UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 19 WERURWE 2024
Mbifurije umunsi mwiza, mbifurije umunsi mwiza bana banjye, mbifurije umunsi mwiza kugubwa neza gukomera no gukataza kuri buri wese, igishyika cy’urukundo mufitiye Ijuru kandi igishyika cy’urukundo mufitiye Uhoraho Imana, nimukigwirizwe nimucyongererwe, nimukomeze kongererwa kandi mukomeze guhunikirwa, mukomeze kugabirwa ibyiza byagatangaza, nanjye kuri uyu munsi by’umwihariko nabazaniye bana banjye, kuko ntabwo kubaha amara masa kandi ntabwo nabagera imbere amara masa kuri uyu munsi, hari ibyo nazaniye buri wese, nimwitegereza murabibona, murambure ibiganza byanyu mbahereze, kuko nabazaniye byinshi byiza by’agatangaza, byo kugira ngo mukomeze gukataza kandi mukomeze kugira igishyika cyo gukunda Imana no kuyikundira, kugira ngo mwibereho mu gushaka kwayo iteka kandi ubuziraherezo.
Nimukomeze mwibanire n’Uhoraho kandi mukomeze mwibanire n’Ijuru mu buzima bwanyu, mu rugendo rwanyu mukiri ku Isi, kuko Uhoraho Imana niko yabigennye niko yabiteguye, kuko yashatse kubambika amahirwe, yashatse kuyabasiga no kuyabasendereza; ese ni igiki cyayabambura, ni igiki cyayabavutsa kandi mbona ko Uhoraho Imana ari we ubakomeza iteka kandi akabaramburiraho ibiganza bye bitagatifu, iteka mugahora muri munsi yabyo, ni iki cyabanyagira ni iki cyaza kubavogera muri mu rukundo rw’Imana, kereka uzashaka kwivana mu rukundo rw’Uhoraho kuko Uhoraho Imana ntabwo aca kandi ntabwo ajya yigizayo, ahora iteka arembuza kandi ahamagara icyitwa ikiremwa muntu icyo ari cyo cyose kugira ngo kize kimusange; nanjye rero nkomeje kubifuriza ibihe byiza umunsi mwiza, nimukomere kandi mugubwe neza mukomeze gukatazanya ishyaka ndetse n’umwete, mwibereho mu rukundo no mu rumuri rw’Imana ubuziraherezo, ndabakunda namwe nimukomeze mukunde Ijuru.
Bana banjye rero mbona urukundo munkunda umunsi ku wundi mushaka kumbona kandi mushaka kumenya, buri wese ndashaka kuzamwiyereka kandi buri wese ndashaka ko azambona kubera urukundo mungirira, kubera urukundo muhora iteka mungaragariza, gushaka kumbona no gushaka kunyumva umunsi ku wundi, buri wese ndashaka kumwiyereka kandi buri wese ndashaka gukomeza kugendana nawe mbiyereka kandi nsabana namwe mbasabanisha kandi mu bikorwa byanyu bya buri munsi, nkomeza kugaragarizamo imirimo ikomeye n’ibikorwa bikomeye bitangaje by’Uhoraho, mubona yuko Uhoraho Imana wabakunze kandi wabahamagaye atari umuntu cyangwa baringa cyangwa bayali ahubwo ari Imana Umusumbabyose Umuremyi, we wantoranyije mu buzima bwanjye nkiri ku Isi, akampa kubaho mu gushaka kwe kandi akampa imbaraga zo kugira ngo ntsinde amoshya y’Isi, akampa imbaraga zo kugira ngo nirekure kandi niyambure ikibi cyose cy’Isi, bityo mwiyegurire wese kandi murangamire wese n’umutima wanjye n’urukundo rwanjye.
Urwo rukundo rero naruzaniye buri wese kuri uyu munsi, mu gaseke nabapfunyikiye kandi mu gaseke nabazaniye k’uyu munsi, nabapfunyikiye kandi nabazaniye, ibyishimo byanjye ni ibyanyu, ibyishimo byanyu ni ibyanjye, ngaho nimwishime munogererwe kandi munezerwe kuko turi kumwe mu munsi mwiza mutagatifu wanjye w’uyu munsi, harahirwa abawuzirika kuko nabateguriye ibyiza byinshi by’agatangaza, ariko kandi sinkora nk’abantu, n’abatawuzirikana kandi n’abatanzi n’abataramenya, ntabwo mbahitaho kuko urukundo rwanjye ruba muri Uhoraho kandi Uhoraho Imana na we urukundo rwe rukaba muri njyewe, ari yo mpamvu ntahita kuri benshi cyangwa ngo ngire abo nigizayo cyangwa ngo ngire abo mpigika, ahubwo bose ndabagenderera usibye ko hari benshi nkorana nabo kandi ngenderera, nkabahereza ibyiza byinshi by’agatangaza ntibabimenye cyangwa ngo babibisobanukirwe, ariko n’ubundi ntabwo mba nshaka ko Mwene Muntu yamenya ngo namukoreye iki ngiki ngo akurizeho kumenya kugenda avuga ngo namukoreye iki n’iki ngiki, njyewe nkora ibikorwa byanjye nkihitira kugira ngo nkomeze ndangize umurimo wa DATA kandi ndangize ibikorwa byanjye.
Ngenderera benshi mu Isi rero nkabakorera ibitangaza bikomeye cyane, benshi nkagenda nkabongorera nkabamenyesha iby’Ingoma y’Ijuru, benshi ndabagenderera nkabamenyesha urukundo rw’Imana kandi nkabasenderezamo ububasha bw’Imana, usibye ko hari benshi batamenya cyangwa ngo bansobanukirwe, ariko harimo n’abamenya harimo n’abansobanukirwa, ariko iteka ryose mba nshaka gukora ibyanjye nkabirangiza, Mwene Muntu nkamugirira neza nkihitira n’iyo atamenya uwamugiriye neza uwo ari we mu bikorwa byanjye, mu rukundo rwanjye rwatumye nururuka mu Ijuru kugira ngo nze gusendereza Kiremwa Muntu urumuri n’urukundo rw’Imana; iteka rero mpora mpihihibikanira kugira ngo nkize benshi kandi ndohore benshi kandi icy’ingenzi mba nshaka ni ukugira ngo ntabare Kiremwa Muntu murengere kandi mukorere icyo ngomba kumukorera bityo nihitire.
Mwebweho rero mwamenye kandi mumenyeshwa iby’Ijuru umunsi ku wundi, ndashaka kugira ngo njye nkomeza mbahereze kandi mbasendereze, ariko namwe hari kenshi mbagenderera nkabakorera byinshi, kandi nkakorana namwe nkabakorera ibitangaza kandi nkabibakoresha, bityo mukaba mwakwibaza ngo iki ni ngiki byagenze bite, bibatangaza kandi mwishimye, ari njye wabikoze ariko nkihitira, nkirinda kuba nababwira nti “Ninjye wabikoze”, ariko kuko mba naje gukorana namwe no kugendana namwe, muri rwa rukundo rwinshi rumpihibikanya rwo kuza guhora iteka nifatikanya namwe umunsi ku wundi, ndaza nkabakoresha kandi nkakorana namwe ibikorwa byinshi, kuko akenshi mba ndi kumwe namwe cyane mbabereye umurinzi kandi mbacungira umutekano, ndaza ngakora kandi ngakorana namwe nkabakoresha, kuko hari henshi cyane tugendana, hari byinshi cyane dukorana, hari umugisha mwinshi dukomeje kugendanamo namwe dusendereza mu Isi, kuko muri ibiremwa byatoranyijwe n’Uhoraho kugira ngo mushyirwe mu Isi nk’intangarugero, kugira ngo mushyirwe mu Isi nk’umugisha ugomba kubera benshi, kandi mushyirwe mu Isi nk’umukiro wa benshi.
Erega ntore z’Imana n’uko mutabicengera n’ubwenge bwanyu ngo mubigereho cyangwa ngo mubirebe, kuko hari amaso mutari mwagira ngo mwirebe uko mumeze cyangwa ngo murebe ibyo mukora, kuko hari byinshi dukorana namwe, muri umugisha w’abandi mu Isi kuko hari umugisha mwinshi DATA Uhoraho Imana yohereza muri mwebwe, bityo rero mu kuwohereza muri mwebwe ugakwirakwira no hirya no hino mu Isi mu biremwa kuko urukundo rw’Imana rudacogora kandi rutajya ruhagarara muri mwebwe, ruhora iteka rukereye kubagabira no kubasenderezamo ibyiza by’Ijuru by’agatangaza, kuko mwatoranyijwe mu buryo budasubirwaho bw’agatangaza, kugira ngo musenderezwe kandi mugabirwe ibyiza by’agatangaza.
Ndiho muri mwe namwe nimubeho muri njye kandi mubeho mu rukundo rw’Imana kuko nanjye ndiho mu rukundo rw’Imana, kandi koko n’ubundi mwibereyeho mu rukundo rw’Imana, DATA Uhoraho Imana niko yabigennye nibibe gutyo, nta wuzabigamburuza kandi nta wuzabikuraho, benshi bacura imigambi mibi, inama mbi zo kugira ngo babakureho cyangwa babamire bunguri, nyamara Uhoraho Imana akabategurira bityo aho Sekibi yari yibwiye ko arabafatira akahababurira, kandi abari biteguye kubaha amenyo bakababura kandi bakabura uko babaseka, kuko Uhoraho Imana aba yabakingiye ikibaba kandi akabahisha kandi agakomeza kubashyira mu rukundo rwe rutagatifu, bityo ibibahiga n’ibibashakashaka umunsi ku wundi bikababura; niyo mpamvu rero nkomeje kubakomeza no kubashyigikira, kugira ngo mwibereho mu rumuri no mu rukundo rw’Imana iteka kandi ubuziraherezo; mbihereye rero umugisha n’urukundo rw’Imana, nimukomeze kubaho kandi mukomeze kugubwa neza turi kumwe, ndabakomeje kandi mbarangaje imbere muri uru rugendo.
Ntabwo muri mwenyine mu rugamba murwana rwa buri munsi, gusa murwana urugamba rutoroshye, ariko kubera ko mwamenye icyo mukora kandi mubwirwa icyo mugomba gukora umunsi ku wundi bigomba kuborohera kuko Uhoraho Imana ari we ubatiza imbaraga kandi akabaha ububasha, akabatera umwete ndetse n’ishyaka, gusa kubera ko mucyambaye umubiri hari aho mugera mukaba mwakwibaza kino ni iki cyangwa mukaba mwananirwa ku buryo bw’umubiri, kubera ko mucyambaye umubiri ugira integer nkeya kandi umubiri ucogora umunsi ku wundi, ariko nimuhumure mukomere byose twaje kubihindura bishya kandi byose twaje kubirangiza; turaje tubahindurire ubuzima mubyibonera kandi namwe mubyiyumvira n’amatwi yanyu, mubyibonera n’amaso yanyu, bityo ubone yuko icyo Uhoraho Imana yaje kugaragariza muri mwebwe kandi yaje gukora muri mwebwe atari amanjwe kandi atari imfabusa; buri wese muri mwebwe twiteguye kumuhindura ukundi kuntu mukabyibonera kandi mukabyiyumvira n’amatwi yanyu, kuko byose twaje kubihindura bundi bushya, iki ni igihe cyanyu cyo kugira ngo Uhoraho Imana abagaragarizemo ikuzo rye ry’agatangaza ritigeze ribaho ariko rigiye kubaho mu buryo bw’agatangaza kugira ngo bigaragarire Isi ndetse n’abayituye, kuko Uhoraho Imana ubwe yiyururukiye mu bubasha bwe n’ubukaka bwe, agahaguruka ku ntebe ye ahagurukiye kuza kubagenderera kandi Uhoraho Imana ahagurukiye ku ntebe ye, kugira ngo amugenderere kandi amusendereze ububasha bwe, hari igikorwa mu Isi kandi hari igihinduka; nimwitegure kubona kandi mwitegure kumva ibyo Uhoraho agiye kugaragariza mu Isi ndetse no muri mwebwe, kandi agiye kumvikanisha mu Isi ndetse no muri mwebwe, kuko byose bigiye guhinduka bishya kandi byose tugiye kubigenza neza.
Ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, nimubeho biremwa by’Imana, bana banjye nkunda nifurije umunsi umunsi, nimwizihirwe muberwe, urukundo rwanyu munkunda ndarubona, gusa nanjye murabizi ndabakunda, sinabasiga kandi sinahwema, sinacogora kuza kwifatikanya namwe, kuko iteka ryose mbakundira urukundo mukundira Uhoraho, unkunda wese aba akunda na DATA kandi ukunda iby’Ijuru aba ankunda; nanjye rero ndabakunda kuko mukunda DATA kandi mugakunda Ijuru, mugashaka kurikundira kugira ngo mubeho mu gushaka kwaryo, turaje kugira ngo tubashoborere bityo ibyo mushaka gukora ntimubishobozwe ngo mubigereho uko biri n’uko bikwiye, kubera umubiri mwambaye mucyambaye ukigira intege nkeya, turaje byose tubirangize bityo bijye bigenda neza mubyibonera kandi mubyiyumvira n’amatwi yanyu, kuko twururutse twiyiziye kugira ngo dukomeze gukorana namwe mu ikuzo kandi mu rumuri rubengerana rukengerana rw’Uhoraho, bityo ikuzo ry’Uhoraho ryigaragarize muri mwe.
Bana banjye ndabakunda, bana banjye ndabakunda, bana ba DATA ndabakunda, nimugire amahoro mugire umunsi mwiza turi kumwe, ndabakunda naje kubatera ibyishimo kandi nabapfunyikiye agaseke keza kuri uyu munsi, nabapfunyikiye buri wese mufitiye cadeau namuzaniye, ariko kandi si mwe mwenyine, mu Isi yose muri rusange buri wese mfite icyo namuzaniye, cyane cyane ku batega amatwi, ku barameya no gusobanukirwa, hari byinshi ndabagabira kandi hari byinshi ndabasendereza.
Amahoro amahoro ibihe byiza, umunsi mwiza ndabakunda, nifatikanyije namwe kuri uyu munsi, cyane cyane turagendana kuri uyu munsi mu gikorwa cyo gutabara no kurengera ababuze epfo na ruguru, ababuze uko bigenza, abategereje ugushaka kw’Imana muri bo, abahanze amaso Uhoraho Imana kugira ngo abarengere.
Mbifurije umunsi mwiza rero wo kugendana nanjye, wo gukomeza kuba maso, n’ubwo ari umunsi w’ibirori n’ibyishimo mukomeze no kuba maso turi kumwe muri byose, kugira ngo byose mbibanyuzemo gitwari kandi byose mbibagenzereze neza kuko niyiziye kandi nazanye n’inteko y’Ijuru ryose, ndetse n’abatagatifu n’abamalayika twazanye bose turabatashya kandi mwakire intashyo zabo, mwakire indamukanyo yabo; turabaramukije mwese kandi mwese turabahobereye, nimwakire indamukanyo y’abo twazanye kuri uyu munsi, babakunda kandi babifuriza ishya n’ihirwe muri uru rugendo.
AMAHORO AMAHORO UMUNSI MWIZA NDABAKUNDA BANA BA DATA, NDI MUTAGATIFU YOZEFU, AMAHORO AMAHORO!