UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI 07 UGUSHYINGO 2023

Mbambitse imbaraga zikomoka kuri DATA bana banjye kandi ndabaramukije mwese mu rukundo rw’Uhoraho, nimusesekazweho umugisha kandi mukomeze kwakira urumuri naje mbazaniye kuri uyu munsi kugira ngo nkomeze kubateza intambwe kandi nkomeze kubashyigikira mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi kandi nkaba nkomeje kwihuza namwe muri iki gikorwa muri uru rugendo kugira ngo mbashyire aho mugomba kandi nkomeze mbateze intambwe nkomeze mbashyikirize icyo mugomba ikibakwiriye kandi ikibabereye kuko menya kandi nkasobanukirwa na buri kimwe cyose ngahinda kandi ngahigika ikibi cyose cyashaka kubavogera kandi ikibi cyose cyashaka kubagiriza nkacyigizayo, nkakomeza kubakomeza mu ntambwe z’ibirenge byanyu kandi nkabashyigikirisha urukundo rw’Ijuru iteka ryose nkababa hafi kuko ndatsindwa kandi ntajya nigizwayo nkomeza  kubarwanirira kandi nkababera amaso amanywa na nijoro nkigizayo ikibi icyo ari cyo cyose cyashaka kuza kuvogera umugambi w’Imana muri mwebwe, kuko rero twabatoye kandi twabatoranyije mu bandi kugira ngo tubagire icyitegererezo cy’abandi kugira ngo dukomeze kubagira urumuri rw’amahanga yose, nta kintu na kimwe kibaho kizigera gituma musubika urugendo rwanyu kandi nta kintu na kimwe kizashaka kwitambika uyu mugambi DATA Uhoraho Imana yakoze kandi yapanze akawutangiza muri mwebwe kugira ngo akomeze abakomeze kandi abashyigikire, niyo mpamvu rero Abatagatifu kandi Abamalayika twururutse mu buryo budasanzwe, tukaba twibanira namwe kandi tukaba duhorana namwe, natwe Abatagatifu kubana namwe no kugendana namwe biradushimisha kandi bikatunezeza, bikadutera ishema cyane kuba tugaruka kuza kwihuza namwe kandi tukababwira bityo tukabona mushaka gutega amatwi Ijuru kugira ngo mwumve icyo tubabwira ari nako dukomeje guhindukiza abakomeje kunangira imitima yabo kandi tukaba dukomeje kubahwiturira gukora ikiri icyiza ari yo mpamvu rero turi mu kazi mu buryo buhanitse kandi buhambaye kugira ngo dukomeze tuvuguruze ikibi cyose cy’umwanzi kandi ikibi cyose cy’umwanzi tugikubite tukivana mu nzira, turi guhigika kandi turi guhingika ibibi byose kugira ngo ibikorwa by’Uhoraho byisanzure kandi bigaragarire hose kandi ibikorwa by’Uhoraho byumvikane hose kandi bimenywe na buri wese; niyo mpamvu ikibi cyose turi kugitsemba kandi turi kugenda tucyigizayo kugira ngo mu Isi muri rusange hagaragare ukuri kw’Imana kandi hagaragare ibikorwa bya DATA; mbahaye rero kuganza  mu rukundo kandi mbahaye kubaho mu rukundo rw’ Uhoraho Imana, umugenga wa byose waremye ibiboneka ndetse n’ibitaboneka akaba akomeje kubagengera ubuzima, kubitaho no kubarengera amanywa na nijoro kuko muri mu mugambi we, mu gikorwa cye yashatse y’uko mugengwa nacyo kandi mukagendera  muri cyo umunsi ku wundi amanywa na nijoro, nkaba nje rero kubakomeza, kubashyigikira, gukomeza kubateza intambwe yo gukomeza kubatoza icyiza, kubavugurura byuzuye kandi bisesuye, kugira ngo urukundo rw’ Imana ndubambike, ndubasendereze, bityo iteka ryose namwe mujye mwumva ko muberewe no gukorera Uhoraho, kandi kugendera mu rukundo rwe, guhora iteka muvuburirwa Ibyiza bye by’ agatangaza yashatse kubagezaho mukiri mu Isi mu buzima bwanyu mu minsi yose mukomeje kumutega amatwi kandi mukomeje guhanga urukundo rwe amaso, ntabwo muzigera mumubura kandi ntacyo muzigera mumuburana kuko ariwe umenya byose kandi agashyira byose ku murongo ndetse ku mugaragaro agahishura ibyihishe, agakomeza gutangaza ikiri ukuri, ikibi cyose agakomeza kugihigikisha ububasha bwe kubera ko ubutabera bwe buvugurura byose kandi bugashyira byose ku murongo; naje rero niyiziye kuri uyu munsi bana banjye kugira ngo nkomeze  kubakomeza kandi mbashyigikire koko byimazeyo, urukundo rw’Imana ndubambike, ndubasendereze muri byose; nimwakire amahirwe yuzuye kandi asendereye yo gukomeza kubana n’Uhoraho kandi kugendera mu kuri kwe kuzira ijori kandi kuzira ikinyoma, bityo iteka ryose muhore mumwiziritseho kugira ngo nawe akomeze abamenyeshe ibye by’ agatangaza.

Bana banjye nimukomere kandi mukomeze urugendo kuko nifatikanyije namwe, kugira ngo nkomeze mvuguruze imigambi mibisha  yose y’ umwanzi kugira ngo nkomeze nambure umwanzi ijambo, ikibi cyose cy’ umwanzi nkigizeyo, nkaba nifatikanyije namwe rero mu rugamba rero muri ibi bihe mu buryo budasanzwe kuko turi ku rugamba kandi tukaba turi mu bikorwa byo gukomeza gutsemba kandi twigizayo ikibi cyose cy’umwanzi kugira ngo  mu Isi hagaragare ukuri k’ Uhoraho kandi hagaragare ibikorwa bya DATA Uhoraho mu buryo buhanitse kandi mu buryo buhambaye, busendereye kuko dushaka gusendereza Isi yose ibyiza by’ agatangaza DATA Uhoraho Imana ashaka kuvuburira Isi ndetse n’ abayituye.

Nimukomeze rero mwakire ibyiza by’agatangaza mubuganizwamo kandi mwateguriwe, mwateganyirijwe umunsi ku wundi, namwe abe ari nako murushaho kubigeza kuri benshi mu Isi kuko hari benshi bagiye bakennye kandi bagiye bakeneye, bagiye bafite inyota n’ inzara bacyeneye Uhoraho cyane mu buzima bwabo no mu mibereho yabo; abo bose rero nimurusheho kubahaza kuko ibyo tubagaburira kandi tubazanira umunsi ku wundi, aribyo tuba tugira ngo namwe mubigeze no ku bandi, turabazanira rero tukabuzuza kandi tukabasendereza, bityo namwe mukagira umwete ndetse n’ishyaka kandi mukagira kwitanga kugira ngo murusheho kubohora byinshi biboshye mu Isi kandi murusheho gushyira byinshi ku murongo kuko hari byinshi rero twifatikanyijemo namwe muri ibi bihe mu buryo budasanzwe kugira ngo dukomeze dukumire ikibi kandi dukomeze tuvuguruze imigambi mibisha yose y’ umwanzi, bityo ibikorwa by’ Imana tubishyigire muri mwebwe, tukaba dukomeje kubateza  intambwe,  kubatoza icyiza kandi kuvuguruza ikibi icyo ari cyo cyose kugira ngo ibikorwa bya DATA aribyo bigaragara kandi bikomeze kugaragarira ndetse hose ndetse no muri bose; nje rero kubaha umugisha kandi nje kubakomeza nivuye inyuma, ndi umurinzi wanyu ubashyigikira amanywa na nijoro kandi nkaba mbabereye maso mu buryo bw’ ubutwari kandi mu buryo bw’ urugamba mu buryo buhanitse kandi  buhambaye, nkaba rero naje kubakomeza no kubashyigikira mu buryo bwimazeyo, kugira ngo nkomeze kubateza intambwe, kubatoza icyiza, kubavugurura byuzuye kandi bisesuye, imbaraga z’ ijuru nkaba naje kuzibahundagazaho kuri buri wese kugira ngo mbakomeze kandi mbashyigikire.

Nimukomeze mubeho mu rukundo rwa DATA kandi mukomeze mubeho mu rumuri, bityo ibikorwa byanyu bikomeze kuba ibikorwa bivuguruye kandi bisesuye bana banjye kandi ntore z’Uhoraho, hari benshi tuje guhindukiza mu Isi kandi hari benshi tuje kwereka ukuri kw’ijambo rya DATA, hari benshi tuje guhindura imigenzereze yabo n’ ibikorwa byabo bibisha kugira ngo tugaragaze ukuri kwa DATA, hari benshi tuje gukomeza gutsemba kandi tuje gutsemba ikibi kibatuyemo kugira ngo bo tubarokore, kuko tuje gutsemba ikibi kibatuyemo bo tukabarokora, ari yo mpamvu turi kuvuga ko tuje guhigika no kwigizayo icyitwa ikibi icyo ari cyo cyose kandi ikintu cyose kibangamira umugambi wa DATA muri Mwene Muntu, tukaba tuje gutsemba ndetse no gukuraho kugira ngo turokore kandi dukize benshi, kugira ngo benshi umwanzi Sekibi ashaka yuko arindimurira muri Gihonomu tubarokore kandi tubazahure, ibi rero ni ibihe byo kugira ngo dukomeze dukize kandi tubohore, dusayure kandi dutabare; nkaba nkomeje kwifatikanya namwe kugira ngo mbambike imbaraga, ubutwari ndetse n’ ububasha, mbahindure kandi mbahindukize, nkomeze kubambika ubutwari, ububasha, nkomeze kubashyira mu burinzi bw’ ijuru ryose bana banjye nimubeho kandi mukomeze kugambirira gukora icyiza mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi.

Nanjye rero nzakomeza kubereka ubutabera bw’Ijuru kandi ububasha bw’Ijuru uko bukora n’uko buteye n’uko bumeze, bityo iteka ryose mwiringire Uhoraho mu buzima bwanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi; Uhoraho Imana aratsinda ntatsindwa, Uhoraho Imana ararwana kandi akarwanya ikibi, kandi akarwanirira abe bamwizera, kandi ntabwo arwana agiye mu ngumi nk’uko abantu babigenza, kandi ntabwo aburanira benshi nk’uko benshi babigenza babanje kujya impaka, ahubwo  mu bubasha bwe no mu mbaraga ze afite uko abigenza kandi afite uko abikora byose bigakemuka kandi byose bigakoreka; niyo mpamvu rero akomeje kuza kugamburuza imigambi yose mibisha y’umwanzi iri gupangapangirwa benshi bamukorera kandi benshi bamwiringira mu Isi yose muri rusange, abamukurikiye kandi abizeye Uhoraho by’ukuri mu rugendo rwabo no mu bikorwa byabo bya buri munsi, Sekibi arabashikamiye kandi arabahagurukiye kugira ngo arebe ko yabasubiza inyuma mu rugendo rwabo, ariko natwe nk’Abatagatifu mu buryo budasanzwe twaramanutse kandi twururukiye kuza kurwanirira intumwa n’Intore mu Isi yose muri rusange bizera Uhoraho Imana kugira ngo dukomeze gutsinda kandi dukomeze gukumira icyitwa ikibi icyo ari cyo cyose cyashaka kuvuguruza ibikorwa bya DATA mu kiremwa muntu, ariyo mpamvu rero turi kugenda duhigika twigizayo ikibi cyose tugashyigikira ibikorwa ba DATA Uhoraho Imana mu buzima bwa kiremwa muntu umunsi ku wundi, amanywa na nijoro, tukaba dukomeje gukubura turi gusukura twigizayo, turi gusukura mu buryo budasanzwe kandi turi kugenda dukumira ikibi cyose, benshi bakomeje kwitiranya ibihe kandi benshi bakomeje kwitiranya ububasha bwacu kandi bakaba bakomeje kutunnyega kandi bakaba bakomeje kuza kutujora kugira ngo barebe yuko bavuguruza icyiza DATA Uhoraho Imana yashyize muri mwebwe, ngaha igihe kiraje kugira ngo ibikorwa byacu tubigaragaze, kandi imbaraga zacu tuzisesure muri bose.

Nimwakire rero urumuri rukomeze rubamurikire, ntimugatsindwe kandi ntimugatsikire, ntimugatsitare, nimuhore iteka ryose muri intwari ku rugamba kandi muri abasirikari bagambiriye gutsinda; umusirikare iyo ari ku rugamba ntareba inyuma cyangwa ngo arebe hirya no hino, iteka ryose ahora yizigiye gutsinda, guhashya ikibi ndetse n’umwanzi; namwe rero nimutsinde kandi mutsiratsize, mukomeze guhagarara ku maguru yombi, mwizeye ububasha bw’ Uhoraho Imana bubashyigikiye kandi bubakomeje muri iki gikorwa, muri uru rugendo, mukomeze kubaho mu rukundo, kandi mukomeze kuganza no gutera imbere, nanjye nifatikanyije namwe, ndi Mutagatifu Yozefu uhorana namwe amanywa na nijoro, kugira ngo mbatoze icyiza kandi nkomeze guhashya inabi mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi.

AMAHORO AMAHORO, IBIHE BYIZA, NDABAKUNDA, NDABASHYIGIKIYE NTORE Z’ IMANA, NDI UMURINZI WANYU W’ IBIHE BYOSE, AMAHORO MAHORO, IBIHE BYIZA NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE BANA BANJYE, NIMUGIRE KUGUBWA NEZA TURI KUMWE NDABAKUNDA, AMAHORO, UMUNSI MWIZA W’URUGAMBA NIFATIKANYIJE NAMWE NDABAKUNDA, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *