UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 24 KAMENA 2024

Mbifurije ibihe byiza bana banjye kandi mbifurije kugubwa neza biremwa bya DATA, kuko nje gutaramana namwe kuri uyu munsi, nkaba nje kubasesekazaho urumuri kandi nkaba nje kubasendereza umugisha w’Imana ishobora byose, kugira ngo buri wese muri mwe mugwirize umugisha w’Uhoraho Imana; mbahaye umugisha kuri uyu munsi kandi mbasenderejemo urukundo rw’Uhoraho Imana Umuremyi, nimukomere kandi mukomeze kugubwa neza kuko mbakomeje kuri buri wese; nimwakire umugisha w’Uhoraho kandi mwakire urukundo rw’Uhoraho Imana, kuko nkomeje buri wese muri mwe kandi nkaba nifatikanyije namwe mu gukomeza kubaha umugisha kandi mu gukomeza kubasenderezamo urukundo rw’Imana isumba byose kugira ngo nkomeze intambwe zanyu, kuko mbarangaje imbere mparanira iteka gukomeza buri wese kandi mbashyigikirira mu buntu bw’Imana umunsi ku wundi, nururuka kwifatikanya namwe mu bikorwa bikomeye kandi mu bikorwa bikomeje, byo kugira ngo dukomeze tugaragaze urukundo rw’Imana mu Isi.

Mbihereye umugisha kandi nkomeje buri wese muri mwe nimukomere, kandi nimukomeze kugubwa neza kuko nifatikanyije namwe mu gukomeza kubashyigikira kandi nkaba nkomeje kubahembuza Ijambo ry’Uhoraho Imana, kugira ngo nkomeze mbavuburire kandi mbagoborere umurage mwiza, mu gukomeza gushyira ibyiringiro byanyu muri Uwiteka Imana mu buzima bwanyu bwa buri munsi; nimwakire guharanira urukundo rw’Umuremyi kandi mwakire guhora iteka muganje mu bikari bye bitagatifu yabahaye gutaramana natwe abatagatifu umunsi ku wundi amanywa n’ijoro, kuko natwe twishimira kugendana namwe, kubana namwe, gutaramana namwe, kubashyigikira ubutaretsa ubutitsa kugira ngo dukomeze kubagwiriza urumuri n’umugisha by’Imana mu buzima bwanyu bwa buri munsi, nimukomeze muharane muharanire icyiza, nimukomeze mutere intambwe mujya mbere kandi mukomeze mwirundurire mu gushaka k’Uhoraho Imana, ndabakomeje kuri buri wese kandi ndabashyigikiye kuko nifatikanyije namwe kugira ngo mbavuburire mbagoborere umugisha.

Mbateje intambwe kandi mbatoje icyiza, nimukomeze mwitabire mu kubaho mu gushaka kw’Imana nanjye nifatikanyije namwe, kuko bintera kwishima no kunezerwa iyo ndi kumwe namwe mu bikari by’Uhoraho Imana bitagatifu, nimutarame mwishime kandi munogerwe kuko kuri uyu munsi naje gutaramana namwe, naje kwifatikanya namwe kugira ngo mbakomeze ubutitsa kandi mbasenderezemo urukundo rw’Uhoraho Imana; nimwakire gukomera kandi mwakire kugubwa neza kuko uyu munsi nk’uyu nguyu, ari umunsi ukomeye wo kugira ngo dukomeze tugaragaze ububasha bw’Imana ishobora byose; mbahaye rero umugisha nimukomere kandi nifatikanyije namwe kuri uyu munsi nimugubwe neza, nimukomeze muharanire kubaho mu gushaka kw’Imana, ntimugacogore kandi ntimugacike intege kuko nifatikanyije namwe muri ibi bihe kandi iteka n’ibihe byose byo kugira ngo dukomeze tugaragaze ubutabera bw’Imana mu Isi kandi nimukomeze mugaragarweho urukundo rukomeye bityo urukundo rw’Imana ruhore iteka rwisanzurira muri mwe.

Twazanye ibyiza by’Ijuru  Mwene Muntu ntiyabyakira kandi twazanye ibyiza by’Ijuru Kiremwa Muntu areba hirya no hino yanga kubyakira, nyamara igihe ni iki ngiki cyo kugira ngo dukomeze tugaragaze ibyiza by’Uhoraho Imana mu Isi, kandi tugaragaze ububasha bw’Imana mu Isi, ubutabera bw’Uhoraho Imana bukomeze kugaragara mu Isi; nimwakire rero guhora iteka ryose musenderejwe ibyo byiza kandi muhore iteka mutaramanye natwe ab’Ijuru, naje kwizihirwa namwe kandi naje kwifatikanya namwe kuri uyu munsi, kugira ngo nkomeze mbavuburire uwo mugisha kandi nkomeze nifatikanye namwe muri ibyo byiza by’agatangaza, kugira ngo muhorane urukundo n’urugwiro kandi umugisha w’Imana ukomeze kwiyambika buri wese.

Mbahaye umugisha kuri uyu munsi biremwa, kandi nifatikanyije namwe bana banjye, ndabakunda cyane nimukomeze mukundane namwe ubwanyu kandi mwuzure urukundo, muganire gitwari kandi muganire gitagatifu mwuzuzanye mushyigikirane, ntimukareberanire hariya na hariya ahubwo umunsi ku wundi nimuhuze mwe guhuzagurika, murundarundane kandi mushyigikirane kuko muri abana b’Imana yihitiyemo kugira ngo mubeho mu muzabibu we, kandi mubeho muri abana b’Imana yihitiyemo kugira ngo mugabirwe ibyiza bye by’agatangaza mu buzima bwanyu bwa buri munsi, musenderezwa urukundo ruhoraho rwa DATA kandi igihe cyose mwumva ko muri abana b’ibyiza by’Ijuru kandi muri abana  b’Ijuru mufite umurage mwiza n’umugabane mwiza mu kwakira ugushaka kw’Imana muri mwe.

Nimukomere rero kandi mukomeze urugendo, mukomeze umurava mwiyumvemo imbaraga mu buryo budasanzwe kuko mbakomeje kandi nkaba mbashyigikiyemo ubutwari n’ukwemera, kugira ngo buri wese muri mwe aharanire kubaho mu gushaka kw’Imana; mbahaye umugisha kandi mbasenderejemo urukundo rw’Uhoraho Imana, nimukomere kandi mukomeze kugubwa neza kuko nifatikanyije namwe igihe nk’iki ngiki kugira ngo mbakomeze kandi mbashyigikire, mbahaye urukundo rukomeye rukomoka ku Mana Umuremyi kandi nifatikanyije namwe muri ibi bihe, nimukomeze urugendo kandi nimukomere mukomeze kugubwa neza nifatikanyije namwe, kuko iteka n’ibihe byose mpora nifatikanyije namwe mu kubakomeza no kubashyigikira kugira ngo mbasenderezemo urukundo rw’Uhoraho Imana Umuremyi; nimukomeze muvuguruze ikibi cy’umwanzi kandi mukomeze mutere intambwe mujya mbere naje kubambika ubudacogora, kugira ngo muharanire iteka kwinjira mu gushaka kw’Imana kandi mushyigikiriwemo mu buzima bwanyu bwa buri munsi.

Nimukomere kuko mbakomeje kandi mushyigikirwe kuko mbashyigikiye murindirwe mu buntu bw’Imana, nanjye turi kumwe ndabakomeje kandi ndabashyigikiye bana banjye, nimukomere kandi nimukomeze kugubwa neza turi kumwe, kuko igihe nk’iki ngiki mbakomeje kandi nkaba mbasenderejemo urukundo rw’Imana, nkaba naje kwifatikanya namwe kugira ngo mbahe urukundo rukomeye kandi mbasenderezemo umugisha w’Uhoraho; ndi Mutagatifu Yozefu, ndabakunda ntore z’Imana kandi bana banjye nkunda dutaramanye dutaramana umunsi ku wundi, kugira ngo nze kubahuza kandi nze kubakomeza no kubashyigikira mu byiza Uhoraho Imana yabagabiye kandi akomeje kubagabira mu buzima bwanyu bwa buri munsi.

NIMUGIRE AMAHORO TURI KUMWE NDABAKUNDA, IBIHE BYIZA KANDI IGITONDO CYIZA GIHIRE, UMUNSI MWIZA KURI BURI WESE NDABAKUNDA BANA BANJYE, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *