UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 16 MATA 2024

Ndabashyigikiye kandi ndabakomeje ntore z’Imana nshuti zanjye nkunda kandi dutaramanye kuri uyu munsi, mbifurije umunsi mwiza, amahoro y’igisagirane y’Uhoraho Imana nasendere mu buzima bwanyu, kuko naje kubana namwe kandi naje kugendana namwe, nkwirakwiza kandi nsakaza ububasha bwa DATA mu Isi yose; ndabarinze mu mbaraga zikomeye kandi mu bubasha budasanzwe, kuko nkomeje kubana namwe kandi nkomeje kugendana namwe kugira ngo mbasendereze imbaraga zikomeye kandi mbuzuze ububasha budasanzwe, kugira ngo urukundo rw’Imana rukomeze rwigaragarize Isi yose.

Nimutege ibiganza mwakire ibyiza by’agatangaza Uhoraho Imana yageneye Isi yose kuri uyu munsi, kuko hari ububasha bukomeye kandi hari imbaraga zidasanzwe tugomba gusakaza mu Isi yose; ntore z’Imana bana banjye ndi kumwe namwe, ndabashyigikiye kandi ndabakomeje, kuko mbabereye umurinzi muri byose kandi nkaba ndinze Isi yose mu bubasha bwanjye, ncungira buri wese umutekano, mutsembera ibirura n’ibisahuzi, ibyamugiraho ububasha byose nkabyamagana mu mbaraga zanjye kandi mu rukundo rwanjye.

Nimuze murisanga mu mutima wanjye udahemuka mwisanzure kandi mwishime, munezerwe kuko ndi byose mu buzima bwanyu no mu mibereho yayu ya buri munsi; ntacyo muzamburana kuko nkungahaye kuri byose kandi nkaba nkomeje kubibasendereza umunsi ku wundi, kugira ngo murusheho kwishima mu rugamba rwa buri munsi kandi munezerwe kuko turi kumwe, mfashe buri wese ikiganza kandi ndi umutoza, umwigisha n’umubwiriza wa buri wese, kugira ngo murusheho gutunganira Imana kandi murusheho kunyura Imana muri byose; ngaho rero nimukomere kandi mukataze kuko igihe ari iki ngiki, kugira ngo buri wese ahagarare mu gushaka kw’Imana kandi agendere mu rukundo rw’Imana rukomeye, kuko twaje guca agasuzuguro kose k’umwanzi, akarengane kose k’umwanzi muri Mwene Muntu, kugira ngo Mwene Muntu wese utuye  isi arusheho kubaho mu rumuri kandi arusheho kuba ho mu rukundo rwa DATA; nimukomeze mubeho mu butungane mwizere ijambo ry’Imana, kandi mwizere ububasha bw’Imana mufite urukundo rushyitse kandi rwuzuye, mu bikorwa bikomeye mugomba gukorera mu Isi, mu mbaraga zidasanzwe mwahawe n’Ijuru ryose.

Ndabashyigikiye kandi ndabakomeje muri byose kuko nta na rimwe muba ku rugamba mwenyine, iteka mba ndi kumwe namwe mbashyigikiye kandi mbakomeje kugira ngo imirimo ya DATA irusheho kwigaragariza Isi yose kandi bose barusheho kubona ububasha bukomeye bw’Uhoraho Imana Umuremyi wa byose; mbahaye imbaraga n’ububasha bukomeye kuri uyu munsi kandi mbahaye ububasha bukomeye, nimwisanzure mu kibatsi gitagatifu gitwika kandi kivana ikibi cyose mu nzira, kugira ngo mugisakaze mu Isi yose kandi mugisendereze bose kuko Mwene Muntu yabyemera atabyemera, yabikunda atabikunda, yabishaka atabishaka, buri wese agomba koga mu nyanja ngari y’ikibatsi gitagatifu, kuko ariho hari imbaraga nyazo z’ikiremwa muntu, Mwene Muntu agomba kugendera mu rumuri, agaca ukubiri n’umwijima ibimuboshye ndetse n’ibimuziritse byose.

Ntore za DATA nimube maso ndi kumwe namwe muri byose, amatara yanyu ahore yaka, kugira ngo mumurikire imbaga nyamwinshi kandi mumurikire roho nyamwinshi, cyane cyane abari mu mwijima, abari guseta ibirenge n’abari gutinda mu makoni nta mpamvu; nimukomeze mubatabarize kugira ngo urukundo rw’Imana rurusheho kwigaragariza mu buzima bwabo, kuko hari byinshi tugomba gukorana n’ikiremwa muntu aho kiva kikagera; nta n’umwe tuzasiga mu mayira nta n’uwo tuzasiga mu makoni, kuko ikiremwa cyose aho kiva kikagera kigomba kwinjizwa mu rukundo rwa DATA, bityo kikakira imbaraga zikomeye kandi kikakira ububasha budasanzwe; abinjije umwanzi nkana bose igihe kirageze kugira ngo Mwene Muntu tumuryoze ikibi cye yiyibasiriwe n’umwanzi bityo akemerera umwanzi kugira ngo amuturemo, Mwene Muntu wahaye umwanzi urwinjiriro kandi wahaye umwanzi intaho, igihe kiraje kugira ngo Mwene Muntu bityo ikibi cye yakurikiye kandi yihambiriyeho yiziritseho, tumuhambirane nacyo mu bubasha bukomeye, ntabwo twakomeza kurebera agasuzuguro k’umwanzi, nta n’ubwo twakomeza kurebera ibikorwa bibi bidahwitse muri Mwene Muntu, ubugambanyi, ubugizi bwa nabi bwibasiriye imitima ya benshi, inama z’urudaca z’ubugizi bwa nabi; niyo mpamvu twaje gusenya kuri uyu munsi mu bubasha bukomeye kandi mu bikorwa bidasanzwe byatumanuye kuko twamanutse mu mbaraga zidasanzwe kandi mu bubasha bukomeye.

Ibi ni ibihe byo kwigengesera kandi ni ibihe byo kwitwararika muharanira ubutungane n’isuku nyayo, imitima yanyu ihore ikeye isukuye ikereye kwakira Ijambo ry’Imana kuko Uhoraho Imana yaje kugaragaza ububasha bwe, kandi akaba aje kugaragaza ibikorwa bye mu bamwemera; nimwemere Ijambo ry’Imana, kandi mwihambire ku rukundo rw’Imana, ntihakagire ikibatanya n’urukundo rw’Imana, umubiri ntukabashuke ngo ubananize kuko umwanzi iteka ashakashaka ibyananiza Mwene Muntu; nimuzirikane ko umubiri ari ikoti mwahawe ribafasha kwitagatifuza no kunogera Imana, mwisukura kandi musukura benshi; nimurikoreshe rero nk’ikoti ribafasha kwitagatifuza, kuzuza no kurangiza inshingano zanyu muhamagarirwa mu Isi umunsi ku wundi;  oya ntukabashuke ngo ubatware mu kibi kandi ubatere kohoka ku ngeso mbi, nimutsinde icyo wabashukisha cyose mwirundurire urukundo rw’Imana, muzirikane ko roho ifite agaciro gakomeye mu maso y’Imana kandi ari yo y’ingenzi mu mirimo ikomeye kandi mu bikorwa bidasanzwe.

Imitima yanyu nirangamire Ijuru bityo muhore mutakambira benshi, kuko benshi birengagiza icy’ingenzi nkana bakohoka ku bikorwa bibisha by’umwanzi, bityo bakagwa mu mitego y’umwanzi ariko kandi hari n’abandi bigusha mu mitego nkana n’abitega mu rugendo aho kugira ngo bayoboke urukundo rw’Imana kandi barangamire Uhoraho Imana Umuremyi wa byose, bakarushaho kohoka ku ngeso mbi kandi bakarushaho gukurikira umwanzi; igihe kirageze kugira ngo Mwene Muntu amahitamo ye tumugaragarize ko yarangiye burundu, Mwene Muntu atagomba kwiyobora, kandi atagomba kugenda uko ashaka kuko buri wese agomba kurangamira uruhanga rwa DATA, yabikunda atabishaka kuko Mwene Muntu wese utuye Isi agomba kugendera mu rumuri, kandi agahabwa ububasha bukomeye.

Muri mu rugamba rero rudasanzwe kandi muri mu mirimo ikomeye cyane cyane kuri uyu munsi w’imirimo idasanzwe mu Isi yose kuko muri kumwe n’abatagatifu twese, abamalayika, abaziranenge, ingabo zose zo mu Ijuru zamanutse mu bikorwa bidasanzwe bireba Isi yose mu bubasha bukomeye; ni igihe cyo kugaragaza byose mu ngiro, mu bikorwa bikomeye kuko twamanuye byose, n’uko Mwene Muntu akomeje kugenda biguru ntege, benshi bakaba bakomeje gukerensa ububasha bw’Imana kandi nyamara igihe kigeze cyo kugira ngo abana bose binjizwe mu rugo ruhire rutagatifu rw’Uhoraho.

Ntore za DATA nimwishime kandi munezerwe kuko mufite byose kandi mugahishurirwa amabanga y’ibyiza by’Ingoma y’Ijuru, uko bwije n’uko bukeye kugira ngo murusheho gutunganira Imana kandi murusheho kwitagatifuza mu buzima bwanyu no mu mibereho yanyu ya buri munsi; nimukomere kandi mukataze turi kumwe, ndabashyigikiye kandi ndabakomeje ndi kumwe namwe kuri uyu munsi, kuko nzengurutse Isi yose mu bubasha bwanjye kandi mu mbaraga zanjye kugira ngo nkomeze ntegure intore n’intumwa zose, buri wese muhunza ibyamurangaza kandi muvana mu byamuhuza, buri wese ayoboke urukundo rw’Imana kandi ayoboke Ijambo ry’Imana mu kuri nta buryarya.

Nimusengane imitima ituje kandi yiyoroheje, murangamiye Uhoraho Imana, mufite urukundo, ukwemera n’ukwizera, kugira ngo byose bibagirirweho kandi bibuzurizweho kuko imirimo turi gukorera mu Isi muri iki gihe ni urugamba rudasanzwe kandi ni ibikorwa bikomeye turi kurwana bucece mu buryo bw’agatangaza, kuko igihe kiri kugenda cyegereza cyo kugaragaza byose kugira ngo Mwene Muntu abone ububasha  bukomeye bw’Uhoraho Imana; ntabwo twibeshye mu mirimo turimo kandi ntabwo twibeshye mu bikorwa byatugaruye mu Isi, kuko twaje guhindura Isi ukundi n’ikiremwa muntu mu bubasha bwa DATA, kugira ngo Isi yongere ibeho mu rumuri kuko Mwene Muntu yiyandaritse akayindavuza agahindanya ibiri mu Isi, kuko yari ahawe byose kugira ngo abigenge kandi abitegeke abyite n’amazina; Mwene Muntu rero yakomeje kugendera mu mwijima w’ikibi cy’umwanzi, bityo aho kugira ngo ibiri mu Isi abiyobore kandi abitegeke, ibintu byaramuyoboye kandi biramutegeka kuko yatwawe n’amarangamutima n’ibyifuzo bye, bityo agata urwo yari yambaye akohoka ku kibi; nimube maso rero kugira ngo mube ku rugamba nta kibakanga kandi nta kibakangaranya, muzirikane ko muri ku rugamba rudasanzwe mwebwe mwahishuriwe amabanga y’ibyiza by’Ingoma y’Ijuru, kandi mwebwe mwahishuriwe ubukungu bukomeye.

Nimukataze ndi kumwe namwe mbabereye umubyeyi n’umurinzi mu rugendo, kugira ngo nkomeze nshyigikire intambwe zanyu kandi ibikorwa bya DATA muri mwe bikomeze byigaragaruze Isi yose kuko buri umwe wese watowe kandi washyizweho ikimenyetso ububasha bwa DATA bigomba kugaragara, yaba abishaka yaba atabishaka, Mwene Muntu ntabwo agomba kugendera mu bitekerezo bye, nta n’ubwo agomba gutegeka Ijuru kuko twigenga muri byose mu bubasha bwa DATA; iteka turarindira ikiremwa muntu kugira ngo gihinduke kandi gihindukirire kuko DATA atashatse gutungura Mwene Muntu, ku bw’urukundo rwe rukomeye n’impuhwe ze z’igisagirane, yateguye Mwene Muntu kugira ngo Mwene Muntu yinjire mu rumuri bityo yakire ibyiza Uhoraho Imana yageneye buri wese; Mwene Muntu rero yanze kwakira arushaho kunangira umutima, ariko uwanze kwakira ku neza igihe kirageze kugira ngo yakire mu bubasha bukomeye, kandi yakire mu mbaraga zidasanzwe kuko buri wese agomba gutura mu rumuri rwa DATA kandi buri wese akazamurwa kuri alitari y’ubuziranenge, bityo ubwandu bwose buri kuri Mwene Muntu bukavanwaho.

Ndabashyigikiye kandi ndabakomeje ntore za DATA ndi kumwe namwe muri byose, uri uyu munsi naje kubana namwe bo kugendana namwe kugira ngo imirimo yanjye yangaruye mu Isi, kandi ububasha bwanjye nkomeje gusendereza Isi bwigaragarize bose kuko ndi gukomanga mpamagara buri wese utuye Isi muhindura kandi muhindukiriza kuko hari benshi biyitirira izina ryanjye, abandi bakagaragaza ko mbabereye umubyeyi, nyamara bakabivuga mu kanwa ku munwa, nyamara imitima yabo iri kure y’urukundo rw’Imana; ni igihe rero cyo kugira ngo Mwene Muntu mugaragarize ubukungu bukomeye bw’Uhoraho Imana, uko Uhoraho Imana atareregwa mu bikorwa bye, nimwirinde kurerega Ijuru kuko dutuza kandi tukoroshya tugakorera igihe twagennye kandi twateguye; buri wese nacunge neza izamu rye, kugira ngo ibirura bitabinjirana kandi umwanzi atabatega imitego bityo mukayigwamo, nyamara mwarahawe byose kandi mwareguriwe byose na DATA, nanjye nkaba nkomeje kubereka inzira mugomba kugenderamo, kugira ngo mwirinde gutatira igihango n’isezerano mwagiriye Uhoraho; nimuze rero mwisange mu mutima wanjye udahemuka mwirinde guhemuka, iteka munyige imvugo n’ingendo tugendane muri byose kuko nzabageza ku mukiro nyawo, kandi abansanga bose ntibakorwa n’isoni kuko mbahunza ibibugarije, bityo nkabashyira mu burinzi bwanjye bukomeye, mu mbaraga zanjye zidasanzwe; ndi umurinzi wa buri wese mu buryo bw’agatangaza, kuko ndi iruhande rwa buri wese mu mbaraga zikomeye kandi mu bubasha budasanzwe.

Amahoro amahoro ibihe byiza, ndabashyigikiye kandi ndabakomeje ndi kumwe namwe muri byose ntore za DATA, amahoro y’igisagirane y’Uhoraho Imana akomeze asendere mu buzima bwanyu, murusheho kwihambira ku cyiza kandi mwizirike ku butungane murusheho gutunganira Imana muri byose, kuko muri intumwa z’amahoro mu Isi yose kugira ngo imbaraga za DATA zikomeze zisenderere bose, binyujijwe mu bwitange bwanyu bwa buri munsi; nimukomeze mube ibitambo nyabyo, nanjye ndabashyigikiye kandi ndabakomeje mu rugendo rwanyu rwa buri munsi turi kumwe, kugira ngo nkomeze ntazanure inzira zanyu mutambukire ahakeye kandi ahasukuye, munyemereye kandi munkundiye kugira ngo tugendane intambwe ku ntambwe, ngaragaza imirimo n’ibitangaza mu buzima bwanyu no mu mibereho yanyu ya buri munsi.

AMAHORO AMAHORO IBIHE BYIZA, NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE NDI MUTAGATIFU YOZEFU, AMAHORO NTORE ZA DATA NDABAKUNDA TURI KUMWE, UMUNSI MWIZA KURI MWESE, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *