UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 05 NZERI 2024

Ndabashyigikiye kandi mbarangaje imbere mu rugendo rwanyu kandi ku rugamba rwanyu rwa buri munsi ndahari, kugira ngo nkomeze gushyigikira buri wese kandi nkomeze gukomeza intambwe ya buri wese muri mwe, mbambitse imbaraga zanjye kandi mbahaye ubutwari bwanjye, mbahaye ububasha bwanjye, kugira ngo busendere kandi burusheho gusakara mu mibiri yanyu kuko ari igihe cyo kubukoresha kandi akaba ari igihe cyo gukomeza kubusendereza muri Mwene Muntu; ndabashyigikiye kandi ndabakomeje nimukomere kuko mu rugendo turi kumwe kandi nkaba nkomeje kubakomeza kandi nkaba nkomeje kubashyigikira, bityo imirimo yanyu ikomeje kwigaragariza hirya no hino ku Isi kandi ibikorwa byanyu bikomeje gushyigikira benshi mu Isi kuko hari imbaraga dukomeje kugaba mu rukundo rwacu, kandi hakaba hari ububasha dukomeje gutegekesha Isi mu buryo bukomeye kandi mu buryo buhambaye; imirimo yanjye rero n’iya DATA nikomeze gufasha benshi guhinduka ndetse no guhindukirira urukundo rwa DATA, kuko twaje gufasha buri wese mu buryo bukomeye kandi tukaba twaraje kurushaho gutegura Kiremwa Muntu cyose aho kiva kikagera, turi mu nteguro yacu idasanzwe kandi turi mu bikorwa byacu bidatsindwa, kuko dukomeje gutsindira bose mu rukundo rwacu kandi tukaba dukomeje gutsindira hose, nta na kimwe kitwitambitse kandi nta na kimwe kidukomye imbere, kuko iyo twaje gutabara ku rugamba turatabara kandi iyo twaje kurengera turengera benshi, ni yo mpamvu rero dukomeje kwiyegereza benshi mu rukundo rwacu kandi ni yo mpamvu dukomeje gutabarana ingoga benshi mu rukundo rwacu rukomeye.

Nkomeje rero kugendana namwe kandi nkomeje kubashyigikira, nkomeje kubambika imbaraga zanjye, nimukomeze gukataza mujya mbere nanjye turi kumwe ndabashyigikiye kandi mbafashe ikiganza, nkomeje umujishi kuri buri wese kandi nkomeje injyana y’icyiza muri buri wese, kuko nkomeje kubambika ubutorwe ndetse n’ubutohagire bukomoka muri DATA, kugira ngo iteka ryose muhore mutohagiriye muri njye kandi muhore mutohagiriye mu rukundo rwa DATA; nimwakire intwaro z’urumuri kuri uyu munsi, kugira ngo zikomeze kubafasha gutsinda umwanzi ndetse n’imitego ye yose aho iva ikagera, kuko ari nta jambo abafiteho kandi ari nta bubasha abafiteho, ni yo mpamvu dukomeje kuburagiza ibikorwa bye bibi kandi bibisha aho biva bikagera, mu gusakaza urumuri kandi mu gusakaza urukundo rwacu mu buryo bukomeye, kugira ngo ikibi cye cyose aho kiva kikagera kirusheho kwibagirana kandi kirusheho gukurwa mu mayira; turi mu bikorwa bigiye bitandukanye kandi turi mu bikorwa bihambaye kuko dukomeje kugaragaza imbaraga z’ububasha bwacu mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu, kandi tukaba dukomeje gutunganya byose ari nako dukomeza gushyira byose ku murongo, kugira ngo koko igikorwa cyacu gikomeze kujya mbere kuko ari cyo cyatuzanye mu Isi kugira ngo dushyirane byose ku murongo kandi dushyirane buri kimwe cyose mu mwanya wacyo; integuro yacu rero irakomeje kandi irakomeye kuko nta na rimwe dutaha amara masa ahubwo ibikorwa byacu bihora byigaragariza muri mwe kandi bihora byigaragariza hirya no hino muri rusange, bityo imirimo yacu igakomeza benshi kandi ibikorwa byacu bikubaka benshi mu buryo bugiye butandukanye; ni yo mpamvu dukomeje injyana y’icyiza kandi ni yo mpamvu dukomeje umurego kandi umurava wo gukora icyiza muri mwe kandi wo kukigaragariza abatuye iyi Si bose.

Ni igihe rero cyo gukomeza gukusanyiriza byose mu rukundo rwa DATA kandi ni igihe cyo gukomeza kubishyira ku murongo ubutitsa kandi ubutaretsa, kuko ari  igihe cyo gukomeza gushyira byose ku murongo kandi akaba ari igihe cyo gukomeza gushyira byose kuri gahunda mu buryo budasubirwaho; twambitse buri wese imbaraga kuri uyu munsi kandi dusendereje imbaraga ndetse n’ububasha ku bari maso kandi ku bakereye kwakira umukiro ndetse n’agakiza bikomoka kuri DATA, abo bose dukomeje kubagabira ibyiza by’agatangaza kandi dukomeje kubagabira amahoro asendereye kandi y’igisagirane, kuko dukomeje kwigaragariza henshi kandi hagiye hatandukanye; ibikorwa byacu rero birahambaye kandi birakomeye, kuko bikomeje kwigaragariza hirya no hino ku Isi kandi bikaba bikomeje kwigaragariza ababizi ndetse n’abatabizi.

Ntore nshuti za DATA dutaramanye kandi bana banjye mwamenye kandi mwamenyeshejwe byose, nimukomere ku murimo wa DATA, nanjye ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mu bikorwa by’urugamba kuri uyu munsi, mbahaye amaso mashya kandi mbahaye urukundo rwanjye, nimurebe mubone kandi mwitegereze bityo mubashe kubona ikiri icyiza bityo ikiri ikibi murusheho kugihungira kure, nanjye turi kumwe ndahari ndaganje nk’umubyeyi ubakunda kandi ubahorera ku rugamba igihe cyose; mbabitse urumuri rwanjye ruhire kandi rutagatifu kandi mbasabanishije n’ikibatsi cyanjye gitagatifu, nikibahindure bashya kandi kirusheho kubatagatifuza kuko dukomeje kuboza mu nyanja y’urumuri rwacu ruhire kandi rutagatifu.

NIMUGIRE IBIHE BYIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA, NDABASHYIGIKIYE KANDI NDABAZIRIKANA, NDI MUTAGATIFU YOZEFU, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *