UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 26 UGUSHYINGO 2024
Mbifurije igitondo gihire Ntore za DATA kandi bavandimwe nkunda kandi nshyigikiye, mbifurije gukomera ndetse no gukataza mu rukundo rw’Uhoraho Imana, turi kumwe mu bikorwa bidasanzwe ndi Mutagatifu Yozefu ubakunda cyane, nimwakire indamukanyo yanjye, igitondo nk’iki ngiki mpobereye buri wese mu rukundo rwanjye kandi mbaramukije mu rukundo rw’Imana DATA, Imana MWANA, Imana ROHO MUTAGATIFU, ubumwe bwacu budasanzwe kandi ubumwe bwacu budacogora nibubasenderere kandi nibubasakareho mwese kuko mbafite mu mutima wanjye kandi nkaba nkomeje kubahaza urukundo rwanjye aho muri hose; ndi kumwe namwe rero ku rugamba rwanyu rwa buri munsi kandi ndi kumwe namwe mu bikorwa bidatsindwa kandi ndi kumwe namwe mu bikorwa byacu bidatsimburwa, kugira ngo koko nkomeze kubashyigikira kandi nkomeze kubarwanirira urugamba ubutitsa kandi ubutaretsa.
Nifatikanyije namwe rero kugira ngo nkomeze kubatsindira muri byose kandi nkomeze kubambutsa inyanja z’ibigeragezo muhuriramo nabyo muri uru rugendo, kuko ndi bugufi ya buri wese kugira ngo nkomeze kumurinda kandi nkomeze kumurengera, nkomeze kumwiyegereza kandi nkomeze kumushyitsa mu rukundo rwa DATA mu buryo butangaje; nifatikanyije n’abatuye iyi Si mu buryo budasanzwe kandi nifatikanyije n’Ikiremwa Muntu mu buryo budasubirwaho, kuko nkomeje kugenderera buri wese kandi nkakomeza guhaza buri wese urukundo rwanjye n’urwa DATA, kugira ngo koko arusheho guhemburwa n’impuhwe za DATA kandi arusheho gusenderezwa imbaraga ndetse n’ububasha bidukomokamo, bityo iteka ryose roho zanyu kandi roho z’abatuye iyi Si, zihore zisabana n’Ijuru ryose kandi zihore ziteguye kwakira ingabire ndetse n’ingabirano dutegurira buri wese uko bwije n’uko bukeye; erega Kiremwa Muntu turamukunda kandi yakungahajwe n’urukundo rukomeye rwa DATA kuko adahwema kurusakaza kandi adahwema kurugaragariza abamuzi ndetse n’abatamuzi, bityo impuhwe ze z’agatangaza zigahora zigaragariza Isi yose, abazizi ndetse n’abatazizi, abo bose bakazironswa nta nkomyi.
Ndabakunda rero kandi ndabashyigikiye, kuko urukundo rwacu rwabasendereye kandi rugasenderera Isi yose kugira ngo koko turusheho kugirira benshi umumaro mu kwitanga ndetse no kurushaho kwitambira benshi mu Isi, bityo rero namwe mukaba mubeshejweho n’urukundo rwacu kandi mukaba mushyigikiwe narwo mu buryo budasanzwe, Ingoma ya DATA rero ikaba iri muri mwe; ni yo mpamvu mugomba kuyitangariza abayizi ndetse n’abatayizi, ababishaka ndetse n’abatabishaka, kuko iki gihe ari igihe cyo kwamamaza kandi akaba ari igihe cyo gukwirakwiza ikiri icyiza mwumvanye DATA kandi ikimukomokaho cyose kigahabwa intebe ndetse n’ijambo mu mitima ya benshi; dukomeje rero kwifatikanya mu rugendo rwanyu rwa buri munsi kandi dukomeje kugendana mu njyana y’ibikorwa bidasanzwe, by’Uhoraho Imana duhindura benshi kandi duhindukiza benshi, kugira ngo koko barusheho gutuzwa mu rumuri rw’Uhoraho Imana kandi barusheho gukurwaho ikibi ndetse n’igisa nacyo, ari nako dukomeza gukuraho ikizinga cy’umwanzi aho kiva kikagera, kugira ngo urukundo rwa DATA kandi impuhwe ze zidasanzwe zikomeze kwimakazwa mu mitima ya benshi; nifatikanyije namwe rero muri byose Ntore za DATA kandi bana banjye, nimukomere kuko mbakomeje kandi nkaba mbashyigikiye mu rukundo rw’Uhoraho Imana.
Nimugire ibihe byiza mbifurije umunsi mwiza kugubwa neza, gukomera ndetse no gukataza kuri buri wese, turi kumwe ndabakunda mbambitse imbaraga z’ububasha bwanjye, kandi mbahaye ubudahangarwa bwanjye kugira ngo muhore iteka muhangamura ibitero bibisha by’umwanzi aho biva bikagera, nanjye ndaganje ndi muri mwe, kandi nkomeje kugendana namwe ubutitsa kandi ubutaretsa kuko imbaraga zanjye ari zo zanyu kandi imbaraga zanyu akaba ari zo zanjye, bityo rero dukomeje kwihuriza hamwe mu rukundo rwanjye n’urwa DATA kandi dukomeje kugendana mu njyana y’ibikorwa bidasanzwe, nimukomeze rero kuba intwari ku rugamba kandi mukomeze kurwanya umwanzi nta kibakoma imbere, kuko mpari nk’umurinzi kandi nkaba mpari nk’umurengezi w’ubuzima bwanyu, bityo nkaba nkomeje kurinda roho zanyu ndetse n’imibiri kugira ngo mbarinde icyabangiriza roho kandi mbarinde icyabangiriza imibiri; ngaho rero nimukomeze gutetera mu rukundo rwa DATA kandi mukomeze gushishira mu rukundo rwa DATA, nanjye turi kumwe ndabayoboye kandi mbarangaje imbere muri byose; nimukundwe kandi nimugubwe neza mu rukundo rwanjye n’urwa DATA turi kumwe, mu bikorwa bidasanzwe kandi turi kumwe mu buryo bwo kubashyigikira kandi mu buryo bwo kurwanana namwe urugamba, cyane cyane kuri uyu munsi naje kugendanaho namwe, mu bikorwa bidasanzwe.
NIMUGIRE IBIHE BYIZA RERO, NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE NTORE Z’IMANA DUKUNDA, MBIFURIJE UMUNSI MWIZA, GUKOMERA NDETSE NO GUKATAZA KURI BURI WESE, TURI KUMWE NDI MUTAGATIFU YOZEFU UBAKUNDA CYANE; AMAHORO, IBIHE BYIZA TURI KUMWE TURATARAMANYE IBIHE NK’IBI NGIBI KANDI IGITONDO NK’IKI NGIKI, NIFATIKANYIJE NAMWE MURI BYOSE, AMAHORO AMAHORO.