UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI 09 UKWAKIRA 2023

Ndabaramukije bana banjye nimwakire kuramuka gukomoka kuri Uhoraho Imana mu mugisha yabahaye mu kubaho kuri uyu munsi kandi mu gukomeza gusesekazwaho urumuri rwe rumukomokaho kugira ngo rukomeze rubamurikire mu ntambwe z’ibirenge byanyu, nanjye rero nururukijwe kwifatanya namwe kuri uyu munsi kugira ngo nkomeze mbasesekazeho amahoro ndetse n’umugisha mbuzuze urumuri n’ibyishimo bikomoka kuri Uhoraho Umugenga wa byose, bana banjye nimubeho kandi mugubwe neza mu rukundo rw’Imana kuko nifatikanyije namwe muri ibi bihe mu buryo bw’agatangaza kuko ndi kugenda nsitsura ikibi cyose nkigizayo kugira ngo urukundo rw’Imana rukomeze rubiyambike muri byose, mbahaye amahoro kandi mbahaye umugisha mbahaye kugubwa neza mu rukundo rw’Imana mbahaye gutaratswa n’urukundo rw’Imana kugira ngo igihe cyose mukomeze kugendera mu kuri kw’Imana idasumbwa nanjye ndi kumwe namwe ndabakingira igihe cyose bana banjye nkabubakira urugo rw’intamenwa kandi urugo rw’umutamenwa kugira ngo mukomeze koko muture mu bubasha bw’Uhoraho kandi mwubakirwe inzu n’Uhoraho kandi nkaza gukolotira kugira ngo iteka ryose muhore mutuyemo mutadandabirana mutadagadwa mwumva yuko murinzwe kandi koko mutuye mu bubasha bw’Imana idahangarwa kandi muturanye n’Imana idahangarwa kuko mu bikorwa byanyu bya buri munsi Ijuru ryose rirushaho kuza kwihuza namwe no kwiyungikanya namwe kugira ngo ibikorwa byanyu bya buri munsi birusheho kuba ibikorwa by’agaciro kandi birusheho kuba ibikorwa by’urumuri mu gukomeza kwifatikanya n’Ijuru ryose mu kugendana namwe amanywa na nijoro kugira ngo tubakingire tubambutse inyanja tubamenyere buri kimwe cyose.

Nimukomeze mujye mbere nifatikanyije namwe mu butumwa kandi mu rugendo rwanyu rwa buri munsi nimukoze mwurizwe intera kandi mukomeze muhabwe umugisha ukomoka kuri Uhoraho iteka ryose intambwe zanyu muhore muzihata inzira kandi ibirenge byanyu bikomeze gukera kogeza inkuru nziza mu Isi kugira ngo benshi bakurizeho kumenya Imana umusumbabyose kandi bakurizeho kumenya Imana umuremyi wa byose, nururukiye rero kubakomeza no kubashyigikira kuri uyu munsi nururukiye gukomeza kubateza intambwe no kuburiza intera kugira ngo urugendo rwanyu rukomeze kuba rwiza kandi rube ruhire bana banjye nimugire amahoro kuko mbahaye umugisha ndi Mutagatifu Yozefu uza kubifuriza ishya n’ihirwe mu rugendo rwanyu no mu bikorwa byanyu bya buri munsi, ndabareberera cyane kandi ndababona cyane mwese, uko muri kose ndababona kandi uko muri mwese ndababona ndabazi nkabitaho, ndabarengera amanywa na nijoro kandi nkabatazanurira amayira nkafukura amariba y’amazi afutse kugira ngo murusheho kunywa amazi y’urubogobogo kandi munywe mushire inyota.

Ntabwo nakwishima rero mbona mwicwa n’inyota kandi ntabwo nakwishima mbona mwicwa n’intimba igihe cyose mbamenyera buri kimwe cyose kandi nkabamenyera icy’ingenzi kugira ngo murusheho gukatazanya ishyaka ndetse n’umwete ubudahagarara kandi ubutarambirwa ubudahwema kugira ngo ibikorwa byanyu n’urugendo rwanyu rwa buri munsi rurusheho kuba urugendo rwiza kandi ruhire, kuri uyu munsi nabukereye kuko naje kugendana namwe no kwifatikanya namwe kugira ngo mbuzuze imbaraga kandi mbahe umugisha mbahereze ububasha kandi mbasesekazeho amahoro ndetse n’umugisha bikomoka kuri Uhoraho Imana Umuremyi wa byose mukomeze kwizihirwa kandi mukomeze kunezezwa n’uko muri intumwa kandi muri intore zatoranyijwe n’Ijuru ryose kugira ngo dukomeze kwifatikanya namwe umunsi ku wundi kandi dukomeze gufatanya namwe mu bikorwa no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, nimutaguzanye ishema n’isheja kandi mukomeze guhagarara gitwari kuko mwifatikanyije natwe mu buryo bwo gukomeza kurwanya umwanzi mu buryo bwo kurwanya umwanzi twivuye inyuma mu rugamba rw’iki gihe kandi mu rugamba rw’ibi bihe n’urugamba rw’uyu munsi kuko dukomeje kwifatikanya namwe kandi kubafata ikiganza, kubakindikizaho intwaro zikomeye kirimbuzi z’Ijuru zigenda zirindimura ikibi cyose mu Isi kandi zikagenda zitsemba ikibi cyose cy’umwanzi bityo imbaraga z’Uhoraho Imana zikaganza kandi zigasakara mu bubasha bwa DATA Uhoraho Imana Umuremyi wa byose bukarushaho gusakara muri buri muntu wese utuye mu Isi, nimukomere rero kandi mukomeze kubaho mu rukundo rw’Imana nifatikanyije namwe mu gikorwa kandi mu rugendo ntabwo muri mwenyine, naje kugendana namwe mu bikorwa kandi mu gukomeza kubashyira mu rumuri rw’Imana kandi mu gukomeza kubamenyera buri kimwe cyose cy’ingenzi gituma mugaragara neza mu rukundo rw’Imana kandi mu maso ya DATA.

DATA Uhoraho Imana yararebye abona bikwiye kandi bitunganye koko mu maso ye abona mukwiriye kuba intumwa ze kandi abona mukwiriye kuba intore ze abona koko muramunogeye mu maso ye abona muri ibiremwa bimwizihira kandi abona muri ibiremwa yizeye bityo rero abaha gukora muri uyu muzabibu kuko DATA akenshi na kenshi akunda gushyira mu muzabibu we abakozi yizeye kandi abakozi yemera cyane atoza ibyiza kandi akabaha ubuhanga ndetse n’ubumenyi bwo kugira ngo mubashe kumenya gukora muri uyu muzabibu mwashyizwemo, Uhoraho Imana yarabarebye abona rero mukwiriye gukora mu muzabibu we kandi abona mukwiriye kuba abe koko by’ukuri kandi byuzuye ku buryo muzagendana nawe mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi mukaba abanyamabanga b’Ijuru kandi mukaba aberekwa byose kandi mukamenya buri kimwe cyose bityo abahitamo muri ubu buryo kugira ngo dukomeze kujya tugendana namwe tubabwira byose kandi tubamenyesha byose kugira ngo mujye muhora iteka mwogeza inkuru nziza kandi muhora iteka ryose mufashe urumuri rw’Imana mu biganza byanyu bityo abagenda barindagizwa n’umwanzi umunsi ku wundi nabo bakurizeho kumurikirwa mu ntambwe z’ibirenge byabo kandi bahore iteka ryose bakongeza ku itara mwaherejwe mu biganza byanyu bityo nabo babashe kugendera mu rumuri, kuri uyu munsi rero naje gukomeza gushyigikira intambwe z’ibirenge byanyu imyango yombi kugira ngo nkomeze guhinda ikibi cyose cy’umwanzi kandi ububasha bw’umwanzi mbugamburuze kuri uyu munsi bityo nshyigikire ibikorwa byanyu n’urugendo rwanyu rukomeze kuba rwiza kandi ruhire, ntabwo turi gukora ubusa muri iki gihe kuko turi gukora ibikorwa bifite agaciro kandi bifite ireme kandi bihambaye cyane imbere y’amaso y’Ijuru ryose.

Nimukomeze rero mube abogezabutumwa kandi mukomeze mwogeze inkuru nziza mu Isi kandi musakaze ikiri ukuri nanjye nkomeje kuza kugendana namwe no kwifatikanya namwe kugira ngo mbahereze kandi mbamenyere buri kimwe cyose, intambwe yanyu nikomeze ijye mbere kandi intambwe yanyu nikomeze ikere kogeza inkuru nziza, nifatikanyije namwe mu butumwa kandi mu rugendo rwanyu rwa buri munsi nimukomeze mwogeze inkuru nziza kandi mukomeze mube abavugabutumwa b’ijambo ry’Imana mu Isi kuko nanjye nkomeje kugendana namwe mu bikorwa mbashyira mu rumuri kandi mbahereza ububasha bw’Imana isumba byose kugira ngo mukomeze kumenya buri kimwe cyose kandi musobanukirwe na buri kimwe cyose, nimwakire kubaho mu rukundo rw’Imana kandi mwakire kuganza muhore iteka ryose musakaza amahoro ku Isi.

Bana banjye nkunda kandi bana banjye nakunze bana banjye mukundane kandi nk’uko nanjye mbakunda nk’uko Nyagasani Yezu Kristu yabakunze nk’uko tubatoza urukundo umunsi ku wundi, nimurusheho kujya murwiyungikanyaho umunsi ku wundi uko bwije n’uko bukeye hagende hiyongeraho ikilo cy’urukundo bityo igihe cyose muzabe urukundo rusa rusa kandi mube amahoro masa masa bityo igihe cyose mujye muhora koko musakaza amahoro ku Isi ndetse n’urukundo ku barubuze kandi muhore iteka ryose musakaza ku Isi ibyiza by’ingoma y’Ijuru bityo benshi bakurizeho guhinduka no guhindukirira bityo benshi bamenye umukiro kandi bamenye urukundo rw’Imana isumba byose, nimwakire kubaho rero kandi mwakire gukomera no gukomeza urugendo, nifatikanyije namwe mu ntambwe yanyu ya buri munsi kandi mu bikorwabyanyu bya buri munsi kuko nkomeje kubahumura no kubahugura kugira ngo mbamenyere buri kimwe cyose, mbahaye rero umugisha kandi mbahaye gukomera mbahaye umugisha w’Imana utagabanyije mbahaye umugisha w’Imana kugira ngo ukomeze ubuzure kandi ubasakareho muri byose kuko twururukiye kuza kwifatikanya namwe no gutsinda ikibi cyose cy’umwanzi no guhangamura ibyigira ibihangange kandi ibyigize intagondwa byose tukabyigizayo mu bubasha kandi mu mbaraga z’Ijuru ryose twazanye kugira ngo tubambike kuri uyu munsi twifatikanye mu guhangana n’imigambi mibisha y’umwanzi kandi mu kwigizayo ikibi cyose kugira ngo ububasha bw’Imana isumba byose busakazwe muri bose, nimukomere rero kandi mukomeze urugendo turi kumwe namwe iteka ryose n’ibihe byose mukomeze kugaburirwa ibyiza by’Ijuru ryose bibabesheho kandi bibatunge muri byose nanjye ndi kumwe namwe cyane kugira ngo nkomeze mbasakazeho umugisha ndetse n’amahoro, mbifurije rero ibihe byiza kandi mbifurije gukomera bana banjye kuri uyu munsi nabukereye kandi nazinduwe cyane no kuza kubuzuza amahoro y’umutima kandi kubuzuza amahoro mu mitima yanyu kugira ngo abuzure kandi abasakareho, naje kubakomeza kandi naje kubashyigikira nimwumve yuko murinzwe kandi mushyigikiwe mu buryo bwose buhanitse kandi buhambaye cyane kuko nazindukiye kuza kubahugura no kubahumura amaso no kubamenyesha iby’agatangaza by’Ijuru, ibyo rero nabahaye kandi ibyo mbagabiye muri aka kanya ni byinshi cyane ntibigira ingano kandi ntibigira umubare ni ibibakomeza muri iki gikorwa kandi muri uru rugendo rwanyu.

Hari ibyo rero mbahereza bana banjye mukaba mwabibonesha amaso y’umubiri ariko ibyo nkora nyinshi cyane cyane bitagaragarira amaso yanyu ni byo byinshi cyane bitangaje kandi binahebuje ariko nimujye mwumva yuko koko mbahereza iby’agaciro kandi iby’ingenzi umunsi ku wundi no muri aka kanya ndabagabiye cyane ahubwo nimutege ibuganza byanyu mubirambure bityo mubyakire kuko ibyo mbahaye ari iby’ingirakamaro kandi akaba ari iby’ingenzi bizabafasha gusimbuka imitego yose y’umwanzi kandi bikabafasha iteka ryose guhora muri intwari mukatarije icyiza mudasubira inyuma, nimwakire kubaho rero kandi gusakaza hose amahoro kandi mwakire kubaho mu rukundo rw’Imana, mwakire kuganza guhora iteka ryose muri intwari zidasubizwa inyuma n’imigambi mibisha y’umwanzi, nimugire umunsi mwiza turi kumwe nkomeje kwifatikanya namwe kuko kuri uyu munsi kandi muri iki gitondo nje kubaha umugisha n’imbaraga zo kugira ngo nifatikanye namwe mu rugamba rw’uyu munsi kugira ngo aho turanyura hose kandi aho turajya kurwanya hose umwanzi tumutsinde kandi ingabo ze zose tuzararike bityo dutahukane umutsindo w’Imana isumba byose kuko kuri uyu munsi nabukereye kandi nabyambariye namwe rero nkaba mbambitse kandi nkaba mbakindikikijeho imbaraga nkaba mbambitse n’inkweto zikomeye z’urugamba n’imyambaro y’urugamba n’intwaro kirimbuzi z’urugamba kuri uyu munsi kuko turi buhashye ibikorwa bibisha by’umwanzi bityo ibikorwa by’Imana bikogera hose, hakaba hari byinshi rero turi bukorane kandi turi bukomezanyemo namwe mu rugendo kuri uyu munsi.

Nimugire umunsi mwiza mugire ibihe byiza turi kumwe ndabakunda kandi ndabashyigikiye iteka ryose n’ibihe byose ndabafite bana banjye ntacyo muzaba kandi nta n’icyo mubaye mu rukundo rw’Imana muriho kandi muraganje kandi muzakomeza kubaho kuko Sekibi ntazigera abatwara kandi Sekibi ntazigera abivugana turahari kugira ngo dukomeze tubatsindire kandi tubarwanirire muri byose.

AMAHORO AMAHORO IBIHE BYIZA UMUNSI MWIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA CYANE NDI MUTAGATIFU YOZEFU AMAHORO BANA BANJYE UMUNSI MWIZA NTORE Z’IMANA NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *