UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 06 WERURWE 2024
Ndabakomeje mu rukundo rwa DATA kandi mbasenderejemo urumuri rukomeye kugira ngo rubashyigikire kandi rubakomeze mu ntambwe z’ibirenge byanyu, kuko kuri uyu munsi naje kwifatikanya namwe mu mirimo ikomeye yo kugira ngo twohereze ububasha bw’Imana mu Isi, kandi dukomeze tugoboke benshi tubagobore kandi tubuzuzemo imbaraga, bityo babashe gutsinda imbaraga zose z’umubisha kandi ibikorwa byose by’umwanzi, birusheho kugenda bicirirwamo intege kandi birusheho kugenda bicibwamo kabiri kugira ngo umwanzi Sekibi icyo yari yizeye kandi yari yiringiye kubakiraho tugisenyure bityo abure urufatiro, kuko muri ibi bihe kandi muri iyi minsi turi kugendana dutengeneza kandi dushyira byose ku murongo, dusenya umwanzi twivuye inyuma, tukaba turi kugenda dushyigikira ibikorwa by’Imana, twigizayo umwijima wa Sekibi tugakwirakwiza urumuri mu Isi yose.
Ndabakomeje kandi ndabashyigikiye biremwa by’Imana, bana banjye nkunda, mwebwe mbereye umurinzi kandi nkahora iteka ryose mbabereye ku rugamb, nkahora iteka ryose mbabereye maso kugira ngo nkomeze kubashyigikirira mu rukundo rw’Imana; nimukomeze mube muri Uhoraho kuko umwanzi Sekibi yifuza kubakura mu buntu bw’Imana kugira ngo arebe ko yabambika incabari, kubera ibyiza kandi byera Uhoraho Imana yabambitse kandi yabahaye kubamo iminsi yose, umwanzi Sekibi bimutera umwijima kandi bikamutera ishyari umunsi ku wundi, akabakubitira agatoki ku kandi, kandi agahekenya amenyo yifuza kubasubiza inyuma mu rugendo rwanyu.
Nimuhumure kandi muhagarare gitwari mukomere mukomeze urugendo, muhagarare nk’ingabo z’Ijuru, murinzwe kandi mushyigikiriwe mu rukundo rw’Imana, mutere intambwe mujya mbere kuko turi kumwe, mbarangaje imbere muri uru rugendo kandi nje kubafata ukuboko kugira ngo mbafashe muri byinshi, mbakomeze iteka mbahumurize kandi mbashyigikirire mu rukundo rw’Imana, mwakire ububasha bwa DATA kandi mukomeze kuba mu butabazi bukomeye bwa DATA, muhore iteka mushyigikiriwe mu buntu bwe.
Ndabakomeje kandi ndabashyigikiye ntore z’Uhoraho, nimukomeze ubwitange bwanyu kandi mukomeze kwitangira umurimo kugira ngo ukomeze kugirira Isi ndetse n’abayituye akamaro gakomeye cyane, benshi bakire kandi benshi barohoke, babohoke, bakire ugushaka kw’Imana muri bo; ndabakomeje rero kandi ndabashyigikiye turi kumwe, mbarangaje imbere muri uru rugendo kugira ngo mbakomeze kandi mbashyigikirire mu rukundo no mu buntu bw’Uhoraho.
Nimugire amahoro kandi mwakire gukomera no gukomerera mu rukundo rw’Imana turi kumwe, mwakire gutera intambwe mukatariza icyiza turi kumwe, kuko naje kubakomeza no kubashyigikira kuri uyu munsi, nkaba mbururukirijemo imbaraga zikomeye kugira ngo dukomeze gukorana namwe imirimo ikomeye, dukomeze gucecekesha amajwi y’umwanzi kandi dukomeze kwigizayo imigambi mibisha ya Sekibi; ni igihe cyo gutentebura ibikorwa bibisha by’umwanzi kandi ni igihe turi kugenda dushyira byose ku murongo twigizayo imbaraga z’umwanzi kandi dukoma umwanzi mu nkokora, ni igihe turi gusendereza urumuri rwacu mu Isi yose kandi ni igihe turi gusakaza ububasha bw’Imana mu Isi, kugira ngo ibikorwa byacu bikomeze kugenda byumvikana mu Isi yose kandi urumuri rw’Imana rurusheho kugenda rutangaza umucyo hose aho umwanzi Sekibi yigabije kandi yigaruriye, tukaba dukomeje kugenda tubasendereza urumuri kugira ngo umwijima urusheho gutsindwa no gutsiratsizwa.
Ububasha bw’Imana buraganje kandi urumuri rw’Imana rudatsindwa rurururutse kugira ngo rwururukire Isi, Mwene Muntu wahagamwe n’umwijima w’umwanzi arusheho kugendera mu rumuri rw’Imana kandi arusheho kubatuka, kuko ari igihe cyo kubatura umuntu wese wiziritse ku kibi kandi Mwene Muntu umwanzi yabatamishije mu kibi tukaba tuje kumukuramo kandi tukaba tuje kumugoboka no kumugobotora, kugira ngo dushyire byose ku murongo; turi mu rugendo twifatikanya namwe umunsi ku wundi, biremwa by’Imana, mwahamagawe mu mazina yanyu mukitaba karame kugira ngo mugaragaze urukundo n’ubutwari n’ububasha bwa DATA umunsi ku wundi, urumuri rw’Imana rubakomeze kandi rubashyigikire mu ntambwe z’ibirenge byanyu.
Nimurusheho gukomerera muri Uhoraho kandi mukomeze kumwubakaho kuko ari we wubakwaho bityo agakomeza abamwubatseho, kandi abamukomeyeho na we akabakomeza kandi abashaka kumusanga na we akabashyigikira, kugira ngo abahumurize, abashyigikire; nimukomeze mushyigikirirwe mu buntu bw’Imana, mwakire ububasha bw’Imana bukomeye kandi bubashyigikire, bubakomeze mu ntambwe z’urugendo rwanyu, kuko nifatikanyije namwe mu kubashyigikira kandi mu kubakomeza mu buzima bwanyu no mu mibereho yanyu ya buri munsi.
Ntore z’Uhoraho kandi bana banjye nkunda, nimugire ubugingo muri Kristu kandi mwakireububasha bw’Imana bukomeye, bukomeze kandi bukomeze kubashyigikira mu ntambwe z’ibirenge byanyu, kuko nifatikanyije namwe umunsi nk’uyu nguyu kandi ibihe nk’ibi ngibi kugira ngo mbakomeze kandi mbashyigikirire mu rukundo rw’Imana, mukomeze mugaragaze ubutwari n’ubwitange nyabwo ku murimo, kuko Uhoraho Imana yabahaye ububasha bwo kugira ngo muhore iteka ryose mwitangira umurimo kandi akaba yaje kubuzuzamo urukundo rwo kugira ngo mukunde Ijuru kandi mukundire Ijuru, tugendane namwe umunsi ku wundi dore twururukiye kubana namwe, kubakomeza no kubashyigikira, kugira ngo imirimo yanyu ikomeye kandi ikomeje ya buri munsi, ikomeze kugenda igirira Isi ndetse n’abayituye akamaro kuko hari benshi birangariye mu Isi, hari benshi bahugiye mu byabo kandi hari benshi umwanzi Sekibi yateje kwihugiraho, hari benshi bagiye bahugiye mu bintu n’ibindi, ariko tukaba tuje kugenda tubakura mu byo bahugiyemo, kugira ngo tubakure aho umwanzi Sekibi yabazirikiye, kugira ngo tubakure aho umwanzi Sekibi yababoheye, bityo bagarukire ubuntu bw’Imana kandi bagarukire urukundo rw’Imana, biyambure incwabari umwanzi Sekibi yabambitse, kandi tubatoze iteka ryose tubakure mu kibi umwanzi Sekibi agenda ababeraho umunsi ku wundi.
Turi kumwe muri ubwo butwari kandi turi kumwe muri ubwo butabazi bukomeye kugira ngo dukomeze kwifatikanya namwe mutera inkunga benshi batabasha ubwabo kwinyeganyeza ngo babe bakwikura ku kibi, batabasha kwinyeganyeza ngo babe bakwikura ku mwanda bicayeho w’umwanzi, nyamara nimukomeze mutere inkunga benshi mu kugira ngo bakomeze bahaguruke ku mwanda kandi bave ku kibi cy’umwanzi, bityo bakatarize icyiza kandi bamabarire urugamba, batsinde ibibi, batsinde n’umwanzi kuko iki gihe ni igihe cyo kubatuka kuri buri wese kandi ni igihe cyo kubyuka ku basinziriye, ni igihe cyo gusiga ibikorwa bibisha by’umwanzi inyuma bityo bakambara urukundo rw’Imana kandi bakitera icyiza, bityo ikibi bari biteye bakakiyambura bityo bakambarira urukundo kandi bakambarira umutsindo w’Uhoraho bityo bakabasha gutsinda ikibi n’umwanzi uba akomeje kugenda aboma runono kandi ukomeje kugenda yotota kuri benshi kugira ngo abavutse ibyiza n’amahirwe bagabiwe muri Uhoraho.
Turi kumwe rero kugira ngo dukomeze tubasendereze imbaraga bityo dukomeze kubashyira mu rumuri rw’Imana namwe muhore muri ubwo butwari, muri ubwo bubasha bwa DATA, dukomeze kwifatikanya namwe mu murimo kandi mu bikorwa bikomeye byo kugira ngo dukomeze kwigizayo imbaraga z’umwanzi, kandi dukomeze gukoma umwanzi mu nkokora twivuye inyuma, twifatikanyije namwe, bityo namwe mukomeze gufasha ibiremwa byinshi mu Isi, bishaka kugarukira urukundo rw’Imana kandi benshi bashaka kwitegereza ibikorwa by’Uhoraho, benshi bashaka gusanganira ubuntu bw’Imana, ariko ntibabone imbaraga zibakura ku kibi kandi ntibabone imbaraga zibashoboza, ariko muri iki gihe turi kumwe kugira ngo tubafashe dukomeze kubatera inkunga twifatikanyije namwe, ntore z’Imana kandi biremwa by’Imana mwakunzwe mwahamagawe mu mazina yanyu kuri buri wese, mukabumbabumbirwa hamwe mu rukundo rw’Imana kugira ngo mukomeze kuba abaterankunga ba benshi bashaka kuva ku kibi kandi na benshi bashaka kuva mu kibi kugira ngo bose tubarokore, tubabohore kandi tubashyire mu buntu no mu rukundo rw’Uhoraho.
Mbifurije gukomeza urugendo ntore z’Imana kandi mbifurije kwambara inkweto z’icyuma kandi mbifurije kwambara imyambaro y’urugamba, kuko turi mu rugamba rukomeye muri iki gihe rwo guhangana n’ikibi cy’umwanzi, rwo gutsemba ni gutsiratsiza ikibi cyose cy’umwanzi kugira ngo mu Isi humvikane ububasha bw’Imana bukomeye; ububasha bwa DATA rero budatsindwa kandi butajya bwigizwayo, nibubakomeze kandi nibubashyigikire, bubaherekeze mu ntambwe z’ibirenge byanyu za buri munsi, mukomeze gutsinda kandi mukomeze kubasha no gushobora turi kumwe, ndabakomeje kandi nifatikanyije namwe, ubuzima bwanyu bwa buri munsi niburusheho kugenda buhundwa amahoro n’urukundo n’ibyiza by’agatangaza umunsi ku wundi, namwe ubwanyu mwumveko mukomeye kandi mukomereye muri Uhoraho kandi mu bikorwa by’agatangaza umunsi ku wundi, kuko muri intumwa zatoranyijwe mu buryo budasanzwe kandi bukamura abantu badasanzwe, kuko Uhoraho Imana yababibyemo ijambo rye ry’agatangaza ry’agakiza, ribabibwamo umunsi ku wundi, rikababeshaho kandi mukagira ubugingo muri Kristu umunsi ku wundi.
Harahirwa abumva ijwi ry’Uhoraho kandi harahirwa abumva amategeko n’amatangazo y’Uhoraho bakayakurikiza, harahirwa abakorera Uhoraho nta kureba hirya no hino kandi harahirwa abakira ugushaka kw’Imana muri bo kuko Uhoraho Imana amanutse kugira ngo abakomeze kandi abashyigikire, abagaragarizemo imirimo ye ikomeye kandi ibitangaza bye bikomeze kubasakaramo; ntore z’Uhoraho mwarahiriwe kuko mwatoranyijwe mu buntu no mu rukundo rw’Imana, mukaba musenderezwa ibyiza by’agatangaza umunsi ku wundi, mwambikwa kandi muhabwa, musenderezwa urumuri rw’Imana rukomeye kugira ngo murusheho gutera intambwe kandi murusheho gukatariza icyiza amanywa n’ijoro.
Mbifurije amahoro, mbifurije kugubwa neza, nimukomere kandi mukomeze urugendo turi kumwe, igicamunsi cyiza kuri buri wese, nimukomeze kuba intwari ku rugamba kandi mukomeze gukatariza icyiza turi kumwe, mbahaye umugisha biremwa by’Imana kandi mbasenderejeho ububasha bwa DATA bukomeye, nibubakomeze kandi bubashyigikire, mukomeze kwitangira umurimo kandi mukomeze kuba abasirikari ku rugamba, mu kurasa umwanzi ntimuhushe, kandi mu kwitegereza murebe mubone, mukenge musobanukirwe na buri kimwe cyose, kuko nkomeje kugenda mbahugura mu bwenge kandi mbasendereza ububasha bwa DATA, kugira ngo bubakomeze kandi bubashyigikire.
AMAHORO, IBIHE BYIZA NDABAKUNDA, NDI MUTAGATIFU YOZEFU UBAKOMEJE KANDI NGAHORA ITEKA MBASHYIGIKIRIRA MU RUKUNDO RW’IMANA; AMAHORO, AMAHORO, NIMUKOMERE KANDI MUKOMEZE KUGUBWA NEZA TURI KUMWE MURI UYU MURIMO, UKOMEYE KANDI WOROHEYE ABAMENYE UHORAHO, BASHAKA KUMVIRA IJWI RYE KANDI BASHAKA GUKORERA MURI UHORAHO IBIHE BYOSE; AMAHORO, NIMUKORESHWE N’IMBARAGA Z’UHORAHO KANDI MUKORERE UHORAHO IMANA UMUGENGA WA BYOSE, AZABAHEMBA KUKO ATAMBURA, NTABWO AGENZA NKA MUNTU KANDI NTAKORA NKA MUNTU, NIWE UZABAKOMEZA KANDI NI WE WABAKOMEJE, NI WE UKOMEJE KUBAKOMEZA, NIMUMUKOMEREHO, ARABUBAKA NAMWE NIMWUBAKIKE UMUNSI KU WUNDI TURI KUMWE NDABAKUNDA!