibi bityo arusheho gukunda Uhoraho kandi arusheho kumukundira kugira ngo anyurwe n’ibikorwa by’Uhoraho Imana Umugenga kandi Umusumbabyose, mbahaye rero gukomera kandi mbahaye gukomeza urugendo kuri buri wese, nimukomeze mube intwari mutwaranire icyiza mukomeze gutwarana musanganira Uhoraho ibindi byose mwumve ko ari imfabusa kandi ari amanjwe mukomeze kwiringira Uhoraho mu rugendo rwanyu no mu buzima bwanyu mu Isi nanjye nagarutse kuza kwifatikanya namwe mu rugendo rwanyu kugira ngo umunsi ku wundi njye mpora ngendana namwe mu bikorwa, mbahereza umugisha kandi mbasendereza amahoro yuzuye asesuye kugira ngo buri wese aho ari ajye yumva aguwe neza kandi buri wese ajye yumva ari amahoro.

Amahoro rero tubahereza bana banjye kandi ntore z’Imana abakundwa b’Ijuru ntabwo ari amahoro y’Isi itanga ahubwo ni amahoro mu buryo bw’Ijuru kuko namwe ubwanyu iyo twabahaye amahoro kandi tukayabasendereza mwumva muguwe neza kandi muri amahoro mukumva ko mushinganye muri abasirikare b’Ijuru kandi mukaba muri amasasu akomeye kandi mukaba muri amasasu dusharija umunsi ku wundi bityo mukajya ku rugamba mukarasa kandi mugatsemba mugatahukana intsinzi n’umutsindo umunsi ku wundi twiteguye rero gukomeza kubasharija kugira ngo mukomeze mube amasasu atyaye kandi mukomeze koko mube ku rugamba muri intore zikataje muri maso muri intwari kuko twabatoye tukaba dukomeje kubatoza tukaba dukomeje kubashyira mu burinzi no mu bwihisho bw’Ijuru kugira ngo mukomeze gucungirwa umutekano kuri buri kimwe cyose kuko twiyemeje guhashya kurindimura imigambi mibisha yose y’umwanzi kugira ngo ikuzo ry’Imana kandi ububasha bw’Imana isumba byose bugaragarire muri bose ndetse na hose binyuze muri mwebwe mukomeje kwirekura mu bwitange bwanyu mu gukomeza kwemerera Ijuru kugira ngo ribayobore kandi ribagenge bityo ugushaka kwa DATA Uhoraho Imana kubakoreremo kandi kubagenzerezemo ibikorwa byaryo uko rishaka.

Ab’Ijuru rero twariyiziye kugira ngo dukomeze kubasabanisha n’Ijuru ryose kandi ab’Ijuru twariyiziye kugira ngo tubahuze n’Ijuru ryose dukomeze kubategura twivuye inyuma turakomeje rero umurego n’injyana yacu muri mwebwe ntiducogoye ntiduhagaze kandi turakomeje kandi dukomeje kwihuta kuko dukomeje gukura ubumara bw’umwanzi mu nzira kandi aho yagiye yubaka aho ari ho hose tukaba dukomeje guhinda twigizayo kugira ngo ububasha bw’Imana kandi urukundo rw’Imana rukomeze kugaragara hose ndetse no muri bose, bana banjye rero kandi ntore z’Imana uyu ni umunsi ukomeye cyane w’urugamba rukaze nabyambariye kandi nambariye gutsinda namwe nimukomeze mwambarire gutsinda kandi mukomeze mwambarire kunesha nanjye naje nabyambariye bana banjye ndi kubasharija kugira ngo mwuzure buri wese yumve ko yuzuye koko bityo tujyane ku rugamba dutsembe kandi turimbure kuko buri wese ndi kumuhereza intwaro kirimbuzi aho anyura hose kujya dukura imyanda mu nzira bityo hagaragare ububasha bw’Imana kandi ahari umwijima dukuraho dushyiraho urumuri kuko tuje kwimura umwijima aho wari uri bityo tukahashyira urumuri bityo benshi bakamenya aho urumuri rw’Uhoraho ruri kandi bakarushaho gusobanukirwa n’ibikorwa by’Imana isumba byose.

Kuri uyu munsi rero nkomezanyije namwe urugendo kugira ngo nkomeze mbahwiture mbahugure mbigize hafi y’urukundo rw’Imana nkomeze mbegereze ububasha bw’Imana bityo buri wese yumve ko akomeye kandi akomereye mu rukundo no mu bubasha bw’Imana isumba byose, mbahaye kubaho mbahaye kuganza mbahaye gutera imbere mbahaye gusakazwamo amahoro yuzuye y’igisagirane kugira ngo buri wese ayiyumvemo buri wese muri mwebwe, bana banjye ndambuye ibiganza byanjye kugira ngo mbasendereze umugisha DATA Uhoraho Imana yampaye kubazanira kuri uyu munsi kugira ngo nywubasendereze bityo buri wese muri mwebwe muri uru rukari awusesekazweho kuko muhavomera byinshi kandi mukaharonkera imbaraga mu buryo bw’agatangaza kuko mwebwe muba muje ku isoko kandi ku ivomo muri uru rukari mukaba muhavomera byinshi kandi mukaba muhakura byinshi by’agatangaza, ari nako rero turushaho gukirizamo Isi ndetse n’abayituye benshi kandi tukarushaho kwarura benshi kandi tukabohora ababoshye tugashyira byinshi ku murongo tukigarurira imitima ya benshi bityo ab’impumyi tukabahumura amaso kandi abagenda badandabirana umunsi ku wundi tukabakomeza kandi tukabashyigikira, ibi rero ni ibihe turi gukomeza intore zacu kandi intumwa z’Ijuru mu buryo budasanzwe tukaba turi kugenda duhigika ibikorwa by’umwanzi bityo tukikomereza ibikorwa by’Ijuru  kandi abakomeye tugakomeza kubakomeza kuri Uhoraho kandi abafashe tukabaha gufata koko kugira ngo bakomeze kuko umunsi ku wundi aba ashaka yuko abafashe barekura kandi agahora ashaka yuko abahagaze bagwa agahora rero yiruka kubo ari kubona bakataje bari kwirukanka kuko abicaye n’ubundi aba abifitiye ntacyo aba abashakaho ahubwo ahora ahigahiga ba bandi aba ari kubona bari gutaguza batera intambwe bihuta bamusiga bamutera umugongo we akihuta agashaka kujya kubatangatanga kugira ngo abasubize inyuma mwebwe ho rero naje kugendana namwe kugira ngo nkomeze kumwigizayo kandi mwereke yuko amayeri ye n’uburyarya bwe mbutahura hakiri kare bana banjye ngakomeza kubarinda no kubacungira umutekano nkababa hafi, nkakomeza kubiyegereza mu rukundo rw’Imana no muri aka kanya rero nkoranye namwe ibikorwa byinshi mu gukomeza kwambura umwanzi ijambo mu kuvuguruza imigambi mibisha y’umwanzi mu gukomeza ibikorwa by’Imana mu Isi ndetse no muri mwebwe mu buryo budasanzwe kuko umunsi ku wundi nza kwifatikanya namwe nkagendana namwe kandi nkabahumuriza nkabashyigikira nkabakomeza, nimukomere rero nkomezanyije namwe urugendo mu buryo bwo kubahugura mu buryo bwo kubahugura gukomeza kwigizayo ikibi cyose kugira ngo ikuzo ry’Imana rikomeze rigaragarire muri mwebwe, nururukiye kubaha amahoro kandi nururukiye kubaha umugisha, nimukomere kandi mukomeze urugendo nifatikanyije namwe mu buryo budasanzwe.

Mbahaye amahoro kuri uyu munsi kandi mbahaye umugisha kuri uyu munsi mbambitse imbaraga kugira ngo dukomezanye urugamba rw’uyu munsi kandi urugamba muri ibi bihe dukomee duhinde ikibi kandi dukomeze turwanye ikibi cyose cy’umwanzi dukomeze gushyigikira ibikorwa by’Imana mu Isi, mbifurije umunsi mwiza kandi mbahaye amahoro meza y’Imana nabuzure abasendere kuri buri wese.

AMAHORO AMAHORO UMUNSI MWIZA IBIHE BYIZA GUKOMERA KURI BURI WESE NIFATIKANYIJE NAMWE KANDI NZAKOMEZA KWIFATIKANYA NAMWE NDI UMURINZI WANYU NDI MUTAGATIFU YOZEFU UMUBYEYI WANYU UBAREBERERA KANDI NKABA NKOMEJE KUBATERA INGABO MU BITUGU KUGIRA NGO MUTSINDE KANDI MURWANYE IKIBI MWIVUYE INYUMA, AMAHORO AMAHORO UMUNSI MWIZA NDI KUMWE NAMWE NDABAKUNDA NTORE Z’IMANA BANA BANJYE NSHYIGIKIYE, AMAHORO AMAHORO NDABAKUNDA TURI KUMWE, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *