UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 19 KAMENA 2024

Mbifurije ibihe byiza bana banjye, nimugire umunsi mwiza kandi igitondo gihire kuri buri wese, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, mbahaye umugisha w’Imana kandi mbasenderejemo urukundo rw’Imana, nirubakomeze kandi rubabemo, iteka n’ibihe byose mba ndi kumwe namwe kandi nifatikanya namwe mu bikorwa byinshi biba bigiye bitandukanye, kugira ngo ndusheho kubinjiza mu rukundo rw’Imana kandi ndusheho kubasenderezamo urumuri rw’Uhoraho.

Mbifurije rero umunsi mwiza kandi mbifurije kugubwa neza, igitondo cyiza kuri buri wese, nimukomeze kugubwa neza kandi mwambare imbaraga, murusheho gutera intambwe mujya mbere, urukundo rw’Imana nirugere kuri buri wese kandi imbaraga z’Uhoraho Imana zirusheho kubakomeza kuri buri wese; nimurusheho kurangamira Yezu Kristu kandi murusheho gutegura imitima yanyu kugira ngo urukundo rw’Imana rurusheho kubasanga, nanjye nkomeje kubakomeza no kubashyigikira kugira ngo mukomeze kubona imbaraga zibakomeza kandi zibashyigikira, bityo mwibereho mu buntu bw’Imana kandi mwibereho mu rukundo rw’Imana.

Ntacyo mwahishwe kandi nta n’icyo muzahishwa kuko muriho mu rukundo rw’Imana kandi muzakomeza kubaho mu rukundo rw’Imana, kandi mukomeze kubona byose bikomoka kuri Uhoraho; mu buzima bwanyu bwa buri munsi rero muri ab’Uhoraho, kuko Uhoraho Imana yarabatoye yarabateguye mu mugambi we byahozemo kandi byarimo, kuko nta gitungura Uhoraho Imana kandi nta kijya kimutungura kuko umunsi ku wundi ahora yarateguye byose yarabishyize ku murongo, namwe rero mwarateguwe kandi mukomeje gutegurwa, nimukomeze kubaho kandi mukomeze kuzura urumuri n’urukundo rw’Imana, murusheho gukataza mu cyiza kandi murusheho kujya mbere nanjye turi kumwe, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, nifatikanyije namwe kugira ngo ndusheho kubuzuza urumuri kandi ndusheho kubasenderezamo urukundo rukomoka kuri Uhoraho; nimwakire umugisha kandi mwakire urukundo rw’Imana, murusheho kuzura imbaraga zibakomeze kandi zibasendere, bityo namwe gukorera Uhoraho Imana mukomeze mubigire intego mu buzima bwanyu bwa buri munsi.

Bana banjye kandi ntore z’Imana, bana bo mu bikari by’Uhoraho Imana, mbifurije ibihe byiza kandi mbifurije kugubwa neza, nimukomeze mubengerane ubwiza bw’Imana kandi mukomeze mubeho mu buntu bw’Imana, iteka n’ibihe byose ndabakomeza kandi nkabashyigikira, nejejwe kandi nezezwa no gutaramana namwe no kugendana namwe, kugira ngo ndusheho kubuzuza urukundo rw’Imana kandi ndusheho kubasenderezamo ibyiza by’Uhoraho Imana Umuremyi wa byose; mwaratowe kandi mwaratoranyijwe nimukomeze kwibera mu rukundo rw’Imana kandi mukomeze kunezezwa no kugendana natwe ab’Ijuru kuko natwe tunezerwa iyo tuza kubana namwe, tuza gutaramana namwe muri ibi bikari by’Uhoraho Imana kandi tukanezezwa no kubakomeza no kubashyigikira umunsi ku wundi, turushaho kubuzuza imbaraga kugira ngo murusheho gukatariza icyiza; bana banjye kandi ntore z’Uhoraho Imana nimugire umunsi mwiza, murusheho gukataza mu gukora neza kandi murusheho kuzura imbaraga zibakomeza zibashyigikira nanjye turi kumwe mu rugendo, mbaha guharanira kubaho mu bubasha bw’Imana, mu rukundo rw’Imana kugira ngo mwuzure imbaraga zibakomeze kandi zibashyigikire.

Mbahaye umugisha ubakomeza kandi mbasenderejemo urukundo rw’Imana nirubasendere kandi murusheho gukatariza icyiza turi kumwe, mbahaye kurangamira Uhoraho Imana mu buzima banyu bwa buri munsi kandi nifatikanyije namwe kuri uyu munsi, kugira ngo mbasenderezemo urukundo rw’Uhoraho Imana Umuremyi kandi ndusheho kubazamura ejuru mu ntera, kugira ngo uko mugenda mutera intambwe, uko mugenda mukura mutera intambwe mu kwemera umunsi ku wundi, mujye murushaho kubona ibyiza by’Uhoraho Imana bisesuye kandi bisendereye; ndabakomeje kandi ndabashyigikiye bana b’Imana, nimugubwe neza kandi mugire ibihe byiza, mu bikari by’Uhoraho Imana nimuhavome byose muhabonere byose, bityo rero murusheho kuzura urukundo kandi murusheho gusenderezwa imbaraga z’Uhoraho, buri wese akatarize icyiza kandi buri wese akomeze kuzura imbaraga zimukomeze kandi zimushyigikire.

Mbifurije ibihe byiza kandi mbifurije kugubwa neza nimukomeze urugendo, mukomeze gukatariza icyiza kandi mukomeze kuba maso turi kumwe mbarangaje imbere mu rugendo kuko ntitandukanya namwe, kandi nkaba ntazigera nitandukanya namwe, nzakomeza kubakomeza no kubashyigikira kugira ngo mukomeze kubona byose muri Uhoraho Imana; mbahaye umugisha ubakomeza kandi mbasenderejemo urukundo ruhore muri mwe kandi imbaraga z’uhoraho Imana zibakomeze mu butumwa bwanyu mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, ntimugacogore mu rugendo kuko turi kumwe, mbahaye umugisha kandi mbambitse imbaraga, nimugubwe neza igihe nk’iki ngiki kandi mukomeze kurangamira Uhoraho Imana kuko mu buzima bwanyu bwa buri munsi mugomba kurangamira Uhoraho Imana kandi mugomba kubaho mu gushaka kwe gutagatifu, kugira ngo urukundo rwe rurusheho kuzura buri wese kandi urukundo rwe rurusheho kubasendera.

Ni igihe rero dukomeje kubakomeza kandi ni igihe gukomeje kubashyigikira, kuko urukundo rw’Imana rugomba kuba muri mwe byanze bikunze kuko Uhoraho Imana ni umugambi we yateguye kandi akomeje kubategura nk’uko yabateguye kuva kera na kare kugeza magingo aya ngaya Uhoraho Imana aracyabategura, kuko tutajya twitandukanya namwe ahubwo dukomeza kubakomeza no kubashyigikira kugira ngo mukomeze kubona ibyiza by’agatangaza bikomoka muri Uhoraho Imana; ndabakomeje bana banjye kandi mbifurije umunsi mwiza nimukomeze urugendo mugubwe neza, mube amahoro kandi mukomeze kuba intwari ku rugamba, ntimugacogore mu butumwa kandi ntimugacogore mu rugendo kuko mugomba guhagarara gitwari mugashikama, mukarwana urugamba inkundura mugatsinda, kuko natwe duhari kugira ngo dukomeze kubarwanirira mutsinde kandi mutahukane umutsindo kuko ntabwo mwirwanirira mwebwe ubwanyu mwenyine, ahubwo imbaraga n’urukundo n’ububasha by’Ijuru byose birururuka bityo tugakomeza kubarwanirira kugira ngo mukomeze kubona ububasha bukomoka ku Muremyi bityo murwane urugamba inkundura kandi murusheho gutsindira mu bubasha bw’Uhoraho Imana.

Mbahaye umugisha rero kandi nabasanze kuri uyu munsi kugira ngo mbakomeze bana b’Imana kandi bana banjye nkunda, mbifuriza ibihe byiza kandi mbifuriza gukomeza urugendo no kugubwa neza kuri buri wese, nimube amahoro kuri buri wese kandi murusheho gukatariza icyiza, intambwe z’ibirenge byanyu ntizigacogore kandi ntimukadandabirane ku bw’impamvu z’umubisha ahubwo nimurusheho gukatariza icyiza nanjye turi kumwe; mbifurije igitondo cyiza gihire kandi igitondo cyiza gitagatifu kuri buri wese, nimukomeze kugubwa neza ndabakunda bana banjye, ndabakunda bana b’Imana, umunsi mwiza, amahoro y’Imana nakomeze aganze muri mwe, amahoro y’Imana nakomeze asakare kuri buri wese turi kumwe ndabakunda, ibihe byiza turi kumwe, nimugire umunsi mwiza kandi murusheho gukatariza icyiza kandi murusheho gusenderezwa ibyiza by’agatangaza, nanjye mbahaye umugisha kuri buri wese kandi mbasenderejemo urukundo rw’Imana isumba byose.

Nimugire amahoro ndabakunda, umunsi mwiza ndabakunda bana banjye, umunsi mwiza ndabakunda ntore z’Imana, ndi Mutagatifu Yozefu mporana namwe, kugira ngo nkomeze kubasenderezamo urukundo rw’Imana kandi ndusheho kubarundarundira hamwe nk’abana b’Imana yihitiyemo kugira ngo mukomeze kwakira ibyiza byo mu bikari bye bitagatifu, abatagatifu turizihiwe turaberewe kandi turambaye turaberewe mu kugira ngo dukomeze dutaramane namwe mu rukundo rw’Imana rukomeye kandi rukomeje rwo kugira ngo dukomeze twururutse ububasha bukomeye, tubakomeza kandi tubashyigikira dukomeza kwifatikanya namwe kugira ngo igihe nk’iki ngiki murusheho gukomeza urugendo kandi mukomeze kubaho mu mugambi w’Imana ibihe byose.

NDABAKUNDA BANA BANJYE, NIMUGIRE UMUNSI MWIZA TURI KUMWE, MBAHAYE KUBERWA NO KWIZIHIRWA NDI MUTAGATIFU YOZEFU, UMUNSI MWIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA, AMAHORO BANA BANJYE.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *