UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 22 WERURWE 2024

Mbifurije igitondo cyiza, mbifurije kugubwa neza bana ba DATA, ntore z’Imana Umuremyi wa byose, nimugubwe neza mu rukundo rw’Uhoraho, nimugubwe neza mu bikari by’Uhoraho kandi mukomeze gutaramana n’Ijuru ryose, kandi mukomeze gusenga koko, kuko gusenga bikiza benshi kandi gusenga bigirira Isi ndetse n’abayituye akamaro gakomeye cyane, mu bwitange bwanyu tukabubyaza umusaruro ukomeye cyane kandi tukabibyazamo umusaruro uhagije, utunga benshi mu Isi kandi bigatuma benshi bari bishwe na bwaki mu buryo bw’ukwemera kandi mu buryo bwo gutakariza icyizere Uhoraho Imana, bagarura ubuyanja kandi bakagaburirwa ubuzima muri Uhoraho, kuko iki gihe ari igihe turi kugenda dukora ibikorwa byacu n’imirimo yacu ikomeye, kugira ngo tugaragaze mu Isi urukundo rw’Imana n’impuhwe z’Imana zikomeye n’ububasha bw’Imana butanyeganyezwa.

Ndagira nti rero nimukomere kandi mukomeze urugendo, mukomeze kubaka kuri Uhoraho kandi mwiringire Uhoraho Imana Umuremyi kandi Umugenga wa byose, wabakunze kandi ubakungahaza kuri buri kimwe cyose umunsi ku wundi; ndabikomereje kandi ndabishyigikiriye, kuko iteka ryose mbabera ku rugamba kandi nkababera maso, nkabafasha muri byinshi kandi nkigizayo ikibi icyo ari cyo cyose cyashaka kubavogera no kubahangara, kugira ngo mpangamure ibyigize ibihangange kandi nkure mu nzira ikibi icyo ari cyo cyose; nimubeho mugire ubuzima n’ubugingo muri Yezu Kristu, urumuri rw’Imana rubigaragarize kandi imbaraga za DATA zibasabemo zibasendere, nanjye nkomeje kubakomeza nk’umurinzi wanyu ubahora hafi, kugira ngo mbatandukanye n’icyitwa ikibi icyo ari cyo cyose cyashaka kubahangara no kubavogera, kuko muriho mu buntu bw’Imana kandi muri mu rukundo rw’Imana; nimuture muganze kandi mutekane, mugubwe neza ibihe byose kandi mugubwe neza iminsi yose, nanjye niteguye gukomeza kubafasha, kugira ngo nkomeze kubarengera no kubatazanurira amayira mbafashe muri byinshi kandi mbakomeze mu rukundo rw’Imana iteka kandi ubuziraherezo.

Mbahaye umugisha kandi mbahaye kugubwa neza, gukomera no gukomeza gukataza gufata ikiri icyiza, kwambikwa no gusenderezwa ibyiza by’agatangaza bikomotse mu Ijuru, kugira ngo mukomeze kubuganizwamo imbaraga z’agatangaza kandi urukundo rw’Imana rukomeze kwigaragariza muri mwebwe, erega natwe turishima iyo tuza gutaramana namwe, kuba twaragarutse mu Isi kuza kwihuza namwe, kugira ngo amajwi yacu n’ayanyu kandi amajwi y’abamalayika n’ayacu n’ayanyu bikomeze kwihuza mu gusiga Isi icyiza kandi mu gukomeza gusendereza urumuri rw’Imana mu Isi, mu kwambura Isi ikibi kugira ngo tuyambike ikiri icyiza, kuko iki ari igihe cyo kugira ngo ububasha bw’Imana bwigaragaze kandi bugaragarire bose.

Tuje rero gukomeza gutengeneza imirimo yacu kandi ibikorwa byacu birakomeye turabikomeje, ntabwo tuzahagarara kandi ntituzicara, ntituzadindira kandi ntitudindiza akazi n’ibikorwa bya DATA, ahubwo umunsi ku wundi dukorana umwete ubwira ndetse n’ishyaka kandi tugakorana ingoga yo kugira ngo tugaragaze ikiri icyiza, namwe rero nimukorane ingoga kandi muhorane umurava wo gukora ikiri icyiza, urukundo rubarange bityo amahoro y’Imana abuzure ababemo abasendere, mukomeze kuzirikana icyiza tubagezaho kandi tubabwira umunsi ku wundi; erega natwe kuza kubakoresha no kubakoreramo umunsi ku wundi biratunezeza kandi bikadushimisha, ntimugahage kandi ntimukarambirwe iby’Ijuru, murye kandi mwijute ariko mwirinde umurengwe wo kurengwa iby’Ijuru, kubihaga no kubirambirwa, umunsi ku wundi muhore iteka mushaka kandi muhore mushakashaka uruhanga rw’Imana ubudahwema kandi ubutaretsa kuko ubuzima bwa Kiremwa Muntu ukiri ku Isi, gushakashaka Uhoraho Imana biba ari iby’ingenzi kandi bikaba iby’agaciro, bikaba byiza kurushaho rero gutega amatwi Ijuru, kuyoborwa naryo no kugendana naryo umunsi ku wundi, kugira ngo Mwene Muntu arusheho kwinjira mu gushaka kw’Imana.

Mwebwe ho rero mwatwunze kandi mwebwe ho mwakungahajwe, mwebwe ho mwatowe kandi mugatoranywa mu buntu no mu rukundo rw’Imana, mbifurije umunsi mwiza kandi mbifurije amahoro y’Imana, kubaho mu buntu bw’Imana, kubasha gushobora no gushobozwa muri byose, gukatariza icyiza, kudasubira inyuma no gudasubika urukundo rw’Imana, kugira ngo iteka ryose muhore muhagaze aho Uhoraho Imana abitegeye, abareba neza kandi namwe iteka ryose muhore mushakashaka uruhanga rw’Imana ubudahwema kandi ubutaretsa, nk’uko mubigenza nk’uko mubikora, mujye muzirikana kandi mumenye yuko igihe cya none mukimenya kandi ibyahise n’ibiba mubizi ariko ibizaza mukaba mutabizi; niyo mpamvu rero muba musabwa gusaba imbaraga, ububasha no kugira ngo mukomeze kwigumira mu mutaka Uhoraho Imana yabafunguriye kugira ngo hatagira izuba ribica, hatagira imvura y’amahindu ibanyagira, mutwikiriwe n’ikiganza cy’Uhoraho, muri munsi y’igicucucucu cye  kugira ngo mukomeze kwikinga hatagira izuba ribamena umutwe kandi hatagira imvura yabanyagira ikaba yatuma mugira ubukonje; niyo mpamvu rero umunsi ku wundi tubahihibikanira tubashakashakira ikiri icyiza, tukabazanira ibyiza by’agatangaza bibabeshaho mu rukundo rw’Imana, kandi tugakomeza buri wese muri mwebwe, kugira ngo buri wese akomeze gutora ikiri icyiza kandi buri wese akomeze gushyikirizwa ibyiza by’agatangaza, umunsi ku wundi rero ndabikomereza kandi nkabishyigikirira, nkababashisha nkababa hafi, nkabakomeza mu rukundo rw’Imana, kugira ngo nkomeze kubateza intambwe kugira ngo nkomeze kubatoza icyiza, bityo mvugurure ibitavuguruye kandi ngenze neza ibitagenda neza, kuko mwibereyeho mu rukundo rw’Imana, kandi mukaba muriho mu mahoro y’Imana; ni iki cyabakura mu rukundo rw’Imana, ni iki cyashaka kubambura amahirwe n’ibyishimo n’ibyiza by’agatangaza mugabirwa n’Ijuru kandi musenderezwa naryo?

Ndabakomeje kandi ndabashyigikiye biremwa kandi ntore z’Uhoraho, nimube maso kandi mukomeze mube intwari ku rugamba kuko nifatikanyije namwe ndi umutagatifu ubakunda kandi ubagenda imbere n’inyuma umunsi ku wundi, kugira ngo mbakomeze kandi mbashoboze muri byose; erega ntabwo nitandukanya namwe, n’ubwo akanya ku kandi umunota ku wundi mudashobora kuba mwanyumva muri ubu buryo, ariko bana banjye kandi ntore za DATA biremwa by’Imana nkunda nkungahazaho umunsi ku wundi umugisha w’Uhoraho, nkorana namwe ngendana namwe, kugira ngo mbafashe muri byinshi kandi mbakomeze yaba mu mirimo ibafasha kandi ibafasha kubaka ubuzima bw’umubiri kandi mu mirimo ibafasha kubaka ubuzima bwa roho, buri kimwe cyose nkibafashamo kuko nkiri mu Isi nari ndi n’umukozi kandi nari ndi uharanira iteka ryose guhihibikanira icyubaka umubiri kandi ngahihibikanira icyubaka roho, umunsi ku wundi byose nkabyuzuza nkabitengeneza nkabigenza neza, ari yo mpamvu abo ngenderera kandi abo mfasha bose, mbafasha muri byose kandi nkabafasha gushyika ku cyiza no kugira ngo mukomeze gutera intambwe mukataza mu rukundo rw’Imana.

Mbambitse urukundo rw’Imana ubudahwema kandi ubudacogora, kugira ngo muharanire ikibubaka, ikibakomeza, kugira ngo mukomeze kwakira ugushaka kw’Imana muri mwe kuri buri wese, kuko mbahaza kandi nkabasenderezamo ibyiza by’agatangaza, mu kubakomeza no kubashyigikira, gufata ikiganza buri wese kugira ngo mbageze ku ntego kandi ku ntera y’icyiza mbifuzaho kandi mbifuriza umunsi ku wundi; mbahaye umugisha, ubwira n’urukundo by’Imana bibabemo bibakomeze kandi bibashyigikire iminsi yose, kuko nkomeje kwifatikanya namwe kandi nkomeje kugendana namwe mbururukirizamo imbaraga zikomeye n’ububasha bukomeye bw’Imana, kugira ngo mukomeze kuvuguruza ikitavuguruye kandi mukomeze kugenza neza ibitagenda neza, kuko mwahawe ubutwari, ububasha, ubushobozi, kugira ngo muhore iteka mwubatse kuri Uhoraho kandi muhore murangamiye Ijuru.

Ndabakomeje kandi ndabashyigikiye turi kumwe ntore z’Imana nkunda kandi ndangaje imbere muri uru rugendo, kugira ngo nkomeze mbafashe muri byinshi no muri byose, kugira ngo amahoro y’Imana ababemo abuzure kandi abasendere, igihe cyose rero mpora nifatikanyije namwe mu kubahaza no kubakomezamo urukundo rw’Imana no kubasenderezamo ibyiza by’agatangaza; mbifurije umunsi mwiza kuberwa no gukomera mu buntu bw’Imana, nimukomeze mube ingabo z’Ijuru mu buryo buhanitse kandi buhambaye kandi mukomeze gukindikiza intwaro zanyu umunsi ku wundi, muri ingabo zatowe kandi muri abasirikare ba Kristu muri ku rugamba kandi mukatarije mu kurasa umwanzi, buri wese nafore arase kandi buri wese akindikize, buri wese yitegure kurasa umwanzi mu cyico dore iteka umwanzi na we ahora iteka ashaka kubarasa kandi umwanzi ahora iteka ashaka kubatega imitego yabashibukana; nimuyimenye muyitahure bityo uburyarya bwe mubumenye umunsi ku wundi, uko bwije n’uko bukeye mumenye kandi musobanukirwe, mwitegure iteka ryose kurasa umwanzi kandi mumenye gukenga umunsi ku wundi, bityo aho imitego y’umwanzi iri kandi aho uburyarya bw’umwanzi buri mubashe kuhamenya bityo icyo mwabona icyo ari cyo cyose gishaka gutuma mugenda musitara ibitsinsino, icyo cyose musubira inyuma kiba giturutse ku mwanzi ntabwo kiba kiduturutseho, ariko ikibakurura iteka kibakurura kibasanganiza Uhoraho Imana, kibaha gukataza kandi kibaha kubona icyiza Ijuru twabazaniye, icyo ngicyo cyose kiba kidukomotseho; nimumenye rero ibidukomotseho kandi mumenye n’ibikomotse ku mwanzi, ibikomotse ku mwanzi mubashe kumenya uko mubyizibukira bityo n’ibidukomotseho mubashe kumenya uko mutega ibiganza mubyakire bibabuganizwemo umunsi ku wundi; dore iteka duhora tubategurira amata meza y’ikivuguto, nimujye muyakira muyanywe kandi koko mukomeze kuyanywa neza, he kugira n’umwe wayabogora, kuko urukundo rw’Ijuru rwabagendereye kandi impuhwe z’Imana zibasendereye ari zo zisendereye Isi yose, mukaba mukomeje kubaho mu buntu no mu rukundo rw’Imana iminsi yose.

NDABAKOMEJE UMUNSI MWIZA NIMUGIRE AMAHORO, UBWIRA N’UMWETE WO GUKORERA UHORAHO IMANA UMUNSI KU WUNDI NDABAKUNDA, NDABASHYIGIKIYE NDI MUTAGATIFU YOZEFU NTORE Z’IMANA KANDI BANA BANJYE NKUNDA, BIREMWA BY’IMANA MURINZWE KANDI MUSHYIGIKIRIWE MU BUNTU BW’IMANA ITEKA KANDI UBUZIRAHEREZO; UMUNSI MWIZA MBAHAYE AMAHORO N’UMUGISHA N’URUKUNDO BY’IMANA, NIMWIZIHIRWE MUBERWE KANDI MUTARAMANE N’IJURU UMUNSI KU WUNDI NDABAKUNDA, AMAHORO AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *