UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 15 MATA 2025
Ndabaramukije Ntore z’Imana dukunda cyane, mbifurije igitondo gihire, igitondo cy’umugisha kuri buri wese, turi kumwe ndi Mutagatifu Yozefu ubakunda cyane, mbahobereye rero mu rukundo rwanjye n’urwa DATA ngira nti “Umugisha w’Uhoraho Imana nubasenderere kandi nubasakareho mwese aho muri hirya no hino, bityo ubashyigikire kandi ubakomereze intambwe zanyu za buri munsi”, nanjye turi kumwe mu njyana y’urugamba kandi nifatikanyije namwe muri byose, kugira ngo nkomeze kubarinda kandi nkomeze kubacungira umutekano uko bikwiriye; ndahari ndaganje rero nk’umubyeyi ubakunda kandi nifatikanyije namwe muri buri kimwe cyose, kugira ngo koko nkomeze kubashyira ejuru kandi nkomeze kubateza intambwe mu nzira nziza y’ubutungane nkomeje kubatoza uko bwije n’uko bukeye.
Mbambitse imbaraga zanjye kandi mbasesekajeho ububasha bwanjye butsinda kandi bukura byose mu mayira, cyane cyane ibitari mu gushaka kw’Imana, kugira ngo koko kuri uyu munsi udasanzwe murusheho gusesekazwaho urukundo rw’Uhoraho Imana kandi namwe murusheho kurusesekaza ku bari hirya no hino ku Isi kuko iyi nteguro mwayiteguriwemo kuva kera na kare, kugira ngo koko mube abatangamahoro kandi mube abasakazamahoro mu bari hirya no hino kuko umwanzi hari benshi akomeje kuyavutsa mu buryo bukomeye, kandi umwanzi hakaba hari benshi akomeje gufungira imiyoboro y’ibyiza bateguriwe; ni mwebwe rero mugomba gufungura ibyo byiza kandi ni mwebwe mugomba gutegura mayira yose umwanzi yagiye azibiranya kandi umwanzi yagiye agomera bityo ibyiza byateguriwe Ikiremwa Muntu aho kiva kikagera, ntibibashe kubagezwaho uko bikwiriye.
Nimukomeze rero gutakamba kandi nimukomeze gutera intambwe mujya mbere kugira ngo koko isengesho ryanyu rirusheho kuba umubavu mwiza uhumurira DATA kandi rirusheho kuba koko irifungura iminyururu y’umwanzi aho iva ikagera kuko ikomeje kuboha benshi kandi umwanzi akaba akomeje kwibasira benshi cyane cyane muri ibi bihe; mukaba rero mukomeza gusabwa gusengana umwete ndetse n’ingoga kandi mukaba mukomeza gusabwa kwitanga ndetse no kwitangira benshi mu Isi kugira ngo koko hakomeze kurohorwa roho nyamwinshi, by’umwihariko kuri uyu munsi kuko Ijuru ryose twaje gusabana namwe kandi tukaba twaje kugendana namwe kugira ngo koko turusheho kurangizanya byinshi muri Mwene Muntu.
Nifatikanyije namwe ku rugamba rwa buri munsi, nimukomeze kurwana kandi nimukomeze gutsinda, kuko byose biri mu mutsindo wanjye n’uwa DATA kandi nanjye kuri uyu munsi nkaba niteguye kubarwanirira muri buri kimwe cyose, kugira ngo koko umutsindo wanjye na DATA ukomeze kugaragarizwa mu ruhande rwanyu; nifatikanyije muri byose, nimukomere ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mu bikorwa by’urugamba, ndi kumwe namwe nk’umubyeyi wanyu kandi ndi kumwe namwe nkuhora ubatsindira ibihe byose, kugira ngo koko umutsindo wanjye na DATA ukomeze kwigaragaza mu buzima bwanyu bwa buri munsi.
Mbambitse imbaraga nimukomere mu rugendo kandi nimurusheho gukataza, kuko mbahaye imbaraga zanjye kandi nkaba mbahaye urukundo rwanjye rutajorwa, kugira ngo rukomeze kubashyigikira cyane cyane mu kurushaho kwakira imbaraga nshya kuri uyu munsi twabateguriye kandi twateguriye mu buzima bw’Ikiremwa Muntu, bityo rero tukaba twifuza ko buri Kiremwa cyose aho kiva kikagera cyakwakira buri kimwe cyose twakizaniye, nta kikigamburuje kandi nta kiburijemo umugambi wa DATA, bityo rero nimukomeze kwitegura kwakira imbaraga nshya cyane cyane kuri uyu munsi kandi nimukomeze kwitegurira kwakirira benshi mu Isi kuko koko mukomeje kugirwa imiyoboro y’ibyiza byazigamiwe abemera bose aho bava bakagera; erega dukomeje kubuzuzamo urukundo rukomeye cyane cyane akaba ari urubafasha gushyigikira benshi bari hirya no hino mu Isi, kugira ngo koko nabo babashe gushyirwa ejuru mu rumuri rw’Uhoraho Imana.
Mbasendereje rero ububasha bwanjye bubashyigikira kandi bubakomeza mu mirimo idasanzwe kuri uyu munsi, ngaho nimwakire kandi nimutege ibiganza kuko hari byinshi nabazaniye kandi hakaba hari ibikorwa bikomeye naje gukorana namwe; murabe maso rero kandi muririnde kurambika ndetse no kurangara, ahubwo nimurusheho guhuguka kandi nimurusheho guhugukirwa n’iby’Ijuru, kuko twaje kugendana namwe kugira ngo turusheho kubahugura kandi turusheho kubiyigishiriza mu buryo budasanzwe; mbambitse imbaraga rero kandi ndabakomeje ndabashyigikiye mu bikorwa by’urugamba kuri uyu munsi, kuko ndi rwagati yanyu kugira ngo koko nkomeze kubasabanisha n’Ijuru ryose; amahoro turi kumwe ndabakunda, mbifurije umunsi mwiza, umunsi wo gukomera kandi umunsi wo gukataza kuri buri wese, nanjye turi kumwe mu kubashyigikira kandi mu kubasendereza umugisha wanjye wa kibyeyi, kugira ngo ubakomeze kandi ubashyigikire muri buri kimwe cyose.
AMAHORO AMAHORO, NDI KUMWE NAMWE NDI MUTAGATIFU YOZEFU UBAKUNDA CYANE, NIMUGIRE KUGUBWA NEZA KANDI NIMUGIRE IGITONDO GIHIRE KANDI IGITONDO CY’UMUGISHA TURI KUMWE NDABAKUNDA MWESE, AMAHORO AMAHORO.