UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 15 MUTARAMA 2024
Mbifurije umunsi mwiza Ntore z’ Uhoraho, igitondo cyiza kuri buri wese ndabashyigikiye bana banjye nimugubwe neza kandi mugire amahoro y’ Uhoraho, mbahaye umugisha kandi mbambitse urukundo rw’ Imana isumba byose, nimukomeze kubaho mu rumuri kandi mukomeze kubana n’ imbaraga z’ Ijuru zibakomeza kandi zikabashyigikira, bityo ibyiza by’ Ijuru bikomeze kubururukirizwamo, kandi ububasha bw’ Imana bukomeze kuganza muri mwebwe, nanjye ibihe byose nkomeje kwifatikanya namwe kandi nkomeje kubasendereza amahoro y‘ Uhoraho yuzuye, asendereye, kandi mbahaye imbaraga z’ Uhoraho zikomeye, zidahirikwa kandi zitajya zisunikwa cyangwa ngo zigizweyo, mbahaye umugisha kandi mbambitse urukundo n’ ububasha by’ Uhoraho, nimukomeze kugubwa neza, nanjye ndi kumwe namwe iminsi yose kandi ibihe byose. Ndi Mutagatifu Yozefu, ugendana namwe amanywa na nijoro kandi uko bwije n’ uko bucyeye nkakomeza kubasendereza umugisha w’ Imana.
Mbifurije umunsi mwiza kandi mbifurije kugubwa neza umunsi nk’ uyu nguyu, nimube amahoro kandi mukomeze kugubwa neza kuko nifatikanyije namwe, kugira ngo mbakomeze kandi mbasendereze amahoro yuzuye, akomeye kandi asesuye y’ Uhoraho; naje gukorana namwe imirimo ikomeye kuri uyu munsi kandi naje kubakoreramo ibitangaza bikomeye, kuko mwebwe ubwanyu nabagendereye kugira ngo mbuzuze imbaraga, ububasha, urumuri n’ urukundo bikomoka ku Mana nzima, bityo nimara kubibuzuza, namwe mukomeze kubisendereza mu biremwa byinshi mu Isi yose kandi mukomeze kugenda musendereza benshi mo urumuri rw’ Imana, kandi dukomezanyije namwe urugendo kugira ngo dukomeze dushyigikire intambwe z’ ibirenge byanyu, kuko tubarinda gutsikira no gutsitara kandi tukabarinda ibikuba n’ ibikubarara by’ umwanzi, kandi tukabarinda guhungabanywa n’ umubisha, kuko iteka ryose duhora turi aho tubitegeye, kugira ngo tubamenyeshe byose kandi tubamenyere buri kimwe cyose, dutsinde umwanzi kandi dutsinde icyago. Tukaba rero twifatikanyije namwe mu rugendo rwanyu no mu bikorwa byanyu bya buri munsi, kugira ngo ibikorwa bikomeye by’ Uhoraho bikomeze kwigaragariza muri mwebwe ntore z’ Uhoraho Imana nkunda kandi nshyigikiye, nkomeje kurangaza imbere muri byose.
Bana banjye nkunda, nimube amahoro kandi mukomeze kuba ku rugamba kandi mukomeze kuba ku izamu igihe cyose, urugamba murwana ni urugamba rwa buri munsi mugomba kurwana murwanya umwanzi kandi murwanya ikibi kuko Sekibi nawe iyo mwamurambararishije kandi iyo mwamutsembe n’ ingabo ze zose zikarambarara, ntabwo bimushimisha, ahubwo igihe yeguriye Umutwe, ahaguruka n’ ubundi ashaka kubarwanya. Urugamba rero mugomba kurwanya umunsi ku wundi, uko bwije n’ uko bucyeye, mubifashijwemo n’ Ijuru ryose ryabahamagariye gukora iki gikorwa kandi ryabahamagariye gukora uyu murimo, kugira ngo mubeho ku rugamba rwo guhangana n’ ikibi cyose cy’ umwanzi kandi no gukomeza kurasa umwanzi mu cyico kandi rwo gukomeza kugenda umwanzi ku mutwe, kumukandagira no kumuribata no kumujajanga uko bwije n’ uko bukeye, kugira ngo imbaraga ze zirusheho gutsiratsizwa kandi ububasha bwe burusheho kuyoyoka, kuko haje ububasha bw’ Imana gukora byose kandi gusobanura byose, kugira ngo ububasha bw’ Imana abe aribwo bushyira byose ku murongo.
Ndabakomeje rero kandi ndabashyigikiye cyane muri ibyo bikorwa byanyu bya buri munsi mwahawemo n’ Ijuru imbaraga kugira ngo mukomeze kubigiriramo ubwitange kandi mukomeze kubyitangamo koko mu buryo bw’ intangarugero kugira ngo amahoro y’ Uhoraho abuzure kandi abasagambe, bityo ibikorwa by’Uhoraho bikomeze kwigaragariza muri mwebwe, imbaraga z’ Imana zikomeze zibane namwe iminsi yose kandi ibihe byose.
Turahari Abatagatifu turi kumwe namwe, turi abatabatenguha kandi turi abatajya babasiga, kuko iteka ryose twifatikanya namwe kandi tukabana namwe ku rugamba mu mirimo yanyu ikomeje ya buri munsi, yo kugirango dukomeze duhigike kandi twigizeyo ikibi cyose cy’ umwanzi, kurandura inzangano kandi kurandura icyitwa ikibi icyaricyo cyose mu mitima ya benshi kandi kwirukana umwijima ubudutse mu mitima ya benshi, kugira ngo urumuri rw’ Imana abe arirwo ruganza kandi rusagambe.
Ibyo bikorwa tubifatikanyijemo namwe kandi abatagatifu n’ abamarayika dukomeje kugendana namwe muri iyo njyana yo kugira ngo urukundo rw’ Imana abe arirwo rusagamba muri bose, bityo inzangano z’ umwanzi zitsindwe kandi zitsiratsizwe, kuko ububasha bw’ Imana bwaje gukora byose kandi bwaje kuyungurura kugira ngo ikibi cyigizweyo maze icyiza gishyigikirwe, kandi ububasha bw’ Imana bwaje kuyungurura kugira ngo ikibi kirusheho kugenda gihigikwa cyigizwayo, bityo urukundo rw’ Imana n’ ububasha bw’ Imana bigere muri bose kandi bisagambe hose; ndabakomeje cyane kandi ndabashyigikiye, nimukomeze kuba intwari kandi mukomeze kwambarira rugamba, gutsinda no kunesha, kugira ngo urukundo rw’ Imana rukomeze kwigaragariza muri mwebwe ibihe byose ndetse no muri bose.
Ndabakunda cyane kandi ndabashyigikiye, nimukomeze mube amahoro kandi mukomeze kuba intwari koko, nanjye ibihe byose nzakomeza kwifatikanya namwe mu mirimo ikomeye ya buri munsi kandi urukundo rw’Imana ndubuzuza kandi ndubasendereza koko; mbahaye kugubwa neza kandi mbifurije umunsi mwiza, nabazaniye umugisha wuzuye utagabanyije kugira ngo ukomeze ubuzure kandi ubaherekeze muri uru rugendo, bityo umwanzi Sekibi mukomeze kumutsinda kandi mukomeze kumushobora koko, mubyo yibwira kandi mubyo abibeshyaho byose ajye akomeza kubona ko ari amanjwe kandi ari imfabusa; muri abadahirikwa kandi muri abadakorwaho, kuko Uhoraho Imana ariwe ubakomeje kandi akaba abaramburiyeho ibiganza bye, kugira ngo mukomeze kuba intumwa nziza z’ amahoro kandi mukomeze kuba abagabuzi b’ ibyiza by’ Ingoma y’ Ijuru mu Isi, dukomeje kwifatikanyamo namwe kandi dukomeje kubafashamo nk’ abatagatifu bo mu Ijuru, twururukiye kubakomeza kandi twururukiye kubana namwe muri ubu buzima, kugira ngo dukomeze kubasendereza ibyiza by’ agatangaza by’ ingoma y’ Ijuru mukiri ku Isi, imitima yanyu yizihirwe kandi inezerwe.
Nimukomeze rero gukundana kuko Uhoraho Imana yabahaye gukundana, kandi muhore iteka ryose mutahiriza umugozi umwe kuko Uhoraho Imana ariwe wabishatse kandi akaba ariwe wabigennye kugira ngo bibe gutya, akaba ariwe wabubakiye ihema mugomba iteka ryose guteraniramo ariryo uru rukari, mukizihiza ibihe byose urukundo rw’ Imana kandi mugashimira ububasha bw’ Imana bwabahamagariye kwihuriza hamwe mu rukundo rw’ Ijuru kandi ububasha bw’ Imana bubashyigikira bukabakomeza mugakomeza gutuza no gutekanira hamwe muri uru rukari, aho muhabwa kandi mukambikwa imbaraga, umugisha ndetse n’ ububasha, mugasenderezwa ibyiza by’ agatangaza uko bwije n’ uko bucyeye, kandi mugahabwa ingabire z’ agatangaza uko bwije n’ uko bucyeye. Hari ibyo mubonesha amaso y’umubiri kandi hari n’ ibyo mutayabonesha, kandi mukomeje kwambikwa igihe cyose.
Ibyo byose rero murabihabwa uko bwije n’ uko bukeye, ariko ibitagaragarira amaso yanyu nibyo byinshi, kandi hari na byinshi muzabonesha amaso yanyu y’ umubiri, hari n’ ibyo mutazayabonesha mukomeje guteganirizwa, kandi integuro yanyu irakomeye kandi irakomeje, irarimbanyije, DATA integuro yanyu arayikomeje kandi aje kuyubaka koko mu buryo budasubirwaho kuko iki gikorwa yagitangije acyiteguye kandi azi icyo azakorana namwe, ariyo mpamvu akomeje kubakomeza no kubashyigikira, ibyaturuka hirya no hino bishaka kubahungabanya, kubahirika no kubahigikira hirya no hino ntibizababasha kuko ububasha bw’ Imana bubasha byose buza bukigizayo ibyo byose byashaka kuza kubavogera kandi ibyashaka kuvogera umugambi w’ Imana muri mwebwe, DATA Uhoraho Imana arabitsemba kandi akabirigitisha ububasha bwe bukomeye.
Iyo avuze ntawe umuvuguruza kandi nyuma y’ijambo rye ntawe ukuraho n’ akadomo, yaravuze rero ngo mubeho kandi mugwire mukomere, arabakomeje kandi akomeje kubashyigikira koko, umugisha we muhabwa umunsi ku wundi, amanywa na nijoro, niwo ubakomeza kandi ukabashyigikira, mugakomeza kubaho mu bubasha bwayo ubudahwema kandi ubudatuza, kugira gno mukomeze kugaragarizwa ibyiza by’ Ingoma y’ Ijuru kandi ibyiza by’ agatangaza.
Nimugire amahoro turi kumwe, ndabakunda, kuko naje kubahembuza ijambo ry’ Uhoraho, naje kubakenuza urukundo rw’ Uhoraho, kubambika no kubasiga, no kubasendereza ibyo byiza mu buryo bw’ agatangaza, amanywa na nijoro. Nimugire amahoro, turi kumwe, ndabakunda, ndabashyigikiye cyane Ntore z’ Uhoraho, nimuberwe kandi mwizihirwe no kubana n’ Ijuru, no gutaramana naryo ibihe byose; erega natwe biratunezeza kuza kwifatikanya namwe mu buzima bwa Kiremwa Muntu mu Isi, kuko twagarutse kuza kwihuza namwe kandi twaje kwiyuzuza namwe, kandi tukaba dukomezanyije namwe urugendo koko mu buryo budasubirwaho.
Ibi ni ibitangaza kandi ni ibikorwa bihebuje, bidushimisha kandi bisendereye koko, namwe nimujye mubitekereza kandi koko mubicengere cyane, mwumve ko ari ibikorwa by’ indashyikirwa kandi ari urukundo Imana yabagiriye bigeretse ku bindi, nubwo bitagirwa na bose ariko mwebwe mwabigiriwe niimujye mushimira kandi mwizihirwe muberwe, mushimire Imana yabibakoreye kandi ikomeje kubakomeza mu ntambwe z’ ibirenge byanyu.
Mbifurije umunsi mwiza kandi mbifurije kugubwa neza mu rukundo rw’ Imana ntore z’ Uhoraho, mwese muri mu rukundo rw’ Uhoraho, mutahiriza umugozi umwe kugira ngo murusheho gukomeza gushyigikira urukundo n’ ububasha bw’ Uhoraho mu Isi, ndabakunda cyane; mbifurije umunsi mwiza, igitondo cyiza kuri buri wese, dukomezanyije namwe uyu munsi mu njyana yo gutsemba ikibi cyose kandi mu njyana yo gukomeza gusenyera umwanzi twivuye inyuma; nimwakire intwaro zibafasha gutsemba kandi intwaro zibafasha kugenda musunika kandi muhigika ikibi cyose cy’ umwanzi, kugira ngo urukundo n’ ububasha by’ Uhoraho bibuzure kuri buri wese.
Amahoro, amahoro, umunsi mwiza, turi kumwe bana banjye, ntore z’ Umusumbabyose, nkoramutima za Jambo, biremwa by’ Imana nshyigikiye, ndi Mutagatifu Yozefu, umunsi mwiza kuri buri wese, urukundo rw’ Imana niruganze muri mwe, cyane cyane mu bikorwa byanyu bikomeje gusenderezwa Isi yose muri uru rukari.
UMUNSI MWIZA TURI KUMWE, NDI MUTAGATIFU YOZEFU UTABATENGUHA, IGIHE CYOSE NIFATIKANYA NAMWE MU BIKORWA BIDASANZWE DATA UHORAHO IMANA YAJE KUBAKORERAMO KANDI YAJE KUBAKORESHA MU BUZIMA BWANYU MU ISI; AMAHORO, UMUNSI MWIZA, TURI KUMWE!
