UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 11 NYAKANGA 2024

Mbambitse imbaraga zanjye kandi mbasesuyeho ububasha bwanjye mu buryo budasanzwe kandi mu buryo butavogerwa kuko naje kubakomeza kandi nkaba naje kurushaho kurwanana namwe urugamba kuri uyu munsi, ndi Mutagatifu Yozefu ubakunda cyane; nimukomeze rero koga mu kibatsi cyanjye gitagatifu gikomeze kubatera umwete ndetse n’ishyaka, kandi gikomeze kubatera ikinyotera cyo gukomeza gukunda Kristu Nyagasani, bityo murusheho kumwirunduriramo mu buzima bwanyu  bwa buri munsi kugira ngo akomeze kubashyigikira kandi akomeze kugendana namwe mu njyana ikomeye y’urugamba dukomeje kugendanamo namwe kandi dukomeje gukoranamo namwe byinshi mu buryo budasanzwe; nkomeje rero kwifatikanya namwe cyane cyane kuri uyu munsi naje kurwanana namwe urugamba mu buryo bukomeye kandi mu buryo buhambaye, kugira ngo koko turusheho gutsinda kandi turusheho gutsiratsizanya ububasha bukomeye bw’umwanzi kuko twaje kuvuguruza imigambi ye mibisha kandi tukaba twaje kuribata ndetse no kurushaho kwegezayo ibikorwa bye bibisha; ngaho rero nimukomeze kuba maso kandi murusheho kurwana ubutitsa kandi ubutaretsa, kuko iki gihe atari igihe cyo kubembetereza umwanzi ahubwo ni igihe cyo kumurwanya kandi ni igihe cyo kumuhinda, ni igihe cyo gukomeza gusenyagura ibikorwa bye bibi kandi bibisha, bityo rero nimwambare imbaraga kugira ngo dukomeze kugendana ku rugamba kandi dukomeze gushyigikirana benshi bavuye mu rumuri rw’Uhoraho Imana, kugira ngo dukomeze kubasendereza imbaraga ndetse n’ububasha bukomoka kuri DATA, kuko dukomeje kubavomerera uko bwije n’uko bukeye kandi tukaba dukomeje kubasesekazaho imbaraga z’ububasha bwacu, kugira ngo zikomeze kubavugurura kandi zikomeze kubashyigikira muri uru rugendo.

Mbambitse imbaraga zanjye rero kandi mbahaye urukundo rwanjye muri byose, ngaho nimukomeze gushishikarira umurimo wa DATA nta kibagamburuje kandi nta kibasubije inyuma, kuko umwanzi iteka ryose ahagurukira kubarwanya kandi akaba akomeje guhagurukira kurwanya ibikorwa byanyu kandi ibikorwa byacu nk’ab’Ijuru, ariko tukaba dukomeje kuba maso kugira ngo dukomeze kumuhinda kandi dukomeze kuribata ibikorwa bye bibisha; namwe nimurusheho kuba maso kandi murusheho gusenga nta buryarya kuko iki gihe atari igihe cyo kurambika cyangwa se kurangara, ahubwo ni igihe cyo kuba maso kuri buri kiremwa cyose, kuko ari igihe cy’urugamba rukomeye kandi akaba ari igihe cy’injyana y’ibikorwa bya DATA, kuko dukomeje kugaragaza ububasha bwacu ubutitsa kandi ubutavogerwa, kuko dukomeje kwigaragariza hirya no hino ku Isi kandi tukaba dukomeje gutsemba ibikorwa by’umwanzi twivuye inyuma.

Namwe rero nimukomeze kugenda nk’abasirikare ba Kristu kandi mukomeze kugenda nk’abamenye Imana mu buzima bwanyu bwa buri munsi, mwirinde icyabavuguruza ku isezerano mwagiriye Kristu Nyagasani ryo kumukunda ndetse no kumukorera, ahubwo iteka ryose muharanire guhora mumwiziritseho kandi muharanire guhora mugendera mu nzira ze zidatsindwa kandi mu nzira ze zitavogerwa; natwe nk’abatagatifu bababanjirije turabakomeje kandi turabashyigikiye muri uru rugendo kuko dukomeje kubarwanyiriza umwanzi kandi tukaba dukomeje kubarwanyiriza ikibi cyose aho kiva kikagera; ngaho nimurusheho gushikama kandi murusheho gusenga kuko natwe twaje kubashishikaza kandi tukaba twaje kubambika imbaraga kugira ngo mukomeze gutwaranira muri Uhoraho Imana; erega dukomeje kuvugurura benshi mu Isi muri rusange kandi dukomeje kuvugurura buri kiremwa cyose aho kiva kikagera, kuko dukomeje gutambagiza imbaraga z’ububasha bwacu mu babizi ndetse n’abatabizi, kandi tukaba dukomeje gutambagiza urumuri rwacu rutsemba kandi rutwika ikibi cyose aho kiva kikagera, kugira ngo Mwene Muntu wese akomeze kubaho mu gushaka kwa DATA uko bikwiriye; murabe maso rero kandi muririnde icyavogera ibikorwa bikomeye dukomeje gukorera rwagati yanyu kandi dukomeje gukorera muri mwe, kuko hari byinshi dukomeje gukorana namwe mu buryo bwo gukomeza gutsinda umwanzi kandi mu buryo bwo gukomeza kumuhashya burundu; ngaho nimube maso kandi murusheho gushishikara mu rugamba rwanyu kandi mu rugendo rwanyu mukomeze kuba intwari, kuko nanjye nkomeje kubambika ubutwari kandi nkomeje kubashishikariza ibyiza bidasanzwe byo mu Ijuru.

MBIFURIJE RERO IBIHE BYIZA, NIMUKOMERE KU RUGAMBA TURI KUMWE, NDABAKOMEJE KANDI NDABASHYIGIKIYE NDI MUTAGATIFU YOZEFU, NIMUGIRE UMUNSI MWIZA NTORE ZA DATA KANDI NSHUTI BAVANDIMWE BANJYE NKUNDA KANDI NSHYIGIKIYE; IBIHE BYIZA TURI KUMWE TURATARAMANYE KANDI DUKOMEZANYIJE URUGENDO MURI BYOSE, KUKO NTABASIGA CYANGWA SE NGO NJYE KURE YANYU, AHUBWO MPORA NIFATIKANYIJE NAMWE MURI BYOSE; NIMUGIRE AMAHORO KUGUBWA NEZA KANDI UMUNSI MWIZA KURI BURI WESE, TURI KUMWE NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *