UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI 15 NZERI 2023

Mbifurije igitondo cyiza kandi gihire ntore z’Imana ntumwa z’ab’Ijuru nimukomeze kugubwa neza kuko mbashyize mu bubasha bw’Imana isumba byose nkaba mbashyize mu burinzi bw’Ijuru ryose kugira ngo ari ho murindirwa kandi ari ho mucungirwa umutekano, nimukomeze rero mugubwe neza kandi mukomeze gutera imbere mu bikorwa byanyu kuko kuri uyu munsi nururukiye kuza kwifatikanya namwe mu buryo bwo kurwanya umwanzi kandi mu buryo bwo guhinda imigambi ye mibisha kugira ngo mbururukirizeho imbaraga mu buryo budasanzwe kandi nkomeze nkomeze buri wese muri mwebwe, naje rero kubakomeza kandi naje kubahumuriza, naje kubambika ubutwari ndetse n’ububasha bw’Ijuru ryose kugira ngo nkomeze mbiyegereze kandi nkomeze mbahuze n’urukundo rwa DATA, nkomeje rero kubagira imiyoboro y’ab’Ijuru kandi nkomeje kubategura byuzuye kandi bisesuye kuko uko bwije n’uko bukeye nza kwifatikanya namwe kugira ngo nkomeze mbasukure kandi nkomeze mbategure mu buryo bwuzuye kandi busendereye ari nako mbazanira imbaraga ndetse n’ububasha nkabazanira urumuri rubamurikira nkaza kwifatikanya namwe mu rugendo rwanyu no mu bikorwa byanyu by’umunsi kugira ngo ndusheho kubaha umugisha kandi ndusheho kubasesekazaho amahoro kugira ngo ibikorwa byanyu by’umunsi bigende neza uko bukeye n’uko bwije nza kwifatikanya namwe kandi nkagendana namwe nkabafasha kurwana urugamba kandi nkabafasha kurwanya umwanzi kuko imigambi mibisha y’umwanzi turushaho kugenda tuyitentebura kandi tukagenda turitagura ibikorwa bye bibisha.

Ndi kumwe namwe rero bana banjye kandi nifatikanyije namwe muri iki gikorwa kandi muri uru rugendo Uhoraho Imana yarebye agashima akemera ko murugendamo kandi akemera ko mukora muri uyu muzabibu we akabaha akazi nk’aka ngaka ko gusenga, gusenga rero ni umushinga udahomba iteka ryose ucuruje neza arunguka kandi gusenga bibyara urwunguko rwinshi yaba mu buzima bwo ku Isi ndetse no mu buzima bwo mu Ijuru, nimukomeze muharane kandi mukomeze muharanire ikiri icyiza kuko iteka ryose muzagwirizwa umugisha kandi buri wese agahabwa ingabire n’ingabirano buri wese agahabwa ikamba ry’icyo yakoze igihe kitari iki ngiki buri wese azamenya neza yuko icyo yakoze ari ingirakamaro, nimukomeze mukore mutiganda kuko nanjye nkomeje kubibafashamo kugira ngo nkomeze mbatere umwete ndetse n’akanyabugabo kugira ngo igihe cyose muhore intwari zihagaze kandi intwari zikereye kurwana urugamba, nimube intwari kandi mube abatoza b’abandi bityo igihe cyose muhore mutoza abandi ibyo kurwana urugamba rwo kurwanya umwanzi kuko ibikorwa bibisha by’umwanzi twaje kubirindimura no kubikura mu nzira kugira ngo abashaka kurangamira DATA kandi abashaka kumusanganira bisange kandi bamusanganire bityo babashe kumubona no kumugeraho.

Ibi bihe rero ni ibihe byo kurwanya umwanzi, ibi ni ibihe byo kugira ngo duhindanye imigambi mibisha y’umwanzi ibi ni ibihe byo kugira ngo dukure mu nzira ubukozi bw’ibibi bw’umwanzi kugira ngo dushyire benshi mu rukundo rw’Imana, twaje rero kwambura umwanzi ijambo, twaje rero kumutsemba no kumurindimurana n’iki cye tukaba twaje rero turi kurandura ndetse dukura mu nzira tukaba turi gukubura twigizayo, ndi umurinzi rero kandi ndi umukumirizi iteka ryose mpora ncunga umutekano mu ntore za DATA mu bana ba DATA cyane cyane mwebwe muri uru rukari kuko mbacungiramo umutekano mu buryo bwuzuye kandi busesuye iteka ryose mpora ndi maso kandi iteka ryose mpora mbaramburiyeho ikiganza cy’ab’Ijuru kuko iteka ryose nahawe imbaraga ndetse n’ububasha bwo kugira ngo nkumire umwanzi kandi mbakumirire umwanzi nivuye inyuma, niyo mpamvu iteka ryose mbururukirizaho umugisha imbaraga ndetse n’ububasha kugira ngo mukomeze gusesekazwaho ibyiza by’agatangaza by’Ijuru ryose bikomeze kubururukiraho ari uruhuri, nimukomere kandi mukomezanye mukomeze kubaka ibyiza kandi mukomeze kugubwa neza muri byose nifatikanyije namwe ngendana namwe amanywa na nijoro ndi Mutagatifu Yozefu udahwema kuza kubuzuza urukundo udahwema kuza kubuzuza ububasha udahwema kuza kubamurikira no kubateza intambwe no kubafata ukuboko kugira ngo nkomeze ngendane namwe muri uru rugendo kandi muri iki gikorwa, nimuze dukomezanye kugenda twambura umwanzi ijambo aho yagiye aryiha kandi dukomeze kugenda tumuhindanya kandi dukomeze kuzahura benshi twifatikanyije uko bwije n’uko bukeye uko umunsi ugenda uza kandi uko umunsi ugenda utaha ni nako natwe tugenda twifatikanya namwe turushaho kuburiza intera kandi tubateza intambwe, uko namwe rero mugenda mukura mutera intambwe mu kwemera nimujye mumenya byinshi kandi musobanukirwe na byinshi, ntimukagume rero muri abatoya kandi twebwe dushaka kubakuza mu by’Ijuru igihe cyose tukaba rero dushaka yuko igihe cyose mumenya byose kandi mukaba intwari zitegereza kandi kandi zigakenga bityo mukamenya uburyarya bw’umwanzi kandi mukamenya imigambi mibisha y’umwanzi, igihe rero yabasumbirije kandi igihe ashaka kubasumira mukabimenya bityo mukamuhinda hakiri kare, nimufate intwaro muzikindikize kandi nimukolotire bityo umwanzi ye kubona urwinjiriro, nimufunge imiryango yose kugira ngo mumuheze inyuma y’umuryango kandi igihe cyose ye kuzigera ababonamo urwinjiriro bityo mukomeze gukindikizwaho ububasha bw’Ijuru ryose kandi ububasha bwa DATA bukomeze kubarinda no kubarengera muri byose nanjye nururukanye ububasha ubutwari ubuhanga ndetse n’ubuhangange bwo kugira ngo mbahoze ku mutima wanjye bwo kugira ngo mbarwanirire kandi mbahoze kuri buri kimwe cyose.

Nimukomere rero kandi mukomeze mukatazanye ishyaka ndetse n’umwete mukomeze kurandatana kandi mukomeze kubakana bityo urukundo ukuri n’ineza bibarange kandi mukomeze kuba amahoro benshi rero mukomeze kubagabira amahoro ababuze amahoro kandi ababuze ibyishimo mubagabire ibyishimo ababuze umutekano muri bo muwubagabire kuko iteka ryose duhora tuza kubagabira, ibyo byose tukaba tubibagabira kugira ngo bibuzure bibasendere bityo musagurire n’abandi, muri imiyoboro myiza y’ab’Ijuru kandi muri ibigega bihunikwamo ibyiza by’agatangaza by’Ijuru, nimukomeze mwaguke kugira ngo igihe cyose duhore tubururukirizamo ibyacu byiza by’agatangaza, mwarahiriwe kuko muganira n’Ijuru kandi mukerekwa inzira n’Ijuru umunsi ku wundi kandi igihe cyose tukaza kwifatikanya namwe kandi tukabasabanisha n’Ijuru tukaza kubambika ubwiza bw’Ijuru tukaza kubashyira mu rukundo rw’Ijuru tukabashyira mu burinzi bw’Ijuru kandi tukabaha imbaraga z’Ijuru ryose DATA Uhoraho Imana niko yabigennye kandi niko yabateguye, nibibe bityo kuko yabagize inkoramutima ze kandi akabagira intore ze kandi mukaba muri abanyamabanga b’Ijuru.

Nimukomeze mumenye byose kandi mukomeze mwerekwe buri kimwe cyose kuko Uhoraho Imana ariko yabigennye kandi akaba ari ko yabiteguye, nibibe bityo kandi bikomeze bibe bityo, bityo Ijuru ryose rihore ryibanira namwe kandi muhore musabana n’Ijuru ryose muri byose uko bwije n’uko bukeye, gusa nanjye nzakomeza kubibafashamo kuko sinabibarekeramo mwenyine ngo mwirwanirire urugamba mwenyine ndabizi neza intege nkeya Mwene Muntu agira ari mu Isi kandi ari mu rugendo kuko umwanzi uba ubahiga umunsi ku wundi kandi akanya ku kandi ahora arekereje kugira ngo arebe yuko hari uwatsikira gatoya kugira ngo ahite amuyora bwangu kuko nta na rimwe ajya yishimira igikorwa nk’iki ngiki kandi urugendo nk’uru nguru murimo nta na rimwe ajya arwishimira ahora iteka arekereje kugira ngo asubize inyuma intore za DATA kugira ngo asubize inyuma ibiremwa bya DATA ariko natwe twururukiye kumupfobya kumutsemba no kumurindimurana n’ikibi cye kugira ngo dukuze abacu, twaje gukuza ab’intamenyekana kandi twaje kwambika abambikwa ubusa umunsi ku wundi twaje guhumura amaso abahumwa amaso n’abandi umunsi ku wundi twaje kugaragaza ubutabera bw’Imana twaje gushyira ibintu byose ku murongo kandi ibintu twaje kubigenza bundi bushya kuko twaje kuvugurura byose kandi abazira akarengane tukaba twaraje kubakura mu kaga no mu kangaratete kugira ngo tugaragaze ukuri kw’Imana kutajya gutsindwa kandi ububasha bw’Imana isumba byose kugira ngo tubugaragarize buri wese, nimukomere rero kandi mukomeze kugubwa neza kuko nkomeje kubashyira mu rukundo rw’Imana nkaba nkomeje kubabumbatira mu biganza byanjye kugira ngo mbashyigikire wese wese.

Ntacyo muzaba kandi nta n’icyo muzakena muri mu biganza by’Uhoraho kuko Uhoraho Imana ari we ubarinze kandi akaba abacungiye umutekano nanjye rero nkaba nkomeje kwifatikanya namwe mu buryo bwo gushyira byose ku murongo bitagenda neza mu Isi kandi mu kuvugurura ibitavuguruye mu gucyamura byose kandi mu kugenda twereka benshi b’impumyi kandi mu kugenda dushyira byose ku murongo ibitavuguruye tubivugurura, niyo mpamvu nkomeje kubambika imbaraga ubutwari ndetse n’Ububasha kugira ngo nkomeze kwifatikanya namwe kandi nkomeze kugendana namwe muri byose, ntacyo muzaba kandi nta kizabakangaranya kuko nururukiye kubarwanirira kandi nkaba naraje kwifatikanya namwe kugira ngo ibikorwa byanyu nkomeze mbihereze umugisha bityo mukomeze guherekezwa n’ubuntu bw’Imana isumba byose kandi urukundo rwa DATA Uhoraho Imana rukomeze kubiyambika muri byose, mbahaye kurengerwa n’imbaraga z’Ijuru kandi mbahaye gushyigikirwa n’ububasha bwa DATA Uhoraho Imana kugira ngo bukomeze kubarengera.

DATA rero yaritegereje abona bikwiye kandi bimutunganiye koko yemera kubashingira uyu mugambi yemera yuko mujya muhuriza hamwe muri uru rukari kugira ngo icyiza muzajya muhurizaho kigire akamaro kigirire Isi ndetse n’abayituye akamaro, muri iki gihe rero tukaba tumaze gukorana namwe mu bikorwa byinshi bihanitse kandi bihambaye kuko uko tugenda tugendana namwe kandi uko bugenda bucya n’uko bugenda bwira tugenda turushaho gukomeza ibikorwa byacu tukaba rero tumaze kugeza kure kandi ibikorwa byacu tukaba turi kugenda tubyubaka mu Isi hakaba hari benshi tugenda tuvugurura kandi hakaba hari byinshi tugenda dushyira ku murongo, abo bose rero bari barazimijwe n’umwanzi abo bose tukaba turi kubatahura abari baragiye bajyanwa bunyago tukaba turi kugenda tubazana tubabohoza twifatikanyije kuko igihe cyose muhuriye hamwe muri gusenga mu buryo nk’ubu ngubu twururukira kuza kwifatikanya namwe kugira ngo amasengesho muri gusenga natwe tuyuzurize tuyashyire mu bikorwa tukagendana namwe rero muri ubwo buryo kuko twururukiye kuza kwifatikanya namwe kugira ngo imbaraga zacu ab’Ijuru zikomeze kwihuza namwe ntore z’Imana mukiri ku Isi natwe ntore z’Imana zageze mu Ijuru kugira ngo dukomeze kwihuza bityo ibikorwa byanyu n’ibyacu bibe bimwe bityo dukize Isi ndetse n’abayituye twifatikanyije, turi mu rugamba rero muri iki gihe rwo kurohora benshi rwo gutabara benshi dukomeje kwifatikanya kuko turi mu kazi gakomeye kandi gahambaye cyane, twaje mu Isi tutaje gukina ni nayo mpamvu turi kwambura umwanzi ijambo bityo yabibona akagira umujinya mwinshi agahuma cyane kandi agasakuza agakanura amaso bityo agashinyika imikaka kugira ngo arebe yuko hari uza agwe mu rwasaya rwe ahite amumira bunguri natwe rero tukabangukira kuza kubumba urwo rwasaya rw’umwanzi rwasamye kugira ngo abacu bose tubaneshereze kandi tubahe gutsinda niyo mpamvu turi kurwanirira ibiremwa byizera Uhoraho Imana kandi tukaba turi kurwanya imigambi mibisha y’umwanzi umwanzi ahora apangapanga agapangira abacu agapangapangira intore za DATA zirimu rugendo kugira ngo arebe yuko yabasubiza inyuma, twururukiye kurwanira intumwa ndetse intore za DATA abizeye DATA kugira ngo tubarengere tubarinde kugira ngo badakorwa n’isoni cyangwa ngo bakorwe n’ikimwaro.

Nimugire gukomeza urugendo kandi mukomeze gushyigikirwa n’ububasha bw’Ijuru ryose kuko nanjye nururukiye kuza kwifatikanya namwe no kugendana namwe mu rugendo mu bikorwa byanyu bya buri munsi. Muri uru rukari rero mbahereyemo umugisha ariko kandi ndakomeza no kwifatikanyamo namwe mu bikorwa byanyu bidasiba bidahagarara kugira ngo nkomeze kugendana namwe mu gukiza Isi ndetse n’abayituye mu kubohora benshi mu kubohoza benshi umwanzi yari yarajyanye bunyago kugira ngo tubazane mu rukundo rw’Imana mu guhumura benshi amaso kandi mu kugenda dukura benshi mu mwijima tubashyira mu rumuri, dukomezanyije rero namwe urwo rugendo kuko hari benshi cyane tumaze kurohora ariko hakaba hari n’abandi benshi tugomba kurohora hakaba hari byinshi cyane tumaze gushyira ku murongo hakaba hari n’ibindi byinshi cyane tugomba gushyira ku murongo bitari byajya ku murongo, niyo mpamvu rero dukomeje urugamba kandi tukaba dukomeje urugendo tukaba dukomeje guhangana n’imigambi mibisha y’umwanzi kugira ngo tumwereke ko nta jambo afite kandi nta ruvugiro afite bityo imigambi apangapanga umunsi ku wundi tujye twururuka tuje kuyisenya kandi tuje kuyipangura, igihe cyose rero sinzigera nemerera umwanzi yubaka kuko iteka ryose atangiye kubaka jyewe nururukira kuza gusenyura ibyo bikorwa bye bibisha kugira ngo intore kandi intwari zishaka guhora iteka ari intwari ziringiye Uhoraho Imana zikomeze zibe intwari kandi zitsinde.

Nimukomeze mugwirizwe ubuntu bw’Imana isumba byose kandi umugisha w’Imana ukomeze kubururukiraho nanjye turi kumwe ndabashyigikiye mporana namwe kandi ngendana namwe, nimukomeze kugira umunsi mwiza nkomeje kwifatikanya namwe no kugendana namwe muri byose. Nimugire amahoro kandi mukomeze gutekana mukomeze kugubwa neza bityo mukomeze gusabagizwa n’ibyishimo n’urukundo rw’Imana rwabahamagaye n’urukundo rw’Imana rwabasanze kugira ngo rubahobere kuri buri wese. Nimugire amahoro kandi mugire kugubwa neza nanjye ndabakunda kandi ndabashyigikiye mbahoza ku mutima wanjye ndi Mutagatifu Yozefu nkaza kubuzuza imbaraga ndetse n’ububasha nkabatera ubutwari kugira ngo muhore muhagaze gitwari kandi kigabo.

AMAHORO AMAHORO UMUNSI MWIZA TURI KUMWE NDI MUTAGATIFU YOZEFU UBIFURIZA ISHYA N’IHIRWE MU RUGENDO RWANYU KANDI NKAZA KWIFATIKANYA NAMWE MU RUGENDO RWANYU NO MU BIKORWA BYANYU BYA BURI MUNSI, NIMUGIRE AMAHORO TURI KUMWE NDABAKUNDA NTORE Z’IMANA, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *