UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 19 UGUSHYINGO 2024
Mbifurije umunsi mwiza Ntore z’Imana dukunda, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, nimwakire imbaraga zanjye kandi nimwakire ububasha bwanjye butavogerwa mbasesekajeho kandi mbasendereje kuri uyu munsi w’agatangaza, nishimanyeho namwe kandi nifatikanyijeho namwe mu bikorwa byo kurohora kandi mu bikorwa byo gusukura Isi ndetse n’abayituye; nifatikanyije namwe muri byose rero kandi ndahari ndaganje nk’intwari yatsinze, nkomeje gutsindira rwagati yanyu kandi nkomeje gutsindana namwe mu bikorwa bidasanzwe bya buri munsi, turushaho gusenyera umwanzi kandi turushaho kumwirukana mu isi ndetse no mu Kiremwa Muntu, kuko hari imbaraga dukomeje gutanga mu batuye iyi Si kandi hakaba hari urumuri dukomeje gusakaza hirya no hino ku Isi; nirukomeze rero kuba amahoro kandi rukomeze kuba umugisha muri benshi, cyane cyane muri abo bose bari maso kandi muri abo bose bakomeje kwakira umukiro ndetse n’agakiza k’Uhoraho Imana, bagahora iteka bateze ibiganza kandi bagahora iteka biteguye kwakira amahoro asendereye akomoka muri Uhoraho Imana, abo bose barahirwa kuko hari ibikorwa bidasanzwe dukomeje gukorana nabo kandi dukomeje gukorana uko bwije n’uko bukeye.
Nkomeje rero kubashyigikira mu bikorwa bidasanzwe cyane cyane kuri uyu munsi kuko naje kurwanana namwe urugamba kandi nkaba naje kugendana namwe mu mbaraga ndetse n’ububasha budasanzwe, kugira ngo dukomeze gusendereza isi ndetse n’abayituye ububasha bukomeye, bwo gutsinda kandi bwo gutsiratsiza imigambi mibisha ya Nyakibi; nkomeje rero kugendana namwe kandi nkomeje kubana namwe muri ubu buryo, ndi Mutagatifu Yozefu watsinze kandi ukomeje gutsindira muri mwe, bityo namwe nkaba nkomeje kubatsindira muri byose; nimukomeze rero kujya mbere murashyigikiwe kandi mukomejwe n’ububasha bukomeye bwo mu Ijuru, kuko imbaraga zacu zikomeje gusendera muri mwe kandi ububasha bwacu bukaba bukomeje gusakara mu Isi ndetse no mu bayituye, ari nako dukomeza kwigaragaza ibihe ndetse n’imburabihe mu bikorwa byacu bigiye bitandukanye, tugaragaza ububasha bwacu budahangarwa kandi tugaragaza imbaraga zacu zidatsimburwa, kugira ngo dutsinde kandi dutsiratsize imbaraga ndetse n’ububasha bubi bwa Nyakibi aho buva bukagera; bityo rero imirimo yacu irakomeje kandi ibikorwa byacu birahambaye, kuko dukomeje kwigaragariza hirya no hino mu Isi mu gukomeza kurwanya ikibi mu batuye iyi Si kandi mu gukomeza kurwanya ikibi mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu; tukaba rero dukomeje gufata intera ikomeye kandi tukaba dukomeje gufata henshi mu bikorwa bikomeye dukomeje gukorera hirya no hino ku Isi, bityo rero tukaba dukomeje kwifatikanya namwe kandi tukaba dukomeje kugendana namwe mu njyana ikomeye y’ibikorwa bidasanzwe dukomeje gukorana uko bwije n’uko bukeye.
Mpaye buri wese rero gutsinda kandi mpaye buri wese umutsindo wanjye n’uwa DATA, kugira ngo uhore wigaragariza mu buzima bwe kandi uhore wigaragariza abawuzi ndetse n’abatawuzi, kuko ari igihe cyo gutangaza kandi akaba ari igihe cyo gukomeza gushyira ikiri ukuri ahabona kandi ku mugaragaro, kugira ngo buri wese wibeshya ku bubasha bwa DATA abashe kugaragarizwa urukundo rwe kandi abashe kugaragarizwa imbaraga ze mu buryo budasanzwe; akaba rero ari igihe cy’ibikorwa bikomeye bya DATA, kuko bikomeje kwigaragaza kandi bikaba bikomeje kwigaragariza ababizi ndetse n’abatabizi, mu gucyaha ndetse no kurushaho guhashya ikibi muri Mwene Muntu; nimukomere rero ndabakomeje kandi nimukomeze kuba maso, kugira ngo murusheho kwakira imbaraga ndetse n’ububasha mugenerwa na DATA uko bwije n’uko bukeye, bityo bibafashe kujya ku murimo kandi bibafashe gukomeza kwitegura ndetse no kurushaho gutega amatwi, kugira ngo mubashe gukomeza kugendera mu njyana y’ibikorwa bya DATA.
Nanjye nkomeje kubatsindira kandi nkomeje kubana namwe, nkomeje kubarangaza imbere mu rugendo rwanyu rwa buri munsi; ngaho nimwizihirwe kandi muberwe, mu bikorwa bya DATA hari byose kandi mu mirimo ya DATA, nta na kimwe kibuze kuko byose abifite kandi byose akaba abiganjemo, ni yo mpamvu rero namwe iteka mbifuriza kuramba kandi mbifuriza kuganza mu bikorwa bya DATA, kuko mwatujwemo mu buryo bw’umwihariko kandi mukaba mwaratujwemo mu buryo bw’agatangaza; ngaho rero nimukomeze kuba ab’agatangaza koko kuko mwashyizwe aheza kandi mugategurirwa byiza n’Ijuru ryose, benshi batabasha kumva kandi benshi batabasha kubona.
Nimugire ibihe byiza rero kuko mwamenyeshejwe byose kandi mugahabwa byose, kandi mukabihererwa igihe gikwiriye, nta na kimwe rero nifuza ko cyapfa ubusa kandi nta na kimwe nifuza ko cyaba imfabusa mu buzima bwanyu, ahubwo byose nimumenye kubirinda kandi mumenye kubicungira umutekano, nimumenye kubibyaza inyungu ndetse n’umusaruro ukomeye kuko aho ari ho hari inyungu yanyu kandi akaba ari ho hahunitse feza yanyu ikomeye; ngaho rero nimukomeze kuyibera maso kandi murusheho kuyirinda ndetse no kuyicungira umutekano, nanjye ndahari kugira ngo nkomeze kubakumirira ikibi cyose, cyane cyane icyashaka kubagiraho ijambo kandi icyashaka kubagiraho ububasha, icyo cyose ndahari kugira ngo nkomeze kukirindimuza imbaraga z’ububasha bwanjye.
IBIHE BYIZA TURATARAMANYE, NDI KUMWE NAMWE MURI BYOSE, NDI MUTAGATIFU YOZEFU UBAKUNDA CYANE, IBIHE BYIZA NTORE ZA DATA, NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE, NIMUGIRE IBIHE BYIZA, AMAHORO AMAHORO.