UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, Tariki 03/07/2023
Ndabaramukije biremwa by’Imana umuremyi, nimugire kugubwa neza kandi mugire kwakira amahoro nabazaniye kandi mwakire umugisha ndetse n’ibyishimo ndahwema kubasesekazaho uko bwije n’uko bukeye kuko uko bwije bukeye nza mbagana kandi nkaza mbasanga mbazaniye ibyiza by’Ijuru kugira ngo ndusheho kubibuganiza muri mwebwe kandi ndusheho kubibuzuza kandi ndusheho gutazanura amayira yanyu bityo mukataze kandi mukatarize mu rukundo rw’Uhoraho mukomeze gusanga umusumbabyose nta kibaziga kandi nta kibateze kuko twaje muri mwebwe kugira ngo turusheho kwiyuzuza namwe kandi turusheho kugendana namwe tubatazanurira amayira tubashyigikira mu ntambwe z’ibirenge byanyu tubamanuriramo ingabire ndetse n’ingabirano kandi dukomeza kubahereza umugisha ukomotse mu Ijuru kugira ngo turusheho kubagabira ibyiza by’Ijuru bityo bibashyigikire kandi bibaherekeze mu rugendo rwanyu igihe cyose. Ndi Mutagatifu Yozefu rero uhorana namwe kandi ngakorana namwe ibikorwa byinshi ndushaho kubabuganizamo ibyiza by’Ijuru kandi ndushaho kubagezaho amatangazo y’iby’Ijuru kugira ngo murusheho kunyoterwa nabyo kandi murusheho kumurikirwa n’Ijuru igihe cyose; nimukomeze rero mwakire urumuri tubahereza kandi mukomeze mwakire imbaraga tubahereza uko bwije n’uko bukeye kandi mukomeze kwakira ingabire ndetse n’ingabirano tubahereza uko bwije n’uko bukeye bityo zirusheho kubasabanisha n’Imana DATA maze igihe cyose muhore muguwe neza muri DATA kandi muhore iteka mutekaniye muri we kuko imbaraga mukoresha kandi imbaraga yabahaye ari iz’ingirakamaro kugira ngo zibafashe mu buzima bwanyu bwa buri munsi kandi mu rugendo yabatangije kandi mu rugendo yabashyizemo kugira ngo muhore mukomereye muri we kuko igihe cyose abamenyera icy’ingenzi kandi akabamenyera ikibakwiriye bityo akakibaha kandi akakibahundazagaho kugira ngo akomeze kuragira intambwe z’ibirenge byanyu kugira ngo mutavaho musubira inyuma cyangwa mugacika intege kuko umwanzi ahora arekereje igihe cyose kandi akaba ashinyitse amenyo hirya no hino kugira ngo arebe yuko hari uwatamba gatoya ahite amukurura kugira ngo arebe ko hari uwatamba gatoya ahite amuhanantura amurindimure ariko nimukomere mukomeze urugendo; twaje kwifatanya namwe turi abatagatifu kuko DATA yabyemeye akadukingurira amarembo kugira ngo tuze twifatanye namwe kandi tugendane namwe igihe cyose turushaho kubuzuza imbaraga z’iby’Ijuru kandi turushaho kubahumura amaso tunabumvisha byinshi kugira ngo musobanukirwe na byinshi mutari mwumva kandi mumenye ibyo mutari mwamenya kandi turusheho kubereka byinshi Isi itari yamenya kandi turusheho kubatazanurira amayira igihe cyose muhore muza musanga DATA nta kibateze nta n’ikibaziga ahubwo mwumve yuko mushyigikiwe n’ububasha bwa DATA kandi imbaraga za DATA ari zo zibakomeje mu rugendo. Ntore z’umusumbabyose nimukomere kandi mukomeze mube maso mu rugendo ntabwo muri mwenyine turi kumwe namwe kugira ngo dukomeze tubuzuze imbaraga kandi dukomeze tubahe ububasha bityo murusheho gucuruza talenta zanyu mwahawe; nimukomeze mukore neza ubutiziga kandi ubudahagarara mu kazi mukomeze mukore neza mutikoresheje maze umurimo mushinzwe kandi umurimo mwahawe muwukore neza muwukorane imbaraga ndetse n’ubwira murusheho gucuruza talenta zanyu kandi zibyare urwunguko.
Akazi mukora kandi akazi mwahawe mwagahawe n’Uhoraho Imana kuko ari we wabateguriye uyu mugambi kandi akaba ari we wateguye iki gikorwa ngo kibe gutya nimwemere mukibemo kandi igihe cyose muhore mugishyigikiwemo n’ububasha bwa DATA maze muhore iteka mutsemba kandi murindimura imbaraga z’umwanzi kandi muhore iteka muzijajanga kuko imbaraga mukoresha kandi ububasha mukoresha mubukomora kuri DATA kuko abubagabira kandi akabubasesekazaho uko bwije n’uko bukeye bityo natwe akaduha byinshi tubazanira kandi uko yabiduhaye ntabwo tubisuzaho ahubwo tubisohoza nk’uko yabiduhaye tukabibasesekazaho kandi tukabibagabira bityo tukabazanira imigisha ndetse n’ingabire zibakomeza mu rugendo turushaho kubahumura amaso kandi turushaho kubumvisha byinshi by’Ijuru kugira ngo muhore iteka mubisonzeye kandi muhore iteka mubifitiye inyota. Ntimuzigere rero muhaga iby’Ijuru kandi ntimuzigere mubirengwa ahubwo igihe cyose muhore mubifitiye inyota ndetse n’inzara muhore iteka mufite ubwira ndetse n’umwete byo kumva iby’Ijuru nanjye nkomezanyije namwe urugendo sinjya mbasiga kandi nkomeje kubashimira ubwitange bwanyu ubudacogora guhozaho kuzirikana kwanyu ari nako muheka Isi ndetse n’abayituye mubasabira kandi mubatakambira. Nimukomeze mukore neza umurimo kandi mukomeze mukore neza igikorwa mu rugendo kandi mu bikorwa ntimuri mwenyine kuko turi kumwe nkomeje kubashyigikira no kubarangaza imbere no gukomeza kubatera ingabo mu bitugu. Nimukomere rero turi kumwe kandi mukomeze urugendo ubutadigadiga ubutajegajega kuko naje kwifatanya namwe kandi nkaba naraje kwifatikanya namwe mu rugendo kugira ngo nkomeze kubambika imbaraga mbambura imbaraga za Nyakibi kandi nkomeza kubagenda imbere ntazanura amayira mpirika imitego y’umwanzi kandi nkuraho ibibombe umwanzi aba yabateze kugira ngo arebe yuko byabaturikana bityo kugira ngo mugende mwemye kandi mugendere mu rukundo rw’Uhoraho yashatse ko mugenderamo kandi kugira ngo muhore iteka murutuyemo. Nimuhore rero mutuye kandi muhore muganje mu mutima wa Yezu Kristu igihe cyose kuko yabakinguriye umutima we kugira ngo muhore iteka muhavoma amahoro ndetse n’iruhuko kandi muhavoma ibyishimo bikomoka kuri we kandi akomeza kubaha ihirwe rye aribahundagazaho uko bwije n’uko bukeye kugira ngo murusheho kubaho muri we kandi murusheho kugirira ubuzima muri we.
Ntacyo muzakena rero nta n’icyo muzabura mumufite kuko iteka ryose abamenyera icy’ingenzi kandi akabamenyera ikibakwiriye bityo akakibuganiza muri mwebwe kandi akakibahereza kugira ngo murusheho gukataza mu rugendo rwe. Ibi bihe rero ntabwo ari ibihe byoroheye abagenzi bagana DATA kandi ni ibihe bikomereye abagenzi bagana DATA aho bava kagera mu Isi yose niyo mpamvu twamanutse kandi tugatabarana ingoga ibiremwa bityo tukarushaho kuza kwisabanisha nabo dukomeza kubuzuza imbaraga ndetse n’urumuri kugira ngo bakomere kandi bakomeze urugendo kuko Sekibi we icyo yifuza ari ukurindimura ikiremwa kandi ari uguca intege abagenzi bari mu rugendo baza bagana DATA ari gushaka kubahanantura kandi ari gushaka gusubiza inyuma benshi kuko ari guhuma cyane afite umujinya kuko abona ibikorwa by’isengesho ryanyu bimurindimura kandi bikamutentebura kuko ibyo yubatse byose mu isengesho ryanyu murabihirika kandi mukabitentebura bityo mukamucogoza mu migambi mibi yari afite bityo rero akagira ubukana bwinshi kandi akabahumira cyane akumva yabamira wese wese ariko natwe agasanga turahahagaze nk’intwari zibarinze kandi zibarwanirira amanywa n’ijoro maze tukamuhirika ari we kandi tukamutentebura bityo icyo yari yiteze ntikibeho kandi umugambi mubi yari yazanye tukawusenya maze agasubirayo yubitse umutwe ariko agasubirayo agiye gupanga iyindi mipango myinshi yo kugira ngo aze abasamiye ariko natwe rero ntitubava iruhande duhora iteka turi abarwanyi banyu kandi tubareberera amanywa n’ijoro kugira ngo turusheho guhosha iyo migambi mibisha umwanzi aba ashaka gusuka kuri mwebwe.
Nimukomere ntore z’umusumbabyose nimukomeze urugendo turi abarwanyi muri mwebwe kandi turabareberera amanywa n’ijoro nimugacike integer mu rugendo kandi ntimugacibwe intege n’umwanzi kuko twaje kwifatanya namwe kandi rukaba twaraje kwifatanya na buri kiremwa cyose mu Isi kugira ngo tucyuzuze imbaraga kandi dukomeze kubamanuriramo urumuri n’imbaraga zikomoka kuri DATA zibafasha mu rugendo rwanyu nta n’umwe wizera DATA kandi nta n’umwe umukurikira tujya dutererana cyangwa ngo twemere ko akorwa n’isoni niyo mpamvu tubarwanirira kandi tukabarwanira ishyaka uko bwije n’uko bukeye kandi tukababera maso ibihe byose.
Nimukomere rero ndabakomeje kandi mugire umugisha kuri uyu munsi nkomeje kubifuriza umunsi mwiza nimugire amahoro kandi mugire umugisha nkomezanyije namwe mu rugendo nimukomeze rero turi kumwe kuri uyu munsi niteguye gukorana namwe byinshi kandi ndi bukorane namwe byinshi.
Amahoro, Amahoro! Ntore z’Umusumbabyose kandi ntore za DATA nkomeje kubifuriza ishya n’ihirwe mu rugendo rwanyu ntimugacogore kandi ntimugacozwe n’umwanzi ahubwo iteka muhore muzirikana Imana umuremyi wa byose kandi muzirikane igikorwa yabahaye icyo ari cyo kandi muzirikane umurimo yabashinze gukora bityo muwukore mutiziga kuko natwe turi kumwe kugira ngo tubibashemo.
NDI MUTAGATIFU YOZEFU UHORANA NAMWE KANDI UBAKUNDA CYANE. AMAHORO, AMAHORO! NTORE Z’UHORAHO. AMAHORO, AMAHORO!
