UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI 05 NZERI 2023

Ndabaramukije ntore z’Imana mbifurije amahoro kandi mbifurije umugisha w’Imana nawubujuje kandi ndawubasendereje kugira ngo ibyiza by’ingoma y’Ijuru burusheho kubasakazwaho kandi birusheho kubuzurizwaho kandi kuko dukomeje kubibamanuriramo nk’Ijuru ryose kandi tukaba dukomeje kubahereza umugisha w’Imana kugira ngo ubuzureho kandi ubasendere muri iki gikorwa kandi muri uru rugendo mu bikorwa byanyu harushwemo kuganza urumuri kandi ibikorwa byanyu birusheho kugenda bitera imbere umunsi ku wundi amanywa na nijoro umugisha w’Imana nukomeze kubuzura kandi amahoro y’Imana akomeze kubasendera kuko turi kumwe kugira ngo dukomeze tubakomeze kandi twikomereze buri wese muri mwebwe, twururukiye kuza kubafata ikiganza kuri buri wese kugira ngo tubakomeze tubateze intambwe kandi tubageze ku by’agaciro gakomeye cyane mu by’ingoma y’Ijuru mumenye byinshi kandi musobanukirwe na byinshi kuko Uhoraho Imana ariko yabigennye kugira ngo abashyire mu rukundo rwe kandi abashyire mu mbaraga ze kandi abashyire mu buntu bwe abe ari ho mwiturira kandi ari ho mwibera bityo igihe cyose mujye musabana n’Ijuru ryose kandi mujye munezezwa n’uko muyoborwa n’Ijuru ribitaho kandi ribarengera amanywa na nijoro ibikorwa byanyu rero nibikorwe nibikomeze kuba ibikorwa bihanitse kandi bihambaye biganjemo urumuri kandi biganjemo ubwiza bw’Imana bityo rero murusheho gukatazanya ishyaka ndetse n’umwete mudacika intege kandi mutadandabirana nanjye naje kwifatikanya namwe mu buryo bwo kubacungira umutekano kandi kubamenyera buri kimwe cyose kubigirizayo imbogamizi izo ari zo zose kandi kubahereza umugisha ukomoka ku Mana kugira ngo ugendane namwe mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi.

Ndabakunda cyane bana b’Imana ndabakunda cyane bana banjye ndabakunda cyane biremwa by’Uhoraho ari yo mpamvu ndahwema cyangwa ngo ntindiganye kuza kwifatikanya namwe kuza kugendana namwe muri uru rugendo kuza kwifatikanya namwe muri iki gikorwa Uhoraho Imana yashimye kandi yashatse yuko mugikora kandi mukagirkorana natwe abatagatifu kuko twururukiye kuza kubana namwe muri ubu butumwa muri uru rugendo duhora iteka ryose tubasakazaho umugisha twigizayo imbogamizi izo ari zo zose dukomeza kubarengera kandi tukabatazanurira amayira uko bwije n’uko bukeye, twururukiye kuza kubarwanirira kandi kurwanya ibishaka kubarwanya kuza gukuraho imbogamizi izo ari zo zose kandi kuza kubatazanurira amayira ku bashaka kugenda kandi ku bashaka gukomeza urugendo kandi ku bashaka kwitegereza bakabona kandi bagashaka gusobanukirwa n’ibikorwa by’Imana bikomeje kandi bigiye kuganza mu Isi yose muri rusange binyuze muri mwebwe. Mwese rero twaje kubereka buri kimwe cyose kandi twaje kubasobanurira twivuye inyuma kuko nta na kimwe tuzigera tubakinga cyangwa ngo tukibahishe ahubwo buri kimwe cyose tuzakibereka kuko DATA Imana ihoraho yabyemeye kugira ngo tubereke buri kimwe cyose kandi tubamenyeshe ukuri kw’iby’Ijuru kandi tubamenyeshe n’amayeri n’uburyarya bwa Sekibi kugira ngo mubashe kumenya uko mutandukana n’iby’umwanzi n’iby’Ijuru nabyo mubashe kumenya uko mwihuza nabyo n’uko musabana nabyo umunsi ku wundi.

Ibi bihe murimo ni ibihe nikomeye cyane byo kugira ngo twifatikanye namwe mu buryo bwo guhangana n’imigambi mibisha y’umwanzi n’imitego mibisha y’umwanzi kugira ngo dukomeze twinjize benshi mu rumuri kugira ngo dukomeze dusakazeho benshi urumuri n’ububasha bw’Imana isumba byose; nimukomere rero mwese turi kumwe ndabashyigikiye biremwa by’Imana kandi bana banjye nkunda cyane mwebwe mbereye umurinzi kanid mwebwe nitaho amanywa n’ijoro nkabatazanurira amayira yanyu kandi nkabacungira umutekano nk’uko nacungiye umutekano Yezu Kristu Jambo-Rumuri nari nzi ko ari Imana yanjye ariko nkamwita n’umwana wanjye bityo rero nkamucungira umutekano kandi nkamureberera kuri buri kimwe cyose, uko nguko rero niko ngendana namwe kandi nkifatikanya namwe amanywa na nijoro nkabahereza umugisha kandi nkabambika urumuri ububasha bw’Imana isumba byose nkakomeza kububasesekazaho kugira ngo buri wese muri mwebwe agendere mu bubasha kandi agendere mu rumuri; nimube amahoro kandi nimugubwe neza ndabakunda cyane ndi Mutagatifu Yozefu wishimira iteka ryose kuza gusabana namwe kuza kubasabanisha n’Ijuru kuza kubabwira no kubamenyesha amakuru n’amatangazo y’iby’Ijuru kugira ngo buri wese muri mwebwe asobanukirwe kandi amenye bityo mu rugendo rwanyu mugende muzi kandi mugende musobanukiwe na buri kimwe cyose.

Naje rero kwifatikanya namwe kandi naje kubatazanurira amayira naje kubahumura amaso kandi naje kubashyira mu rumuri rw’Imana rwagati kugira ngo muturemo kandi muganzemo ibikorwa byanyu bikomeze kuba ibikorwa by’indashyikirwa mu Isi yose; erega ntore z’Imana murakomeye kandi mukomereye mu rukundo rw’Imana kandi mukomeje urugendo rwanyu ntimugahweme kandi ntimugahagarare kuko ibikorwa biriho muri iki gihe ni ibikorwa bihanitse cyane bihambaye turi gukorana namwe kuko turi kugenda tuvugurura byose kandi tukagenda twambura umwanzi ijambo aho yari yararyihaye, uburyarya bwe n’imigambi ye mibisha tukagenda tuyicogoza; muri iki gihe rero umwanzi Sekibi turi kugenda tumukonoza n’ubumara bwe bwose kandi tumwambura benshi tubashyira mu rumuri rw’Imana isumba byose kandi dukura benshi mu mwijima tubereka inzira ndetse n’amarembo y’iby’Ijuru kugira ngo babashe kuyakatarizamo bityo babashe gutera umugongo inzira za Sekibi uburyarya bwe n’ubushukanyi bwe niyo mpamvu twaje kugabira Mwene Muntu ubwenge kandi ubushishozi bwo kugira ngo abashe kujya yitegereza kandi amenye kandi akenge kuko muri iki gihe Sekibi na we afite uburyarya bwinshi kuko ari kubona turi kurushaho kugenda tumwambura benshi na we niko ari kurushaho guhimba amayeri ndetse n’uburyarya bwinshi bityo rero abadasobanukiwe na bwinshi kandi mu buryo abadafite ubumenyi mu by’Ijuru agenda abarindagiza akabayobyayobya bya hato na hato kugira ngo yigarurire benshi; muri iki gihe rero ako karengane Sekibi agenda ateza abacu ni ko twaje guca kandi niko twaje guca kugira ngo tumwambure benshi bityo tubamenyeshe byinshi twaje kuvugurura kandi twaje guhwitura Mwene Muntu twaje kubongerera ingabire y’ubuhanga ndetse n’ubumenyi kugira ngo buri wese ajye amenya kandi asobanukirwe uburyarya n’amayeri bya Sekibi kugira ngo ajye abitahura hakiri kare Sekibi ataragira abo yigarurira ataragira abo yivugana.

Nimukomere rero mukomeze urugendo kuko murinzwe n’Ijuru ryose kandi mukaba muri mu bwishingizi bukomeye cyane bw’Uhoraho Imana murashinganye kuko mwegamiye umugabo ukomeye ari we Yezu Kristu kandi DATA Imana ihoraho akaba ababumbatiye mu biganza bye kandi agahora iteka ryose abatazanurira amayira ntimugaterwe ubwo n’ibikorwa bibisha by’umwanzi n’imigambi mibisha y’umwanzi kuko bwose n’ubwo apangapanga kuza kubigamburuza no kubipangura kuri twebwe ni umunota umwe kandi igihe cyose yapanze tuza kuvuguruza kandi tuza kwigizayo ibyo byose aba yapangapanze kugira ngo mukomere kandi mukomeze urugendo tukabahereza umugisha kandi tukabaha kubaho tukabaha kugwirizwa umugisha kandi ububasha bw’Imana isumba byose bukabuzura; nimukomeze rero kugubwa neza kandi mukomeze gushyigikirwa mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi nanjye turi kumwe cyane mbabereye maso cyane mbahora bugufi cyane ndi umurinzi wanyu wa bya cyane kandi nzakomeza kubiyegereza bana banjye kandi biremwa by’Imana kandi bana b’Imana; mwaratowe muratoranywa Uhoraho Imana arabishima abona bikwiye kandi bitunganye koko ko mumubera intore mu Isi kandi mukaba abagabuzi b’amahoro mu Isi yose kandi mukahatangaza ikiri icyiza bityo Isi yose mukayisakazaho umugisha kandi mukambura umwijima Isi bityo mukayambika urumuri kandi mukagenda mushyira byose ku murongo mukoreye muri Uhoraho kandi mukoresheje ububasha Uwiteka Imana abambika kandi abasesekazaho umunsi ku wundi.

Nimuhumure kandi mukomere Ijuru twaratsinze ab’Ijuru twaranesheje natwe rero twururukiye kubaha kunesha kugira ngo igihe cyose mujye mutsemba umwanzi kandi mumuneshe amanywa na nijoro yaba igitondo yaba igicamunsi yaba ijoro mujye murangwa no kunesha twaje rero kubaha imbaraga mu buryo budasanzwe twaje kubambika imbaraga ubutwari twaje gukomeza buri wese muri mwebwe kandi twaje gukomeza amavi y’abadandabirana, twaje gushyigikira buri wese ushakashaka Uhoraho Imana kandi buri wese ushakashaka uruhanga rw’Imana akazarubona, niyo mpamvu rero muri iki gihe turi gukora ibikorwa byacu bidahagaze kandi bidasubitswe kugira ngo tuvugurure byinshi mu Isi twifatikanyije namwe muri uru rukari rero cyane cyane by’umwihariko turi kugenda dukoranamo namwe byinshi kuko turi kugenda dushyira byose ku murongo kandi tukagenda twambura umwanzi ijambo; muri uru rukari rero turi kubaheramo imbaraga umugisha ingabire ndetse n’ingabirano tukabatazanurira amayira uko bwije n’uko bukeye kandi tugahereza buri wese ikiri icy’ingenzi igituma akomera kandi igituma akomeza urugendo; nimukomere rero kandi mukomeze kuba intwari turi kumwe nkomeje kubashyira mu rukundo rw’Imana kandi nkomeje kubahesha ububasha bw’Imana isumba byose kugira ngo bubagenge kandi bubarengere; nimukomeze gukatariza icyiza kandi mukomeze kuba intwari muri byose nanjye turi kumwe cyane kugira ngo nkomeze mbamenyere buri kimwe cyose mbambike ubutwari kandi mbambike ububasha bw’Ijuru ryose kugira ngo muhorane nabwo kandi mugendane nabwo iteka ryose n’ibihe byose; mwambitswe ubwiza bw’Ijuru kandi mwambitswe umwambaro w’ubwiza bw’Ijuru ndagira nti ntihazagire n’umwe ubwiyambura kandi ntihazagire n’umwe wiyambura umwambaro twabambitse kuko DATA Imana ihoraho yarebye ikabona bikwiye kandi bitunganye koko akabona buri wese umwambaro yambitswe akawureba akabona uramubereye, namwe nimujye musubiza amaso inyuma mwikebuke mwirebe murebe ukuntu muberewe  n’ukuntu Uhoraho Imana ababereye umugenga kandi abahereza ingabire kandi abahereza buri kimwe cyose gituma mugubwa neza mu rugendo kandi mu rukundo rwe.

Nimukomere rero kandi mukomeze urugendo murarinzwe kandi murashyigikiwe ubuntu bw’Imana isumba byose bukomeze kubigarurira bityo ububasha bw’Imana isumba byose bukomeze kubana namwe muri uru rugendo kandi muri ibi bikorwa muri iki gikorwa mwatangijwemo n’Uhoraho Imana; nimwakire rero umugisha kandi mwakire kugubwa neza mwakire gukomera kuri buri wese kandi mwakire gukatariza icyiza amanywa na nijoro ubudahagarara kandi ubudahwema kandi ubudatindiganya; naje rero kubambika kandi naje kubahereza umugisha naje kubahereza buri kimwe cyose gituma muba amahoro buri kimwe cyose gituma mugubwa neza buri kimwe cyose gituma mwambara umugisha w’Imana buri kimwe cyose gituma mukindikiza intwaro z’Ijuru kugira ngo mube abarinzi b’indashyikirwa mwirinde mwebwe ubwanyu kandi murinde n’ibiremwa byose mu Isi muri rusange kugira ngo mukomeze kugamburuza umwanzi kandi mukomeze kumuvuguruza kuri benshi ashaka kwishyiraho kuri benshi ashaka kugiraho ijambo bityo mumwambure ijambo kuri ibyo biremwa byinshi kandi ibyo byose bikatarije urukundo rwa DATA ariko Sekibi we akaba yagambiriye kubasubiza inyuma; nimuze rero tumupfobye twifatikanyije kandi tumuteshe agaciro tumwereke ko nta ruvugiro kandi akaba nta jambo afite.

Mbahaye rero amahoro kandi mbahaye kugubwa neza mbahaye kwinjira mu rukundo rw’Imana kandi mbahaye ububasha bw’Ijuru ryose bubuzure kandi bubasendere muhorane nabwo kandi mugendane nabwo amanywa na nijoro igihe cyose muhore muri intwari kandi muhore muri abadashyikirwa mu bubasha bw’Ijuru kandi mu bumwe bw’Imana isumba byose mukomeze kugwirizwa umugisha, Roho Mutagatifu akomeze kubagenga kandi akomeze kubabera umuyobozi umugenga umwigisha umuhwituzi ndetse n’umuvuguruzi kuko igihe cyose ahorana namwe kandi akagendana namwe abavugurura abigisha abatoza ikiri icyiza; nimuhorane rero urwo rumuri rwa Roho Mutagatifu kandi muhorane ibyo bishashi bihora iteka ryose byakirana bityo bibamurikire muri byose mu ntambwe z’urugendo rwanyu, nanjye rero naje kubahereza umugisha w’Imana kandi naje kubasendereza urukundo rw’Imana, naje kubambika ubwiza bw’Ijuru kugira ngo buhore iteka ryose bubasakazwaho; nimugire amahoro kandi mugire kugubwa neza kuri buri wese mbifurije umunsi mwiza kandi mbifurije kugubwa neza, nimwambare kandi nimukenyere mwambarire urugamba kandi musakaze amahoro mu Isi musakaze ikiri icyiza mu Isi natwe nk’abatagatifu kandi nk’inteko y’Ijuru twese turaganje muri uru rukari kugira ngo dukomeze twuzurize buri kimwe cyose kandi dukomeze tubagabire amahoro ndetse n’umugisha uko biri n’uko bikwiye kandi buri wese tumuhereze igeno rye buri wese tumuhereze ikiri ukuri kandi buri wese tumusakazeho amahoro ndetse n’urumuri.

AMAHORO AMAHORO IBIHE BYIZA KUGUBWA NEZA NDABAKUNDA CYANE NDI MUTAGATIFU YOZEFU, BIREMWA BY’IMANA BANA BANJYE NKUNDA NKORAMUTIMA ZA NYAGASANI YEZU KRISTU NIMUBE AMAHORO KANDI NIMUGUBWE NEZA, NIMUTAZANURIRWE AMAYIRA IGIHE CYOSE KANDI MUHORE ITEKA MURI INTUMWA Z’IJURU ZINOGEYE UMUGAMBI W’IMANA; NDABAKUNDA CYANE BANA BANJYE NIMUGIRE AMAHORO UMUNSI MWIZA NKOMEZANYIJE NAMWE URUGENDO KUGIRA NGO DUKOMEZE DUTSEMBE IKIBI KANDI DUKOMEZE TUGAMBURUZE IMIGAMBI MIBISHA Y’UMWANZI MU ISI, TUVUGURURE BYOSE KANDI DUSHYIRE BYOSE KU MURONGO, AMAHORO NDABAKUNDA TURI KUMWE AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *