UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI 03 NZERI 2023

Ndabaramukije ntore z’Imana nkunda nimugire amahoro kandi nimugire kugubwa neza kuko mbasesekajeho umugisha kandi nkaba mbazaniye urumuri rw’Imana isumba byose kugira ngo rubakikize kandi ruhore iteka rugendera muri mwebwe kandi muhore murugendana iteka ryose n’ibihe byose, bana b’Ijuru kandi bana b’Imana nimukomeze urugendo kandi murukomezanye umwete ndetse n’ishyaka kuko urugendo murimo murushyigikiwemo n’Uhoraho Imana kuko ari we warubatangije kandi akaba ari we warubatoreye kugira ngo ibihe nk’ibi ngibi mube muganje muri iki gikorwa kandi mube mukora mu muzabibu we, ntimugatsikire rero igihe cyose nimuhore muhagaze kuko Uhoraho Imana ari ko yabigennye kandi akaba ari ko koko bigomba kugenda kandi igihe cyose mugahorana imbaraga ndetse n’umwete mukorana umwete ndetse n’ishyaka n’urukundo muhihibikanira iby’Ijuru ubudahwema kandi ubudahagarara imbaraga z’Ijuru zururukiye kubana namwe kandi zururukiye kugendana namwe iteka ryose n’ibihe byose mukaba murushijeho kugenda mwururukirizwamo umugisha mu buryo budasanzwe mwururukirizwamo imbaraga kandi muhumurwa amaso kuri buri wese kugira ngo mujye mwitegereza buri kimwe cyose mukimenye kandi buri kimwe cyose mugicengere mukimenye kuko Ijuru ari ko ryabigennye muri ubu buryo kugira ngo tujye tubereka byose kandi tubamenyeshe byose mu buryo budasanzwe.

Nimugire amahoro rero ndabakunda kandi nyabasesekajeho kuri uyu munsi kuri buri wese nimugire icyumweru cyiza gitagatifu cya Nyagasani Yezu Kristu, uyu munsi nubabere umunsi mwiza mutagatifu kandi muhire muwunezererwemo kandi muwishimemo gusa turakomeza kugendana namwe mu buryo bwo gukomeza kurwana urugamba inkundura mu buryo bwo gukomeza guhangana n’imigambi mibisha y’umwanzi kugira ngo buri kimwe cyose tugikure mu nzira kugira ngo buri kimwe cyose tukigizeyo kugira ngo mu Isi tuhaturishe amahoro urukundo ubwiyunge kandi dushyiremo urumuri twaje guhigika umwijima kandi twaje gukumira icyitwa ikibi icyo ari cyo cyose imbaraga z’umwanzi twaje kuzitentebura kugira ngo haganze ibikorwa by’Imana isumba byose, ndabakunda cyane ntore z’Imana bana banjye nkunda nkaba mbahoza ku mutima nkabacungira umutekano uko bwije n’uko bukeye ndi Mutagatifu Yozefu ubifuriza ishya n’ihirwe mu rugendo rwanyu mu bikorwa byanyu bya buri munsi nkaza kubereka buri kimwe cyose gituma muba amahoro gituma mugubwa neza mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi.

Nimukomeze kugwirizwa imigisha kandi imigisha ikomeze kuza ari uruhuri yiyungikanya umunsi ku wundi kandi akanya ku kandi urukundo rw’Imana rurusheho kubasesekaraho kandi rurusheho kubuzuraho kandi igihe cyose mugendere mu mbaraga z’Ijuru kandi ububasha bw’Ijuru burusheho kwihuza namwe kandi murusheho gusabana n’Ijuru ryose mu buryo budasanzwe kuko Ijuru ryabibatoreye kandi ryabibahaye mukaba mugomba kubibamo kandi mukaba mugomba kubigenderamo igihe cyose niko Ijuru ryabigennye rero nibikomeze bibe bityo kuko nta wavuguruza icyo Uhoraho Imana yatangije kandi icyo Uhoraho Imana yubatse nta wagisenya kandi nta wagihirika namwe rero mushyigikiwe n’urukundo rw’Imana kandi mubumbatiwe mu biganza by’Imana ari mwebwe mwashyigikiwe kandi mwebwe mwatorewe kugendera muri uru rugendo kandi kugenda muri uru rukari iteka ryose mugahora mwururukirizwaho umugisha kugira ngo muhabwe amahoro kandi muhabwe imbaraga zo kugira ngo igihe cyose muhuriye hamwe muhujwe n’icyiza muri uru rukari mutsembe byinshi bibi mu migambi mibisha y’umwanzi muyiritagure kandi muyirindimure bityo haganze ubuntu bw’Imana isumba byose mukwirakwiza ikiri icyiza mu Isi yose muri rusange kuko igihe cyose muhuye muri ubu buryo tuza tukubaka kandi tugakumira imigambi mibisha y’umwanzi tukubaka byinshi bitagira urugero tugashyira byose ku murongo.

Sekibi rero ari nayo mpamvu areba ibyo bikorwa bikomeje kandi bikaba bidateze guhagarara akifuza kuba yabasubiza inyuma agakora iyo bwabaga, agakora iyo bwabaga hose hose kugira ngo arebe  yuko yabasubiza inyuma agasakuza kandi akasama agakanura amaso kugira ngo arebe yuko yabatera ubwoba kugira ngo arebe yuko mwakangarana akagira amayeri mensi uburyarya bwinshi ashukashuka kugira ngo arebe yuko hari n’umwe yakwigarurira kugira ngo arebe yuko hari n’umwe yasubiza inyuma kugira ngo arebe yuko iki gikorwa cyacogora ariko ntateze kubashobora kuko mwamaze kubakirwa inzu y’ububasha mugomba kubamo kandi mugomba kugenderamo muri uru rukari mukaba mwururukirizwaho imbaraga mu buryo budasanzwe umunsi ku wundi kandi nk’abatagatifu tukaba twarurukiye kuza kubana namwe kubakomeza mu mbaraga zanyu kugira ngo ziyungikanye n’izacu ab’Ijuru kugira ngo muhore munesha umwanzi kandi muhore mwambariye gutsinda bityo igihe cyose muhore mwambaye ubutavogerwa bityo muhore mukumira umwanzi kandi muhore mumurindimura mu bikorwa bye bibisha murangwe no kubitentebura umunsi ku wundi; nimugire amahoro y’Imana kandi mugendane umugisha w’Imana muko nywubagabiye kandi nkaba nywubasesekajeho ndagira nti rero ntimuzigere mucogora mu bikorwa byanyu mu rugendo rwanyu rwa buri munsi amahoro y’Imana akomeze abuzure kandi mukomeze kuzuzwa urumuri n’ububasha by’Imana isumba byose nk’uko n’ubundi mukomeje kubihabwa tutajya ducogora kubibazanira umunsi ku wundi tukaba tubibazanira uko bwije n’uko bukeye.

Tubamenyera ikiri icy’ingenzi kandi tukamenya icyo mugomba n’icyo mukwiye icyo ari cyo cyose tukakibazanira tukabaha rero gutera intambwe mugakomeza gutera intambwe kandi mugakomeza kubaho bityo icyo umwanzi yari yiteze tukagipfobya kandi tugatentebura imigambi ye mibisha, ni kenshi rero apangapanga byinshi byo kuza kubahirikaho natwe tukururukira kuza kubimuhirikaho ari we kandi tukaza tukabihirikanga bityo tukabihindura umuyonga kandi tukamwereka yuko ibyo yikoza byose ari amanjwe kandi ari imfabusa.

Muri iki gihe imbaraga z’Ijuru ryose zururukiye kuza kubana namwe ari nayo mpamvu ijisho ry’Uwiteka Imana ribahoraho kandi rikagendana namwe igihe cyose mu bikorwa byanyu bya buri munsi mukaba murushijeho kugenda muhabwa umugisha mukaba murushijeho kugenda mwambikwa urumuri mwambikwa ububasha kandi ari nako mutezwa intambwe kandi mukambikwa imbaraga mu buryo budasanzwe mugakatariza icyiza, umwanzi rero nateze kubasubiza inyuma kuko iteka ryose  tuza kubakomeza kandi tukaza kubahumuriza tukaza kureba icyo mugomba kandi icyo mukeneye mu rugendo rwanyu tukakibazanira ibyangombwa rero bihagije byo mu rugendo rwanyu ni twebwe abatagatifu tubibatwaje kandi ni twebwe tubibatwaza umunsi ku wundi bityo tukanagendana iyo mwageze mu nzira kandi iyo muri mu nzira hakagira icyo tubona mukeneye cya ngombwa mukeneye muri uru rugendo rwanyu tugahita tukibashyikiriza kandi tukakibahereza bwangu kugira ngo hatavaho kuba mwasubira inyuma cyangwa mukaba mwarangarira muri kiriya na kiriya nimuhumure kuko mukunzwe kandi mushyigikiwe n’Ijuru ryose nimukomeze mube intwari kandi mukomeze gutwaranira icyiza natwe turi intwari zatahukanye ishema n’isheja natwe rero akaba ari cyo twifuza yuko namwe mwazageraho kandi mwazatsinda bityo mukazatahukana ishema n’isheja kandi ari nako mukomeza gutabara benshi kuko ntabwo ari mwebwe muzatahukana ishema n’isheja mwenyine kuko ntabwo ari mwebwe mwishyira mu rumuri mwenyine ahubwo uko umunsi ku wundi uko bwije n’uko bukeye muzamura n’abandi benshi cyane uko mukomeza gutaguza mutera intambwe ni nako murandase benshi kandi ni nako mubahetse ni nako mubateruye mukura benshi mu mwijima mukabasukura kandi mugashyira benshi mu rumuri rw’Imana isumba byose; mukomeje rero icyo gikorwa cyo kugira ngo mukomeze mwambike benshi imbaraga igikorwa cyo kugira ngo  mukomeze muhumurize benshi igikorwa cyo kugira ngo mukomeze mwambike benshi urumuri rw’Imana isumba byose mukura benshi mu mwijima mubashyira mu rumuri rw’Imana isumba byose; nimukomeze rero mukorane ishyaka ndetse n’umwete kandi mukomeze mukatazanye umwete ndetse n’ishyaka turi kumwe ntore z’Imana dukunda abatagatifu bo mu Ijuru kandi inteko y’Ijuru twese turabakunda cyane ari nayo mpamvu tubahozaho amaso yacu kandi  amaboko yacu imbaraga zacu zikaba zarururutse kwifatikanya namwe kwiyunga n’izanyu kugira ngo muhore iteka mufite umutsindo kandi mwambariye gutsinda igihe cyose ntimuzigere rero muneshwa bibaho kandi ntimuzigere mutsindwa kuko Uhoraho Imana yururukiye kuza kubana namwe kandi guhirika imbogamizi izo ari zo zose gusenyera umwanzi washaka kubagiraho ijambo ndetse n’ububasha kugira ngo ibikorwa bye bihire bihore biganje muri mwebwe. Mbifurije rero gukomezanya kandi kurandatana umunsi ku wundi kuberana maso kandi gutegana amatwi umunsi ku wundi kugira ngo mukomeze mwubakane kandi mukomeze mukatazanye ishyaka ndetse n’umwete kugira ngo mukomeze kubaka ikiri icyiza kandi mukomeze kubaka urukundo rw’Imana isumba byose kuko twabahurije hamwe muri uru rukari kugira ngo mukomeze kubaka urukundo ibinanira benshi mu Isi mwebwe mubashe kubishobora kandi mubishobozwe n’Ijuru ryose mutewe ubutwari kandi mutewe ingabo mu bitugu n’ab’Ijuru  kugira ngo mushobore kandi mushobozwe byose kugira ngo mubere benshi icyitegererezo kandi mubere benshi itara mube urumuri rw’amahanga yose kandi muvomerere benshi mukure benshi mu mwijima kandi mukomeze koko kuba irebero ry’ibyiza; dukomeje rero kubahereza umugisha kandi dukomeje kubaha imbaraga zibakomeza kugira ngo mukomeze urugendo kandi mukomeze kuba irebero ry’ibyiza mu bandi mu Isi yose muri rusange.

Mukomeje rero urugendo kuko muri ibi bihe turi mu bikorwa bihambaye cyane twifatikanya namwe mu bikorwa byo kuvugurura ibiri mu Isi ndetse n’abayituye kugira ngo dushyire byose ku murongo tuvugurure ibitavuguruye tugenda dushyira byose mu rumuri kandi tugenda dushyira byose ku murongo turi kumwe nkomeje kubakomeza kandi nkomeje kubahumuriza nkomeje kubashyira mu rukundo rwanjye kandi nkomeje kubashyigikira no kubatera ingabo mu bitugu umunsi ku wundi ntimugakangwe kandi ntimugakarangwe n’umwanzi nimujye mwibuka yuko mwegamiye kuri Yezu Kristu, Rutare ruzima rutajegejega kandi rudahirikwa n’umwanzi kandi igihe cyose uwegamiye kuri Nyagasani Yezu Kristu ntajya adandabirana kandi ntabwo ajya agwa kuko umwegamiyeho wese arakomera kuko umwubatseho we arakomera kandi agakomeza urugendo kugeza arugejeje ku musozo kuko uwubakiye kuri Uhoraho Imana akubaka kuri Nyagasani Yezu Kristu aba arinzwe bikomeye kandi aba arinzwe by’ukuri.

Muri mu bwishingizi bukomeye kandi murashinganye cyane kuko murinzwe na Nyagasani Yezu Kristu kandi ibiganza by’Uhoraho Imana akaba ari byo mukingiwemo kandi akaba ari byo mwihishamo umunsi ku wundi ubwihisho bwanyu aho muhishwe harakomeye cyane kandi harahambaye cyane kuko muri mu bwihisho Uhoraho Imana yabashyizemo kandi muri mu bwihisho Uhoraho Imana ahora abareberera umunsi ku wundi akabakingira kandi akabakingira ikibaba uko bwije n’uko bukeye bityo imivumba y’umwanzi yaza igatwara ubusa ntibahitane kuko mukomeje gushyigikirwa n’ububasha n’urumuri rw’Imana isumba byose, nimukomeze kubaho kandi mukomeze guhabwa umugisha muri byose kandi mukomeze kururukirizwamo imbaraga umugisha ingabire ndetse n’ingabirano mukomeze guhabwa byose mu rugendo rwanyu urumuri ruhore iteka ryose rubamurikira ntore z’Imana nkunda cyane ntore z’Imana nkomeje kumurikira mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, nimukomeze rero kandi mukomeze urugendo kuko mufite ubareberera kandi akabacungira umutekano uko bwije n’uko bukeye akababwira inyifato n’imyitwarire kugira ngo mubashe gukomera no gukomeza urugendo kuko twarebye kandi tukabona igikwiriye kandi tukamenya yuko koko mugomba kugira urugendo ruhire bityo mukabona intumwa y’Ijuru igomba kubayoborana umwete ndetse n’ishyaka mwigishwa kandi muhwiturwa amanywa na nijoro kugira ngo mukurizeho koko guhamya ibirindiro byanyu hamwe kandi mukurizeho koko kwizera Uhoraho Imana mu rugendo rwanyu no mu bikorwa byanyu bya buri munsi, murarinzwe cyane kandi murashyigikiwe cyane muberewe maso cyane kandi murinzwe n’ububasha bw’Ijuru ryose ngira nti rero nimukomeze murindwe nabwo kandi mukomeze mugire urugendo rwiza kandi ruhire kuri buri wese mbahaye umugisha utavogerwa utagabanyije kandi umugisha w’Ijuru ntujya ugabanyika kuko uwo Ijuru ryahaye rimuha wese wese ntabwo rero Ijuru ryabasondetse rijya kubaha ntabwo Ijuru ryabasondetse rijya kubatora kuko twabatoye tubahereza buri kimwe cyose kandi tukabahereza imbaraga zibakomeza mu rugendo rwanyu, mukomeje rero kugabirwa byose n’Ijuru kandi mukomeje kwerekwa byose n’Ijuru nimukomeze mwakire kandi mukomeze muhabwe buri kimwe cyose ibikorwa byanyu bikomeze kuba ibikorwa bitagatifu kandi bihire mu Isi yose muri rusange kandi mukomeze kuguma ku gicaniro mwenyegereza benshi kandi mwereka bose inzira kandi mwereka bose urumuri natwe rero twaje kubashyikira kugira ngo tubacishe mu nzira twanyuzemo twebwe twaritashye kugira ngo tuzatuze tubagejeje aho mwifuza kandi aho mugomba kugera Ijuru ribifuza amanywa na nijoro, nimugire amahoro rero kandi mugire kugubwa neza turi kumwe ndabakunda cyane ntore z’Imana nimukomeze mugume mu rukundo rw’Imana kandi mukomeze muhishwe mu bwihisho bw’Imana yabashyizemo kandi urumuri rw’Imana rukomeze kubamurikira muri byose.

Mbahaye umugisha rero kuri uyu munsi kandi mbasheshekajeho urumuri naje gukomeza intambwe z’urugendo rwanyu, urugamba rero dukomezanyije namwe kururwana inkundura kandi urugamba turi kurwana ntabwo tuzatsindwa tuzatsinda kuko abahagarikiwe n’Ijuru bose batsinda, nimukomeze muze tujye ku rugamba dutere umwanzi kandi tumutsinde intwaro zanyu nimukomeze kuzikindikiza turi kumwe bwoko bw’Imana kandi bana banjye nkunda nimukomeze kurindirwa mu bubasha bw’Imana isumba byose, nimugire amahoro nimugire ibihe byiza turi kumwe kandi mugire umunsi mwiza icyumweru cyiza kuri buri wese, mbahaye umugisha nk’uko Uhoraho Imana yawumpaye kugira ngo nywubazanire kandi nywubasesekazeho kuri uyu munsi kandi mukomeze kugubwa neza muri byose turi kumwe ndabakunda cyane kandi ndabashyigikiye mu rukundo rw’Imana mu bubasha bw’Ijuru ryose, nkomeje kubacungira umutekano no kubabera umurinzi kuri buri kimwe cyose ntimukagire ubwoba kandi ntimugahungabane kuko ububasha bw’Ijuru bwururukiye kubarwanirira kandi uwo Ijuru ryarwaniriye ntabwo ajya atsindwa bibaho, nimugire amahoro umunsi mwiza gukomera no kugubwa neza gukatariza icyiza kuri buri wese kuko mbahaye ubudacogora kandi nkaba mbahaye umugisha ubaherekeza, urugendo ruhire kuri buri wese, icyumweru gihire kuri buri wese.

IBIHE BYIZA KURI BURI WESE NDABAKUNDA BANA BANJYE BIREMWA BY’IMANA NIMUGUBWE NEZA TURI KUMWE NDABAKUNDA NDI MUTAGATIFU YOZEFU, AMAHORO AMAHORO IBIHE BYIZA TURI KUMWE, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *