UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI 13 UKWAKIRA 2023

Naje kugendana namwe kuri uyu munsi kandi mbangukiye kuza kubaha umugisha n’amahoro y’Imana bana banjye kandi ntore z’Imana, nimugire umunsi mwiza kandi mugire ibihe byiza mukomere kandi mukomeze urugendo kuko nifatikanyije namwe mu bihe nk’ibi ngibi kugira ngo nkomeze mbashyigikire mbatere ubutwari kandi nkomeze kubatera ingabo mu bitugu mutera intambwe mugana imbere, namanukiye rero kuza kubasabanisha n’Ijuru ryose naje kubuzuza imbaraga ndetse n’ububasha kugira ngo mbarinde gutsikira ndetse mbarinde guhungabana iteka ryose mukomeze kwiringira Uhoraho Imana Umusumbabyose mu mitima yanyu no mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, Uhoraho Imana nahore ahabwa icyubahiro n’ikuzo kuko ari we ubashyigikiye kandi akaba ari we ubarengera mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, ndabaramukije mwese rero mu rukundo rw’Ijuru kandi mu musabano w’Ijuru ryose, ndabahobereye bana banjye ntore z’Imana nimugire gukomera kandi mukomeze urugendo kuko mbahaye amahoro abashyigikira kandi gusabagizwamo ibyishimo bibaha gutekana mu mitima yanyu mukumva ko muri mu by’ukuri kandi muri mu biganza by’Uhoraho Imana bibakikiye kandi bibakingira amanywa na nijoro, nimukomeze mubeho mutere imbere mu rukundo rw’Imana muganze kandi musakaze ukuri kw’Imana muri bose kuko ukuri kw’Imana kutajya gutsindwa, nururukiye kubakomeza no kubaha umugisha nkomeje nabumbuye ibiganza byanjye kugira ngo mbururukirizeho ububasha kandi mbahereze buri kimwe cyose mugomba kandi mukeneye muri iki gikorwa kandi muri uru rugendo, nimwakire kubaho kandi mwakire gukomera no gukomeza urugendo, mukomeze kwifatikanya n’Ijuru ryose kuko twururukiye kuza kubana namwe no kugendana namwe muri iki gikorwa kugira ngo tubarinde guhungabana kandi tubarinde icyashaka kubatsikiza icyo ari cyo cyose, nimukomere rero kandi mukomeze kugubwa neza ndi kumwe namwe cyane kuko nkomeje kubabera maso kubateza intambwe kubamenyera buri kimwe cyose kugira ngo mbashyigikire mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi.

Ndi umurinzi wanyu muri iki gikorwa kandi ndi umurinzi wanyu muri uru rugendo kugira ngo nkomeze mbafashe muri byose ne kubatenguha cyangwa ngo ngo mbe nabatererana, oya sinabikora bana banjye murabizi iteka ryose mporana namwe kandi nkagendana namwe ndi umurinzi wanyu mu buryo buhanitse kandi buhambaye ndi Mutagatifu Yozefu wabereye Yezu Kristu Jambo-Rumuri umurinzi bityo nkamurinda icyamuhungabanya icyo ari cyo cyose uko nguko namurinze mucungira umutekano w’ubuzima bwe uko namurindaga nzi ko ari Imana yanjye kandi ari n’Umwami wanjye ari n’Imana yanjye namubungabungaga ku buryo bwose bushoboka rero nkamurinda icyamuhuganya kugeza na n’ubu ngubu rero bana banjye niko mbarinze kandi niko mbacungiye umutekano kugira ngo mbarinde guhugana kandi mbarinde icyabagiriza icyo ari cyo cyose, nimukomere rero kandi mukomeze kubaho mu rukundo rw’Imana mu bubasha bw’Ijuru kuko nifatikanyije namwe kugira ngo nkomeze mbakomeze mbashyigikire mbamenyere buri kimwe cyose, nimube intwari igihe cyose kandi mukataze mu rugamba kuko urugamba ari twebwe tubarangaje imbere kugira ngo dutere umwanzi dukomeze tumutsinde ibitero bye rero yagabye kuri uyu munsi twiteguye kubiribatisha ububasha bwacu n’imbaraga zacu twahagurukiye kumurwanya no kumuhirika kugira ngo ibikorwa byacu byigaragarize bose kandi imbaraga zacu tuzigaragarize bose ububasha bwacu dukomeze kubwururukiza muri bose.

Nimwakire imbaraga zibakomeza kandi zibashyigikira mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi nimwakire gukomera no gukomeza gukatariza icyiza kandi kwifatikanya natwe abatagatifu bo mu Ijuru twaje kugendana namwe muri iki gikorwa mu gukomeza kubatera ingabo mu bitugu, erega muri uru rukari muherebwamo byinshi byiza bibakomeza kandi bibashyigikira, muhabwa umugisha kandi muhabwa ububasha nimukomeze mube intwari kuko tuza kubambika gitwari tukabatoza gitwari tukabatoza kubaho gisirikari kandi tukabatoza kugenza gisirikari no kugenda gisirikari, gukindikiza intwaro kirimbuzi zirimbura umwanzi n’imigambi ye mibisha kandi zikarindimura ingabo ze zose zigahwatahwatwa zigashirira hasi bityo ibikorwa by’Imana bigakomera kandi bigakomeza, bigakomeza guhabwa intebe kandi bigakomeza gushyigikirwa mu Isi kuko mugenda mwambura umwanzi ijambo bityo izina ry’Imana rikajya mbere kandi rigakuzwa.

Ntore z’Imana muri mu kazi gakomeye cyane kuko muri kugenda muhashya umwanzi kandi mumutentebura mu bikorwa bye bibisha akajarajara akabunza umutwe akazahara hirya no hino akaba akavurivundi yamara kubura uko abigenza akasama kugira ngo arebe yuko yabanconcomera ariko n’ubundi yabasamira agasanga turahari turahagaze twiteguye kubumba urwo rwasaya rwe rubasamiye mugakomeza kubaho kandi mugakomeza gusakazwaho urumuri kandi mugakomeza kubaho mu bubasha no mu burinzi bw’Ijuru ryose, nanjye rero nkomeza kugendana namwe mbatera ingabo mu bitugu kandi mbateza intambwe mburiza intera nkomeza kubashyigikira no gukomeza kubatera akanyabugabo kugira ngo mukomeze guhagarara nk’intwari mutikanga nk’abanyabwoba, abahagarikiwe n’Ijuru kandi abarinzwe n’Ijuru ntibajya bagira ubwoba cyangwa ngo hagire ikibakangaranya cyangwa ngo hagire ikibakanga kuko twururukira kuza kubatabara no kubarengera mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi; muri ibi bihe rero turi mu kazi gakomeye kandi turakataje kugira ngo dukomeze kwifatikanya namwe dutsinde ikibi kandi dutsinde umwanzi twifatikanyije namwe mwebwe ntore z’Imana kandi mwebwe biremwa bya DATA bikomeje gushyigikirwa kandi bikomeje iteka ryose kurengerwa n’Ijuru ryose, twarururutse kugira ngo twifatikanye namwe tubane namwe imbaraga zacu tuzibahundagazeho ububasha bwacu tububamanuriremo bityo iteka ryose tubateze intambwe kandi tuburize intera ibikorwa byanyu bijye mbere kandi dukomeze kugaragaza ikuzo ryacu n’ububasha bwacu buhanitse.

Nkomeje kuza kubana namwe nkomeje kandi nkomeje kubashyira mu rukundo rw’Imana mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi kugira ngo mbashyigikire kandi mbakomeze nivuye inyuma ndi umurinzi wanyu kandi ndi umufasha wanyu muri byose kuko nza kubafasha no kubatera ingabo mu bitugu kugira ngo nkomeze mbashyigikire kandi mbarengere bityo ibikorwa byanyu bikomeze kujya mbere kandi mukomeze guhata ibirenge inzira bityo igihe cyose mukomeze gukubura ikibi cyose mukivana mu nzira kugira ngo iby’Imana bihabwe ikuzo kandi bihabwe icyubahiro kuko twaje kubibafashamo no gukomeza kubarengera muri byose tubabereye maso kandi tuzakomeza kubabera maso mu gukomeza gutsemba no gutsiratsiza ibikorwa bibisha by’umwanzi kugira ngo ibikorwa by’Imana biganze muri mwebwe kandi byigaragarize muri mwebwe bikomeje, nanjye rero naje kubana namwe no kugendana namwe kuri uyu munsi kugira ngo nkomeze mbashyigikire kandi mburize intera mbateze intambwe ibikorwa byanyu ntume iteka ryose bigirira Isi akamaro ndetse bituma benshi bagira umugisha kandi bahabwa urumuri kugira ngo bave mu mwijima kandi bakatarize icyiza kuko twaje kubohora ibiboshye kandi tukaba twaje gushyira ku mugaragaro ibitari ku mugaragaro, ibiri mu bwihisho byose twaje kubikuramo, nimukenyere mukomeze bityo dukomeze gukorana imirimo kuko muri abakozi mukorera umuzabibu w’Uhoraho kandi mukora mu muzabibu w’Uhoraho, nimukomeze rero mukoremo kuko Uhoraho Imana yabarebye akabagirira icyizere akabona bikwiye kandi bitunganye koko ko muba abakozi be kandi mukaba intumwa ze mukaba ingarigari ze kandi mukaba ibiremwa bye bimwizihira kandi mukaba ibiremwa bye iteka ryose atoza icyiza kandi agakomeza guha umugisha we kugira ngo mubeho, mubeho mu rukundo rwe mu Isi ubuzima bwanyu burangwe n’ishyaka ryo gukomeza gukatariza icyiza imigambi mibisha y’umwanzi yose dukomeze kyihashya twifatikanyije, nimwakire rero kubaho, mwakire umugisha kandi mwakire gukomera no gukomeza urugendo nifatikanyije namwe kandi ngendana namwe amanywa na nijoro.

Nkomeje rero kubatera ingabo mu bitugu nkomeje kandi naje kubambutsa inyanja kubakingira kuri buri kimwe cyose kubamenyesha buri kimwe cyose gukomeza kubaragira mu rwuri rwa DATA mbarinda ko hari n’umwe wasohokamo niyo mpamvu ndi gukolotira kandi nkabakolotiza ububasha bw’Ijuru ryose kandi nkabamanuriramo urumuri kugira ngo mukomeze mumurikirwe bityo ikibi cyose cyashaka kubasatira kandi umwijima washaka kubasatira ubure aho umenera wabinjirana, niyo mpamvu rero nkomeje kubarundarundira hamwe muri uru rukari mbaha umugisha kandi mbabwira nti nimukomere mugubwe neza murarinzwe cyane kandi murashyigikiwe kuko imbaraga z’Ijuru kuri uyu munsi zururukiye kubakomeza no kubashyigikira kugira ngo mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu mukomeze kujya mbere kandi mukomeze gukatariza icyiza muhashya imigambi mibisha y’umwanzi, ndi kumwe namwe cyane kugira ngo nkomeze mbakomeze kandi nkomeze mbashyigikire mu rugendo rwanyu no mu bikorwa byanyu by’uyu munsi kandi no mu bikorwa byanyu bya buri munsi.

Kuri uyu munsi rero nabukereye kuko nabyambariye namwe nkaba ndi kubambika kugira ngo tujyane ku rugamba bityo turimbure aho turanyura hose ikibi cyose tukivana mu nzira kandi duhigika imigambi mibisha y’umwanzi kugira ngo ibikorwa by’Imana bikuzwe kandi biganze muri bose, nimwakire umugisha mwakire kubaho no gukomera no gukomeza urugendo ndi kumwe namwe kandi nifatikanyije namwe nkomeje kubarengera no kubafasha muri byose kugira ngo urukundo rw’Imana n’ububasha bw’Imana bukomeze bubiyambike, nimubeho ntore z’Imana kandi mukomeze kubaho kuko mukatariza icyiza kuko mukomeza kwifatikanya natwe ab’Ijuru dukomeze tugendane muri byose kandi dukomeze tubambike imbaraga ndetse n’umugisha iteka ryose mube intwari kandi mube maso mukomeze gukomerera mu rukundo rw’Imana, nanjye ndi kumwe namwe cyane nimwakire kubaho kandi mwakire kuganza, mwakire amahoro ndetse n’umugisha muri uru rukari, mwakire gutera imbere muri byose iteka ryose muhore muhugukirwa n’Ibyijuru kandi muhore mukataje mu by’Ijuru, bityo ukuboko kw’imana gukomeze kubabaho kandi imbaraga z’Imana zikomeze kuba namwe ijisho ry’Imana rikomeze kubareberera muri byose kandi koko rikomeje no kubareberera kuko iteka ryose ijisho ry’Imana rikangaranya imigambi mibisha y’umwanzi kandi iteka ryose rigahashya ibitero bibisha by’umwanzi biba byashatse kuza bibototera bityo ububasha bw’Imana bugakomeza kubarinda no kubakomeza mukarindwa kandi mugashyigikirwa, uyu munsi rero ni umunsi w’ibikorwa bikomeye kuko twururukiye kunesha umwanzi no kumutsinda no kumutsemba kugira ngo ibikorwa by’Imana byigaragarize muri benshi Sekibi yagiye aboha muri benshi Sekibi yagize ingaruzwamuheto ze kuko kuri uyu munsi twaje kubabohora no kubashyira mu rukundo rw’Imana nyir’izina no kubambura imbaraga z’umwanzi tubashyira mu bubasha bw’Imana isumba byose, tukaba rero twaje kurengera benshi kandi tukaba twaje gukiza Kiremwa Muntu, abaremera kandi abaremera gutega amatwi bakumva ijwi ry’Ijuru ribahamagara kandi ribakomangira bararohorwa kandi bararohoka kuko twaje kurohora nta n’umwe dusize inyuma kuko nta n’umwe turaciraho umurongo umunyabyaha wisubiyeho uwo ari we wese araza akagarukira impuhwe z’Imana akazibona kuko nta n’umwe ujya asubizwa inyuma.

Nimukomeze rero namwe kuba intwari kandi mukomeze kurohora benshi mukomeze gukiza benshi turi kumwe kuko iteka ryose mukora ntabwo muba muruhira ubusa kandi ntabwo muba mukora ubusa kuko muba mukora iby’ingenzi kandi by’ingirakamaro ari nayo mpamvu Sekibi bimutera umujinya kandi akajagarara mu mutwe agira ngo arebe yuko yabasubiza inyuma kuko ibikorwa byanyu bimuhashya kandi bikamutentebura bikamutwika umunsi ku wundi bikamubuza amahwemo n’amahoro ariko nimukomeze mujagajage ikibi cyose mugikuremo kandi mugikureho bityo urukundo rw’Imana n’ububasha bw’Imana bwigaragarize mu Isi nanjye ndahari cyane kugira ngo nkomeze mbatere ubutwari kandi mbatere ishyaka ryo kugira ngo mukomeze mwihambire ku cyiza kandi mukomeze mukore icyiza nta kibatesheje umurongo ndetse n’inzira.

NIMUGIRE AMAHORO KANDI MUGIRE UMUNSI MWIZA NKOMEJE KWIFATIKANYA NAMWE KANDI NKOMEJE KUGENDANA NAMWE NDI UMURINZI WANYU NDI MUTAGATIFU YOZEFU UBARWANIRA ISHYAKA IGIHE CYOSE. AMAHORO AMAHORO IBIHE BYIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA NTORE Z’IMANA BANA BANJYE MBEREYE MASO BANA BANJYE NSHYIGIKIYE IGIHE CYOSE, UMUNSI MWIZA NDABAKUNDA, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *