UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 08 NYAKANGA 2024

Ndabakomeje kandi ndabashyigikiye ntore z’Imana nshuti zanjye nkunda, kandi dutaramanye kuri uyu munsi, mbifurije intangiriro nziza y’icyumweru, kuko mbazaniye ibyiza by’agatangaza, manukiye kubana namwe no kwifatikanya namwe muri byose, kuko manutse mu bubasha bukomeye kandi mu mbaraga zidasanzwe, kugira ngo ngaragaze urukundo rwanjye mu buzima bwanyu no mu mibereho yanyu ya buri munsi; ndabarinze kandi ndinze Isi yose mu bubasha bukomeye, kuko nkomeje kubacungira umutekano mu buryo bw’agatangaza, kugira ngo mutambukire ahakeye kandi mutambukire ahasukuye; nimwishimire mu byiza by’Ingoma ya DATA kandi munezerwe kuko turi kumwe, mfashe buri umwe umwe muri mwe ikiganza mbazamura mu ntera no mu ntambwe, ngaragaza ububasha bukomeye mu buzima bwanyu no mu mibereho yanyu ya buri munsi.

Nimwishime munezerwe muryango muhire Uhoraho Imana yigeneye kandi yihangiye mu rukundo rwe, kuko igihe kigeze cyo kubaha ingororano yanyu y’ibyiza mwaruhiye kandi mwakotaniye; ngaho rero nimukomere kandi mukatarize mu rukundo rwa DATA, muzirikane ko turi kumwe namwe muri byose tubashyigikiye kandi tubakomeje mu bubasha bukomeye, kugira ngo twigaragaze mu buzima bwanyu no mu mibereho yanyu ya buri munsi; mwarahiriwe nimutwaze umunsi ku wundi mwatwaranire Ingoma y’Imana, urukundo rw’Imana rurusheho kwigaragaza mu buzima bwanyu no mu mibereho yanyu ya buri munsi; hari byinshi muteguriwe kandi muzigamiwe n’Ijuru ryose mu bubasha bukomeye, kuko hari byinshi duteguye kugaragaza muri mwe mu buzima bwanyu bwa buri munsi; ngaho rero nimube abakozi beza mu muzabibu, mukomeze muwicire kandi muwuhire, kuko Uhoraho Imana yabahaye ibyiza by’agatangaza mu bubasha bukomeye, kandi mu mbaraga zidasanzwe; nje kubana namwe muri ibi bihe bidasanzwe, kuko hari byinshi turi gukorera mu Isi mu buryo bw’agatangaza, kugira ngo imirimo ya DATA irusheho kugaragarira hose mu rukundo rwe.

Mbahaye urukundo rwanjye rwose kugira ngo murusheho kugendera mu gushaka kw’Imana, mwihambiriye ku Ijambo ry’Imana munyuzwe naryo kandi muryishimiye, kuko Uhoraho Imana ari kumwe namwe muri byose abarinze, kandi akomeje gukora imirimo ye muri mwe no mu buzima bwanyu; igihe umwanzi yateze turatazanura kugira ngo mutambukire ahakeye kandi mutambukire ahasukuye, mu bubasha bw’Imana isumba byose; mwarahiriwe rero nimutwaze kandi mutwarane, mutwaranire Ingoma y’Imana uko bwije n’uko bukeye, muzirikana ko urukundo rw’Imana rubariho kandi rubatwikiriye, mu buzima bwanyu no mu mibereho yanyu ya buri munsi; ntacyo muzakena kandi ntacyo muzaburana Uhoraho Imana, kuko azagaragaza imirimo ye kandi akagaragaza ibikorwa bye muri mwe, mu buzima bwanyu no mu mibereho yanyu ya buri munsi.

Nimukomeze mwishime kandi munezerwe, ntihagire ikibatera ubwoba kandi ntihagire ikibakura umutima, ahubwo iteka muhore munezerewe kandi mwishimye mu bubasha bwa DATA, muzirikana ko mutitumye kandi mutitumikirije ahubwo Ijuru ryose ryarabatoye muri benshi rirabatoranya kugira ngo rigaragaze imirimo yaryo, nimukataze rero turi kumwe namwe kuko twaje kubana namwe nk’abatagatifu, tugaragaza imirimo ikomeye kandi tugaragaza ibikorwa bidasanzwe; mushonje muhishiwe kuko muzigamiwe ibyiza by’agatangaza, ubukungu buhoraho, Uhoraho Imana yabateguriye kandi yabageneye kuri buri umwe umwe muri mwe; ndabakunda ntore z’Imana, kandi ndabashyigikiye nimuharanire ubutungane kandi muharanire urukundo mu buzima bwanyu, mwitangire Ingoma y’Imana mwishimye kandi munezerewe muri byose.

Ntimugaterwe ipfunwe no kwamamaza Ijambo ry’Imana mu bikuba n’ibikubarara ngo mukangarane, bijye bibatera umwete kandi bibahe imbaraga zo gukomera no gukataza mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, mwihambiriye ku Ijambo ry’Imana kuko muyobowe na ryo umunsi ku wundi; hari byinshi rero tuzigamye kandi duteguye gukorana namwe ku mugaragaro, kuko tuje kubagaragariza ububasha bukomeye abatuye Isi bose mu buryo bw’agatangaza, binyujijwe muri mwe intumwa zose zatowe kandi zatojwe n’Ijuru ryose, igihe kirageze kugira ngo mujye ahaseruka ahagaragara mu mirimo ya DATA mu bikorwa bikomeye, kuko igihe kigeze cyo kubigaragariza Isi yose; nimuhumure rero turi kumwe muri byose, ndabashyigikiye kandi ndabakomeje, nkomeje kubana namwe mu gitinyiro cyanjye gikomeye cya Saint Germain, mbashyigikira kandi mbakomeza mu bubasha bukomeye, kugira ngo mukomeze mutunganire Imana kandi munyure Imana muri byose; ngaho rero nimukomeze guharanira ubutungane mwishimye kandi munezerewe, muzirikane ko igihe gikomeye hari n’igihe cyoroheje muzishima kandi mukanezerwa, kuko igihe cyo kurira kigiye kurangira bityo mugahozwa mu buryo bw’agatangaza; ngaho rero nimwishime muryango mushya, muryango muhire w’Uhoraho Imana kuko Uhoraho Imana yabashyizeho ikimenyetso ntasibangana kandi ntakuka, kigomba kugaragarira amahanga yose kandi kikagaragarira Isi yose.

Murisanga muri byose kandi murisanga mu mahanga yose, kuko muzaramira benshi kandi mugatabara benshi; muri intumwa rero z’amahoro zigomba kwamamaza ijambo ry’Imana, mu mpande enye z’Isi mu bubasha bukomeye mugiye kugaragariza bose mu bihe biri imbere, kuko bugomba kwigaragaza mu buryo bw’agatangaza; turimo gutazanura mu mbaraga zikomeye kandi mu bubasha budasanzwe, kuko hari byinshi bigomba kwigaragaza kandi bikigaragariza amahanga yose, mu bubasha bwa DATA kandi mu mbaraga ze zikomeye, yabahundagajemo mu buryo bw’agatangaza; ngaho rero nimukomeze mwishime kandi munezerwe, mwumve ko muri abana b’umubyeyi umwe mu rukundo rwa DATA, mukaba mubumbiwe hamwe mu bikorwa bikomeye mugomba kugaragariza Isi yose; ndabashyigikiye mu buryo bukomeye kandi nkomeje kubana namwe, kuko nkomeje kugendana namwe mu mbaraga zikomeye kugira ngo nkomeze ngaragaze imirimo n’ibitangaza mu buzima bwanyu no mu mibereho yanyu ya buri munsi.

AMAHORO AMAHORO IBIHE BYIZA, NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE TURI KUMWE NDI MUTAGATIFU YOZEFU, AMAHORO NTORE Z’IMANA, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *