UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI 18 UKUBOZA 2023

Mbifurije igitondo cyiza gihire kuri buri wese ntore z’Uhoraho, ndabaramukije mu mahoro y’Imana kandi mbambitse umugisha n’urukundo by’Uhoraho, nibikomeze kubuzura kandi bibasendere kuko nje kubibasesekazaho kuri uyu munsi, ndi Mutagatifu Yozefu, uhorana namwe uko bwije n’uko bukeye kugira ngo ndusheho kubashyira mu rukundo no mu rumuri by’Uhoraho mukomeze intambwe kandi mukomeze kujya mbere kuko nifatikanyije namwe kugira ngo mbuzuze urumuri kandi mbasendereze urukundo rw’Uhoraho kandi nkaba nifatikanyije namwe mu buryo bw’agatangaza kugira ngo nkomeze mbashyire mu rumuri no mu rukundo rw’Uhoraho mu buryo bw’agatangaza.

Nimukomeze rero mwambare imbaraga kandi mukomeze mwambare ububasha bw’Ushoborabyose kuko yabatoye kandi Ushoborabyose akaba yarabiyegereje mu bubasha bwe buhanitse kandi buhambaye akaba akomeje gukomeza intambwe z’ibirenge byanyu kugira ngo mukomerere muri we kandi mushyigikirirwe muri we iteka ryose muhore mubasha kandi muhore mushobora kuko mutuye mu rukundo rwe rwagati nyir’izina, nkaba rero nanjye nifatikanyije namwe mu buryo budasubirwaho, mu buryo bw’agatangaza kugira ngo urumuri rw’Ijuru rukomeze kumurikira intambwe z’ibirenge byanyu; nifatikanyije namwe rero kugira ngo nkomeze mbahuze n’Ijuru ryose kandi nkomeze nifatikanye namwe ubudahwema ubutaretsa kugira ngo nkomeze nambike buri wese imbaraga ububasha n’urukundo by’Uhoraho, ndi kumwe namwe iminsi yose kuko mbasendereje urumuri n’urukundo by’Uhoraho, nibikomeze bibuzure kandi bikomeze bibasendere iminsi yose ndi kumwe namwe kugira ngo nkomeze mbuzuze urumuri n’urukundo rw’Uhoraho kuko nifatikanyije namwe kugira ngo nkomeze kubateza intambwe kandi nkomeze kubatoza icyiza kuko iki ari igihe cyo kugira ngo mbambike ububasha kandi mbasendereze urukundo mu buryo budasubirwaho iteka ryose kandi iminsi yose muhore muharanira amahoro kandi muhore iteka ryose mujya mbere mu kwemera no mu rukundo kuko nkomeje kubashoboza kandi nkomeze kubabashisha mu buryo budasubirwaho.

Nimugire rero ibihe byiza kandi mugire amahoro y’Uhoraho ndi kumwe ndabashyigikiye kandi ndabakomeje kuko nkomeje kubateza intambwe kandi nkaba nkomeje kugenda mbereka inzira nyayo igana Uhoraho kugira ngo nkomeze intambwe z’ibirenge byanyu, mbarinde gutsikira no gutsitara kandi mbarinde kudandabirana kugira ngo mbamare igihunga icyo ari cyo cyose bityo ibikorwa bibisha byose by’umwanzi maze mbihinde mbyigizeyo bityo urukundo rw’Imana ndubambike rubasendere, ndi kumwe namwe rero mu kazi, mu bikorwa bihanitse kandi bihambaye dukomeje kugaragariza Isi ndetse n’abayituye kugira ngo urukundo rw’Imana rurusheho kugaragara mu Isi kandi rumurikire Kiremwa Muntu iyo ava akagera kuko iki ari igihe cyo kugira ngo Uhoraho Imana yigaragaze mu mbaraga ze no mu bubasha bwe buhanitse kandi buhambaye.

Mbahaye rero umugisha kandi mbambitse urukundo rw’Uhoraho, nirukomeze rubuzure kandi rukomeze rubasendere muri byose; mbagabiye umugisha kandi mbambitse urukundo rw’Uhoraho, nirukomeze rubane namwe kandi rukomeze rubakomeze rubashyigikire mu ntambwe z’ibirenge byanyu kuko nkomeje kubagenderera kugira ngo mbambike ububasha n’urumuri by’Uhoraho bimukomokaho namwe mukomere mukomejwe n’ibiganza bye bitagatifu bibakingiye kandi bibakomeje amanywa na nijoro; naje rero kwifatikanya namwe kuri uyu munsi kugira ngo nkomeze kubateza intambwe kugira ngo nkomeze kubatoza icyiza kuko ndi umutoza w’icyiza muri mwebwe kandi nkaba nambariye gutsinda no kunesha, namwe rero nkaba naje kubambika imyambaro y’urugamba mu buryo budasubirwaho kandi nkaba ndi kubahereza intwaro zitsemba kandi zirimbura ikibi icyo ari cyo cyose kandi zigasiga icyiza kuko turi kugenda dukumakuma icyiza cyose tukakirundira hamwe, ikibi nacyo tukakigizayo kugira ngo ubutabera bw’Imana bwigaragaze mu Isi kandi ububasha bw’Imana isumba byose bigaragarire mu cyitwa ikiremwa muntu aho kiva kikagera kandi urukundo rw’Uhoraho rurusheho gusendera mu bantu bose kuko iki ari igihe cyo kugira ngo Uhoraho Imana akomeze agaragaze ibigwi bye n’ibikorwa bye n’imbaraga ze mu buryo budasubirwaho kandi tukaba dukomeje gukoma umwanzi mu nkokora kugira ngo urukundo rw’Imana rugere muri bose kandi rusendere hose; mbahaye imbaraga n’umugisha n’ubutwari n’ububasha, nimukomeze mwambare mutsinde kandi muneshe, ibihe byose kandi iminsi yose turi kumwe ndabakomeje kandi ndabashyigikiye cyane kuko ndi umutoza w’icyiza muri mwebwe kandi igihe cyose nkahora mbaha imbaraga kugira ngo mwambarire ukuri n’urukundo n’ububasha muri Kristu Nyagasani watsinze kandi akaba akomeje kugaragaza imbaraga ze n’ububasha bwe mu Isi yose kandi akaba akomeje kugaragaza ubutabera bwe kugira ngo urumuri rwe rurusheho kumurikira bose kandi arusheho kubamurikira namwe ubwanyu kuko muri intumwa ze yihitiyemo kandi yitoranyirije kugira ngo akomeze kugaragaza imbaraga ze n’ubutabera bwe n’ububasha bwe muri mwebwe rwagati kuko iki ari igihe cyo kugira ngo akomeze abasendereze urumuri n’ububasha, abuzuze ibyishimo kandi abatoneshe, abateteshe, abazamure ejuru mu ntera mu bubasha bwe mu buryo budasubirwaho, urukundo rw’Uhoraho rukomeze rubuzure kandi rubasendere.

Ntore z’Imana kandi bana banjye nkunda, ntoza icyiza, nteje intambwe muri aka kanya mu buryo bw’agatangaza, ndagira nti nimwambare urukundo n’ububasha by’Uhoraho muhore mwambariye gutsinda no kunesha iminsi yose kuko ndi kumwe namwe kugira ngo nkomeze kubahembuza ijambo ry’Uhoraho, ibikorwa by’Uhoraho bikomeze kwigaragariza muri mwebwe mu buryo budasubirwaho kandi mu buryo bw’agatangaza kuko nifatikanyije namwe kugira ngo mbashyire mu rumuri no mu rukundo by’Uhoraho kandi nkomeze mbatsindire kandi mbaneshereze umwanzi yaratsinzwe kandi twamutsinze rugikubita kugeza magingo aya ngaya rero turacyamutsinda, ntabwo umwanzi azigera atunesha kuko twamutsinze kandi tukaba dukomeje kumutsemba no kumutsiratsiza, nimwambare imbaraga rero dukomeze kwifatikanya ku rugamba mu rugendo rwanyu rwa buri munsi kandi dukomeze kugendana kugira ngo ibikorwa bibisha byose by’umwanzi tubihinde tubyigizeyo kandi dukomeze kugaragaza umutsindo w’Uhoraho mu buryo bw’agatangaza.

Mbahaye rero umugisha ububasha n’urukundo by’Uhoraho nibibuzure bibakomeze kandi bibashyigikire iminsi yose kuko nifatikanyije namwe mu butabera bw’Imana kubagaragariza ikuzo n’ububasha by’Uhoraho biganje kandi bituye rwagati muri mwebwe kuko Uhoraho Imana ubwe ari we wiyururukiye kugira ngo abakoreshe kandi abakoreremo kuko akorera mu bantu kandi agakorera mu biremwa; niyo mpamvu rero kuri uyu munsi naje kubakomeza no kubashyigikira, nimwakire imbaraga z’Uhoraho, mwakire ububasha bw’Uhoraho, mwakire kugendana agakiza n’urukundo n’umugisha by’Uhoraho bibuzure bibaneshereze kandi bibatsindire iminsi yose kuko nifatikanyije namwe mu gukomeza kubateza intambwe mu gukomeza kubatoza icyiza kugira ngo urumuri rw’Ijuru rukomeze kumurikira intambwe z’ibirenge byanyu turi kumwe iminsi yose.

MBAHAYE UMUGISHA N’UBUBASHA BY’UHORAHO MBIFURIJE UMUNSI MWIZA WO GUKOMEZA KWIFATIKANYA N’IJURU RYOSE, UMUNSI MWIZA W’URUGAMBA WO GUTSINDA NO KUNESHA, UMUNSI MWIZA NDI KUMWE NDABAKUNDA CYANE NTORE Z’UHORAHO, NDI MUTAGATIFU YOZEFU, AMAHORO Y’IMANA NAKOMEZE ABUZURE ABANE NAMWE MURI BYOSE, TURI KUMWE NDABAKUNDA, UMUNSI MWIZA, NDABASHYIGIKIYE BANA BANJYE, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *